“JENERALI” KAYUMBA ? (leprophete.fr)

Publié le par veritas

Kayumba Nyamwasa ni Jenerali wa nde ?

Ndabanza kwisegura ku bazasoma iyi nyandiko. Nyihaye umutwe muto cyane ku buryo hari uwayireba akihutira kuyigaya ngo ntigira umutwe. Impamvu yabyo ingana ururo. Ni uko nzinduwe no kuganira n’abandi Banyarwanda ku mpaka zimaze iminsi mu binyamakuru zo kwibaza niba Nyakubahwa Kayumba ari jenerali, niba akwiye kwitwa atyo, akubahwa atyo. Niba uku kwisegura kwanjye kudahagije, mfite icyo nakongeraho. Iyi nyandiko nyihaye umutwe muto mu rwego rwo kuyirinda imijugujugu !

Tugarutse ku mpaka zaranze iyi ngingo y’ubujenerali bwa Kayumba, hari benshi batangaje icyo batekereza, bamwe banabinyujije ku rubuga www.leprophete.fr, bagira bati Kayumba si jenerali, kuko uwanyazwe aba atakiri umwungeri. Abandi berekanye ko ari jenerali wuzuye ndetse akaba n’amizero yo kuzagondoza ingoma ya Kagame na FPR, afatanyije n’abasangirangendo bo mu ihuriro RNC. Icyo aba bashingiraho ngo ni uko uwabaye jenerali yama uko, kuko uwabaye umutware ataba umunyoni ! Izi mpaka zifite ishingiro, kuko igisubizo gihabwa kiriya kibazo gishingiyeho icyizere Kayumba na bagenzi be bo muri RNC bakwiye guhabwa. Mu ruhande rumwe, hari impungenge ko abantu bashobora kuzabona batinze ko birutse inyuma ya baringa, mu gihe byazagaragara ku uyu Kayumba yari shinga rutemba cyangwa yari FPR irunze (irimo ibirungo). Ku rundi ruhande ariko, byaba ari ikosa kwitesha umutware nka jenerali imana zari zohereje kurangaza imbere y’abarwanya igitugu cya FPR.

Ikinzinduye ni ugutanga umuganda wanjye muri izi mpaka zubaka.Sinzinduwe no gufasha abandi kubona, kuko Abanyarwanda si impumyi. Nzinduwe no gucana urumuri ngo abareba (twese na bose) bibe byadufasha kubona neza ibidukikije, ibibikikije n’ibibiri inyuma.

1.Jenerali ni muntu ki?

Mbere yo kureba niba Kayumba ari jenerali, ni byiza kwibukiranya icyo jenerali ari cyo. Jenerali biva ku kilatini “generalis” na byo bigakomoka kuri “genus”. Iri jambo “genus” rivuga itsinda rifite ibyo rihuriyeho muri kamere y’abarigize. Aha ni na ho haturuka ijambo “jenoside”. Iyo mu kinyarwanda ijambo ubwoko ritaza kugira amateka ryanyuzemo, ubundi “genus” twakayise ubwoko. “Generalis” rero bivuga umuntu uri mu itsinda rifite icyo rihuriyeho. Nyuma byaje kwitirirwa umuyobozi w’iryo tsinda. “Jenerali” rero ni umuyobozi w’itsinda rihuje imigabo n’imigambi. Ni aha bahera bita umuyobozi w’umutwe w’ingabo jenerali. Ni na yo mpamvu umuntu atitwa “jenerali” gusa, ahubwo bamwita “jenerali w’ingabo zirwanira ku butaka, w’ingabo zirwanira mu kirere....

Abita ku mateka, ibi byabafasha kumva ikindi kintu cyakunze kwigaragaza. Iyo umusirikari afashe ubutegetsi cyangwa akarema umutwe w’ingabo wigometse, n’ubwo yaba yari majoro, kapiteni cyangwa kaporali, yihutira kwiha ipeti rya jenerali kuko ni byo bifite injyana. Aha wahahera ukumva aho ba Nkunda (Nkundabatware) na ba Mudacumura bakuye ubujenerali.

2.Kayumba yabaye jenerali wa nde? Ryari?

Nk’uko tumaze kubisobanura, “Jenerali” ni umuyobozi w’itsinda rihuje imigabo n’imigambi. Kayumba na we rero, ubwo FPR Inkotayi yashozaga urugamba kuva 1990 kugeza 1994, yari koloneli ashinzwe ibikorwa by’ubutasi. Kuva aho FPR ifatiye ubutegetsi, yamugize jenerali wayo imushinga kuyobora umutwe wayo w’ingabo icyo gihe witwaga APR mu mpine y’igifaransa cyangwa RPA mu cyongereza. Kuva icyo gihe rero, Kayumba yabaye jenerali wa APR. Ikibazo cyaje kuvuka tariki 14 Mutarama 2011, ubwo urukiko rukuru rwa gisirikari rwakatiraga Kayumba igifungo cy’imyaka 24 no gukurwaho amapeti yose. Icyo gihe, Kayumba nk’umujenerali wa RDF, yahise ahinduka umusiviri usanzwe. Gusa rero, mbere yo kureba inzira yanyuzemo atakaza ubujenerali, n’inzira yabubonyemo ntibuzemo intirimwa. Burya ubutegetsi bufashwe mu nzira za gisirikari bugira ibyabwo harimo n’ibyuho kenshi abantu batibazaho.

Itegeko ryafashe ingabo za APR rikazihindura iz’igihugu rizwi kugeza ubu ni iryo muri 2002 : ITEGEKO N° 19/2002 RYO KU WA 17/05/2002 RISHYIRAHO INGABO Z'IGIHUGU. Umutwe w’iri tegeko urasobanura neza ko iki gihe ari bwo hagiyeho ingabo z’igihugu. Ingingo yaryo ya mbere na yo iragira iti : “iri tegeko rishyizeho ingabo z’igihugu”. Uwahera aha yakwibaza ati ese hagati ya 1994 na 2002, ingabo zariho zari iza nde? Tutabiciye kure ntitunijijishe, twavuga ko zari iza FPR. Ukomereje aha wabona ko, mu w’1994, ubwo Kayumba yagirwaga jenerali, atabaye jenerali w’ingabo z’u Rwanda ahubwo yabaye uw’ingabo za FPR. Naho ku itariki 17 Gicurasi 2002, we hamwe n’abandi bari bagize APR bagizwe ingabo z’igihugu. Aha rero niho hari urusobe rw’ibibazo.

3.Ibibazo by’agatereranzamba: ese Kayumba aracyari jenerali?

Ikibazo cya mbere umuntu yakwibaza ni ukumenya niba aho Kayumba abereye ingabo y’igihugu yarakomeje kuba n’iya FPR cyangwa niba yarabiretse. Iki kibyara ikindi cyo kumenya ubujenerali yambuwe n’urukiko tariki 14 Mutarama 2011 ubwo ari bwo.

Itegeko nshinga u Rwanda rugenderaho ubu ni iryo ku wa 26 Gicurasi 2003. Mu ngingo yaryo ya 59 riragira riti: “Abacamanza, abashinjacyaha, abasirikare, abapolisi n'abakozi bo mu rwego rw'Igihugu rushinzwe umutekano ntibemerewe kujya mu mitwe ya politiki. Abandi bakozi ba Leta, abo mu bigo bya Leta no mu bigo bishamikiye kuri Leta bashobora kujya mu mitwe ya politiki ariko ntibemerewe kujya mu myanya y’ubuyobozi bukuru bwayo nk'uko isobanurwa n’itegeko ngenga”.

Dushingiye rero kuri iyi ngingo, Kayumba yasohotse muri FPR ubwo yinjizwaga mu ngabo z’igihugu (RDF), ni ukuvuga tariki 17 Gicurasi 2002. Nyamara abakurikiye impaka zabaye amaze guhunga, baribuka ko Rutaremara Tito mu kiganiro yatanze kuri BBC Gahuzamiryango tariki 5 Kamena 2010, yatangaje ko kugeza icyo gihe Kayumba yari akiri umunyamuryango wa FPR.Mu kiganiro cyabanjirije iki, Kayumba yari yatangaje ko nyuma yo gupfusha umubyeyi we ntatabarwe ndetse FPR ikabuza n’abandi kuhakoza ikirenge, ngo yatumiwe mu biro bikuru byayo guhatwa ibibazo. Rutaremara Tito, mu izina rya FPR, mu gusobanura impamvu y’ubwo butumire, yaragize ati “twamutumiye ngo tumugire inama nk’umunyamuryango (umukada “cader”) wacu”.

Igisubizo cy’ikibazo cya mbere kikaba kirabonetse. Kayumba yabaye jenerali wa FPR muri 1994, nyuma aza kwinjizwa mu ngabo z’u Rwanda tariki 17 Gicurasi 2002 ariko ataretse gukomeza kuba jenerali wa FPR. Ibi biradufasha gusubiza ikibazo cya kabiri, icy’ubujenerali yatswe ubwo ari bwo. Ihame turashingiraho ni iry’uko uwagabye ari na we unyaga. Niba urukiko rwamwambuye amapeti ari urwa FPR, yatakaje kuba umujenerali wa FPR akaba akiri uw’ingabo z’u Rwanda. Niba ruriya rukiko ari urw’igihugu, yatakaje kuba jenerali mu ngabo z’u Rwanda akomeza kuba jenerali wa FPR.

Niba ruriya rukiko rukorera FPR n’igihugu icyarimwe, yatakaje ubujenerali bwombi.

4.Kayumba we abivugaho iki?

Muri cya kiganiro twavuze yatanze kuri BBC Gahuzamiryango mu w’ 2010, yashimangiye ibintu bibiri: ko ari jenerali (ati nanze guhakwa kuko nta jenerali wahatswe), ikindi kandi yahamije ko atigeze asezera muri FPR. Ibi ni na byo Tito Rutaremara yashimangiye. Ibiri amambu, tuzi umunsi urukiko rwamwamburiyeho ubujenerali mu ngabo z’u Rwanda. Ariko nta wigeze yumva asezera muri FPR, na yo nta wigeze yumva imusezerera mu bayoboke bayo. Umwanzuro w’ibi byose, ni uko iyo Kayumba yemeza ko akiri jenerali, aba avuga ko ari jenerali wa FPR. Wenda hari uwakwibaza ati ese kuba yarashinze RNC ntacyo bibihinduraho? Ntacyo mbona.Niba yarashoboye kumara imyaka 9 (2002-2011) mu gisirikari cy’u Rwanda no muri FPR icyarimwe kandi bibuzwa n’amategeko, kuki atashobora kuba muri FPR no muri RNC kandi byo nta tegeko ribibuza? Hari n’uwagira ati “itegeko nshinga ribuzanya kuba mu ngabo no mu mutwe wa politiki navuze ni iryo muri 2003”. Namwibutsa ko n’iryayoboye u Rwanda kugeza muri 2003 ryabibuzanyaga.

5.Ubujenerali bwa Kayumba bufite irihe reme?

Mu kinyarwanda, ingabo zitagira umugaba bazitaga “impehe”, naho umugaba utagira ingabo bakamwita “indiza”. Ku batazi iri jambo, “indiza” ni imbehe yubitse. Kuba yubitse cyari ikimenyetso cy’uko nta kirimo, kuko iramutse hari ikirimo cyaba cyamaze kumeneka kare. Baba abanenga Kayumba n’abamushagaye, ni ngombwa kuzirikana ibi. Uwashaka kubireba neza yagereranya Kayumba n’abandi bajenerali 2 banze ubuhake: Mudacumura na Ntaganda. Kuba mbatanzeho urugero si uko mbashima cyangwa mbashyigikiye mu byo bakora, ni mu rwego rwo gusesengura (observation scentifique):

Mudacumura

Ntaganda

Kayumba

1.Ingabo zigushagaye

Yego

Yego

Oya cyangwa “?”

2.Agace ugenzura

Yego

Yego

Oya

3.Ubushobozi bwo kwitotomba (force de persuasion)

Yego

Yego

Oya

4.Kudatsimburwa

Yego

Yego

Oya

Uhereye aha, niba Kayumba ari jenerali, ni “indiza” kuko nta ngabo afite. Umucuranzi witwa Gérard Lenorman yigeze gucurangira incuti ye ati  “je garderai mes rêves au chaud et le champagne au froid car je t’aime”. Mu kinyarwanda yaragiraga ati “inzozi zo kugutegereza nzazibika ku ziko ngo zidakonja, naho akayoga ko kukwakiriza nkabike mu bukonje ngo uzasange gafutse”. Impamvu ni uko yari yizeye ko bazahura vuba. Ku Banyarwanda bashyigikiye Kayumba, niba uyu jenerali ari “indiza” (umugaba utagira ingabo), amizero y’umutsindo n’akayoga k’intsinzi nabagira inama ngo babivane ahashyushye, babishyire muri “congélateur” kuko “Ziguruka (biva ku kuguruka) yakwereye Heba (biva ku guheba)”. Ubukonje bwo muri “congélateur” ni bwo mbona bwashobora kuzabika amizero yabo igihe kirekire, atumye cyangwa ngo agage.

Igitangaje ariko ni uko biriya byose abandi bajenerali bigumuye biratana Kayumba we atabifite, ariko agakomeza guhamya ko ari jenerali, ndetse n’abamushyigikiye bakabishimangira. Niba Kayumba yemeza ko akiri jenerali, kandi sinamwita umubeshyi kuko aracyari uwa FPR, ingabo ze ni FPR. Uburyo rero yahinduka umugaba wo gutsimbura FPR ni ihurizo rindenze. Uryumva azaridusobanurire, azaba atuvunnye. Icyo mbona cyakoroha kikanumvikana, ni uko abantu bashagara Kayumba tugateza FPR imbere kuko ari ho afite ubutware n’ingabo. Kumushagara ngo tugamije kuyirwanya ni nko gufata imyumbati ukayigira imboga naho ibijumba ukabigira uburisho. Sinirengagije ko mu nzara imyumbati bayikoragamo ikinyiga, ariko nyine yari amaco y’inzara. Turamutse ari aho tugeze muri politiki, twaba tugeze muri Ruzagayura cyangwa Karanuma. Makiyaveli (Machiavel) ni we wigeze kwandika ati “ibiriho n’ibyakagombye kubaho (réalité et idéal) birahabanye cyane ku buryo umuntu utareba ibintu uko biri akagendera gusa ku gitekerezo cy’uko we yumva byakagombye kugenda; bene uwo muntu ukurimbuka kwe kuza mbere yo kurokoka” (la distance entre la manière dont nous vivons et la manière dont nous devrions vivre est tellement grande que, l’homme qui ferme les yeux sur ce qui est et ne veut que considérer ce qui devrait être, apprend plutôt sa perte que sa survie).

Dusoze dutebya : utabona ni nde?

Abitegereje Abashinwa, mwabonye ko bagira utwiso duto, bakadufungura buhoro ukagira ngo ntibareba. Umunsi umwe rero umugabo w’Umunyarwanda yarikoze no kwa muganga, ati muganga nkuzaniye umwana wanjye kuko atabona. Dore agiye kugira amezi atandatu, ariko ntafungura amaso ku buryo mfite impungenge ko atanareba. Umuganga yatereyeho akajisho ahita abona ikibazo aho giherereye. Abwira nyina w’umwana wari waherekeje umugabo we ati “iheze gato ngire icyo mbwira umugabo wawe”. Muganga araterura ati “mugabo, umwana wawe ni muzima kandi amaso ye arafunguye ndetse arabona kukurusha. Ahubwo ufunze amaso kandi utabona ni wowe. Iyo bitaba ibyo, uba warabonye kera ko uyu mwana wita uwawe mu by’ukuri ari Umushinwa. Ibindi uzabibaze madamu!”.

Tugarutse ku kibazo twarimo, hari abantu batatu bashinjanya kudafungura amaso no kutareba : Kayumba, abamushyigikiye n’abamunenga. Icyo nahamya, ni uko Jenerali Kayumba afite amaso afunguye, kandi areba neza. Igisigaye ni ukureba hagati y’abamushagaye mu kurwanya FPR n’abamunenga, udafungura amaso ntanabone uwo ari we. Wowe urabona ari nde?

Edmond Munyangaju

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K

Yewe , ntugereranye ubupadiri bwa Thomas n'Ubujenerari bwa Kayumba ! Dore itandukaniro , jenerali aba afite ingabo ayobora n'agace agenzura , padiri aba yarabyize kandi yarabihawe akanasomera
misa abakristu, kuri Kayumba rero ubujenerali bwe ni Nyakatsi kuko ibyo umujenerari akora byose nta nakimwe akiranganwa naho Padiri Thomas we ubupadiri bwe arabufite kandi no gusomera misa
abakristu arabikora !

Ihangane nshuti yanjye , kuvugisha ukuri ntibyica umutumirano!

Répondre
J

Edmond,

Ntabwo bitagaje kuba warikomye Gen Kayumba Nyamwasa. Kandi ntanubwo bizaca intenge abifuza guharanira ukwishyira ukuzana mu Rwanda.

Kuba wumva ko Kayumba atagikwiriye kuba Gen kuko atakiri mugihugu cye akaba yaranakatiwe in absence ntibizamubuza intego ze zo guharanira ubutabera. Ese ko Padiri Thomas Nahimana na mugenzi we
nawababujije gukomeze kwiyita aba padiri? Haryabo baracyari murwanda cg ni exceptional?

Mwaretse itiku rutubaka ko ridashobora kuzauvana kungoyi ya Paul Kagame ukomeje kubaheza hanze. Niba mubona ko Kayumba ariwe nyirabayazana akaba nikibazo mwasubiye mu Rwanda mukajya gufatanya na
Paul Kagame muguhiga abanyarwanda.

Gira amahoro.

Répondre