Kagame Paul abonye uko urupfu rwe ruzahimbazwa akiri muzima !

Publié le par veritas

http://ikazeiwacu.unblog.fr/files/2014/01/1524757_10203598867239129_1508263012_n.jpg

i Goma abaturage bari bategereje ko inkuru y'urupfu rwa Kagame iba impamo bakajya kwica intama! Kuri iyi foto berekanaga ko Kagame ameze nk'iyi mbwa berekana!

 

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 10/01/2014 mu mijyi myinshi y'igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo abaturage bigabije imihanda bishimira inkuru y'igihuha yavugaga ko Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yitabye Imana. Byose byahereye ku butumwa bwanyuze kuri Twitter bwavugaga ngo « Paul Kagame vient de nous quitter. RIP ». Ubu butumwa bwanyuze kuri site ya microblogging mu ijoro ryo ku ya 9 rishyira iya 10 mutarama 2014. Isaha imwe nyuma hatangajwe indi Tweet yavugaga ngo « Décès de Paul Kagame, les proches du chef d’État confirment ». Nuko kaba karabaye!!!

 

Abaturage benshi i Goma bageze n'aho bafata imodoka za ONU bazijyana mu myigaragambyo,abaturage bakoze n'isanduku bashyinguramo uwitabye Imana bayijyana mu muhanda bakajya baririmba ngo "Kagame waratubabaje cyane!".Ntabwo ari iGoma gusa kuko no muyindi mijyi ya Congo hagaragaye iyo myigaragambyo yo kwishimira igihuha cy'urupfu rwa Kagame. Nkuko tubikesha AFP, i Beni na Butembo naho bigaragambije,ntabwo byagarukiye aho gusa kuko ni Kinshasa naho bigaragambije kubera icyo gihuha , i Lubumbashi abaturage  nabo bagiye mu muhanda, bo bavugaga ko n'ubwo batarabona gihamya y'uko Kagame yapfe ngo ntibyababuza kwerekana akanyamuneza bagomba kugira mu gihe  Kagame yaba yapfuye.

 

Kagame Paul abaye umwe mu bantu babonye uko ibirori byo kumuherekeza nyuma y'urupfu rwe n'uko abantu banyuranye bazarwakira kandi akiriho; ibyo aribyo byose hari ikitagenda mu Rwanda kuburyo ibihuha byinshi byerekeye Kagame bishobora gukwira vuba cyane: Ijambo yanditse yifuriza ingabo ze ry'umwaka mushya w'2014 rihanura akaga gakomeye ku bakunzi be kandi ntagihamye cy'uko ariwe waryanditse koko ubwo buryo bw'imikorere atabusanganywe, ku munsi w'Ubunani 2014 nta jambo yagejeje kubanyarwanda ahubwo kuri radiyo hanyujijweho ijambo ry'umwaka washize kandi ntiryongeye no kugarukwaho, kuwa mbere taliki ya 7/01/2014 hatangajwe umuhango wo gucana urumuri rwo kwitegura kuzibuka imyaka 20 jenoside ibaye mu Rwanda, uwo muhango wagombaga kuyoborwa na Paul Kagame ,uwo munsi ntiyabonetse ahubwo Mushikiwabo atoranya abasaza ngo bakuze barokotse jenoside aba aribo bacana urwo rumuli mu mwanya wa Paul Kagame; uyu munsi nabwo hatanzwe inkuru yo kuvuguruza ibi bihuha by'urupfu rwa Paul Kagame bavuga ko ari kubonana n'itsinda ry'abanyeshuri bo muri Amerika nta kindi cyongereweho! Aho nyakubahwa ntiyaba yaritambitse kera nk'uko Staline wayoboraga Uburusiya yitabye Imana bikamenyekana bitinze bitewe n'ubwoba yari yarashyize mubaturage be akabura n'umupfunya?? Ibyo aribyo byose twizere ko iyi nkuru mbi ari ibihuha naho ubundi akomeje kutigaragaza ibihuha byarushaho gukomera!

 

Birumvikana rero ko kwihisha kwa Paul Kagame kugaragaza ko hari urunturuntu mubutegetsi bwe akaba aribyo bitera n'ibihuha nk'ibi bihagurutsa abaturage ! Mu Rwanda nta muntu wagize icyo avuga kuri icyo gihuha kuko abanyarwanda babayeho mu bwoba bukabije ; muri iki gihe ntamunyarwanda ugitinyuka kubwira undi amakuru ajyanye n'ubuzima cyangwa imiyoborere y'igihugu bitewe ni uko bahahamuwe n'ubutegetsi bubi bwa kagame Paul! Umuntu yatemberereye undi munyarwanda mwene wabo i Kigali, noneho uwo wasuye atangira kubaza mugenzi we yasuye uko abona ubutegetsi bwa Kagame , undi mbere yo kumusubiza ,yabanje kumanura ifoto ya Kagame yari kurukuta ayijyana mu cyumba; nibwo yagarukaga baraganira, undi amubajije impamvu ajyanye iyo foto mu cyumba undi amusubiza ko yari afite impungenge ko aramutse avuze Kagame iyo foto ye ihari byatuma Kagame yumva ko yarimo amuvuga!!! Murumva aho ubwoba Kagame yateye abanyarwanda bugeze !

 

Kagame yiboneye neza ko yanzwe bikomeye n'ubwo yigeze kubeshya amahanga avuga ko ngo ariwe mu perezida wabayeho ukunzwe cyane mu Rwanda! Iki gihuha kerekanye uko urukundo afitiwe rungana, kuko iyaba yari akunzwe nibura abanyarwanda bari kurira bakagaragaza n'akababaro k'ibyo bihuha by'inkuru mbi nk'uko abakongomani bo berekanye ko urupfu rwe rwabashimisha! Ahubwo usanga abanyarwanda bavugira mu ntamatama bati:"Mana wadutabaye ukadukiza uyu mugome !" Mushikiwabo uvugako abanga ubutegetsi bwa Kagame bose bazicwa nka Karegeya, umenya afite akazi kenshi ko kuzaniga abo bantu bose kuko abanzi ba kagame ni benshi cyane kandi bagenda biyongera uko bwije uko bukeye! Ibyo aribyo byose urupfu rwa Kagame rwaba rubabaje cyane , kuko yaba aruhutse adasubije imbere y'ubutabera amahano yakoreye abanyarwanda!

 

Kanda aha urebe uko i Goma bagiye mu muhanda kubera icyo gihuha:

 

 


 


 

Ubwanditsi

 


Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article