Kagame na Kikwete bagiye kwifotoza muri Uganda!

Publié le par veritas

Kagame-kikwete.PNG

Dore impamvu mu kanya twababwiraga ko Kagame na Kikwete bagiye kwifotoza muri Uganda batagiye gushaka umuti w''ibibazo bafitanye! Inkuru tumaze iminsi tubabwira zerekeranye no guhagarika kongera gukoresha icyambu cya Dar-salam  kuva ku itariki ya 1/9/2013 ku Rwanda na Uganda bigaragaye ko bitari igihuha.

 

Ibi birashimangirwa n'indi nkuru twabagejejeho ejo ko Urwanda rwongereye ku buryo bukabije amahoro ku modoka zifite pulake za Tanzania zinjira mu Rwanda bikava ku madolari 152 bikajya kuri 500$! Urwanda rero rwiyemereye ko ibyo tumaze iminsi twandika bifite ishingiro mu gihe Kagame na Kikwete bari i kampala ngo gushaka umuti w'ikibazo cya RD-Congo n'ibindi bibazo biri mu karere no kutumvikana kwabo birimo.


Leta y’u Rwanda igiye kujya isoresha amakamyo azana ibicuruzwa aturutse ku cyambu cya Dars es Salaam muri Tanzania, amadolari ya Amerika 500 nk’ayo ubuyobozi bw’imisoro muri Tanzania bwaka aturtse mu Rwanda. Ubusanzwe ikamyo zizanye ibicuruzwa mu Rwanda ziturutse muri Tanzania zakwaga amadolari ya Amerika 152 gusa.


Abatanzaniya batwara amakamyo bazatangira kwishyura aya madolari, guhera tariki ya 9 Nzeri 2013, nyuma yo gutera hejuru bavuga ko tariki ya mbere y’uku kwezi yari yashyizweho, yari ibatunguye bituma bongererwa icyumweru cyo kwisuganya.


Minisitiri w’imari n’igenamigambi Ambasaderi Claver Gatete, yatangarije The New Times ko nta kizabuza abatanzaniya kwishyura ariya madolari igihe nikigera, n’ubwo Leta y’u Rwanda yari imaze igihe kirekire yandikira iya Tanzaniya ntibasubize.


Yagize ati “Hashize igihe kinini twandikira abatanzaniya ntibadusubize, noneho twabandikiye tubamenyesha itariki ndakuka, yo gutangira kwishyuriraho ibiciro bishya ku makamyo avayo aza mu Rwanda.


Ambasaderi Gatete yongeyeho ko abashoferi b’amakamyo n’abashinzwe iby’imisoro bamaze kwiyumvisha ko bagomba kwishyura amadolari 500 guhera tariki ya cyenda Nzeri 2013.


Bityo, kongera imisoro ikangana n’iyo Tanzania yakaga bizatuma imenya uburemere bw’imisoro yakwaga Abanyarwanda, bitume haba ubwumvikane bwo kuyigabanya ku mpande zombi, maze Abanyarwanda batabarizaga ubu busumbane babyungukiremo.

 

Abacuruzi b’Abanyarwanda bo bavuga ko bagikemanga Tanzaniya kongera imisoro nubwo Charles Tizeba, Minisitiri wungirije ushinzwe ubwikorezi muri minisiteri y’ibikorwa remezo ya Tanzania yavuze ko bagiye gukuraho imbogamizi ku bucuruzi muri EAC zivugwa cyane muri iki gihugu.


Abakoresha amakamyo manini bashingira ku kuba bishyura amadolari 500 bagombye kwishyura 240 uva ku mupaka wa Rusumo ujya ku cyambu cya Dar es Salaam, hari urugendo rugera nibura kuri kilometero 1500, bihabanye n’uko imisoro isanzwe ibarwa.


Iyo ufashe amadolari 16 Leta ya Tanzania ivuga ko agomba kwishyurwa kuri kilometero 100 ugakuba km 1500, warangiza ukagabanya km 100 z’igipimo fatizo, ubona aya 240 bityo bibaza aho 260 aba yaturutse bikabayobera. Iki giciro kireba amakamyo manini, mu gihe amato yo bivugwa ko yishyuzwa amadolari 6 kuri km 100, nyamara na yo akishyuzwa ay’ikirenga.

 

Kanda aha urebe vidéo yerekana inama

 


 

 

 

Jean Bosco Sibomana (DHR)

Commenter cet article

Ntare 09/09/2013 08:54


Nabera ninshuro ya 1 numvise, muvuga amakuru uko ahagaze mutabogamye pee ndabashimiye, kdi courrage mugerageze ntimuigace ibikuba mu banyarwanda kuko ntitwifuza ibyabaye ko byakongera. Imana
ibidufashemo

asrenal 07/09/2013 08:28


ariko intehamwe mwararushye mwirigwa mukwirakwiza ibihuha aho kwitwa veritsinf muziyite bihuha info muzavuga kugeza mwiyahuye ntabandi bazongera kubategera amajosi ngo muyateme tutawapiga hadi
mwisho uwagukubise ntaho yagiye nimuza tuzabamena agahanga ni mushaka mutahe kuneza Leta yarababariye ariko twe ntabwo twababarira muribeshya tuzaba gonga mpaka isi ishire