Kagame yemeye ko urugamba rw’imbunda rumunaniye atangiye irw’itangazamakuru
Kagame ni umwe mu parezida basigaye bafite ibibazo byinshi ku isi, kuko aho agiye hose asigaye yakirwa n’abanyarwanda bamwamaganira kure, bamushijwa igitugu n’ubwicanyi yakoreye abanyarwanda.
Ibi byakajije umurego aho abahoze ari inkora mutima ze bamaze kumuhungira, bagashyira ubwiru bwe hanze. Abakoranye nawe bemeza ko amakosa ayaterwa ahanini na kamere ye, kuko ngo Kagame ntajya yemera ko abantu bashobora kumugira inama zo gukora ibyo atemera, bityo abamubeshya bagahora aribo yumva, kuko baba bamushakaho amaramuko.
Bavuga ko umuntu ukunda ukuri bimugora cyane gukorana na Kagame, kuko kumubwira ukuri adashaka kumva, bibyara urwango ruzavamo kuguhiga ndetse byaba ngobwa akakwica nta mpamvu. Ibi ngo nibyo byatumye abantu beshi bakoranye nawe cyane bo muri FPR bashwana , abandi bakicwa bazira kugira ibitecyerezo bitandukanye n’ibye. Urutonde ni rurerure cyane, uhereye kuri Sendashonga Seth wiciwe muri Kenya na Col Lizinde, Assiel Kabera wiciwe mu Rwanda, Col Ngoga, Col Ndugute, Lt Col Wilson Rutayisire, Col Cyiza, n’abandi beshi tutarondora amazina ngo turangize.
Abamuhunze, uhereye kuri Kajeguhakwa, Twagiramungu, Rwigema Pierre Celestin, Sebarenze Joseph Kabuye; Mukezamfura Alfred, n’abandi beshi barimo abaminisitiri, abadepite bose bari mu buhungiro. Hongerwaho umubare munini w’abasirikare bahunze , barimo uwahoze ari minisitiri w’ingabo, Gen Emmanuel Habyarimana, Maj Furuma , Gen Kayumba, Col Karegeya, Maj Dr Rudasigwa n’abandi.
Muri aba bantu bose uwahungaga akaramuka ashatse kugira icyo avuga anenga leta ya Kagame, yarahigwaga ndetse akicwa, bituma abahunze mbere bose bahitamo kuba ibiragi aho kubura ubuzima bwabo. Kagame yakomeje kuba igihangange ku isi amahanga akamutinya abandi akababeshya , ukuri kwa komeje kuba gucye cyane kuko yafungaga itangazamakuru ryo mu Rwanda, agashora amafaranga muryo hanze kugirango bamwamamaze bamuvuga imyato nk’uwamamaza igicuruzwa cyabuze abaguzi.
Kuki itsinda rya Gen Kayumba ariryo ryibasiwe n’abacanshuro Kagame?
Muri aba bose bahunze cyane Gen Kayumba na Col Karegeya nibo bahizwe cyane, nyuma yo kubahusha no gushaka kubica inshuro nyishi aho bari mu buhungiro, Kagame yagiye arushaho kumenyekana ku isi yose ko ari umwicanyi ukomeye. Ari nako aba bagabo bashyira amabanga ye hanze. Byaje kugeraho bahitamo kumunenga ku mugaragaro bashinga ihuriro rya politiki RNC, mukumunenga bafatanyije n’abandi banyarwanda,ubwo batangira bamunenga bakoresheje inyandiko yiswe “Rwanda Briefing” y’abantu bane ( Gen Kayumba, Col Karegeya, Dr Rudasingwa, Gerald Gahima) .
Ibi byatumye amahanga akura amaboko kuri Kagame, ndetse n’abanyarwanda beshi bari barihebye bumva ko ubutegetsi bwa Kame budashobora kunyeganyezwa batangira kugira ikizere ko bashobora kuzongera gusubira mu gihugu cyabo ndetse n’abari mu gihugu batangira kubona ko bashobora kuzaruhuka igitugu. Kuko bari babonye abantu babona bafite ubushobozi bwo kuzahangana nawe (Kagame) cyane ko aba bagabo bombi bamuzi kuva ku rwara kugera ku mutwe, bityo kumurwanya mu buryo bwose bikaba byaborohera.
Kagame yemera ko imbunda itagishobora kumukiza abanditsi ba Rwanda Briefing
Nkuko ikinyamakuru inyenyerinews cyabyanditse, nyuma yo kugerageza uburyo bwose bushoboka bwo kwica aba bagabo bikananirana, kubashinja ibyaha bitandukanye, gukoresha ubucamanza bwe kugirango bashijwe ibyaha kugira ngo barebe ko bagarurwa mu Rwanda, n’andi mayeri meshi bagerageje bikananirana , Kagame yemeye ko atswinzwe.
Yabigaragarije munama yahuje abanyamuryango ba FRP, nk’uko twabyanditse, avuga ko isura ya FPR imaze kwangirika, ( ariko yavugaga iye cyane kuko ariwe wafashe FPR ho ingwate) asaba inkoramutima ze cyane abashaka gukomeza kurengera inyungu z’umugati we, kurwana n’itangazamakuru rimunenga cyane iriri muri diaspora atunga urutuki Gen Kayumba na Col Karegeya na bagenzi babo.
Nkuko byagaragaye mu binyamakuru bikorera Leta n’iryo hanze ryagiye rihabwa inyandiko z’abantu bahisemo gukoreshwa n’inda, Lt Col Rutaremara, Maj Gen Jerome Ngendahimana wahoze ari muri FDLR, n’abandi nka Nshuti Manasseh nibo bafashe iyambere , basiganwa bashyira mu bikorwa ibyo yabasabye muri iyo nama abasaba ko bamufasha kurwanya aba bagabo mu nyandiko kuko imbunda yananiwe.
Icyagaragaye mu nyandiko zaba bagabo zose, nuko bananiwe gusubiza ikibazo kugeza ubu abashinze RNC bashinja FPR na Kagame, kirimo igitugu gikabije, akarengane gakorerwa abatavuga rumwe na we, mu nyangire, ubujura bwa Kagame n’agatsiko ke mu gusahura igihugu, ihonyorwa ry’ uburenganzira bw’ikiremwa muntu, ubwisanzure bwa politiki bwanizwe mu gihugu , itangazamakuru, n’ibindi byishi bigaragara ko bimaze guhirika igihugu mu mwobo ukomeye. Aho gusubiza ibi byose baranzwe no gutukana bifashe kugahanga bibasira abanditsi ba Rwanda Briefing, hamwe n’abandi banyamuryango ba RNC.
Muri izo nyandiko uhita ubona neza ikibazo abanyarwanda dufite, kuko mu banditse bose ntawe usobanura kuburyo bw’ impaka za politiki nk’uko inyandiko za RNC zikunda kugaragaza amakosa ya Kagame mu butegetsi bwe, ahubwo inyandiko zabo zose zishingiye ku bitutsi, gucyurirana n’ibindi bigaragaramo uburere bucye, cyagwa kubura icyo unenga ugahitamo gutukana.
Muri izo nyandiko barangwa no gushinja cyane Gen Kayumba na Col Karegeya gukorana na FDLR no gucira imanza Mme Ingabire Victoire Umuhoza kugeza ubu utarahamwa n’icyaha, ariko abantu ku giti cyabo nka Nshuti Manasseh bakaba badatinya kumucira urubanza kandi urukiko rutarabimuhamya. Ibi bigaragaza ubumenyi bucye mu mategeko, no kubaha uregwa, kuko Nshuti atari umushinjacyaha ngo abe yashinja uyu mudamu gukorana na FDLR kandi ategereje ko ubucamanza bwabo bubimushinja. Nubwo ubwo bucamanza butizewe, ariko ntafite uburenganzira bwo kumushinja icyaha atarahamywa n’ubucamanza.
Babashinja gukorana na FDLR bakoresheje FDLR.
Aya n’amwe mu mayobera kugeza ubu abantu beshi bakomeje kureba agakino Kagame na bagenzi be barimo gukina. Ikibazo kibazwa n’abantu benshi n’ukwibaza hagati y’ukoresha FDLR mu gushinja Gen Kayumba na Col Karegeya gukorana na FDLR, ari na Kagame ufata abayobozi ba FDLR akabaha imyanya ikomeye mu gisilikare cye; ukokorana na FDLR muri abo bagabo ari nde?
Iki kibazo ni kimwe mubyerekana ko ibyo barimo byose ari ugushaka gusiga icyaha aba bagabo, kuko bazi ko ku rwego mpuzamahanga FDLR yamaze kwemerwa nk’umutwe w’iterabwoba, bityo kubishanja abanenga ubutegetsi bwa Kagame bakaba bacyeka ko amahanga yahita abyumva agafatira ibihano Gen Kayumba na Col Karegeya ndetse na bamwe mu bashinze RNC nk’abantu bakorana n’imitwe y’iterabwoba.
Nk’uko twakunze kubyandika mu nkuru zacu, ibi leta ya Kagame ikora si bishya kubantu bazi amateka y’u Rwanda, kuko inshuro Radiyo Rwanda na RTLM yatukaga Inkotanyi, bafatanyije n’ibinyamakuru byakoreraga leta ya Habyarimana , bavuga ko ari inyamaswa, babaga abagore, barya abantu, bafite imirizo n’ibindi bitutsi byari bigamije kubasebya no kubangisha abanyarwanda , ntibabujije ko FPR igera ku ntsinzi.
Kimwe n’icyo gihe, cya za 1990- 1994, abantu bose bacyekwagaho gushyigikira FPR baricwaga, ndetse arina ko amagambo ayisebya yiyongera mu itangazamakuru bari bafitemo ingufu nk’uko ubu FPR irimo kubikora kuri RNC n’abacyekwaho gukorana na Gen Kayumba na Col Karegeya muri iki gihe, ariko byose amateka atwereka ukuri n’uko kwagenze.
Charles I.