ITANGAZO : HASHIZE IMYAKA 18 : 5/6/1994 – 5/6/2012 BISHWE NA FPR.(leprophete.fr)

Publié le par veritas

Baribuka bakanasabira bagenzi babo bahitanywe n'ingabo za FPR Inkotanyi

 

1. I Kabgayi kuwa 4, taliki ya 2/6/1994, abasirikari ba FPR-Inkotanyi bashimuse Abihanyimana 13 ari bo :

 

1°. Musenyeri Visenti NSENGIYUMVA, arkepiskopi wa Kigali

2°.Musenyeri Yozefu RUZINDANA, umwepiskopi wa Byumba,

3°. Musenyeri Tadeyo NSENGIYUMVA, umwepiskopi wa Kabgayi

4°. Musenyeri Y M.V.RWABIRINDA, igisonga cy’umwepiskopi wa Kabgayi

5°. Musenyeri Inosenti GASABWOYA wabaye igihe kirekire igisonga cy’umwepiskopi wa Kabgayi,

6°. Padiri Emanweli UWIMANA,wayoboraga seminari nto y’i Kabgayi;

7°. Padiri Silivestiri NDABERETSE, umubitsi wa diyosezi,

8°. Padiri Berenarido NTAMUGABUMWE, wari ushinzwe amashuri;

9°. Padiri Farasisiko Saveri MULIGO, padiri mukuru kuri katedrali,

10°. Padiri Aluferedi KAYIBANDA, umufasha kuri katedrali

11°. Padiri Fidèle GAHONZIRE, umufasha kuri katedrali akaba yari na omoniye w’ibitaro.

12°. Padiri Diyonizi MUTABAZI wari wahungiye i Kabgayi avuye ku Nyundo 13°. Furere Yohani Batista NSINGA, umukuru w’Abafurere b’Abayozefiti.

 

2.Babanje kubafungira i Kabgayi, babimurira mu Ruhango, nyuma babajyana i Gakurazo.

 

3. Aho i Gakurazo, niho babiciye, barashwe, ku cyumweru le 5/6/1994. Hari ku munsi mukuru w’Isakaramentu ritagatifu ry’Umubiri n’Amaraso by’Umwami wacu Yezu Kristu.

 

4.Ku mpamvu y’umutekano muke wari mu gihugu, bariya 3 bambere muri bo, bari n’abepiskopi, bashyinguwe ku wa 2, le 7/6/1994 muri katedrali y’ i Kabgayi.

 

5. Abandi 10 basigaye bashyinguwe mu cyobo kimwe i Gakurazo.

 

6. Uyu munsi le 5/6/2012 hashize imyaka 18 ayo mahano agwiriye Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda n’Urwanda rwose.

 

Kubera iyo mpamvu :

 

1.Tuributsa Abanyarwanda aho bari hose haba mu Rwanda cyangwa mu mahanga ko bakwiye kwibuka no gusabira izo nzirakarengane.

 

2. Dukwiye gushyira amajwi yacu hamwe tugasaba leta y’Urwanda kwemera nta yandi mananiza ko umwaka utaha ku italiki nk’iyi, le 5/6/2013, buri mwepiskopi muri bariya baguye i Gakurazo yashyingurwa muri katedrali ye nk’uko umuco n’amategeko ya Kiliziya gatolika abiteganya.

 

3. Turasaba kandi ko hakorwa ibishoboka bariya bihayimana bashyizwe mu cyobo rusange i Gakurazo bagashyinguranwa icyubahiro buri wese mu mva yihariye.

 

4.Birakwiye ko abishe ziriya nzirakarengane bafatwa bagashyikirizwa ubucamanza mpuzamahanga.

 

5. Ibi byose nibikorwa, ubumwe n’ubwiyunge bizaba biteye intambwe ikomeye mu Rwanda.

 

Imana ihe amahoro Urwanda n’Abanyarwanda bose .

 

Ubwanditsi bw’urubuga www.leprophete.fr

Commenter cet article