Kenya yakiriye imfungwa 7 za Sudani y'epfo naho Uganda yo ishobora guhagarikirwa imfashanyo na Norvège!

Publié le par veritas

http://images.lpcdn.ca/641x427/201401/29/805174-sanglants-combats-avaient-eclate-soudan.jpg

            Dr.Riek Machar uhanganye na perezida wa Sudani y'epfo

 

Leta ya Sudani y’epfo yahaye igihugu cya Kenya abanyepolitiki 7kuri 11 bari bafunzwe nkuko byasabwaga na Riek Machar mu rwego rwo kubahiriza agahenge k’imirwano ku mpande zombi. Nubwo icyo kifuzo cyubahirijwe, leta ya Sudani y’epfo ikomeye ku cyemezo yafashe cyo kuburanisha Dr Riek Machar n’abandi banyepolitiki 6 bari kumwe bashinjwa icyaha cyo gushaka guhirika perezida Salva Kiir kubutegetsi.

 

Uhuru Kenyata ari imbere y’abanyamakuru yagize ati : « perezida wa Sudani y’epfo Salva Kiir yanshyikirije abanyepolitiki 7 bari bafunganywe hamwe n’abandi bagera kuri 11 » ; perezida wa Kenya yavuze iryo jambo abo banyepolitiki bafunguwe bari kumwe nawe.

 

Icyemezo cyo gufungura abo banyepolitiki cyatangajwe kuwa kabiri taliki ya 28/01/2014 na ministre w’ubutabera w’igihugu cya Sudani y’epfo Paulino Wanawila wahise atangaza ko abandi banyepolitiki 4 bagifunze aribo Umunyamabanga mukuru w’ishyaka riri kubutegetsi Pagan Amum, uwari ministre w’umutekano Oyai Deng Ajak,uwigeze kuba ambasaderi w’icyo gihugu muri Amerika Ezechiel Lol gatkuoh n’uwari ministre wungirije w’ingabo Majak D’Agoot ,abo banyepolitiki bazagumishwa mu munyururu kugirango bazaburanishwe ku cyaha cyo gushaka guhirika ubutegetsi.Ministre w’ubutabera wa Sudani y’epfo yakomeje avuga ko Riek Machar n’abandi banyepolitiki 2 barikumwe nawe harimo Taban Deng washoboye kwemeza gahunda yo guhagarika imirwano nabo bazaburanishwa kubera icyaha cyo gukekwaho guhirika ubutegetsi.

 

Ibihugu by’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba IGAD wabaye umuhuza mu biganiro byo guhagarika imirwano watangaje ko ibihugu biwugize bigikomeza kugirana ibiganiro na perezida wa Sudani y’epfo kugira ngo arekure imfungwa 4 z’abanyepolitiki basigaye muri gereza. Iyi ntambara ya muri Sudani y’epfo yatangiye taliki ya 15/12/2013 ubwo perezida wa Sudani y’epfo Salva Kiir yashakaga guta muri yombi Riek Machar wari perezida wungirije nyuma y’aho amukuriye kuri uwo mwanya.

 

Nubwo igikorwa cyo guhagarika imirwano cyashyizweho umukono imirwano irakomeje hagati y’ingabo z’impande zombi zihanganye ,ubu imirwano ikaze ikaba iri kubera mu byaro ; buri ruhande rushinja urundi ko arirwo rwasembuye urundi.Umuryango w’abibumbye nta kizere cya hafi ufite y’uko ibintu bizajya mu buryo vuba. Igihugu cya Norvège cyatangaje ko niba igihugu cya Uganda kidacyuye ingabo zacyo mu maguru mashya ziri muri Sudani y’epfo zirwana kuruhande rwa perezida wa Sudani y’epfo kizahagarika imfashanyo cyahaga igihugu cya Uganda.

 

Ubwanditsi.

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article