Kwibuka :PDP-IMANZI na RDI-RWANDA RWIZA yifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka jenoside yahekuye u Rwanda mu mwaka w’1994.

Publié le par veritas

PDP-RDI.pngBanyarwanda, Banyarwandakazi,Muri ibi bihe twibuka ku nshuro ya 19 jenoside yakorewe Abatutsi, buri mwenegihugu aho ari hose, nafate akanya, nibimushobokera ajye mu ruhame hamwe n’abandi, maze twese tuzirikane Abanyarwanda bose bahitanywe n’iyo jenoside.

Twibuke ko mu ijoro ryo ku wa gatatu tariki ya 6 Mata 1994, indege yari itwaye abakuru b’ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi yarashwe, bombi bakitaba Imana, hamwe n’abari babaherekeje n’abandi bose bari muri iyo ndege.

Twibuke ko indege imaze kuraswa, mu gicuku gishyira itariki ya 7 Mata 1994, intagondwa z’Abahutu zahutse mu bana b’u Rwanda, zigamije kurimbura Abatutsi, zitaretse n’Abahutu zise ibyitso byabo, barimo abanyapolitiki batavugaga rumwe n’ishyaka rya MRND, abaharaniraga uburenganzira bw’ikiremwa-muntu, abanyamakuru n’abandi bose bitwaga ko babangamiye inyungu z’imitwe ya politiki yari yaragaragaje ko ishyigikiye Perezida Habyarimana.

Twibuke ko igihugu cyacu cyatembye imivu y’amaraso y’ababyeyi bacu, abavandimwe bacu, abana bacu, inshuti zacu, abaturanyi bacu n’iz’indi nzirakarengane. Bahizwe nk’inyamaswa z’ishyamba ku misozi, mu bishanga no mu mazu. Bicwa urwagashinyaguro, baratemagurwa, bararaswa, barasogotwa, baracocwa nk’amabuye, kuva ku mwana uri mu nda kugeza ku basaza n’abakecuru rukukuri.

Twibuke ko aya mahano yasigiye Abanyarwanda ibikomere n’inkovu bigoye gusibangana, kandi ko yagombye kutubera impamvu yo kwibaza buri gihe ku mibanire yacu nk’abenegihugu, no kuri politiki yatuma Urwatubyaye rugira amahoro arambye.

Twibuke ibyabaye, ariko tunasabe Imana kuduha umutima ukomeye wo kubabarira abakoze ishyano, kugira ngo kandi ifashe abo bicanyi, bave ibuzimu bajye ibuntu, bemere ko bahekuye u Rwanda, bityo bicuze babikuye ku mutima, barahirire kwirinda kongera koreka mu icuraburindi igihugu n’abagituye.

Banyarwanda, Banyarwandakazi, Amashyaka yacu PDP-IMANZI na RDI-RWANDA RWIZA yifatanyije namwe aho muri hose, mu gikorwa cyo kunamira inzirakarengane zose zazize jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Yifatanyije kandi afashe mu mugongo imiryango yose yahekuwe n’ubu bwicanyi. Amashyaka yacu, mu bufatanye bwayo, arabizeza ko impinduka ya politiki abazaniye ari izatuma nta Munyarwanda n’umwe uzongera kuzira ubwoko bwe, ibitekerezo bye cyangwa irindi vangura iryo ari ryo ryose. Ubwoko mu Rwanda bugomba kuba ishingiro ry’umubano n’ubwubahane, aho kuba intandaro yo kumarana no kugoreka amateka y’igihugu cyacu, yashegeshwe n’inyigisho z’ibinyoma z’abakoloni n’iz’abanyapolitiki bayobya uburari, bagamije inyungu zabo bwite.

Banyarwanda, Banyarwandakazi, Amashyaka PDP-IMANZI na RDI-RWANDA RWIZA ntiyemera politiki ishyaka FPR-INKOTANYI n’umukuru waryo Prezida Paul Kagame bimirije imbere kuva bafata ubutegetsi muri Nyakanga 1994, yo guhindura jenoside urubuga rwo kwivuga ibigwi, gucamo ibice Abanyarwanda no gutoteza amahanga. Amashyaka yacu aharanira ko ukuri kose kuri jenoside yakorewe Abatutsi kuvugwa, kandi abayigizemo uruhare bose, nta vangura, bagashyikirizwa inkiko zitabera, abarenganyijwe bakarenganurwa.

Amashyaka PDP-IMANZI na RDI-RWANDA RWIZA aharanira  kandi ko ukuri kose kujya ahagaragara ku bijyanye n’ihanurwa ry’indege tariki ya 6 Mata 1994, kimwe  n’ubwicanyi ingabo za FPR-INKOTANYI zakoreye Abahutu mu gihe cy’intambara yo muri 1990-94 na nyuma yayo, ari mu Rwanda ari no mu gihugu cya Kongo cyane mu nkambi z’impunzi no mu mashyamba, ababugizemo uruhare bose bagacirwa imanza zitabera, imiryango yiciwe n’ingabo za FPR-INKOTANYI nayo ikagira uburenganzira bwo kwibuka abayo bishwe, kubaririra no kubashyingura mu cyubahiro.

Nk’uko kandi byasabwe muri “Mapping report”, Amashyaka yose aharanira ubwiyunge bw’Abanyarwanda yagombye gusaba inkiko mpuzamahanga guhana abakoze ubwo bwicanyi ndengakamere no kubushakira inyito ikwiye.

Banyarwanda, Banyarwandakazi, Amashyaka yacu PDP-IMANZI na RDI-RWANDA RWIZA yongeye kubahamagarira mwese, mu moko yanyu atandukanye, gufatana mu mugongo mu gikorwa cyo kwibuka inzirakarengane zatsembwe, no kwamagana abapfobya mu buryo ubwo ari bwo bwose jenoside n'ubundi bwicanyi bwibasiye imbaga. Ntituzahwema na rimwe guharanira icyageza abenegihugu ku bwiyunge nyakuri no ku bumwe burambye.

Mugire amahoro.

Bikorewe i Buruseli, tariki ya 5 mata 2013.

Faustin Twagiramungu

Perezida wa  RDI-RWANDA RWIZA

Contact: E-Mail: rdi_rwanda810@yahoo.fr

Gérard Karangwa Semushi

Perezida wungirije wa PDP-IMANZI

Contact: E-Mail: pdp.imanzi@gmail.com

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M

ITANGAZO RYO KWIFATANYA N’ABACITSE KW’ICUMU N’ABAFITE ABABO BISHWE IGIHE CYA GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI MU MWAKA WA 1994

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

baba abari imbere mu gihugu cyangwa abari hanze y’igihugu ku mpamvu zitandukanye;

Muri iyi minsi y’icyunamo , Ihuriro riharanira gusubizaho ubwami bugendera kw’ itegekonshinga Inyabutatu-RPRK(Rwandese Protocol to Return the Kingdom) ryifatanyije n’abatutsi, abahutu, n’abatwa
babuze ababo muri genocide yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 hamwe n’abayirokotse.

Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK riharanira gusubizaho ubwami bugendera kw' itegekonshinga riboneyeho gusaba leta ya Perezida Paul Kagame ibi bikurikira:

1. Kwemerera abarokotse genocide y’abatutsi yo mu mwaka wa 1994 ko nawe yayigizemo uruhare rufatika yirengagiza amasezerano ya Arusha yari ageze ku musozo, igihe yateguraga akanashyira mu bikorwa
umugambi mubisha wo kurasa indege y’uwahoze ari perezida w’u Rwanda Yuvenali Habyarimana agamije gufata ubutegetsi.

2. Kwemera kandi akicuza imbere y’Imana n’abanyarwanda ko amaraso y’Abatutsi ariyo yagize ikiraro yambukiyeho asingira ubutegetsi, nyuma yaho inkoramutima ze zari zamwiyamye zimubwira ko narasa
indege ya Perezida Yuvenali Habyarimana, bizakurikirwa n’iyicwa ry’abanyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi, kubera umwuka mubi w’ivangura moko wari mu gihugu imbere wari waratewe n’intambara yiswe
iyo kwibohoza ya 1990-1994.

3. Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK rirasaba Perezida Paul Kagame kutongera gushinyagurira abacitse kw’icumu rya genocide ababeshya ko ari we wahagaritse genocide, kuko bizwi neza kandi bifitiwe
gihamya ko ingabo zahoze ari iza FPR zatangiye kugaba ibitero byo kwigarurira u Rwanda hashize iminsi ine abatutsi barimo kwicwa badafite gitabara.

4. Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK rirahamagarira imbaga y’inyabutatu nyarwanda ko ingabo zahoze ari iza FPR zitigeze zishishikazwa no kurokora abatutsi bicwaga no guhagarika genocide, ahubwo zari
zishishikajwe no kwigarurira udusozi twariho ingabo za Perezida Yuvenali Habyarimana.

Nta mutwe wihariye w’ingabo (Quick Reaction Force) wigeze ushyirwaho na FPR wo gutabara abatutsi batemwaga muri genocide ya 1994 kuko icyari kigamijwe si ugutabara abicwaga, ahubwo kwari
ukwigarurira imisozi.

5. Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK rifite gihamya ko abasirikare ba FPR/RPA benshi bakomokaga mu Rwanda bashyizwe ku biti bararaswa abandi barafungwa kubera ko batandukiraga bakareka inshingano yo
kwigarurira imisozi babaga bahawe na FPR bakajya kurokora abavandimwe babo bari barimo gutemwa.

6. Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK rirasaba Perezida Paul Kagame kwemera no kwicuza imbere y’Imana n’abanyarwanda uruhare rwe rufatika yagize mu kwica abahutu b’inzirakarengane abaziza ko ari abahutu
kuva mu mwaka wa 1990 kugeza ku mwaka wa 1994 akanareka ubutabera bugakora imirimo yabwo.

7. Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK rirasaba Perezida Paul Kagame kwemera akanicuza imbere y’Imana n’abanyarwanda kubera uruhare yagize rugaragararira buriwese igihe yagabaga ibitero ku mpunzi
z’abahutu zatikiriye mu makambi y’impunzi no mu mashyamba ya Kongo bazira ko ari abahutu. Bikanashimangirwa n’icyegeranyo cy’Umuryango w’Abibumbye (UN MAPPING REPORT) kigaragaza ko ubwicanyi
bwakorewe abahutu bari barahungiye muri Kongo bushobora kwitwa GENOCIDE byemejwe n’urucyiko rubifitiye ububasha.

8. Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK rirasaba Perezida Paul Kagame kwemera ko igikorwa cyo kwibuka cyakwumvikanwaho n’imbaga y’inyabutatu nyarwanda kugirango inzirakarengane zo mu moko yose zishwe
zizira uko zavutse zibashe kujya zunamirwa.

Ihuriro riharanira gusubizaho ubwami bugendera ku itegekonshinga Inyabutatu-RPRK(Rwandese Protocol to Return the Kingdom) riboneyeho gusaba rinashishikariza abatutsi barokotse genocide y’abatutsi
yo mu mwaka wa 1994 kurwanya bivuye inyuma agashinyaguro Perezida Paul Kagame akorera abacikacumu buri mwaka ababeshya ko yifatanyije nabo, kandi azineza ko ariwe wicishije nkana abatutsi muri
genocide yabakorewe kubera kwanga gusangira ubutegetsi na leta ya Perezida Yuvenali Habyarimana nkuko byari bimaze kwumvikanwaho mu masezerano ya Arusha, no kwanga kwumvira inama yari yahawe
n’inkoramutima ze yo kudahirahira yica Perezida Yuvenali Habyarimana kuko bari bamaze kumwereka ko byakurikirwa n’itsemba bwoko ry’abatutsi, ariko aranga arabikora, yishakira gusa gufata
ubutegetsi.

Ihuriro ry’Inyabutatu- RPRK rirasaba abanyarwanda b’ingeri zose (abahutu,abatutsi,abatwa) bashyira mu gaciro kandi bakeneye ko ukuri ku makuba yabagwiririye gushyirwa ahagaragara, ko bagomba
kwamagana umugambi mubisha wa Perezida Paul Kagame wo gucamo ibice abana b’u Rwanda akoresheje ikinyoma cyo guhuma amaso abatutsi basagutse kubo yicishije muri genocide ya 1994 ababeshya
abigambiriye ko yifatanyije nabo mu kunamira ababo bishwe kandi azineza ko ari we wakomye imbarutso yarangiza akabagira ikiraro cyo kugera ku butegetsi.

Harakabaho u Rwanda,

Harakabaho ubwami bugendera ku itegekonshinga mu Rwanda,

Harakabaho Umwami i Rwanda,

Harakabaho Imbaga y’Inyabutatu nyarwanda,

Twese hamwe twuzuzanye,

Imana ibahe umutima wo kwihangana muri iki gihe cy’icyunamo,

Kandi ihe iruhuko ridashira abishwe muri genocide.

Eugene NKUBITO Chairman

Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK

Répondre
K

Abishwe kuva muri 1990 no kuva muri 1994 kugeza ubu baizra ubwoko bwabo kuki bo batavugwa mu bazize jenoside??? Guhisha ukuri ntibikubuza kuba ukuri.Ikinyoma ntigishobora kugeza abantu
k'ubwiyunge.Ese ko ngo mu Rwanda nta moko ahaba, abatutsi bakorewe jenoside n'ubwoko cyangwa ??!!

Répondre