Mbere y'uko Kagame Paul atokora umugogo uri mu jisho rya Kongo , nabanze afungure Madame Victoire INGABIRE !

Publié le par veritas

VictoireNdlr : Kagame Paul yirase cyane kuri Kongo , avuga ko igomba kumvikana n’umutwe wayivumbuyeho wa M23 kugira ngo ishobore gukemura ibibazo byayo , none se iyi nama Kagame atigiriye ngo ashobore kumvikana na Madame Victoire Ingabire we utaranakoreshaga intwaro aho ntishobora kuba nkawamugani ugira iti « mbere yo gutokora umugogo uri mu jisho rya mugenzi wawe , banza ukuri icyati kiri mu jisho ryawe  ? Kagame yiteguye kureka ubugome bwe bwo gukomeza kwica Victoire Ingabire urubozo amuziza ibitekerezo bye ? Reka tubitege amaso !


Ingabire Umuhoza Victoire Umuyobozi w’Ishyaka FDU ritaremererwa gukorera mu Rwanda watawe muri yombi mu mwaka wa 2010, urubanza rwe rurasomwa kuri uyu wa Gatanu yariki ya 29 Kamena 2012, aho ashobora kugirwa umwere cyangwa se agahamywa ibyaha n’Urukiko Rukuru.

Ingabire yatahutse mu Rwanda ku itariki ya 16 Mutarama 2010, ubwo yari aje kwandikisha ishyaka rye, ngo azabashe guhatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora yagombaga kuba muri uwo mwaka mu kwezi kwa Kanama. Ingabire ariko nti byigeze bimuhira.

Ingabire watawe muri yombi mu kwezi kwa Mata mu mwaka w’2010, icyo gihe yaregwaga ibyaha birimo gushishikariza abagize imitwe y’iterabwoba kurikora, ivangura n’amacakubiri hamwe n’ingengabitekerezo ya jenoside.

Muri uwo mwaka kandi nibwo haje Umunyamategeko w’Umunyamerika Prof. Peter Erlinder wari uje kumwunganira, nawe atabwa muri yombi akurikiranweho ingengabitekerezo ya jenoside n’ubwo nyuma yaje kurekurwa by’agateganyo kubera impamvu z’uburwayi, kugeza ubu urubanza rwe nawe rukaba rutegereje kuburanishwa.

Kuva icyo gihe urubanza rwa Ingabire rwakomeje kuzunga muzunga muri iki gihe cy’imyaka ibiri ishize bigera mu Rukiko Rukuru. Ingabire kandi yaje kujya mu rubanza rumwe n’abandi basirikare aribo Major Uwumuremyi Vital, Col Nditurende Tharcisse, Lt. Col. Habiyaremye Noël ndetse na Cap. Karuta Jean Marie Vianney bose bahoze mu mitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR ikorera muri Congo-Kinshasa, bamwe muri bo bashinjaga Ingabire ko bagiranye ubufatanye mu irema ry’umutwe w’ingabo wagombaga gutera u Rwanda ariko we yabihakanaga yivuye inyuma.

Muri urwo rubanza Ingabire yashinjwaga ibyaha birimo gutera inkunga umutwe w’iterabwoba no gushishikariza abandi kurikora, gutegura ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu, n’amacakubiri, yunganirwaga n’abanyamategeko babiri harimu Umunyarwanda Me Gatera Gashabana ndetse n’Umwongereza Me Ian Edouard.

Uru rubanza rwa Ingabire ni rumwe mu manza zimaze igihe kirekire ziburanishwa, kandi rwagaragayemo ibintu byinshi bitandukanye ndetse no ku munota wa nyuma w’umusozo warwo Ingabire arahakaye aratsemba ko atazongera kwitaba Urukiko ngo kuko nta cyizere yari agifitiye ubutabera bw’u Rwanda.

Ingabire w’Umucungamari waje kuba umunyapolitiki dore ko afite impamyabushobozi ya Kaminuza mu bijyanye n’icungamari, yavutse mu mwaka w’1968 i Rubavu mu cyahoze ari Gisenyi, ubu ni mu Ntara y’Iburengerazuba. Yashakanye na Muyizere bafitanye abana batatu, yasabiwe n’Ubushinjacyaha gufungwa burundu, mugihe nyamara we n’abamwunganira basabye ko yagirwa umwere akarekurwa kuko batahwemye kuvuga inshuro nyinshi ko Ingabire Victoire afunzwe ku mpamvu za Politiki, ndetse we akaba yareruraga akavuga ko afunzwe kubera kutavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Biteganyijwe ko urubanza rwe rusomwa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Kamena 2012, impande zombie igihe zitakwishimira isomwa ry’urubanza zizaba zisigaranye amahirwe amwe yo kujurira mu Rukiko rw’Ikirenga.

 

Source : Igihe

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article