Kagame Paul azica abangana iki kugirango ashobore gutuza? Frank Ntwari ararusimbutse !

Publié le par veritas

Nyamwasa.png

Nta gushidikanya ko Frank Ntwari kimwe n’abandi banyarwanda bose bahunze ubutegetsi bw’agahotoro bwa Kagame azize kutavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR/Kagame ! Uyu Frank akaba ari muramu wa Kayumba Nyamwasa nawe warusimbutse akimara kugera mu gihugu cy’Afurika y’epfo ! Uyu Ntwari kandi ni umuyobozi wa RNC mu gihugu cy’Afurika y’epfo, byumvikane neza ko ateye ubwoba agatsiko kari kubutegetsi mu Rwanda kayobowe na Kagame Paul !

Nyamara aya mafaranga yo kujya kwica Frank Ntwari yari kujya muri cya kigega « Agaciro delopment Fund » none dore ashowe mu kumena amaraso y’abanyarwanda ! Ejo lokodifensi n'inkeragutabara  barazinduka bakubita abaturage birukanywe mu mugi wa Kigali ngo ni uko batambaye inkweto , ngo nibashyire amafaranga mu kigenga « Agaciro » kugira ngo agatsiko kabone amafaranga gatanga mu kujya kumena maraso y'abanyarwanda no gufasha M23 !

Kuba Ntwari yateraguwe ibyuma umubiri wose kugeza no mu mpfyiko, birerekana ko abamugabyeho igitero bashakaga kumwivugana byanze bikunze Imana igakinga akaboko ; ariko uko byagenda kose Kagame arimo yikinga inyuma y’ubugizi bwa nabi bukunda kugaragara mu bihugu by’Afurika ariko cyane cyane muri Afurika y’epfo hakunda kugaragara ubwicanyi bukomeye bwitwaje intwaro kugira ngo yivugane abatavuga rumwe nawe bamuhungiyeyo cyane cyane iyo ari aba abatutsi kandi batemera amafuti ye kuko bimugora kubagerekaho jenoside !

None se Kagame azica kugeza ryari ? Ubu arabarwaho hafi miliyoni 8 z’abanyarwanda n’abacongomani amaze kwisasira ! Yishe abanyepolitiki yasanze mu gihugu n’abo yakoranye nabo barimo Lizinde , Sendashonga Seth … icyo gihe abantu benshi bibwiye ko inyota ye y’amaraso irashize , none aracyakomeza ! Bizagenda bite ko uko iminsi irushaho kugenda imushirana ariko arimo agenda arushaho kugira ubugome ?

Njye ntabwo niriwe nshakisha ;Frank Ntwari akirusimbuka , nahise mbona ishusho y’abandi benshi bishwe nk’urwo yari agiye gupfamo bishwe na Kagame ! ndabizi neza ko benshi bavuga ko gukeka atari byiza  ariko nkaba nababwira ko nanjye ntaciye urubanza , ubibona ukundi abiduhe neza !

Ni mutege amatwi uko Radiyo Mpuzamahanga BBC mu Kirundi/kinyarwanda  itugezaho inkuru y’ihohoterwa rya Frank Ntwari !

Ngoga Jean veritasinfo

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
D

Ariko njye sinumva icyo kwicisha undi bimaze kandi nawe uba utegereje kuzicwa. None se Kagame yibaza ko aziyica!!!ndizera ko aziko nawe azicwa, bityo nkaba mbona nta mpamvu yakwica cyangwa
akicisha abandi. Yewe iby'isi ni amabanga, hakiyongeraho n'injiji nyinshi ziri kuri iyi si mbese ziyibaho zitayizi banazibwira uko imeze ntizumve...muri zo harimo na P. Kagame. Koko ntabona uko
isi imeze! Yibaza ko kwica umuntu bimwongerera ingufu n'igitinyiro!!! Oya Paul we barakubeshye siko bimeze, ahubwo birushaho kugushyira mu makuba no konera ibiro by'ibibazo uzasigira umuryango
n'urubyaro byawe. Ntagushidikanya Ntwari Frank yatewe n'abatumwe n'inzego z'ubutasi za Kagame...kubona abantu bitwa professionals bahawe za trainings zinyuranye ngo bamenye kurengera inyungu
z'igihugu n'abaturage bemera gukoreshwa nk'imbwa z'impigi!!!birababaje kubona umusoro umuturage atanga ngo babashe kujya mu mashuri atandukanye biga iby'umutekano, bawirengagiza maze ubumenyi
babonye bakabukoresha mu kwica wa muturage!!!!Rwanda koko uragana hehe? Nzaba mbarirwa, gusa nibabibazwa bazakubwira ko kwicana muri South Africa byabayeho kuva kera FPR na Kagame batarbaho, maze
bakubwire bati n'ibisanzwe,...wenda yambuye abantu udu cash,...n'ibindi by'ubwishongozi tumenyreye!!!! Kayumba na RNC ndetse n'abandi niba muheze mu byo gusohora amatangazo, n'imyigaragambyo
mwene Rutagambwa arabamarira kw'icumu mba ndoga Murenzi wa Sebarenzi.Ngibyo nguko.

Répondre