KAGAME Paul akomeje kuba Isiha Rusahuzi , na RWANDATEL arayitwaye !!

Publié le par veritas

Source: Umuvugizi

Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi yemeza ko, abifashijwemo n’ababishinzwe, Perezida Kagame agiye kwegukana ikigo cya Rwandatel, akoresheje indi sosiyete y’itumanaho yitwa Artel, iyi sosiyete ikaba ari yo igomba kuba ikiraro cyo kwambukiraho mu guhuguza Rwandatel.

Nyuma y’aho Leta ya Kagame iboneye ko perezida Kadafi ageze mu marembera, abajyanama ba Kagame bashatse uburyo bahuhura isosiyete ya Rwandatel, yari ifite ibibazo bijyanye n’umutungo.

Amakuru atugeraho yemeza ko, aho kugirango FPR ishake uburyo ifasha abashoramari ba Rwandatel, ahubwo yahisemo kwerekana ko yahombye hakoreshejwe inkiko zayo ziburanisha imanza z’ubucuruzi n’amahugu. Ibi byakozwe n’abatekinisiye ba FPR kugirango hato abashoramari bari baraguze Rwandatel, ari bo «Rapgreen», batazigera bishyuza abazaba baraguze iyo sosiyete.

Abakozi ba Rwandatel mu muhanda!

Bamwe mu bantu bari hafi ya perezida Kagame, badutangarije ko Kagame yungukiye mu bibazo ba nyiri Rwandatel bari bamaze kugeramo, aboneraho kubasonga kugirango abone uko abahuguza iyo sosiyete, dore ko abayobozi bayo hafi ya bose baturuka muri FPR, bityo bakaba bagomba gukorera inyungu za Kagame kurusha iz’abashoramari cyangwa iz’igihugu.

Abo twaganiriye banatugaragarije ko “nta kuntu sosiyete nka Rwandatel yahomba, Leta itabifitemo uruhare”. Bati, ”muzabambarize nimba MTN iheruka kwishyura ibirarane bya Rwandatel iyigomba kubera ko ikorera ku minara yayo, hanyuma bazanababwire nyiri MTN Rwandacell uwo ari we”.

Maneko za Kagame zemeza ko MTN Rwandacell ari sosiyete ya perezida Kagame, akaba anafite n’indi migabane muri TIGO, ndetse akaba na nyiri Artel. Hafi y’izi sosiyete zose zikodesha iminara ya Rwandatel, bityo bakaba basanga nta kuntu perezida Kagame atari guhuguza cyangwa kugura iyo sosiyete kuri macye, mu rwego rwo kwigwizaho umutungo wa rubanda, dore ko ari na we mushoramari ukomeye mw’itumanaho ryo mu Rwanda.

Ubwo FPR yageraga ku butegetsi, yasanze Rwandatel ifite akayabo hamwe n’ibikoresho bitabarika, bityo itangira kubirya uruhongohongo; iri ribwa ry’iyi sosiyete rikaba ryaratangiye igihe Sam Nkusi yari umuyobozi wayo, wayisahuraga ku mabwiriza aturutse i bukuru, nyuma aza n’ukunaniza umushoramari washakaga kuyigura, Mico Rwayitare. Uwasimbuye Sam Nkusi, Albert Butare, na we yananije umushoramari w’umunyamerika witwa Wyler Greg, waje gukizwa n’amaguru kugeza ejobundi, aho iguriwe na «Rap Green».

Abahanga mw’itumanaho bari mu gihugu, bemeza ko nta kuntu Rwandatel yahomba nta kaboko ka Leta kabirimo, dore ko ari yo sosiyete yonyine yifitiye iminara yayo, ikaba ari na yo yonyine ifite imiyoboro “Servers” emails zose na fax byo mu Rwanda binyuramo, byinjira mu gihugu. Izi mpamvu zose zikaba zishimangira ko perezida Kagame agomba gushakisha uburyo yabona iyo sosiyete ku giciro gito, bikanyuzwa mu nkiko ndetse na RURA, kugirango hato abashoramari bari barayiguze, batazabyutsa umutwe, bakarega.

Kuba Perezida Kagame n’agatsiko ke bafatanyije gusahura igihugu, bahangayikishijwe no kureba uburyo bahuguza iyo sosiyete aho kuyiramira mu bibazo ifite ubu, byerekana abo ari bo.

Joseph, Kigali.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
U

Ukuntu Perezida wacu ateza imbere ishoramari mugihugu, si we warihungabanya.  Rwandatel ntabgo yabashije gucunga umutungo wayo neza, nicyo cyatumye ifunga imiryango. Mwibigereka
kuri  Perezida wacu kuko Atigeze aba umuyobozi wayo.

Ariko ntitwabarenganya, tuzi yuko mu mwanga, kandi ntakintu nakimwe kibi mutaza mutwerera, ibyo ntibizatubuza kumukunda, kuko nta Perezida ukunda Igihugu nabagituye, nka Perezida wacu, muri make
murarushywa n’ubusa.

Mujye mudushakira Amakuru mazima, ibi bidafite umutwe namaguru mujye mubyihorera.

Umunsi mwiza!

Répondre
K

Ubwo kagame aheruka i Paris mu kwezi gushize (11-13/09/2011) yatanze igisubizo kimwe gusa ku bibazo bamubazaga byerekeranye n'umubano uri hagati
y'u Rwanda n'Ubufaransa, yavugaga ko yatumiwe na Prezida Sarkozy ko kandi bagomba kwibagirwa amateka y'ibyabaye byose bakareba imbere!

Kuri icyo gisubizo yatangaga, hari umufaransa wumiwe cyane , aravuga ati ese bazareba imbere gusa we na Sarkozy bahagararire gusa ku mezi 8 asigaye sarkozy ari prezida? nyuma yaho bizagenda gute
? yashakaga kuvuga ko nyuma y'ayo mezi Sarkozy ashobora kuzaba atakiri prezida,Kagame yasubizaga buri gihe ko yatumiwe na Sarkozy kandi akaba ariwe agomba kubonana nawe, ntawundi muyobozi
w'ubufaransa wakiriye Sarkozy, yewe nta n'urwego rw'ubuyobozi rwakiriye Kagame hano mu Bufaransa akaba yari umushyitsi wa Sarkozy, birashoboka ko nkuko bisanzwe muri wa muco w'abanyafurika ko
ashobora kuba yari yitwaje urubuho rw'amafaranga yo gushyigikira itora rya Sarkozy nkuko ba Bongo babikoraga, nkaba mbona rero y'uyu muherwe kagame yakusanyije umutungo wose w'igihugu kugirango
ategeke abatindi gusa agiye kwicisha inzara ko yagaruka mu Bufaransa akazanira François Hollande urundi ruboho rw'amafaranga kuko ntawamenya uko ejo bizaba bimeze kuko uyu mugabo ashobora
kuyobora iki gihugu kandi numvise afite amatwara n'ubushake bwo gukora nka Prezida François Mitterand bakoranye igihe kirekire kandi akaba ari umwanzi ruvumwa wa Kagame!! Aho bigeze ni
ukubagarira yose naho ubundi ya raporo y'ubwicanyi bwa Kagame aho bukera abafaransa barayisohora !

Mbwira abumva!

Répondre