Kuki nta banyepolitiki bo muri MDR Parmehutu no muri MRND batagira ubutwari bwo gusaba imbabazi z'amarorerwa amashyaka yabo yakoze? (Rudasingwa Théogène).
Mu kiganiro-mpaka cy'amashyaka FDU INKINGI, IHURIRO NYARWANDA " RNC" n'AMAHORO PEOPLE'S CONGRESS, cyo ku cyumweru tariki ya 13 Ukwakira 2013;i Buruseli mu Bubiligi, ikibazo cy'amoko kiri mu byahavugiwe; bigaragara ko abanyarwanda bakwiye nyamara kukiganiraho kugirango amateka akomeje kubagira imbohe nibura yumvikanweho.
Muri icyo kiganiro Matata Joseph wo mu Bubiligi yavuze ko jenoside y’abahutu yateguriwe i Bugande, abatutsi bakaba barakoze ama liste ariho amazina y’abahutu bajijutse bagomba kwicwa kandi bikaba byarakozwe. Théogène Rudasingwa ,umwe mu bayobozi bakuru ba RNC akaba yarabaye n’umutoni w’akadasohoka kwa Kagame Paul yasubije Matata mu magambo afite ikiyumviro kijya gusa n’ibisobanuro Kagame yatanze ku italiki ya 30/06/2013 ubwo yasabaga abana b’abahutu gusaba imbabazi z’ibyaha by’ababyeyi babo !
Rudasingwa yasubije muri aya magambo : « ntabwo ari uko twebwe abakomoka muri FPR turi abanyabyaha gusa,kandi murabizi ! none se ko amateka y’u Rwanda tuyaziranyeho muyobewe ibyaha byakozwe n’abantu bo muri MDR Parmehutu ? Bo twahunze , twebwe tugahunga turi incuke njye mfite umwaka umwe kugeza igihe nabereye umugabo ngafata imbunda yo kujya kurwana nkagaruka mu Rwanda, murabizi ,muzi ibyo MDR Parmehutu yakoze ! Muyobewe se ibyo MRND yakoze ? None se kuki ntabantu njya mbona bafata responsabilitie ngo bavuge, si ukuvuga ngo uhaguruka ngo avuge ati : ni ukwicuza ibyaha byakozwe ndi muri iyo organisation, ntabwo bivuze ngo ni uko ari wowe wabikoze,nta ndege ya Habyarimana nahanuye,uwo mugambi sinigeze nywubamo, ariko iyo mvuze nti ndicujije ndasaba imbabazi abanyarwanda, ni uko mba narabaye muri organisation kandi ndi umuyobozi mukuru ngafata iyo responsabilitie, nabyo bisaba ubutwari. Kuki ntabantu mbona bo muri MDR Parmehutu, mbona bo muri MRND bagira ubwo butwari ngo nabo bahagarare imbere y’abanyarwanda bavuge bati amarorerwa yabaye mu Rwanda ni agahomeramunwa ngo babisabire imbabazi ?Namwe rero abatubaza muzagende mujye gushaka abanyepolitiki bo muri MDR, mushake abanyepolitiki bo muri MRND, mubabaze muti amarorerwa yabaye kubanyarwanda muyazi ho iki ?
Nkurikije uko Rudasingwa asobanura impamvu yasabye imbabazi abanyarwanda ni ukugira ngo ahige ubutwari abanyepolitiki bo muri MDR Parmehutu na MRND badatinyuka gusaba imbabazi z’ibyaha byakozwe n’amashyaka bari barimo ! None se imyumvire nk’iyi itaniyehe no kubwira umwana ko agomba gusaba imbabazi z’ibyaha atakoze ? Kuri Rudasingwa abanyarwanda bose bariho mu gihe cya MDR Parmehutu na MRND bagomba gusaba imbabazi ! Mvuze abanyarwanda bose kuko MRND ryari ishyaka rimwe rukumbi , buri munyarwanda wese yarivukiragamo akarikuriramo , ni ukuvuga rero ko imbabazi Rudasingwa asaba ababaye muri ayo mashyaka zigomba gusabwa abanyarwanda bose bariho muri icyo gihe ! Niba bitabaye ibyo nta butwari bateze kubona !!
Buri wese afite uko abyumva ariko iyi myumvire ya Rudasingwa kuri MDR Parmehutu na MRND iragoye cyane kuyitandukanya ni imyumvuri ya Paul Kagame ku bwoko bw’abahutu ! Buri wese agomba kwisesengurira ariko ikigaragara cyo ni uko imyimvire y’amateka y’u Rwanda kubahutu n’abatutsi ikiri kure cyane kugira ngo ibe yagira aho ihurira !
Kanda aha wumve incamake y’icyo kiganiro tugezwaho n’ikondera !
Ubwanditsi