Leta ihagarikiye isahurwa ry' abaturage b’Akagari ka Kibingo mu Murenge wa Karama !(leprophete.fr)

Publié le par veritas

Ntibatinya kwigabiza inka,ingurube, ihene , inkoko....ngo bari kwiyishyura ibyo basahuwe muri jenoside.



Tumaze iminsi tubagejejeho inkuru y’ukuntu abaturage bo mu mudugudu waMukimba ho mu Kagari ka Kibingo ho mu Murenge wa Karama baherutse kwirukanwa shishi itabona mu masambu yabo nta n’indishyi cyangwa ingurane babonye ngo aha Leta irashaka guhinga ikawa ahari amasambu yabo. Ubu noneho  ubutegetsi bwo mu kagari kavuzwe hejuru bufatanyije n’abo mu Murenge wa Karama bakoze agashya, aho ku wa kabiri kuri 12/6/2012 baherekeje igice kimwe cy’abaturage bo muri ako kagari bagasahura ikindi gice cy’abaturage ku manywa y'ihangu !


Abaturage babwiwe ko hari igitabo cy’iyishyuza mitungo cy’inkiko gacaca cyakozwe k’ubufatanye bw’akagari, umurenge n’akarere ka Huye. Umuhutu wese uri muri icyo gitabo akaba agomba kwishyura byanze bikunze. Kuri 12/6/2012, abaturage  bakangutse mu gitondo cya kare batungurwa n’igitero cy’abategetsi baherekeje abaje gusahura. Ufite inka, ihene, ingurube, inkoko byose barakukumbye barashorera benebyo barumirwa! Abadafite amatungo, babatwaye ibipimo by’ikawa cyangwa se amashyamba yabo; aba baturage rero abategetsi navuze haruguru bababwiye ko bagomba kwishyura imitungo barimo bitarenze icyumweru, ubwo ni mbere ya 19/6/2012, cyangwa se biriya bintu babasahuye bigatezwa  cyamunara.


Icyo aba baturage bose bahurizaho ni ugutunga agatoki amariganya yagiye aba muri ziriya nkiko ku byerekeye imitungo. Umuhutu wese wifite yagiye agerekwaho urusyo rw’ubusahuzi ngo bwaba bwarabaye mu ntambara yo muri 1994. Ufite bene wabo hanze nawe urwo rusyo ntirwamurenze mu rwego rwo kumutera ubwoba ngo bene wabo bamwoherereze agatubutse. Hari yewe n’abana bari bafite imyaka 4 muri  jenoside yo  muri 1994, ubu nabo udutungo twabo twaranyazwe  mu rwego rwo kwishyura ibyo ba se na ba nyina baba barasahuye mbere y'uko baraswa  n’inkotanyi I Kibeho cyangwa muri Congo .


Abari inyuma y’iryo sahura rero bakaba ari abaherwe bibera I Kigali umwe witwaSekamana Antoine wabaye umwarimu muri kariya kagari mbere ya Jenoside,  n’umushoferi  w’amakamyo nawe uturuka muri kariya kagari wibera I Kigali witwaSibomana Athanase. Abaturage benshi bagiye bereka abategetsi uburiganya bukorwa na bariya bagabo mu rwego rwo kubahuguza ibyabo, ariko biba iby’ubusa. Abenshi bahise bajugunywa muri Gereza yo ku Karubanda, abandi barahunga. Abari inyuma y’iri sahura rero ryo hejuru abenshi baturuka mu miryango ya bariya bagabo babiri.


Iri sahura rero rikaba ryongereye umwuka mubi wari usanzwe muri aka kagari aho Leta ya Kagame yarekuye abicanyi ruharwa bishe abantu batabarika muri 1994 ngo baze bashinje abaturage Leta yashakaga kwikiza. Umwe muri aba bicanyi yitwaBICAGU, nawe ubwe wiyemerera ko atazi umubare w’abantu yishe. Uyu rero akaba yarakoreshejwe mu gufungisha abantu batabarika bo mu bwoko bw’abahutu, abenshi bakaba baraguye muri Gereza ya Karubanda, amaguru yarabyimbye, abandi bazira umwijima, n’izindi ndwara zidasobanutse. Abatutsi barokotse itsembabwoko nabo rero bakibaza ukuntu umuntu wishe abantu benshi kuriya yakwirirwa yidegembya ngo aha ari mu kazi ko gushinja ngo akaba yaragizwe umumalayika kuko we yemeye icyaha.


Umuntu rero akurikije ibintu bibera mu murenge wa Karama wenda no mu Rwanda hose muri rusange yakwibaza ibi bikurikira:


1.Ese koko Inkiko Gacaca zazanye ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda nk'uko Leta ya Kagame ibyemeza?


2. Abanyamategeko batubwire niba guteza cyamunara ibintu by’uwabuze ubwishyu, uberewemo umwenda yemerewe gufata ku ngufu umutungo we hategerejwe ko iyo cyamunara iba.


3. Niba umuntu yishyuzwa umutungo ungana n’amafranga 300,000; abantu batanu bamwishyuza bazagabana gute ihene y’ibihumbi 12 ? Abaturage bariho barabwirwa ko n’amasaka bagiye gusarura bazayashyira ba nyagushyirwa, utaretse n’ibishyimbo bigiye gusarurwa ku rugaryi rutaha. Harahagazwe! Ese aba bantu 5 mvuze hejuru ntibazasaza, bagasiga abana babo n’abuzukuru bishyurwa? Abana n’abuzukuru b’abishyuzwa ubu bo bazabaho gute? Ese bazemera kwishyura umwenda batariye nk'uko bamwe babikora ubu? Imibanire y’aba bombi izaba yifashe ite?


4. Ese ya gahunda ya girinka,aho ntiguye mu mazi, niba igice

cy’abanyarwanda aricyo kigiye kwikubira korora amatungo magufi n’amanini.


5.Ese ubu hari utabona ko ibi bintu bigiye gukenesha kurushaho abaturage bari basanzwe ntako bigira, dore ko abenshi bari batunzwe na turiya dutungo dore ko nta n’amasambu abenshi cyane bagira kubera ubucucike bukabije bw’abaturage( overpopulation, surpopulation). Ikindi bakuraragaho amaramuko, ni ugupima amarwa n’urwagwa, ibi nabyo bakaba barabibujijwe kuko ngo bose bagomba kunywa izipfundikiye!


6. Narangiza rero nibaza aho aba baturage bazongera gukura bwa bwisungane mu kwivuza ( mituelle de santé)dore ko nayo leta yayikubye inshuro zirenga 4 kuva muri 2011. Bazambara iki? Bazarya iki? Abana babo baziga gute?


Nagira inama Kagame na Leta ye kureba niba Mukantaganzwa atarababeshye. Ngo kubabara siko gupfa; icyo nasabira abaturage bariho batotezwa ni uko bakwizera ko Imana yo mw’ijuru ihora ireba kandi ngo ntirenganya. Gusa ntibibagirwe ko burya nayo ngo ifasha uwifashije!Nibativugira , bazavugirwa na nde ?


Nzabandora J.

KARAMA

Huye

RWANDA

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article