Kagame Paul ni ace iteka areke Ingabire asange abana be !
Raissa Ujeneza wiga muri kaminuza ya la Haye mu ishami ry’ amategeko mpuzamahanga n’ay’uburayi avuga ko nyina Ingabire Victoire ari umwere. Ibi akaba yabitangarije radio yitwa Afrobeat radio yo mu buholande.
Mu kiganiro kirekire yagiranye n’iyi radiyo yavuze ko ibyaha nyina ashinjwa byo gukorana n’umutwe w’iterabwoba, gukwirakwiza ibihuha, gutanya abanyarwanda yifashishije amoko no guhamagarira abantu kwanga leta iriho atari ukuri. Kuri we na basaza be ba babajwe n’ifungwa ry’umubyeyi wabo.
Yakomeje avuga ko we , abavandimwe be na se bajya bandikira nyina ariko ko nta bintu byinshi bamwandikira kuko nta butumwa bwihariye bemerewe kumwandikira. Abajijwe icyo aheruka ku rubanza rwa nyina yavuze ko ubu ategereje kongera kuburanishwa kuko urubanza rwe rwasubitswe, ikindi kandi ngo ni uko adaheruka kuvugana nawe. Kuko baheruka kuganira atari yafungwa mu kwezi kwa 10 umwaka ushize.icyamubabaje cyane ngo ni uko urukiko rwanze ko arekurwa byagateganyo ngo aze kwizihiza noheli n’umuryango we mu buholande.
We n’umuryango we ngo bamaze kumenyera kutabana n’umubyeyi wabo, ariko musaza we muto byaramugoye cyane kubera ari umwana ariko ubu amaze kumenyera. We n’umuryango we bafite ikizere cyuko azafungurwa kuko bazi neza ko ibyo aregwa ari ibinyoma. Ingabire victoire aregwa na leta y’u rwanda ibyaha birimo gukorana n’umutwe w’iterabwoba, gukwirakwiza ibihuha, gutanya abanyarwanda yifashishije amoko no guhamagarira abantu kwanga leta, ubu urubanza rwe rukaba ruzasubukura tariki 16 z’ukwa mbere 2012. Ubu hakaba hari gutunganywa inzandiko zaturutse mu ubuholandi zitanzwe n’inzego z’iperereza zaho ku byakorwaga na ingabire igihe yari muri icyo gihugu, zishyirwe mu ndimi zikoreshwa mu nkiko z’u rwanda, zivanwa mu rurimi rw’ikidage.
Source: Sitio NDOLI (Umuryango)