KUKI POLISI Y’URWANDA IKORA NK’UMUTWE W’ITERABWOBA ? BITEYE IMPUNGENGE.

Publié le par veritas

Emmanuel Gasana, umuyobozi wa Polisi y'Urwanda. Akwiye gufatwa vuba, agashyikirizwa inkiko maze agasobanura neza amahano akorwa n'umutwe ayobora guhera muri werurwe 2010.

NDL: Banyarubuga, hasi aha kuri uru rubuga twabagejejeho inkuru yasohotse mu binyamakuru byo mu rwanda igaragaza uburyo Gatsinzi Marcel yibasiye abagabo Kayumba Nyamwasa na Karegeya ngo barabuza abanyarwanda bahunze iyi leta y'abicanyi ya Kagame gutaha. Tubagejejeho inyandiko yasohotse kurubuga rwa leprophete,  yerekana uko ubwicanyi bukomeje gukorwa mu Rwanda kandi noneho bugakorwa n'inzego za leta ya Kagame zakagombye kuba arizo zari zikwiye kubungabunga umutekano w'abaturage! Urabona ari ubwicanyi bupanze neza , buzahoraho kugeza nyamwinshi ihindutse nyamuke nkuko babyivugira! Ikibabaje ni uko ubu bwicanyi bukorwa mu ibanga rikomeye amahanga ntarabukwe, nabanyarwanda bari mu gihugu babona ayo mahano bagatinya kuvuga kuko batewe ubwoba kuburyo buhagije! Ndagirango musome aya makuru neza y'ubwicanyi buri mu Rwanda maze ababishoboye babigenze muri HCR n'indi miryango irengera uburenganzira bw'ikiremwa mntu kugirango batabare abanyarwanda. Amashyaka nayo ari hanze yagombye gutabariza abanyarwanda byaba ngombwa agatanga ikirego mu nkiko mpuzamahanga aba bicanyi bagafatwa bagashyikirizwa ubutabera mpuzamahanga! Naho Ibyo Gatsinzi yirirwa avuga ngo abantu nibatahe ni amenye ko ubu igikorerwa mu bwihisho gihita kijya ahagaragara kandi abatashye barigishijwe barahagije, gusa uwumva we yagenda akituriza mu Rwanda twamubwira iki, ntabwo twumva uko umuntu yabuza undi gutaha kandi mu gufata icyemezo cyo guhunga igihugu batarabigiyemo inama! Namwe nimwisomere buri wese afate umwanzuro we:

Muri iyi minsi mu Rwanda haravugwa abantu benshi bazimira bakaburirwa irengero. Umuntu asohoka mu rugo agiye ku kazi ntagaruke. Abo mu muryango we bakabura uko babigenza. Abashirutse ubwoba biruka imisozi bagashakisha , bagatanga amatangazo mu nsengero no ku maradiyo,bakanakomanga ku nzugi zose z’abategetsi kugera no kwa Perezida wa Repubulika ! Birumvikana ko abatinya ubutegetsi bo, iyo babuze uwabo, bararuca bakarumira, bikarangirira aho, uwazimiye akabura burundu !

Ibi bintu bimaze gufata indi ntera mu Rwanda kandi bitera kwibaza ibibazo byinshi . Ubu bimaze kugaragara ko benshi mu babura muri ubwo buryo baba bafashwe na polisi y’igihugu, hagira abayotsa igitutu ikabagaragaza.Iyo hafashwe umukene cyangwa uwo mu muryango w’abadashobora kotsa igitutu ubutegetsi uwanyerejwe afumbira umunaba , bigashirira aho. Birababaje. Ikibazo tutabura kwibaza ni iki : Kuki polisi y’igihugu cy’u Rwanda ihitamo gukoresha uburyo bukoreshwa n’imitwe y’iterabwoba ?

1. Kunyereza abantu ni icyaha gihanwa n’amategeko

Gufata abantu mu buryo bwo kubahiriza ubutabera bifite inzira binyuramo ziteganywa n’amategeko y’u Rwanda ndetse n’amategeko mpuzamahanga. Iyo umuntu afashwe n’inzego zibifitiye ububasha nka polisi y’igihugu, umuryango urabimenyeshwa kandi ukekwaho icyaha akagira uburenganzira bwo guhitamo umwunganira mu mategeko bita Avocat.

Mu gihe anketi zigikorwa umuntu ashobora kutemererwa gusurwa n’abo hanze ariko nta tegeko na rimwe rimwima uburenganzrira bwo kubonana n’abo mu muryango we ! Polisi y’igihugu ifite mu nshingano zayo kureba ko amategeko yubahirizwa si yo ikwiye guca inyuma ngo iyice nkana. Polisi y’igihugu ishinzwe kubumbatira umutekano wa buri muturage, biba agahomamunwa iyo polisi ariyo igarutse igahungabanya umutekano w’abo ishinzwe kurinda : ubwo se yakongera kugirirwa icyizere ite ?

Twari tumenyereye ko ibyo kurigisa abantu , ni ukuvuga kubafata mpiri , bagahishwa kure, bikorwa n’imitwe y’iterabwoba nk’iyi y’abo bita Islamistes yayogoje ibintu mu majyaruguru ya Afurika n'ibihugu bya Aziya nka Pakistani na Afuganistani.Iyo mitwe ifata abantu ho ingwate igamije kuzabarekura ari uko ibihugu byabo cyangwa imiryango yabo itanze umubare uyu n’uyu w’amafaranga y’incungu(rançon). Mu minsi ishize twumvise Abafaransa bafatirwaga mu bihigu nka Niger na Afuganistani maze igihugu cyabo kikababohoza ari uko gihaye abo bateroriste akayabo k’amayero(Euros). Muri rusange iyo ayo mafaranga atanzwe, imitwe y’iterabwoba irekura izo ngwate. Iyo ayo mafaranga adatanzwe haba ubwo abafashwe bugwate bicwa, bikarangira bityo.

Gufata abantu bugwate muri ubwo buryo ni icyaha gikomeye (crime) gihanwa n’amategeko. Icyo cyaha cyitwa Rapt, kidnaping. Urugero, nko mu gitabo cy’amategeko ahana cy’Ubufaransa, ingingo ya 224-1 icyo cyaha cyitwa « enlevement et séquestration ». Gihanishwa gufungwa kuva ku myaka 20 kugera ku gifungo cya burundu. Iyo uwanyereje umuntu amurekuye ku bwenda bwe mbere y’umunsi wa 7, ahanishwa gufungwa imyaka 5.

Muri iyi myaka ishize ibihugu by’i Bulayi na Leta zunze ubumwe z’Amerika zashyizeho amategeko akarishye agamije guhashya ibyaha by’iterabwoba (terrorisme),bityo gushimuta cyangwa kurigisa abantu bikaba bisigaye bifatwa nka kimwe muri ibyo byaha.

Bwana Musa Fazili Harerimana, minisitiri ufite polisi y'igihugu n'umutekano mu nshingano ze, akwiye gufatwa agashyikirizwa inkiko maze agasobanura ibya buriya bwicanyi bukomeje guhekura ababyeyi !

Ubushishozi bwa Polisi y’Urwanda, bisa naho ari ukwica abantu rwihishwa, ubwo abayobozi b’igihugu bo bakaba batabifata nk’icyaha, ahubwo bakabifata nk’ubwenge buhanitse bwo kwica ntawe ubimenye ! Ubuhanga bw’ubugome barabwize koko : gukubita agafuni, akandoya, gukubita umusumari muremure cyane mu rutwariro n’ibindi….

Urugero rwa 4 : Umwarimu wo muri Kaminuza ya Butare witwa HAVUGINTWARI Lambert yarigishijwe taliki ya 9 Gashyantare 2011 muri ubwo buryo. Abe barashakishije bigera n’ubwo umufasha we witwa Ingabire Christina yandikira Perezida wa Repubulika amwitabaza.

Dore uko ibarwa y’uwo mutegarugori yari iteye :

3. Twibaze impamvu zituma polisi ikoresha inzira ya « terrorisme ».

Hari impamvu 5 zishobora gutuma polisi y’igihugu ihitamo kujya irigisa abantu mu buryo butemewe n’amategeko :

(1)Ni uko iba izi neza ko ibarenganya bityo ikaba itashobora gusobanura impamvu ibafashe ikabafunga.

(2)Iba ishaka kubamarana igihe rwihishwa irimo kubatoza imigambi mibisha nko gushinja ibinyoma mu nkiko abo Leta idashaka.

(3)Iba igamije kubanza kubakorera ibikorwa by’iyicarubuzo noneho igategereza ko ibimenyetso by’ubwo bugome bibanza gusibanganaho gato kugira ngo ibone uko ibahingutsa imbere y’urukiko.

(4)Iba ishaka kubica ibanje kubacunaguza noneho igahisha n’imirambo kugira ngo abo mu muryango wa banyakugorwa bazabure uko bakurikirana icyo kibazo.

(5)Polisi ishobora kuba iri gushyira mu bikorwa gahunda ndende yo kurimbura ubwoko, mu ibanga.

Uko wabigoragoza kose, Polisi y’igihugu ikoresha nkana uburyo bwica amategeko igamije kugirira abanegihugu nabi.

Nk’uko twabigaragaje haruguru, iyo umuturage usanzwe akoze icyo cyaha cyo kurigisa umuntu akagerekaho no kumukorera ibyaha by’iyicarubozo ahabwa igihano kiri hagati y’imyaka 20 n’igifungo cya burundu ! Birumvikana ko iyo ibyo bikorwa bigayitse bikozwe n’urwego rw’igihugu rushinzwe gucunga umutekano w’umuturage , akaba ari narwo ruca inyuma rukamugirira nabi, icyaha kirushaho kugira uburemere, muri make biteye agahinda . Nyamara ni byo bikorwa gusa mu Rwanda !

4. Ikirwa cya IWAWA si ishuri ni « Camp de concentration nazi».

Mu minsi ishize ku rubuga rwa internet  www.leprophete.fr hanyuze inyandiko itunga agatoki ibikorerwa kuri icyo Kirwa. Mu gusubiza abihaye akazi ko guhishira amafuti ya Leta banyujije inyandiko ku rubuga Igihe.com bemeza nta soni ko ku kirwa cya IWAWA hari ishuri ryigisha abana b’inzererezi ngo barimo n’abarangije Kaminuza ! Reka mbabwire neza isura nyayo ya kiriya kigo.

Hashize igihe kitari gito ibibera muri kiriya kirwa cyitwa IWAWA kiri mu ntara y’Uburengerazuba, ho muri district ya Rutsiro, bivumbuwe n’umunyamakuru w’ikinyamakuru cyo muri Amerika kizwi cyane ku izina rya « The New York Times ». Iki kinyamakuru kuva cyanditse inyadiko ivuga ngo « Rwanda pursues dissenters and the homeless », ngo « Urwanda rukomeje kumerera nabi abatacyemera amatwara y’ubutegetsi (les dissedents) n’abatagira aho babarizwa (homeless) », hari ku itariki ya 1 Gicurasi 2010. Hagaragajwe kandi videos ebyiri zerekana uko byifashe muri icyo kirwa. Imwe yitwa ngo "Rwanda’s Island Prison", (« Ikirwa cyo mu Rwanda cyagizwe gereza »), indi yitwa ngo « An Island of the Unwanted » (« Ikirwa cyagenewe abo ubutegetsi butagishaka »), zombi zerekana uburyo abana bari mu kirwa cy’IWAWA bafashwe nabi. Kuva icyo kinyamakuru gitangaje iyo nkuru, abategetsi bararakaye cyane kuburyo umunyamakuru watangeje iyo nyandiko yafaswe nk’umwanzi w'Urwanda. Ikindi ubutegetsi muri y’amayeri busanganywe bwakoze uko bushoboye bujyana ibikoresho bya nyirarureshwa, icyari uburoko kiba ako kanya gihindutdse ISHURI kugira ngo bigaragare neza ko umunyamakuru watangaje iriya nkuru yabeshye.

Abavugizi ba Polisi ngaho nimutubwire: Abaturage bazizera bate Polisi ishimuta ikarigisa abenegihugu,igashyira imbere guhora ishinja ibinyoma inzirakarengane?

Mu by'ukuri urubyiruko rufungiye muri kiriya kigo rugizwe n’abasore bafashwe mu buryo bwo gushimutwa no kurigiswa, ababyeyi babo batabizi. N’ubwo bivugwa ko ku kirwa hari abarenga 1800, ubu dufite amakuru yemeza ko guhera mu kwezi kwa Gashyantare 2010, ari bwo abasore ngo badafite akazi kagaragara mu mujyi wa Kigali batangiye guhigwa bukware no kurigiswa ku bwinshi. Mu by’ukuri kugeza ubu haba harafashwe abasore basaga ibihumbi icumi (10 000). Amakuru y’ukuri ni uko polisi yitwaje cya kibazo cy’iterwa ry’ibisasu muri Kigali maze yiroha mu rubyiruko rw’abakene irayoragura. Kuko bari benshi cyane, bafungiwe hirwa no hino mu buroko bwihishe muri Kigali ariko abenshi barundanyirizwa mu kigo cyahoze ari icya Bralirwa.

Dore uko abo bana bari bafashwe :

(1)Babicishiga inzara bakamara iminsi isaga 8 ntacyo bahawe cyo kurya, nta n’utuzi two kunywa.

(2)Bakubitwaga nk’inzoka ijoro n’amanywa.

(3)Kubakuramo inzara hakoreshejwe pensi cyangwa gukubita intoki n’amano kugera inzara ziturumbutse.

(4)Kubotsa umubiri hakoreshejwe ipasi ishyushye.

(5)Kubashishimura umubiri mu buryo bwose, hakoreshejwe inzara , ibiti n’ibyuma…

(6)Gukubitwa indembo ku bugabo burambitse ku meza.

(7)Kukumenaho indobo yuzuye amabyi n’inkari ukamara ibyumweru bibiri utabonye utuzi two kwiyuhagira,ukinukira ukitera ishozi, ukifuza kuvanwa mu bugingo.

(8)N’ibindi byinshi bitesha agaciro.

(9)Kuri benshi byasozwaga no gukubitwa agafuni bagahita barohwa mu cyobo kiri ahitwa kwa Gacinya.

Icyo cyobo ngo ubu cyuruzuye: polisi yakirunzemo imirambo y’abo basore!

Ndabamenyesha ko mu bayobozi b’imena bagaragaye muri iyo gahunda yo kwica abana urubozo, Jenerali Fred Ibingira ubwe, yazaga kenshi nijoro muri kiriya kigo, agatanga amategeko y’abagomba kwicwa hakaba n’ubwo agira abo akiza. Nta rundi rubanza rubayeho! Ntawe ushyikirijwe urukiko ngo yenda rumuhamye icyaha! Harya Leta ya Paul Kagame ngo yakuyeho igihano cyo kwicwa ? Impamvu si ukubaha ubuzima bw’umuntu ahubwo ni uko iyi Leta idakeneye kunyura mu nkiko kugira ngo ngo yice abo ishaka!

Aba bapolisi bose bashinzwe guhungabanya umutekano w'Abanyarwanda ? Bakwiye kwivangura n'abicanyi babihishemo kugira ngo bafatwe bashyikirizwe inkiko .

Nyamara ibyo ntibibuza Polisi y’igihugu cy’u Rwanda kwikorera ibyo yishakiye, nk’aho nta mategeko abaho. Nuko ikanyereza abantu uko yishakiye, mbese nk’uko FPR yakoraga ikiri mu ishyamba .Ingero ni nyinshi reka dufatemo nke.

2. Ingero 4 z’abantu polisi y’u Rwanda yashimuse , ikabarigisa.

Urugero rwa 1 : Muri 1996 Umusenyeri wa kiliziya Gatolika witwa Phocas Nikwigize wayoboraga Diyosezi ya Ruhengeri yatahutse ava mu buhungiro muri RDC. Ageze kuri Gasutamo yo ku Gisenyi inzego zishinzwe umutekano zo mu Rwanda ziramwakira. Kuva ubwo yaburiwe irengero, nta wongeye kumuca iryera. Abo mu muryango we bararuciye bararumira, Kiliziya gatolika na yo igomba kuba itaririwe ibaza byinshi. Twese dusa n’abazi ko yishwe. Uwabikoze aramutse akurikiranywe n’amategeko yahabwa igihano cyo gufungwa burundu kuko yanyereje umuntu akagerekaho no kumuvutsa ubuzima . Ariko se azigera amenyekana ?

Ntabwo Umunsenyeri nka Phocas Nikwigize yari umuntu utazwi, bivuga ko Leta y’Urwanda ariyo yamurigishije ikamwica. Kubera ko iyo Leta itigeze imukoraho iperereza ryo kumenya irengero rye, niyo yagombye guhanwa. Perezida Kagame watanze amategeko ko abantu bicirwa mu nkambi za Kongo abandi bagacyurwa ku ngufu niwe wakagombye gusobanura ibya Musenyeri Phocas Nikwigize, agasobanura n'ibyerekeye ubwicanyi abakuru ba polisi yashyize mu myanya bakomeje kwijandikamo.Natabyitaho, igihe kizagera abiryozwe.

Urugero rwa 2 : Muri 2003 koloneli Cyiza Augustin yafashwe n’inzego za polisi y’igihugu yiviriye ku kazi ke ko kwigisha mu ishuri rikuru rya ULK. Umuryango we , inshuti ze n’imiryango idaharanira inyungu ntako batagize basakuza ngo Cyiza aboneke, byabaye iby’ubusa. Turahamya ko yishwe. Ibyo babanje kumukorera mbere yo kumwica bizwi n’ababikoze. Agahinda katumye abo mu muryango we bafata iy’ishyanga ! Nyamara umusore w’umunyamurenge wari warigishijwe hamwe na Cyiza we yaje kuboneka, benewabo bariruhutsa. Ni nacyo cyatumye bimenyekana ko Cyiza Augustin yanyerejwe n’inzego za polisi, ya yindi ifite inshingano zo guha buri Munyarwanda umutekano!

Ariko reka twibutse ko Colonel akimara kubura abashinyaguzi ba FPR iyo bamaraga guhaga « warage », akayoga gakundwa n’Abassajya bavugaga ko ngo yasanze benewabo b’Abahutu mu mashyamba ya Kongo : ntawamenya ariko niba baravuga abaguyeyo cyangwa aba FDLR !

Urugero rwa 3 : Umwaka ushize, nyuma y’uko Jenerali Kayumba Nyamwasa ahunze igihugu,murumuna we koloneli Rugigana Ngabo yararigishijwe abe bayoberwa irengero. Barasakuje, babaza inzego z’ubutegetsi ariko zo zivunira agati mu ryinyo ! Bagiye ku maradiyo barasakuza yewe banavuga ko ikibazo bazagishyikiriza urukiko rwa Afurika y’Uburengerazuba ! Nyuma twaje kumirwa polisi yemeye ko ariyo imufite. Umunyamakuru wa BBC Gahuzamiryango yabajije umuvugizi wo ku ruhande rwa Leta y’ Urwanda ko yabwira abantu amategeko inzego z’ubugenzacyaha zaba zigenderaho ngo zifate abantu rwihishwa kandi zibafungire ahantu hihishe ku buryo nta wabo ufite uburenganzira bwo kumugeraho. Mu gusubiza icyo kibazo Jill Rutaremera, umuvugizi w’ingabo z’Urwanda yemeje ko atari ngombwa gukurikiza amategeko ko « hakoreshwa ubushishozi » mu gusuzuma ibibazo bikomeye nk’icya Kolonili Rugigana ! Nyamara ibyo Jill Rutaremara yita « ubushishozi » mu gushimuta abenegihugu batagira kirengera no kubarigisa ni byo amategeko mpuzamahanga asigaye yita icyaha cya terrorisme !

Jenerali Fred Ibingira, inkandagirabitabo yuzuye amapeti ku ntugu : agaciro ke ni ukuba ari umwicanyi kabuhariwe! Aho guhanirwa ko akomeje gusogota umubare munini w'Abanyarwanda ahubwo arushaho kuzamurwa mu ntera!

Reka tugaruke ku basore bacu. Amahirwe ya bamwe yaje kuba aya: muri 2010 Bralirwa yakeneye kongera gukorera i Kigali maze isaba Leta kuyisubiza amazu yayo kugira ngo asanwe. Ubwo rero inzego za polisi na gisirikari zishizwe icyo kigo zafashe icyemezo cyo kwica bwangu benshi muri abo basore, bake muri bo bararekurwa, abandi yigira inama yo kubajyana ku KIRWA cy’IWAWA! Ng’uko uko iryo “SHURI “ryavutse muri 2010!

Abana bafungiye muri ikiriya kigo si Abanyeshuri nk ‘abandi nk’uko igihe .com giherutse kubitubeshya ! Ni abana bari mu kaga gakomeye kuko bari muri « Camp de concentration nazi ». Bicishwa inzara, barakubitwa, baratotezwa, bakicwa nk’amatungo. Muri iki gihe, abarigishijwe bose ni ho bajya kwicirwa, kure y’amaso y’abanyamakuru, abanyagihugu n’amahanga ! Buri munsi abana bakubitwa udufuni. Abo mubona berekanwa n’abo gukinga amahanga mu maso ariko ibibera ku IWAWA bigiye ahagaragara, isi yose yatangazwa n’ukuntu Urwanda ruyobowe n’ibikoko bitazi icyo ijambo impuhwe rivuga!

Nihakorwe anketi, aho bataba imirambo y'abo bica buri munsi hazagaragara.Kereka nibayitaburura bakayitwika nk'uko babigenzaga mu ntambara !

Ababyeyi babuze abana nimurire, muyahore, nta cyizere cyo kongera kubabona ari bazima…. !

4. Igikwiye gukorwa

Mbere yo kureba ikigomba gukorwa dukwiye gushimira tubikuye ku mutima  uriya munyamakuru w’umunyamerika w’ikinyamakuru The New York Times watumye buriya buroko bw’urukozasoni, ubugome, n’ubwicanyi bw’ubutegetsi bwa Pahulo Kagame n’Abassajya bamufasha, bumenyekana kw’isi. Kubera iyo mpamvu rero :

(1)Abafite ijambo mu gihugu bakwiye guhaguruka bakabwira abategetsi b’Urwanda ko ibikorwa nka biriya bidakwiye. Bitesha agaciro Polisi y’igihugu, bigatuma abaturage batayibonamo, ntibayizere bityo ntibanafatanye nayo mu gucunga umutekano.

(2)FPR ikwiye kureka gukoresha inzego z’igihugu mu bugizi bwa nabi, kuko biriya byaha bishobora gutuma polisi y’igihugu ifatwa nk’umutwe w’iterabwoba, zahindura imirishyo ababikoze bakazabihanirwa by’intangarugero.

(3)Abaturage bakwiye guhaguruka bagakora imyigaragambyo bakamagana irigiswa ry’abenegihugu rikomeje guhabwa intebe n’ubwicanyi buriho bukorwa n’urwego rwa Leta.

(4)Buriya bwicanyi nibukomeza, abaturage bagiriwe nabi bafite uburenganzira bwo kwisuganya bakarega Leta y’Urwanda mu nkiko mpuzamahanga.

Umwanzuro

1. Turasaba imiryango mpuzamahanga yita ku burenganzira bwa muntu ko yakwihutira kujya kureba icyo cyobo cy’ahitwa kwa Gacinya maze ikareba ko kituzuye imirambo y’abana bacu.

2.Turasaba ko bwana Musa Fazili Harerimana, minisitiri ufite polisi y'igihugu n'umutekano mu nshingano ze, yafatwa agashyikirizwa inkiko agasobanura neza ibya buriya bwicanyi bukomeje guhekura Urwanda.

3.Turasaba Loni , imiryango yita ku burenganzira bwa muntu n’abanyamakuru bigenga kwihutira gukora anketi ku bibera ku kirwa cya IWAWA maze murebe niba FPR itarimo gukora itsembabwoko, buke buke, nta rusaku, mbese nk’uko Paul Kagame ubwe yabyivugiye kenshi ngo ushobora kuvoma ingunguru y’amazi ukayirangiza ukoresheje akayiko !

Ibibera ku kirwa cya IWAWA biteye agahinda, Abanyarwanda bose bari bakwiye guhaguruka bakabirwanya FPR itaramara abaturage !

ZIKAMABAHARI Charles

Kigali, Rwanda.

N.B : Iyi nkuru noherereje Lepophete.fr si inkuru mbarirano, ibyo mvuga ni ibyo niboneye n’amaso yanjye !

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K

Inkuru y'irigiswa ry'abanyarwanda ikomeje kuba kimomo kandi abanyarwanda batangiye gutinyuka kuvugira kumugaragaro ko abantu babo barigishijwe n'inzego zishinzwe umutekano za kagame! Amakuru
yanyuza kuri radio mpuzamahanga BBC mu rurimi rw'ikinyarwanda yavuze inkuru y'umugabo witwa NGARAMA Jean Bosco wari umunyamuryango wa LIPRODHOR umaze amezi arenga 8 afashwe n'inzego zishinzwe
umutekano i Cyangugu ngo kuko yatanze amakuru y'uko hari abantu bafashwe bashinjwa ibisasu none ko abashinzwe uburenganzira bw'ikiremwamuntu bagomba gukurikira ibyabo!

Mwane wabo uri mu gihugu cy'ububiligi niwe watangarije BBC inyerezwa ry'uyu mugabo, avugako yafashwe na Major Mugisha atumwe na Général Gumisiliza( uyu warimbuye abasenyeri) akaba ayobora ingabo
i cyangugu, none akomeje kwiha inkumbi!

Gusa inama nagira umuryango w'uyu mugabo wanyerejwe ni uko iki kibazo bagishyikiriza urukiko mpuzamahanga , bagashaka impuguke muby'amategeko zikabibafashamo! nanjye ndabona koko ibyo ubwanditsi
bwa VERITAS buvuga aribyo amahanga agomba gutabara abanyarwanda naho ubundi barashize!

Répondre
B

Izina niryo muntu koko! Uwakwise mateso(ibyago) niwe waguhemukiye , burya ngo so ntakwanga, akwita nabi, mugeze naho musigaye
mwiyandikira  urwandiko mu izina rya RPF? ariko buriya uziko bihanwa n’amategeko? Yego icyitwa impuhwe ntacyo mugira, ariko mujye munakora ibintu biri
intellectual kuko n’utarageze  mwishuri yabona ibi bintu ko aribyo wowe ubwawe w’iyandikiye . ariko ntawakurenganya, nibwo bwenge
musigaranye.

Répondre
B

@Kanuma

Uru rubuga n'urwabahutu bamwe bavangura babahezanguni gusa, niyo mpamvu mutajya mwemerera inyandiko zivuga ukuri ahubwo muhitishaho inkuru zisebya igihugu gusa kugirango ibibi mwakozwe abantu
batabiha agaciro, Urugero izituka FPR muzihitishaho mwiruka, ariko izivuga ukuri kubyiza biri murwanda bitaba ahandi ntimushobora, sha abantu muvangura mukavangura n'inkuru kuri internet.

"umugani" Niyo wakwanga urukwavu ntuhakana ko ruzi kwiruka

Muzahora mubeshyera abatutsi, muharabika urwanda rutuwemo n'amoko atatu abakoroni batubibyemo mugeze ryari. Mwari muziko n'abahutu bazi ubwenge, babona ukuri babagaya, bazi ko mwarindagiye.
COURAGE RERO NABABWIRIKI, AYO MAHANGA YABATIJE UBUHUNGIRO AZI UKURI KUKO ARAZA AKIREBERA MWE MUGAKOMEZA MUKAVUGA AYANDONGO, BARABAMENYE

Urwanda ruzi ukuri, naho  indindagizi ntizashize ahubwo zihora zivuka

Répondre
K

Harya ngo babatoje kujya murega abashinja ibyo bireguje! Murarushywa n'ubusa abanyarwanda barababaye kandi ibyo mwakoze byose bizabagaruka vuba aha mwicuze impamvu mwagiye mu kazu k'abasajya! Ese
mwakwandikiye ba ny'iri izi mbuga bagahitisha ibitekerezo byanyu(niba mu bifite) mukaboneraho no kubeshyuza amakuru muba mutemera ko ariyo mugatanga ay'ukuri!

Répondre
M

Reka police yacyu ikore akazi kayo kubera ibishoboye ,ibyo byose
muvuga nuko yabahagurukiye mwiterabwoba mushaka kuzana iwacu,reka ibakande,kuko ntitwakwemera ubwo bugome bwanyu mushaka kuzana mubanyarwanda,mwirirwa mutuka ibingira,kuko yabirukanye
akanabatsida mu ntambara,abahashya kubera ubuterahamwe bwanyu, ahubwo  reka tuza mugabire,naho ubundi ibigambo byanyu,ntacyo bimaze,reka komiseri
Gasana akore akazi ke, kandi aranakazi cyane kuburyo Perezida anamugirira ikizere. kuko mwe karabananiye,uretse kwica se hari ikindi mwamariye abanyarwanda? Umunsi amagambo yabakamanye
muzahora!!!

Répondre
M

UN irareba, izi ukuri  s'impumyi nk'uwanditse inkuru

UN n'indi miryango ifitanye isano nayo ikorera murwanda, kandi ihora itanga raporo nziza y'amahoro iterambere no kwita kubaturarwanda kurusha ibihugu byinshi kuriyi si, wowe rero ibyo uvuga
n'inzozi mbi zizakugeza kure. ntanubwo urwanda rwagira influence kuriyo miryango haramutse hari ubugome nkubwo.

Ubugome buragwira

Uyu mugabo wanditse iyi nkuru, nta gushidikanya afitanye isano n'abishe abatutsi n'abagamije kurwanya ubuyobozi bwiza. Ahubwo uzaze ujye kwiga iwawa kuko ukeneye kugira icyo umenya.

Gusara n'ugushishikara buriya watangiye nibatagutabara

Nukuri wamugabo we batagufatiye hafi ntitukigufite urasaze birarangiye, iyo miryango itanga inkunga kurwanda ikajya no kureba icyo inkunga yakoze. Iwawa ni murwanda hagerwa nabantu benshi nawe
uve mumahangambure uzaze wirebere abana bariga neza barabaza, barakora uturimo twinshi tuzabafasha mubuzima.

Ibinyoma by'umwanditsi ntauzabitega amatwi

wowe uvuga ibinyoma nkabiriya, uramutse urumuyobozi wakora nkibyo benewanyu bakoze- wakica ntanumwe wasigaza kuko mubinyoma byawe biragaragara ko ugamije gusebya urwanda kandi rwaguhaye byinshi,
naho ubu uri urabundabunda abanyarwanda bahagaze bemye bakora ngo biteze imbere.

Abanyarwanda bazi ukuri, barabigaragaza mumikorere

Ikizima nuko abanyarwanda bazi ukuri yuko ubeshya, abazashidikanya baziyizire barebe nibwo bazamenya ko ubwenge bwawe nta bwenge bufite.

Waba se nibura ujya uvugana n'abantu baza murwanda kureba aho iterambere rigeze cyangwa uzaheruka igihe wihishaga wumva ko nibakubona bagufunga, ukaba urimo uharabika ngo nibura wangize izina
ry'urwanda.Ntibizagushobokera

Byarakuyobeye nukuri

Waaapi byarakuyobeye kandi bizakomeza bikuyobere. Cyakora nutinyuka ukaba umunyarwanda ugamije kubaka uzaze wirebere ibyiza, ubone ukuri, ubundi uzabone ibindi byo ujya kwandika kuko kwandika
ibitarabaye ntacyo bimarira n'abasomyi.

Inama isumbazose

Tinyuka ube umuntu, ntacyo bizagutwara kuko n'abishe abantu barireze, barahannwe abandi barasohotse barimo barubaka igihugu cyabo. uzarindagira ugeze ryari. Tuzahora twamagana abantu nkaba kuko
badindiza iterambere.

Abahutu ubeshyera baba muriki gihugu, abatutsi nabo bari muriki gihugu, none se ko utazi icyo ushaka, waje murwanda ukivura ubukene ko wasanga aribwo bukuvugisha ibinyoma ngo nibura byagutunga

Répondre
M

Ese Kuki Kagame atajya asobanurira
abacitse ku icumu mu gihe cy'icyunamo icyo aya malisti yasinyishaga Kanyarengwe mbere ya genocide icyo yari agamije!!! Dore ngiyi ihinduye mu kinyarwanda ibaruwa Kagame yandikishije Kanyarengwe
mu kwa mbere 1994, maze abanyarwanda batekereze niba itarasuraga amahano!

Rwandese Patriotic
Front

3, av. De l’observatoire, Box
8

1180, Brussels,
Belgium

Byumba, le 14 Mutarama
1994

Umuryango RPF Inkotanyi unejejejwe
n’aka kanya ubonye ko kuramutsa abanyamuryango bawo, ari abatuye mu Rwanda kimwe n’abari mu mahanga. Urashimira abo bose bakomeje gutanga inkunga y’amafranga, ibitekerezo ndetse n’imbaraga zabo
mu kuwuteza imbere. Abagize inama nyobozi ya RPF baboneyeho kwizeza ababashyigikiye ndetse n’abaterankunga ko plans zo gukura ku butegetsi Habyarimana n’agatsiko k’abahutu bamushyigikiye zigenda
zishyirwa mu bikorwa gahoro gahoro ariko zidahusha. Gukaza umurego mu burinzi bwa Habyarimana ntibyahinduye na gato plans zacu kandi ntibyigeze bigamburuza abanyamuryango bacu kimwe
n’abadushyigikiye. Ubu turi gusuzumira hamwe n’abatugira inama uburyo twahanura indege ye. Ingabo za RPF ziri muri Kigali zadushyikirije
raporo zivuga ko abanyarwanda b’abahutu bari mu gihugu bashyigikiye ku buryo buboneye cyangwa buziguye igitugu cya Habyarimana. Abahutu bari mu mahanga, by’umwihariko abari muri Amerika ya
ruguru, bararangwa nabo muri iki gihe n’ibikorwa bigamije guhagarika imigambi yacu. Murasabwa byihutirwa gutangira ibikorwa byo kubarwanya kandi mukadushyikiriza amazina yabo, bo ubwabo kimwe
n’abagize imiryango yabo bose.

Twashyikirijwe n’abari i Kigali
listi z’abandi bahutu babangamiye plans zacu. Turifuza kumenya ku buryo butibeshya ubwoko bwabo, abagize imiryango yabo kimwe n’aho batuye. Ibi birihutirwa cyane kubera ko plans zacu zigomba
gushyirwa mu bikorwa mu minsi ya vuba.

(Hakurikiraho liste ndende y’abahutu barebwa
by’umwihariko n’izi plans)

Tubibutse kandi ko iyi listi
icyongerwaho abandi, bityo ikaba itarangiye.

Murakarama.

Rwandese Patriotic
Front

Colonel Alexis
Kanyarengwe

President.

Répondre
M

@kanuma, mubyukuri abantu twabashije gusoma commentaire y’uriya mugabo mutware hanyuma tugasoma ibyo wanditse umuvugaho, dusanze rwose ko ari wowe w’uzuye amazi mu mutwe, kuko  nta esprit d’analyse ugira.  Uriya mugabo  mutware yagerageje gukosara
ibyo iriya nkozi y’ibibi yakagombye  kuba yaranditse y’ibgirango ya sesenguye.

Ikindi kandi aho kureba ibyo yanditse ngo ubivuguruze, w’ihutiye kuvuga ubusa ngo intore ntabgo zizi kubara, aho kureba ibitekerezo yatanze, w’ihutiye kureba ibidafite umumaro. Harya ngo muri
opposition? Urwanda rwagorwa ye!

Répondre
K

Noneho ndumiwe ! intore nta bitekerezo zifite koko ! mumutwe hibereyemo amazi!Mbonye  intore yigana uwatugejejeho isesengura ry'imyitwarire mibi ya abapolisi bakagame noneho nsoma
ibitekerezo 5 intore yaduhaye yerekana impamvu polisi ikora gutyo nsanga yasubiyemo ibya uwakoze isesengura yavuze! koko no kubara kuva kuri rimwe kugera kuri 5 bibananire!!

Muzawunywa kabisa!

Répondre
M

Iyo mbonye abantu birirwa bavuza induru
kuri uru rubuga ngo iwawa n’ahantu bajya kwicira abana babahutu nibaza iyo babikura bikanyobera. Kubantu batazi kukirwa cy’iwawa reka mpababwire, mwe kuzajya muhabwirwa nabantu bibereye hanze
batazi uko urwanda rumeze ubungubu.

Ikigo cy’iwawa kibarizwa mu ntara
y’iburengerazuba, mu karere karutsiro kikaba cy’ubatswe kuri  kirometerokare 15 mukiyaga hagati cya kivu.

Abana batwawe  iwawa, n’abana b’inzererezi bavanywe hirya no hino mugihugu, cyane cyane mu mujyi wa Kigali.

Abo bana bajyanywe iwawa, bahajyanwe na
polisi kubera gukurikiranwaho ibyaha bitandukanye, kuko benshi muribo batarageza imyaka y’ogufungwa, reta y’urwanda yabonye ko aringombwa ko bajyanwayo kugirango bongere bahabwe  uburere mboneragihugu ndetse  banigishwe n’indi myuga itandukanye kugirango igihugu kibashe kubabyaza
umusaruro.

Bimwe mubyo bagomba
kwiga  hari amasomo atandukanye arimo nko gukoresha amamashini ya kijyambere abumba amatafari, ibijyanye n’ububaji, ibijyanye n’amazi, kuboha,
ubuhinzi bwa kijyambere, ubworozi bwa kijyambere n’ibindi. Bagomba kandi kwiga n’indimi zikoreshwa mu karere u Rwanda ruherereyemo zirimo igiswahili
n’icyongereza.

Yewe! Reta  iyobowe na FPR
iragahoraho!!

Répondre
M

Twibaze impamvu zituma polisi ikoresha inzira y’ubushishozi buhambaye mugufata
iby’ihebe.

Hari impamvu 5 zishobora gutuma polisi y’igihugu ihitamo k’imiryango y’ibyihebe itamenya aho abana babo bari
igihe hakorwa iperereza

Ni uko iba izi neza ko bakorana nabashaka guhungabanya
umutekano w’igihugu, kandi ko iba ifite ibinyetso bifatika .

(2)Iba ishaka kubamarana igihe rwihishwa irimo kubasaba kuvuga abandi bafatanije gukoran’uwo umurimo
w’iterabwoba.

(3)Iba igamije kubanza gukora iperereza mu mutuzo, kugirango abakorana n’uwo ukekwaho icyo cyaha batamwica
maze bagasibanganya ibimenyetso.

(4)Iba ishaka ko nyuma yo kubona Amakuru ahagije, noneho ko umuryango wabo wabimenyeshwa byaba ngombwa
bakawugaya kuba utaratanze Amakuru mbere y’uko polisi ibikora mur’ubwo buryo bwabangamiye.

(5)Polisi  iri gushyira mu bikorwa gahunda ndende yo gushyira
umutekano uhamye mu Rwanda ndetse nanyuma yarwo aho bayitabaje.

Répondre
M

Uyu mwanditsi afit’ikibazo mu mutwe gikomeye cyane, usibye nokuba y’anga abanyarwanda, n’umwicanyi kabuhariwe, s’umwicanyi w’umubiri gusa, ahubwo ni
n’uwaroho. kuko iyi nkuru ndende ireshy’itya, y’uzuye uburozi na shitani atatanga.

Nibyo koko bitewe n’ibyaha umuntu yakoze, harigihe biba bisaba ko I perereza rikoranwa ubushishozi atar’uko hagambiriwe kw’ica amategeko, ahubwo
arukugirango bayarengere bakoresheje iyindi strategie.  kuko iperereza ryakorerwa  umuntu w’ibye, ntabgo
warigereranya n’iperereza ry’umuntu ukora ibikorwa by’iterabwoba ndetse no kuvogera  ubusugire bw’igihugu;  niba ufit’ubwenge, nawe wabishyira ku munzani ukagerereranya. Kuko n’ibyo bihugu uvugako byateye imbere, nabyo niko bibikora ; urugero rwiza naguha ni
Guantanamo aho America ifungira  Ibyihebe bya  al-Qaida
niba mbere y’uko babajyanayo babanza kubimenyesha imiryango yabo.

Ikindi kandi  kigaragaza ko uri illogique mubyo uvuga, n’uburyo w’ita polisi umutwe w’ibyihebe kandi UN
I bahamagaza hirya no hino kwisi kujya kugarura umutekano. Igituma ibibasaba n’iki Se?  n’uko bazi Uburyo bacunga umutekano wabanyarwanda, bakumira
ibiyobyabwenge, bafata ibyihebe nibindi byinshi biboneshwa amaso keretse wowe ubireba,  warangiza ukabyirengagiza.

Ndasaba umuntu wese ushaka kumenya ukuri kuri polisi ko yafungura urubuga rwa internet www.police.gov.rw  cyangwa ugafungura facebook fanpage yayo
ku izina rya Rwanda national police, maze w’irebere Amakuru nyayo, ureke kumva
ayomateshwa y’izi nkozi z’ibibi.

Répondre
D

@ZIKAMABAHARI Charles

Kigali, Rwanda. muvandimwe zikama abahari uzagerageze usome inzego zubutasi zigihugu runaka zigira uburyo zikemura ibibazo
bishobora kwangiza umutekano wigihugu kabone nubwo byo bitamenyekana kuko bo ntawabavugaho ex;USA? NIZINDI super power ariko kubera ko Urwanda rushobora kubikora nkawe zikama abahari ukagira icyo
uvuga nicyerekana demokarasi imaze gutera intabwe mu Rwanda naho ubundi ibyo ko FPR inywa kanyanga ikigamba(abasjya) ibyo namatakirangoyi cg amateshwa uba uvuga ngo kiza yasaze abahutu bene wabo
hari nabandi bahutu beshi batari hanze barimo gutera imbere ibyu butasi uzarebe  ibyo bita messonge de naza nibindi uzamenya ibibera kwisi kandi bigirwa ibanga Abahutu ntawukeneye kubatsemba
kuko ntawabibibasha nabo byarabananiye gutsemba abatusti baranabyitoje

mugire amahoro numutima ukunda umutekano

Répondre
N

kigo cy’ I Wawa

Ntureba se,erega leta iriho ntako iba itakoze bavandimwe mbabwize
ukuri tukaba tuzongera kubona leta yitanga cyane nkiyi iriho nzaba ndora kuko iyo urebye uburyo abanzi b'u Rwanda baba basebya igihugu cyabo biragora gutekereza aho baba bifuza aho kigana.
mbabwize ukuri Perizida Kagame nako abatagize ngo buri munyarwanda agire icyo yigezaho ntavagura cyagwa ubwoko runaka ashira imbere agerageza nubwo abo akorana nabo ndetse nabari hanze baba
bashaka kugarura ivagura kandi muzi aho byagejeje u Rwanda.sindumva ukuntu umuntu yaba yacuruzaga ibiyobya bwenge ukamuhindura umuntu w'ingirakamaro nkuko leta yabikoze warangiza iyo leta
ukayisebya.... ahubwo icyo nababwira cyo murabanzi bamahoro pee!

Kurikira uyu murongo wirebere ukuntu
ababyeyi bishimira uburere abana babo bahabwa mu kigo cy’ I Wawa aho kuvuga ibidafite gihamya.

http://news.igihe.net/news-7-26-11530.html

Répondre
S

MU RWANDA IKIBABAJE NI UKO BAFATA UMUNTU NK'ABAMWIBYE BIKABA NGOMBWA KO BENE UBWITE BAGOMBA GUSAKUZA....IBYO SE NI BYO BYITWA KUGENDERA KU MATEGEKO NO GUKUNDA IGIHUGU...UBUNDI NIBA UMUNTU
BAMUKEKAHO ICYAHA NIBINYURE MU MUCYO, NIBAMUFATA BANAHITE BAMENYESHA UMURYANGO WE AHO ARI NDETSE N'ICYO AZIRA,,,BAMUSURE,,,,YEWE NIBA BAGIRA N'IMPUNGENGE NASURWA HABE HARI ABAMUSHINZWE ARIKO BENE
WE BAMUBONE BITABAYE IBYO NTAHO TWABA TUVA NTA NAHO TWABA TUGANA...TWISUBIREHO...IKOSA RIKOSHOJWE IRINDI RIBYABARA AKAGA.

Répondre
M

Banyarwanda banyarwandakazi uretse kurindagira koko ninde utazi akazi keza ka Polisi y’u Rwanda, kagaragarira ku mutekano uRwanda
rufite, aho ruza mu bihugu bikorerwamo ibyaha bike. haba mu karere, muri Afurika n’ahandi ku isi iharanira  amahoro  kandi abaturage b’ibyo
bihugu nabo bakaba bayishima ku bikorwa byayo byiza  ikora. Igitangaje nukuntu Charles yirengagiza iby’azi agamije gusebya Police y’igihugu. Nyamara umuntu asigaye aryama akanarota ntakibazo
kubera umutekano mwiza dufite kubufatanye bwa Police ni ngabo z’igihugu.

polisi ifite  imigambi myiza ku gihugu, yewe ifasha na abanyarwanda no mu bindi
bikorwa by’iterambere aha nataga urugero rwa Police week, aho bafashije abanyarwanda kubaka amashuri babumba amatafari, guhugura banyarwanda kubijyanye na GBV(kurwanya ihohoterwa rishigiye
kugitsina, n’ibikorerwa abana mungo), gutanga inzitira mibu n’ibindi bikorwa byinshi bitadukanye. Uretse rero mutekano Police y’uRwanda ifatanya n’abandi banyarwanda mubindi bikorwa byiterambere.
Ibi byose Police y’u Rwanda ibigeraho kubera disipuline ibaranga.

Ahubwo twebwe nka banyarwanda Turasaba inzego z’ifite Police mushingano zayo, kuyongera ubushobozi mubumenyi ndetse ikanahabwa
amahugurwa n’ibikoresho byinshi bijyanye n’igihe tugezemo, maze amahoro asagambe.

Répondre