Maître Évode Uwizeyimana : Inama ku banyapolitiki
«Inama nagira abanyapolitiki muri rusange, nahera kuri perezida Kagame uyoboye u Rwanda. Uyu munsi nakomeje kuvuga ko u Rwanda rufite ikibazo cy’ikigugu cya politiki kimaze imyaka n’imyaka, cyakomeje gukura, bugacya kigakura, abandi bakaza bakacyubakiraho, abandi bakaza bakakirenzaho ibitaka, gutyo gutyo ikibazo kigakomeza kikazamuka, ikibazo abantu banze kugikemura.
None rero umuntu ukwiye gukemura ikibazo wa mbere, ni ufite ubutegetsi[…] Njyewe igisubizo mpora nsaba ku Rwanda cyangwa se nshobora kugiraho inama abanyapolitiki, nkareba niba hari n’ibihugu by’amahanga cyangwa se imiryango mpuzamahanga yindi ishobora kugira uruhare mu gufasha Abanyarwanda mu gukemura ibibazo bya bo, njyewe natanga igitekerezo cyo kwigana Afrika y’Epfo. Hariya muri Afrika y’Epfo mwabonye ko Mandela yarafunzwe, habaye ingoma ya ba gashakabuhake, muzi ko ANC yarwanye inkundura[…] Perezida Frederik De Clerk (uyu yari n’umunyamategeko) we na Mandela (Mandela amaze gufungwa imyaka ingana kuriya, ANC imaze gutsinda amatora) bo bararebye baravuga, bati « reka twoye guhora. Nidushaka kwihimura igihugu turagisenya. »
Icyo bakoze rero bararebye [-burya abantu bo muri ANC na bo bari barishe abantu, ba gashakabuhake bo banabatwikishaga essense-] baribaza, bati « ese turabigenza dute? Turaca imanza? » Burya mu bihugu byabayemo crimes de masses (ibyaha bikozwe n’imbaga) n’ibyago nka biriya byabaye mu Rwanda, nta bwo burya guca imanza ari igisubizo kiboneye kuko iyo ushaka igisubizo cya politiki kirambye, hari ibintu wemera ko bibera ibindi igitambo. Muri ibyo bigomba kuba igitambo, harimo ubutabera. Kuko iyo ufashe Ukuri, ugafata Ubwiyunge, ugafata n’ubutabera ukabivanga, byose birapfa. Ariko Ukuri n’Ubwiyunge birajyana. Ariko ntushobora gushaka kumenya ukuri ngo uce n’imanza.
Kugira ngo umenye ukuri, bisaba ko abantu baza bakavuga amateka, bati « dore uko byagenze ». Abantu b’abasaza b’Abaparmehutu bagihari, bakatubwira uko babigenje muri 1959. Abari bahari muri 1973 bakatubwira uko byagenze, ku ruhande rw’abitwa Abahutu bari ku butegetsi bakatubwira uko babigenje kugira ngo barimbure Abatutsi kuriya, muri RPF bakatubwira uko babigenje ngo barimbure Abahutu hirya no hino mu gihugu kugeza muri Congo, za Kibeho n’ahandi. Hanyuma ibyo bintu byose bamara kubitubwira, byose bifite ababikorewe (victimes), noneho ibyo bintu ubivuga, agomba kuba afite ubwishingizi (garantie) bw’uko umushinjacyaha cyangwa undi wese atazashingira kuri ubwo buhamya ngo amujyane mu nkiko. Ubwo icyo gihe uba wahisemo Ukuri n’Ubwiyunge. Kuko ntushobora kuzana imanza mu gihugu kirimo abantu bakoze ibyaha, hafi ya bose bangana n’abatarabikoze. Noneho rero igisubizo kihutirwa kiboneye ni Ukuri, ni Ubwiyunge, abantu bakagira urubuga bavugiramo ibyo byose.
Njyewe rwose indoto [DREAM] narotera u Rwanda cyangwa se igihugu nifuza, nifuza igihugu cyazaba kirimo Kayumba, igihugu cyazaba kirimo Paul Kagame, igihugu cyazaba kirimo Rukokoma Twagiramungu, igihugu kizaba kirimo ba Rudasingwa, igihgugu kizaba kirimo ba Rutaremara, kizaba kirimo ba Jack Nziza, ba Karenzi n’abandi bantu wumva hirya hino si ngombwa ko ndondora amazina… Ni igihugu kizaba kirimo ba Bizimungu, ba Ingabire na ba Mushayidi batari mu boroko, ngicyo igihugu nifuriza Ababanyarwanda kukigira ntibahore bicana, batikura, kuko hari abantu bajya bazana ibisubizo, bakavuga ngo « ariko RPF uwayisenya? » Abantu bagasa n’aho babuze imbaraga zo kuyikuraho ariko bifuza kuyishwanyaguza kumwe kwa MRND. Ni hahandi nta cyo waba ukoze. Kuko abo bantu bo muri RPF na bo bagenda, bakongera kuba impunzi, hashira imyaka 10 na bo bakagaruka, cyangwa bagashinga amashyaka ya politiki arwanya ubutegetsi ushyizeho.
Ni ukuvuga ko rero intambara zidakemura ikibazo, nifuza ko Abanyarwanda banyura mu nzira y’ibiganiro, ariko ibyo ngibyo bizasaba ko nyakubahwa Paul Kagame nk’uyoboye igihugu ariwe ubigiramo uruhare, agahamagara aba Banyarwanda bose, byaba ngombwa amahanga akabibafashamo, bakicara, bagakemura ikibazo bakivuye imuzi kugeza uyu munsi, bagashaka igisubizo, abantu bagasuzuma ikintu gishobora kuba gituma abantu bamaze imyaka 60 bicwa. U Rwanda rwabaye igihugu cy’imirambo, u Rwanda rwabaye igihugu cy’amatongo, urabona koko tuva he tukajya he? Njye ntekereza ko abari ku butegetsi bagombye rwose gufata iya mbere [leadership], cyane cyane bakarebera kuri Afrika y’Epfo, kuko Afrika y’Epfo ni cyo gihugu mfataho icyitegererezo, ni igihugu cyabayemo amahano ameze nk’ayo mu Rwanda, nkaba numva ko bakurikije icyo gishushanyo [schéma], mu Rwanda babona igisubizo. »
Maître Évode Uwizeyimana
Umwarimu akaba n’umujyanama mu by’Amategeko
[Ibi ni bimwe mu byo yatangarije kuri Radio Itahuka
ku itariki ya 23 Gicurasi 2012]