Mu rubanza rwa Victoire Ingabire kuri uyu wa mbere, abacamanza , n'abashinjacyaha ba Kagame bananiwe gusobanura amategeko bishyiriyeho basubika urubanza !

Publié le par veritas

090-ingabire.png
Nk'uko byagaragaye mu mpera z'icyumweru gishize mu migendekere y'urubanza Kagame aburanamo na Madame Victoire Ingabire, ni uko kuri uyu munsi taliki ya 26/09/2011 madame Ingabire  uregwa yagombaga gutangira kwiregura  byanze bikunze kuko amayeri yose umushinjabinyoma uhagarariye Kagame muri uru rubanza yari yarakoresheje ngo atinze urubanza yari amaze kurangira; nyuma y'uko amaze ibyumweru bibiri byose yitakuma imbere y'umusifuzi ariwe mucamanza na we uhagarariye Kagame mu gufata ibyemezo, nako mu gusoma ibyemezo yahawe na shebuja.

Nyuma kandi y'icyumweru cya gatatu cyahariwe abacuzwe ngo bisobanure bya nyirarureshwa ku bicurano byakozwe kuva mu mpera z'umwaka wa 2007 nk'uko umushinjabinyoma yabigaragaje  mu rukiko, noneho byashyize bigera ku uregwa ngo na we yisobanure. Mu ntangiriro z'urubanza, nako z'ikinamico y'uyu munsi, habanje Uwumuremyi Vital wacuzwe ngo ayobore ibindi bicurano nka we (ndavuga abitwa ko bareganwa ibyaha) maze agerageza gutwara igihe cyongera ku cyo yatwaye mu cyumweru gishize hamwe ndetse n'uwitwa ko amwunganira mu mategeko, ariko arangije ijambo rihabwa uregwa ngo yisobanure ku byaha (nako ku binyoma cg ibicurano) aregwa n'abahagarariye Kagame muri uru rubanza.

Abamwunganira (aba avocats ba Ingabire) ariko babanje  gushyikiriza umusifuzi (umucamanza) inyandiko ikubiyemo ubwiregure burambuye. Muri iyo nyandiko ariko hakaba harimo n'ingingo zikomeye cyane zirebana n'uburyo amategeko y'u Rwanda adafite ububasha bwo gukurikirana Ingabire ku byo bita ibyaha ngo yakoze akiri hanze y'u Rwanda. Icyambere ni uko ayo mategeko adashobora kwambuka umupaka ngo ajye gukurikirana umuntu uri hanze y'igihugu kuko atari amategeko mpuzamahanga, icya kabiri ni uko ayo mategeko amenshi yagiyeho mu mwaka wa 2009 mu mpera zawo adashobora gukurikirana ibyaha byakozwe mbere y'uko ayo mategeko ajyaho. Iki kikaba cyumvikana neza ko Ingabire yakagombye gukurikiranwa gusa ku byaha bita ko yaba yarakoze ageze mu Rwanda, ni ukuvuga kuva taliki 16 Mutarama 2010.

Aha rero niho ihurizo ryavutse ku bashinjacyaha 3 (abashinjabinyoma): Alain Mukurarinda, Alphonse Nsengiyumva na Bonaventure Ruberwa ari na we ukuriye aba bashinjabinyoma muri uru rubanza. Iri hurizo kandi ntiryanoroheye umusifuzi (umucamanza) Alice Rulisa, utabashije kwihangana imbere y'abari mu cyumba cy'urukiko ndetse n'abari hanze bakurikiraniraga urubanza hanze dore ko bari na benshi, nuko arihanukira atuka abunganira Ingabire ngo bakora nk'abanyamusozi (les barbares). Abari muri urwo rukiko ariko bakaba nabo batashye bahwihwisa dore ko ntawe uvugira ahagaragara, bagaya imyifatire y'umucamanza utatinye kwiyumanganya maze akerekana uruhande ahagazemo dore ko yahereye ubwo abima ijambo kandi nyamara abashinjabinyoma baramaze ibyumweru bibiri bisararanga ntawe ubakoma imbere. Uyu musifuzi kandi akaba yari yaremeye mu ntangiriro ko buri muntu wese uregwa ndetse n'umurega bazahabwa umwanya uhagije wo kwisobanura, nyamara mu minota mike gusa yahise yerekana ko ibyo yemeye atazabishobora.

Ubwo rero havutse impaka zikomeye mu rukiko, abashinjabinyoma basaba ko urubanza rwasubikwa bakajya kwiga kuri iyo nyandiko y'abunganira Ingabire, maze urukiko ruvuga ko rugiye kwiherera iminota 15 rukabyigaho. Muri uwo mwiherero wamaze iminota igera kuri 40, abashinjabinyoma 2 basigaye bashakisha aho bakura ingingo zibarengera barahabura. Umushinjabinyoma wa 3 ariko we akaba yagiye kubonana n'abacamanza kugirango barebe niba hari andi mayeri babona bakwifashisha ariko birabananira bagaruka bemeza ko urubanza rusubitswe rukazasubukurwa taliki 4 Ukwakira 2011 saa mbiri za mugitondo.

Icyo umuntu yakwibaza hano ni imikoranire itaziguye y'ubushinjacyaha n'ubucamanza kandi bose bizwi ko bahagarariye Kagame, aha akaba ariho hari rya hurizo rikomeye. Ese umucamanza azashobora kwitandukanya n'ibyifuzo by'uwamutumye ahagarare ku kuri kw'ubutabera aruce araramye? Ese azemera yubahirize amategeko byamaze kugaragara ko yashenywe rugikubita hanyuma akurikize amahame y'ubutabera? Ese azemera kwitandukanya n'ukuri kwe n'ukw'ubutabera maze arahire yemeze ko ayo mategeko ari yo kandi bigaragara ko akocamye ndetse n'abatarize amategeko bikaba byabagaragariye muri uru rubanza?

Reka tubitege amaso ariko iri hurizo rirakomeye cyane sinzi niba hari uwumva ko ryoroshye. Kurangiza ikibazo uko shobuja abishaka ukitandukanya n'amategeko imbere ya rubanda n'imbere y'isi yose ni uguta agaciro bikomeye. kwemera kandi ko uwakugabiye akunyaga ni ikindi kibazo. Aha rero harasaba ubutwari bukomeye niba umucamanza yemeye kwitandukanya n'ukuri kwa shebuja.

Ubwo kandi uko ibyo bihimbano byateshejwe agaciro niko abapolisi n'abandi bashinzwe umutekano barakaraga bakabisha bigatuma nyuma y'urubanza baherako bakurikira bamwe mu bari muri urwo rubanza, ibi bikaba biri muri wa mugambi wabo wo gutera ubwoba ngo abantu batazakomeza gukurikirana uru rubanza ngo bumve kandi birebere amafuti akomeje gukorwa ku ngoma ya Kagame, dore ko uko bigaragara aya mafuti yose azasukwa hanze muri uru rubanza niba Leta ya Kagame idafashe icyemezo cyo kurwikuramo rutaburanwe.
Umunyamakuru wa BBC arasobanura uko ababuranira Ingabire bakosoye  ubucamanza n'ubushinjacyaha bw'u Rwanda:

MAJYAMBERE Juvénal - Kigali
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K

Birashoboka ko uru rukuta rw'amategeko ya Kagame rubakiye ku musenyi! Abantu bamaze umwaka wose bahimba ibinyoma, bakamara ibyumweru bitakuma ngo bari gushinja ,ibyo bavuze byose bakabikuba na
zero mu nteruro imwe gusa!

Ibi rero bigaragarire FPR n'abambari bayo ko abantu bose bacirirye imanza muri Gacaca nta butabera babahaye ahubwo ni ukwihorera gusa! Bizagira nabyo ingaruka mu gihe kizaza kandi abanyarwanda
n'amahanga yose barabibona!

Maze rero muri wa mugani wa kinyarwanda ngo " ntawivuga amabi ameza ahari" ubu tugiye kwigishwa ko u Rwanda ari indashyikirwa muri byose! Ngo ni urwambere ku isi maze ibikombe bikisuka (bitanzwe
mu manyanga yo kogeza agatsiko k'indobanure) nyamara burya ngo Uwububa abonwa n'uhagaze! Reka turebe uko abatekinisiye b'icyama bagiye gupfundapfundika ngo bikure mu isoni! Nyamara ndi nkabo
nashyira amaboko hejuru nkarekura Madame Ingabire cyangwa se bakiyemeza bakaba nka Bihehe bakavuga ko bamuciriye urubanza nk'urwo wa mwana w'intama yaciriwe na Bihehe!

Isoni ntizica koko!

Répondre
A

Wowe wiyise Juvenal, ko mbona useka abandi ngo bafite urahande babogamiyemo, ubwo se wowe mukwandika iyi nkuru ntugaragarije uruhande ubogamiyemo? Ubwose urabona ibyo utubwiye bifite aho bihuriye
n’ibyo  umunyamakuru wa BBC yadutangarije?

Urubanza ruracyakomeza, abunganizi ba Ingabire bagaragaje uko bumva ibirego barega uwobunganira, dutegereze uko ubushinjacyaha buzabyifatamo.

Gusa icyo nagusaba n’uko wahindura imyumvire yawe, amategeko y’urwanda ari clear, kandi niyo tuzaheraho tuvuga  ko urubanza rwaciwe rukurikijwe amategeko.

Ikindi ugomba kumenya, nuko Ingabire ataburana na Perezida wacu, Ingabire arazira ibyaha yakoze, kandi umuntu wese uburanishijwe n’ubucamanza bw’urwanda ntabgo aba aburana na Perezida. Ingabire
yishe amategeko y’igihugu, ntabgo yishe amategeko ya Perezida.

Mugire umunsi mwiza!

Répondre
S

Ako bakita ka Rugonda ihene...dutegereze uko bazakomeza kurutanga byimazeyo...abacamanza bacu bakwiye gpfa kigabo...aho gupfa uri imbwa

bagirire imiryango bavukamo bange umugayo nibanyanyagwa ntacyo bizaba bitwaye ariko bazasigira ishema abo babayeyo n'abo bavukana,,,naho ubundi igitabo cy'abantu babaye imbwa cyane mu
gihugu....tuzabashyira imbere...Gatera na Edouard muri abantu b'abagabo cyane....

Répondre
K

Kuki batabaza Jenerali Rwarakabije na Ngendahimana Jerome kwemeza uko Ingabire yabafashije gushinga umutwe w'iterabwoba wa FDLR kandi alibo bawushinze bakayobora n'ibikorwa by'iterabwoba mu
Rwanda? muzatubarize rwose impamvu aba bagabo bakomeye cyangwa bali bakomeye muli FDLR, kuko alibo nabo bayishinze batavugwa muli uru rubanza ngo bashinjure cyangwa bashinje uyu Mudamu ugiye
kuzira guharanira demokarasi mu gihugu cye.

Répondre