Kimisagara:Kuri uyu wa kabiri taliki ya 01/03/2011 Gerenade yahaturikiye yakomerekeje bikomeye abantu 5
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya Mbere Werurwe 2011, igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade cyaturikiye mu mujyi wa Kigali, hagati y'uduce twa Nyakabanda na Kimisagara.
Hari ku isaha ya saa mbili n'iminota 35 z'umugoroba (20:35), ubwo umuntu kuri ubu utaramenyekana yateraga gerenade ku modoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace itwara abagenzi. Icyo gikorwa cyabaye mu gihe iyo modoka ifite plaque RAA 776 W yavaga ahitwa kuri Tapis Rouge igana Kimisagara yari ihagaze ngo ikuremo abagenzi. Komvayeri (convoyeur) wayo n'abandi bantu 4 bari bayegereye bakomerekejwe nayo harimo umukobwa wari wegereye umuhanda wakomeretse ku kaguru, mu gihe utundi duce (fragments/éclats) twayo twakomerekeje bidakanganye abandi 5 bari hafi aho.
Mu minota itagera no kuri itanu (5), abapolisi n'abasirikare bari bamaze kugera aho, batabara abakomeretse babajyana mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) hifashishijwe za ambulances za leta, ari nako bagota ako gace ngo barebe ko bafata uwakoze icyo gikorwa cy'ubugizi bwa nabi. Tukaba twabonye 3 bajyanwe na Polisi, mu rwego rwo kubazwa niba bazi ibyabaye.
Umupolisi umwe wari aho yatangarije IGIHE.com ko n'ubwo hari abakomeretse, nta washegeshwe bidasubirwaho ku buryo abantu bagira ubwoba ko ubuzima buri bumucike.
Ibi bikorwa bibaye mu gihe hamaze iminsi haba urubanza rw'abantu 29 bashinjwa kuba baragize uruhare mu bikorwa byo gutera gerenade mu Mujyi wa Kigali byabaye mu mwaka ushize wa 2010.
( source: igihe .com)