Mali : Ingabo z'Ubufaransa zatangiye kugaba ibitero mu mujyi wa GAO urimo ibirindiro by'intagondwa!

Publié le par veritas

rafale.png

                      Ubufaransa bwakoze kundege kabuhariwe zabwo za Rafale

 

Uyu munsi ku cyumweru taliki ya 13 mutarama 2013 saa cyenda ku isaha y’i Paris nibwo prezida François Hollande yatangije inama nkuru y’umutekano mu ngoro y’umukuru w’igihugu (Elysée).

 

Ikibazo nyamuku iyo nama yizeho ni ukureba uko urugamba rwo kurwanya ibyihebe by’abasiliramu byafashe amajyaruguru y’igihugu cya Mali rwifashe. Ministre w’ingabo w’Ubufaransa  Jean Yves Le Drian yatangarije itangazamakuru rinyuranye ko ingabo z’ubufaransa ziri kugaba ibitero bya buri kanya kuri izo ntagondwa kandi ko ibyo bitero birimo biba muri aka kanya bikaba bigomba gukomeza iri joro ndetse n’ejo kuwa mbere bikazakomeza ! Ubu iyo ntambara ikaba imaze kugwamo umusilikare umwe w’umufaransa, abasilikare 11 ba Mali n’abasilikare barenga 100 b’intagondwa z’abayisilamu.

 

Ibihugu byinshi by’Afurika byiyemeje gukubita ingabo mu bitugu igihugu cy’Ubufaransa !

 

Kuva aho igihugu cy’Ubufaransa kiyemeje kugaba ibitero ku ntagondwa z’abayisilamu bo muri Mali, ibihugu bigize umuryango w’ubukungu w’ibihugu by’Afurika (CEDEAO) byiyemeje kohereza ingabo zabyo ku rugamba mu rwego rwo gushyigikira ingabo z’ubufaransa ; ibyo bihugu bikaba byari byarananiwe kwegeranya ingabo zo kurwanya biriya byihebe , ariko kuva aho Ubufaransa bwiyemereje gufata iya mbere ibindi bihugu byahise bikurikira !

 

Igihugu cy’Alijeriya cyagize ugushidikanya kwinshi muri iriya ntambara cyageze aho cyemera ko indege z’igihugu cy’Ubufaransa zinyura mu kirere cyayo zigabye ibitero ku ntagondwa zo muri Mali, Ibihugu bya Sénégal na Nigeria byatabaranye ku ikubitiro n’ubufaransa. Togo na Bénin byiyemeje kohereza ingabo kurugamba ; igihugu cy’Ubwongereza kiyemeje gutanga ibikoresho bya gisilikare .

 

Ubu ibitero by’intagondwa mu majyepfo ya Mali byashoboye guhagarikwa , ingabo z’ubufaransa zikaba zatangiye kugaba ibitero mu mijyi y’amajyaruguru iri mu maboko y’intagondwa z’abayisilamu. Ingabo z’ubufaransa zatangangiye kugaba ibitereto mu mujyi wa Gao ari nacyo kicaro k’izo ntagondwa nkuko bitangazwa na Laurent Fabius Ministre w’ububanyinamahanga w’Ubufaransa ! Mukurasa ibirindiro biri mu mujyi wa Gao ingabo z’Ubufaransa zakoresheje indege kabuhariwe zitwa Rafale ,akaba aribwo bwa mbere zakoreshejwe muri iyi ntambara yo kurwanya ibyihebe kandi zikaba zahagurutse mu gihugu cy’Ubufaransa !

 

Ministre w’ingabo z’ubufaransa yavuze ko gahunda ya mbere y’ibitero by’ingabo z’ubufaransa ku ntagondwa ari uguhagarika umuvuduko w’ibitero byazo byo kujya gufata umujyi wa Bamako, hanyuma ubufaransa bukagerageza kugaruza ubusugire bw’igihugu cya Mali butegura uburyo bw’ibiganiro by’abarwana n’ikibazo cy’amajyambere nkuko biteganywa na ONU , ibyo byose bikaba bigomba kugenzurwa n’ingabo z’ibihugu by’Afurika y’Uburengerazuba naho ubufaransa bukaba bugomba kurwana intambara yo mu kirere no kohereza abasilikare bake ba kabuhariwe kubutaka bo kuyobora ibitero by’indege zabwo!

 


 

 

 

 

Veritasinfo.fr

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
A
<br /> <br />
Répondre