Kagame Paul azica abangana iki kugirango ashobore gutuza? Frank Ntwari ararusimbutse !
Nta gushidikanya ko Frank Ntwari kimwe n’abandi banyarwanda bose bahunze ubutegetsi bw’agahotoro bwa Kagame azize kutavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR/Kagame ! Uyu Frank akaba ari muramu wa Kayumba Nyamwasa nawe warusimbutse akimara kugera mu gihugu cy’Afurika y’epfo ! Uyu Ntwari kandi ni umuyobozi wa RNC mu gihugu cy’Afurika y’epfo, byumvikane neza ko ateye ubwoba agatsiko kari kubutegetsi mu Rwanda kayobowe na Kagame Paul !
Nyamara aya mafaranga yo kujya kwica Frank Ntwari yari kujya muri cya kigega « Agaciro delopment Fund » none dore ashowe mu kumena amaraso y’abanyarwanda ! Ejo lokodifensi n'inkeragutabara barazinduka bakubita abaturage birukanywe mu mugi wa Kigali ngo ni uko batambaye inkweto , ngo nibashyire amafaranga mu kigenga « Agaciro » kugira ngo agatsiko kabone amafaranga gatanga mu kujya kumena maraso y'abanyarwanda no gufasha M23 !
Kuba Ntwari yateraguwe ibyuma umubiri wose kugeza no mu mpfyiko, birerekana ko abamugabyeho igitero bashakaga kumwivugana byanze bikunze Imana igakinga akaboko ; ariko uko byagenda kose Kagame arimo yikinga inyuma y’ubugizi bwa nabi bukunda kugaragara mu bihugu by’Afurika ariko cyane cyane muri Afurika y’epfo hakunda kugaragara ubwicanyi bukomeye bwitwaje intwaro kugira ngo yivugane abatavuga rumwe nawe bamuhungiyeyo cyane cyane iyo ari aba abatutsi kandi batemera amafuti ye kuko bimugora kubagerekaho jenoside !
None se Kagame azica kugeza ryari ? Ubu arabarwaho hafi miliyoni 8 z’abanyarwanda n’abacongomani amaze kwisasira ! Yishe abanyepolitiki yasanze mu gihugu n’abo yakoranye nabo barimo Lizinde , Sendashonga Seth … icyo gihe abantu benshi bibwiye ko inyota ye y’amaraso irashize , none aracyakomeza ! Bizagenda bite ko uko iminsi irushaho kugenda imushirana ariko arimo agenda arushaho kugira ubugome ?
Njye ntabwo niriwe nshakisha ;Frank Ntwari akirusimbuka , nahise mbona ishusho y’abandi benshi bishwe nk’urwo yari agiye gupfamo bishwe na Kagame ! ndabizi neza ko benshi bavuga ko gukeka atari byiza ariko nkaba nababwira ko nanjye ntaciye urubanza , ubibona ukundi abiduhe neza !
Ni mutege amatwi uko Radiyo Mpuzamahanga BBC mu Kirundi/kinyarwanda itugezaho inkuru y’ihohoterwa rya Frank Ntwari !
Ngoga Jean veritasinfo