Leta y’u Rwanda iri gusahura ibiribwa bigenewe imfungwa ikabijyana mu Burasirazuba bwa Kongo gufasha ingabo za M23!

Publié le par veritas

Rwara.pngITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

Kuva mu minsi ishize, amakamyo ava mu Rwanda arakuranwa mu gutunda ibigori byari bigenewe gutunga imfungwa zo mu magereza yo mu Rwanda abijyana mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru, ahabera imirwano hagati y’ingabo za Leta ya Kongo n’umutwe w’ingabo za M23 zayigometseho.

Ibi bigori bigenewe imfungwa zo mu magereza y’u Rwanda bisahurwa n’ubuyobozi bwa gereza mu Rwanda bufatanyije n’ubw’ingabo z’igihugu bijya gutunga abasore Leta y’u Rwanda imaze iminsi ishimuta ikabashora ku gahato mu mirwano ku ruhande rw’ingabo za M23. Ni muri urwo rwego ku wa gatanu tariki ya 06 Nyakanga 2012, Polisi y’Umujyi wa Kigali yiriwe ifata abantu biganjemo abasore ibanza kubafungira Nyabugogo nyuma mu ma saa tanu z’ijoro, bapakirwa ikamyo ibajyana mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru. Kugeza magingo aya, imiryango yabo yababuriye irengero.

Prison.pngNyuma yo gusahurirwa ibigori byari bisanzwe bizitunze, imfungwa zo mu Rwanda zirimo kwicwa n’inzara. Ku itariki ya 06 Gicurasi 2012, muri gereza ya Mpanga habaye imyigaragambyo y’imfungwa zamaganaga ibura ry’ibiribwa. Leta y’u Rwanda yo ifite umugambi wo kongera kugaburira imfungwa ibiryo byitwa “ imvaruganda”, byigeze koreka imbaga muri gereza nkuru ya Kigali (1930) n’iya Nyagatare mu mwaka w’2009.

Ishyaka PDP-IMANZI riramagana bikomeye iki gikorwa cya Leta y’u Rwanda iyobowe n’ishyaka FPR-Inkotanyi cyo gusahura ibiribwa bigenewe gutunga imfungwa ziri mu magereza yo mu Rwanda bikajyanwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, aho u Rwanda ruregwa n’impuguke z’Umuryango w’abibumbye (ONU) gufasha ingabo zo mu mutwe wa M23 zigometse kuri Leta.

M23-copie-1.pngIshyaka PDP-IMANZI rirasaba Leta y’u Rwanda iyobowe n’ishyaka FPR-Inkotanyi kurekeraho kwicisha inzara imfungwa ziri mu magereza izisahurira ibiribwa byari bisanzwe bizitunze, ibijyana ku rugamba rudafite inshingiro ifatanyije n’ingabo za M23. Ishyaka PDP-IMANZI rirasaba imiryango irengera ikiremwa-muntu hamwe n’imiryango itabara imbabare ikorera mu Rwanda nka Croix-Rouge gukaza umurengo mu kugenzura imibereho y’imfugwa ziri mu magereza y’u Rwanda no kwamaganira kure umugambi mubisha wa Leta y’u Rwanda wo kongera kuzigaburira ibiryo byiswe “imvaruganda”. Ishyaka PDP-IMANZI ryongeye kwamagana bidasubirwaho ibikorwa by’ubushotoranyi Leta y’u Rwanda iyobowe n’ishyaka FPR-Inkotanyi ikomeje gukorera Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo hagamijwe gukomeza guteza akajagari muri icyo gihugu kugira ngo agatsiko kayoboye u Rwanda muri iki gihe gakomeze kwigwizaho umutungo gasahura muri icyo gihugu gituranyi.

Ishyaka PDP-IMANZI rirasaba Umuryango w’abibumbye (ONU) n’ibihugu bitera inkunga Leta y’u Rwanda gusigaho gukomeza kurebera urugomo rukorwa na Leta y’u Rwanda, hagafatwa ibyemezo bikaze byo kubuza u Rwanda gukomeza guhungabanya umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo no mu karere.

Bikorewe i Nederweert mu Buholandi, tariki ya 10 Nyakanga 2012.

Mu izina ry’ishyaka PDP-Imanzi

Gérard Karangwa Semushi,

Visi-Perezida

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
N

intambara muri kongo itangiye gushyira ibintu ahagaragara ! bamwe bakabona kagame afite akanyaro
ntibamenye aho agakura ! Impuguke za loni zagaragaje ko umujyanama wa Obama yafatanywe toni 4.5 z'amabuye y'agaciro zivuye muri Kongo zikazananwa na Ntaganda zikagurishwa na Kagame kandi uwo
mujyanama muby'ubukungu wa Obama ahibereye ! Mushobora gusoma inkuru irambuye aha :

http://www.anngarrison.com/audio/president-obama-kase-lawal-and-bosco-ntaganda

Répondre