Mu rubanza Rwa Gen Kayumba Nyamwasa, umutangabuhamya Issak Mohamed ashobora kuzagira amaherezo nka ya Ruzibiza Abdul !

Publié le par veritas

040Nyamwasa-mu-bitaro.pngNyuma y’aho abantu bashatse kwivugana Lt Gen Kayumba Nyamwasa, wahoze ari Umugaba Mukuru w’ingabo ndetse akaza guhagararira u Rwanda mu gihugu cy’Ubuhindi; hafashwe abantu 6 barimo n’umucuruzi Pascal Kanyandekwe, bose bakaba bakekwaho kuba muri uwo mugambi dore ko nyuma yo kumurasa agakomereka, habayeho undi mugambi wo gushaka kumwivugana ubwo yari mu bitaro.

 

Hamenyekanye ko Pascal Kanyandekwe yashatse guha Polisi ruswa ingana na Miriyoni 1 y’amadorali, ndetse hari n’amajwi yafashwe mu gihe bamwe mu bakuriye iperereza ry’u Rwanda, nka Gen Jack Nziza na Col Dan Munyuza bageragezaga gutanga amafaranga kugirango Lt Gen Kayumba yicwe hakoreshejwe uburyo bwose bushoboka harimo n’amarozi!

Umutangabuhamya w’ingenzi w’ubushinjacyaha witwa ISSAK MOHAMED, w’umunyakenya dore ko atari umutanzaniya nk’uko bikunze kuvugwa, yari yarafashwe hanyuma ararekurwa igihe hari hamaze gukorwa ibazwa ry’igihe kirekire na polisi aho yashinjaga bagenzi be bafunze mu itsinda rya kabili ryagiye gushaka kwica Kayumba aho yari arwariye mu bitaro!


Kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Gashyantare 2012, ISSAK MOHAMED yaje mu rukiko agomba gusubiramo ubuhamya yatanze muri polisi,  noneho ari imbere y’umucamanza. Akigera mu rukiko yatangiye gutitira avuga ibintu bitajyanye avuga ko afite ubwoba bwinshi aterwa n’abantu bamuhamagara: bamwe biyita abapolisi b’Afrika y’Epfo abandi ngo biyita ba maneko ba leta y’u Rwanda! Arongera ati:" ibyo navuze mbere nabitewe n’umupolisi wambazaga antera ubwoba bigatuma naranditse ibintu uko bitari"; ariko kubera ukuntu umucamanza yamubonaga atitira ahitamo kumubaza niba yagaruka bukeye kugirango ashyire ubwenge ku gihe kandi polisi imujyane aharindirwa abatangabuhamya (WITNESS PROTECTION PROGRAM) aremera! Nibwo urubanza rwasubikwaga.


Ku wa kabiri tariki ya 7 Gashyantare 2012  noneho uyu Mohamed aje byagaragaye ko abunganira ba bandi bashinjwa gushaka kwivugana Lt Gen Kayumba Nyamwasa ndetse na Murumuna wa Kanyandekwe Pascal watumwe na leta yu Rwanda gushyira amafaranga mu gikorwa cyo kwivugana Lt Gen Kayumba Nyamwasa, bashobora kuba baragiranye umubonano na Mohamed rwihishwa, ni uko ageze ku rukiko mu gitondo bamugira inama yo kutitaba urukiko!!!


Ariko abapolisi n’ubushinjacyaha bakaba bigeze kumubona mu kirongozi (corridor) cy’urukiko aganira n’abunganira abaregwa! Ni uko ubushinjacyaha buba busabye ko yakorerwa inyandiko yo kumufata!! Nibwo murumuna wa Kanyandekwe yihinaga hanze y’urukiko akajya ahamagarana nawa mutangabuhamya (kuri telephone) amubwira uko agomba kwitwara, urukiko rwahamagaye wamutangabuhamya arabura,hanyuma abunganira abaregwa bahita babwira umucamanza ko ashobora kuba ari hafi y’inzu y’urukiko!!! Ubwo urubanza rwasubitsweho isaha kugirango abanze ashakishwe! Nyuma y’isaha yari amaze kuhagera bamubajije icyatumye atitaba urukiko nkuko byari biteganyijwe,  abeshya ko yari yabuze aho ahagarika imodoka ye kandi ko atashoboraga gusiga imodoka ye yonyine ahantu atizeye!


Ubwo ubushinjacyaha bwahise busobanura ko yahahoze ndetse bikaba bigaragara ko abunganira abashatse kwica Lt Gen Kayumba Nyamwasa harimo n’umu avocat uhagarariye leta y’u Rwanda baba bakorana nawe binyuranyije n’amategeko  y’imiburanishirize y’urubanza. Basabye imbabazi bizeza urukiko ko bitazongera ko rwaca inkoni izamba ntirumufunge ko icyabibateye kwari ukugirango bakore uko bashoboye ngo uwo mutangabuhamya aze asobanure ko ibyo yavuze mbere bitari byo! Ubushinjacyaha bwasabye ko yahita afatwa akajyanwa muri gereza ariko umucamanza yemerera abunganira abaregwa ko adafungwa ariko ko abihanangirije bwa nyuma! Urubanza ruba rurasubitswe kugeza kuwa gatanu tariki ya 10 Gashyantare 2012.


Muri uru rubanza haragaragara ko Leta y’u Rwanda, yaba yarateye ubwoba uriya mutangabuhamya cyangwa ikamwemerera agatubutse, kuko imyitwarire ye muri ruriya rubanza iteye amakenga, kandi kenshi bikaba biterwa n’abunganira abaregwa gushaka kwica Lt Gen Kayumba Nyamwasa bamushyiraho igitutu bafatanije n’abunganira Leta y’u Rwanda ndetse na Murumuna wa Pascal Kanyandekwe umwe mu baregwa.


Twagerageje kubaza abo mu ihuriro RNC icyo batekereza kuri uru rubanza n’ukwivuguruza kw’umutangabuhamya, batubwira ko ntacyo badutangariza ubu, ahubwo ibyiza hategerezwa imyanzuro y’uru rubanza ngo kuko bizeye ubutabera bw’igihugu cy’Afrika y’Epfo.

 

Ruben Barugahare(rwanda rwiza) 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article