Leta y'u RWANDA ikomeje kugaragaza ubwoba ifitiye itangazamakuru ryigenga: Nyuma y'Umuseso,umuvugizi ,Umurabyo...noneho n'ikinyamakuru Umusingi kigezweho !
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 17 Kanama 2011, ikinyamakuru Umusingi kimwe mu binyamakuru byigenga bikorera mu Rwanda cyabujijwe gusohoka mu icapiro NIKA aho cyandikiwe. Umuyobozi w’ikinyamakuru atangaza ko cyari cyarangije gucapwa ntibemererwa kukigeza ku isoko.
Mu kiganiro na IGIHE.com, Umuyobozi w’ikinyamakuru Umusingi Bwana Gatera Stanley, avugako nyuma y’uko ikinyamakuru kijyanywe mu icapiro yagombaga kujya kugifata kuri uyu wa gatatu isaa mbiri za mu gitondo nyamara ubwo yageragayo yabwiwe ko ikinyamakuru kitararangira gucapwa asabwa kugaruka kugifata i saa yine. Ubwo yagarukaga ku icapiro NIKA riherereye ku Muhima yabwiwe n’umuyobozi w’iryo capiro ko inzego z’iperereza zamubujije gutanga nimero y’icyo kinyamakuru ngo ijye ku isoko.
Ikibazo cy’inkuru zidahwitse
Twashatse kumenya impamvu nyamukuru yaba yatumye ikinyamakuru cyangirwa gusohoka maze Gatera Stanley Umuyobozi w’ikinyamakuru adutangariza ko akigerayo yasabwe gukuramo inkuru ibyiri ziri muri icyo kinyamakuru mbere y’uko kijya ku isoko. Izo nkuru ni :
Ikibazo cy’ubusumbane gishobora gutera ibibazo mu Rwanda.
Iryamukuru na Nelson Gatsimbazi : Muri opposition hari abakoresha iturufu y’amoko.
Ikibazo cyo kutishyura icapiro
Umuyobozi w’icapiro rya NIKA yatangarije IGIHE.com, ko nta wababujije gusohora ikinyamakuru ahubwo ko hari ikibazo cy’uko ikinyamakuru kitarishyurwa, nyamara ubuyobozi bw’ikinyamakuru bwo burabihakana, bukavugako nta mwenda ikinyamakuru Umusingi gifitiye icapiro.
Ikibazo cya tekiniki
Ku ruhande rwe, Umuyobozi w’Inama nkuru y’Itangazamakuru Patrice Mulama yatangarije IGIHE.com ko ikibazo cy’ihezwa mu icapiro ry’ikinyamakuru yakimenye ariko ko bishobora kuba byatewe n’impamvu za tekiniki.
Mulama yongeyeho ko nta mpamvu abona ihari yo kubuza ikinyamakuru gusohoka, kuko ibyanditswemo babireba byageze ku isoko. Yadutangarije ko yasabye Umuyobozi w’Umusingi kumumenyesha ikibazo cyose yahura nacyo.
Gatsimbazi ati "Ni ubwisanzure bucye"
Nyir’ikinyamakuru Umusingi Nelson Gatsimbazi, yatangarije IGIHE.com ko ikinyamakuru gifite uburenganzira bwo gutangaza ibitekerezo by’abantu. Yagize ati :” icyo mbivugaho ni uko nsanga ibyo ari ibikorwa Leta ikomeje gukora kugirango ibuze itangazamakuru kwisanzura kuko umuntu wese afite uburenganzira bwo kugira igitekerezo cye akanagitangaza nta mbogamizi. Itegeko Nshinga naryo ritanga ubwo burenganzira bwo kugaragaza ibitekerezo by’umuntu ; birababaje rero niba ngaragaza ibitekerezo byanjye bigatuma ikinyamakuru gifatwa, bishatse kuvuga ko ngomba gutekereza nk’abafashe icyo kinyamakuru”.
Mu gihe gishize Icapiro ry’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (ORINFOR) naryo ryari ryanze gucapa (print) nimero ya 25 y’Ikinyamakuru Umusingi kubera ikiganiro icyo kinyamakuru cyari cyagiranye na Patrick Karegeya, wahamijwe n’Urukiko rwa Gisirikare ibyaha bikomeye birimo no gukorana n’umutwe w’iterabwoba nk’uko Willy Rukundo uyobora ORINFOR yabitangaje icyo gihe.
Source: Igihe