KAGAME AGEZE KU MUGAMBI WE WA NYUMA WO GUFATA INTARA YA KIVU MU IZINA RYA BOSCO NTAGANDA !

Publié le par veritas

ABA COLONEL BATATU N’INGABO ZIRENGA 2500 BITANDUKANYIJE NA FARDC BAJYA MU NYESHYAMBA ZA CNDP I MASISI 
Amakuru agera ku kinyamakuru inyabutatu.com kandi yizewe, aremeza ko Colonel Zimurinda wari ukuriye ingabo za leta ya Congo mu mugi wa Goma yitandukanyije na leta ya Congo , akerekeza I Masisi gufatanya na CNDP guhashya ingabo za FARDC.


Amakuru akomeza avuga ko Colonel Zimulina yajyanye n’ingabo zose yayoboraga zirenga 1400, ngo akaba yagiye ajyanye n’ibikoresho byose bya gisirikare yarafite mu bubiko bwa gisirikare byiganjemo amabunda n’amasasu.

Uwitwa Colonel  Innocent w’icyegera cya Ganeral Bosco Ntaganda uherutse gutera agafata umupaka wa Bunagana uhana imbibi n’igihugu cya Uganda, nyuma akahava akerekeza mu misozi yo hirya ya Bunagana, ngo nawe yerekeje I Masisi gufatanya na bagenzi be urugamba. Amakuru agera ku kinyamakuru inyabutatu.com kandi yizewe,aravuga ko Colonel Innocent yajyanye n’ingabo ayobora zose zigera kuri 800.


Colonel Macyenga wari ukuriye ingabo za leta ya Congo mu mugi wa Bukavu, nawe yitandukanyije n’ingabo za leta ya Congo ejo taliki ya 4/05/2012, akaba nawe yajyanye n’ingabo yayoboraga zose zigera kuri 780 I Masisi gufatanya n’inyeshyamba za CNDP.

Tubibutse ko leta ya Congo ikomeje gushinja General Ntaganda ko ariwe watumye ingabo za FARDC zo muri Kivu y’amajyaruguru n’iyamajyepfo zerekeza iyi shyamba kuko ashakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’irahe mu Buholande. General Bosco Ntaganda akaba aherutse kubihakana ku maradio mpuzamahanga ko nta ruhare naruto ngo yaba afite muri uku kwigumura kw’ingabo za Congo.


Mugihe leta ya Congo yiyemeje kurwanya ingabo  zitandukanyije nayo zahoze muri CNDP, amakuru yizewe agera ku kinyamakuru inyabutatu.com aremeza ko  ejo taliki 04/05/2012, imirwano ikomeye yabereye ahitwa I Bibwe ho mu birometero 20 kugera I Goma, n’ahitwa I Mushaki. Amakuru akomeza avuga ko ingabo za FARDC arizo zagabye ibitero ku nyeshyamba, ngo ariko ntibyabahiriye kuko ngo inyeshyamba za CNDP zabashubije inyuma, zinabambura ibikoresho bya gisirikare bitandukanye.

Amakuru akomeza avuga ko ingabo za MONUSCO zafashije mu kujyana intumbi n’inkomere z’ingabo za FARDC I Goma. Ikinyamakuru inyabutatu.com nticyashoboye kumenya umubare nyawo w’abasirikare baguye ku rugamba ku mpande zombi.

Tubibutse ko mugihe intambara ikomeje guca ibintu mu burasirazuba bwa Congo, abaturage bakomeje guhunga mu bwinshi, bamwe barerekeza mu Rwanda banyuze ku Gisenyi, abandi bakaba berekeza mu gihugu cya Uganda banyuze ahitwa I Bunagana. Biravugwa ko abaturage bamaze gukurwa mu byabo n’intambara bamaze kurenga 1,200,000.


Mugihe intambara irimo kubica mu burasirazuba bwa Congo, ejo muri Serena Hotel I Kigali habereye inama yahuje abakuru b’inzego z’iperereza ba leta ya Congo naba lete y’u Rwanda. Nkuko byatangajwe kuri site IGIHE, abitabiriye iyo nama kuruhande rwa leta y’u Rwanda ni General James Kabarebe minisitiri w’ingabo, Lt General Charles Kayonga umugaba mukuru w’ingabo, Lt General Karenzi Karacye umukuru w’iperereza mu Rwanda (NISS), n’umujyanama wa Perezida Kagame mu bijyanye n’umutekano.

Ibyavugiwe muri iyo nama byagizwe ibanga cyane, cyokora Lt General Karenzi Karake yabwiye umunyamakuru wa IGIHE ko ngo yaba leta y’u Rwanda cyangwa leta ya Congo ntawufite inyungo ko muri Congo haba intambara cyangwa ko FDRL ishoza intambara ku Rwanda. Lt General Karenzi Karake yabwiye umunyamakuru w’IGIHE ko muri macye bemeje ko intambara irimo kubera muri Congo ihagarara, ibibazo biriho bigacyemurwa mu mahoro.


Bamwe mu basomyi b’ikinyamakuru inyabutatu.com baribaza byinshi kubyo Lt General Karenzi Karacye yaraye atangaje.

Hari abavuga ko Lt General Karenzi K. yashakaga kumenyesha ko leta ya Kigali yaba yari izineza ko leta ya Congo irimo gufasha inyeshyamba za FDRL kugirango zitere u Rwanda, bigatuma na leta ya Kigali ifasha General Ntaganda gushoza intambara kuri leta ya Congo. Bakaba babonako perezida Joseph Kabila asanga uwamufasha kurangiza iyo ntambara ntawundi atari uwayihanze ariwe perezida Paul Kagame.

Hari nabavuga ko perezida Joseph Kabila arimo gusaba mugenzi we perezida Paul Kagame kugirango amufashe amuhe  ingabo zimurasira iza CNDP ngo kuko atizeye ububasha bw’ingabo ze za FARDC kuko zikomeje gutsindwa ku rugamba. Kugirango na leta ya Kigali ibonereho uko ijya guhiga inyeshyamba za FDLR yisanzuye ntawuzikoma imbere. Kuko ubusanzwe ingabo za RDF zajyaga zijya guhiga inyeshyamba za FDLR rwihishwa.


Ikinyamakuru inyabitatu.com gikomeje kubashakira ukuri ku byavugiwe mu nama yahuje inzego z’umutekano za gisirikare za Congo n’u Rwanda ejo muri Serena Hotel. Tuzabibagezaho mu nkuru zacu z’ubutaha.



 

Kayiranga Anserme (Inyabutatu)

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article