KAGAME Paul akomeje kuba Isiha Rusahuzi , na RWANDATEL arayitwaye !!
Source: Umuvugizi
Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi yemeza ko, abifashijwemo n’ababishinzwe, Perezida Kagame agiye kwegukana ikigo cya Rwandatel, akoresheje indi sosiyete y’itumanaho yitwa Artel, iyi sosiyete ikaba ari yo igomba kuba ikiraro cyo kwambukiraho mu guhuguza Rwandatel.
Nyuma y’aho Leta ya Kagame iboneye ko perezida Kadafi ageze mu marembera, abajyanama ba Kagame bashatse uburyo bahuhura isosiyete ya Rwandatel, yari ifite ibibazo bijyanye n’umutungo.
Amakuru atugeraho yemeza ko, aho kugirango FPR ishake uburyo ifasha abashoramari ba Rwandatel, ahubwo yahisemo kwerekana ko yahombye hakoreshejwe inkiko zayo ziburanisha imanza z’ubucuruzi n’amahugu. Ibi byakozwe n’abatekinisiye ba FPR kugirango hato abashoramari bari baraguze Rwandatel, ari bo «Rapgreen», batazigera bishyuza abazaba baraguze iyo sosiyete.
Bamwe mu bantu bari hafi ya perezida Kagame, badutangarije ko Kagame yungukiye mu bibazo ba nyiri Rwandatel bari bamaze kugeramo, aboneraho kubasonga kugirango abone uko abahuguza iyo sosiyete, dore ko abayobozi bayo hafi ya bose baturuka muri FPR, bityo bakaba bagomba gukorera inyungu za Kagame kurusha iz’abashoramari cyangwa iz’igihugu.
Abo twaganiriye banatugaragarije ko “nta kuntu sosiyete nka Rwandatel yahomba, Leta itabifitemo uruhare”. Bati, ”muzabambarize nimba MTN iheruka kwishyura ibirarane bya Rwandatel iyigomba kubera ko ikorera ku minara yayo, hanyuma bazanababwire nyiri MTN Rwandacell uwo ari we”.
Maneko za Kagame zemeza ko MTN Rwandacell ari sosiyete ya perezida Kagame, akaba anafite n’indi migabane muri TIGO, ndetse akaba na nyiri Artel. Hafi y’izi sosiyete zose zikodesha iminara ya Rwandatel, bityo bakaba basanga nta kuntu perezida Kagame atari guhuguza cyangwa kugura iyo sosiyete kuri macye, mu rwego rwo kwigwizaho umutungo wa rubanda, dore ko ari na we mushoramari ukomeye mw’itumanaho ryo mu Rwanda.
Ubwo FPR yageraga ku butegetsi, yasanze Rwandatel ifite akayabo hamwe n’ibikoresho bitabarika, bityo itangira kubirya uruhongohongo; iri ribwa ry’iyi sosiyete rikaba ryaratangiye igihe Sam Nkusi yari umuyobozi wayo, wayisahuraga ku mabwiriza aturutse i bukuru, nyuma aza n’ukunaniza umushoramari washakaga kuyigura, Mico Rwayitare. Uwasimbuye Sam Nkusi, Albert Butare, na we yananije umushoramari w’umunyamerika witwa Wyler Greg, waje gukizwa n’amaguru kugeza ejobundi, aho iguriwe na «Rap Green».
Abahanga mw’itumanaho bari mu gihugu, bemeza ko nta kuntu Rwandatel yahomba nta kaboko ka Leta kabirimo, dore ko ari yo sosiyete yonyine yifitiye iminara yayo, ikaba ari na yo yonyine ifite imiyoboro “Servers” emails zose na fax byo mu Rwanda binyuramo, byinjira mu gihugu. Izi mpamvu zose zikaba zishimangira ko perezida Kagame agomba gushakisha uburyo yabona iyo sosiyete ku giciro gito, bikanyuzwa mu nkiko ndetse na RURA, kugirango hato abashoramari bari barayiguze, batazabyutsa umutwe, bakarega.
Kuba Perezida Kagame n’agatsiko ke bafatanyije gusahura igihugu, bahangayikishijwe no kureba uburyo bahuguza iyo sosiyete aho kuyiramira mu bibazo ifite ubu, byerekana abo ari bo.
Joseph, Kigali.