ISHYAKA RDI-RWANDA RWIZA RIRAMAGANA UBUCAMANZA BWA LETA YA KAGAME BUKOMEJE KURENGANYA MADAMU VICTOIRE INGABIRE

Publié le par veritas

RDI-Ingabire.pngKuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Ukuboza 2013, Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza ryakiranye akababaro kenshi inkuru mbi y’uko Urukiko rw’Ikirenga rw’u Rwanda rwakatiye Madamu Victoire INGABIRE UMUHOZA, Prezida w’Ishyaka FDU-INKINGI, igifungo cy’imyaka 15.


 

Birazwi ko ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR-KAGAME nta kindi buziza Madamu INGABIRE, uretse ibitekerezo bye n’ubutwari yagaragaje mu guharanira demokarasi mu Rwanda. Niyo mpamvu Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza ryifatanyije muri ako kababaro n’abarwanashyaka ba FDU-INKINGI, n’abandi banyarwanda bose bakunda ukuri kandi baharanira uburenganzira bw’ibanze bwa buri wese. Ku buryo bw’umwihariko, RDI irifuriza Madamu INGABIRE n’umuryango we gukomeza kwihanganira akarengane n’ibizazane bamazemo imyaka irenga itatu, biturutse ku bucamanza bwa nyirarureshwa ingoma ya KAGAME yagize igikoresho cyo guhohotera no gucecekesha abanyapolitiki n’abandi bose baharanira impinduramitegekere ishingiye kuri demokrasi n’iyubahirizwa ry’ikiremwamuntu mu Rwanda.


RDI-Rwanda Rwiza yongeye kurata ubutwari bwa Madame Victoire Ingabire utaraciwe intege n’uburoko n’iterabwoba ry’ubutegetsi bw’igitugu, akaba akomeje kuba intangarugero ku rugamba asangiye n’abaharanira kwimakaza demokarasi mu Rwanda. Leta ya KAGAME yagombye kwicwa n’isoni, kubona ifunga ku maherere umutegarugori w’icyatwa nka INGABIRE, mu gihe ikomeje kwirarira imbere y’amahanga, ibeshya ko ngo mu Rwanda abari n’abategarugori baganje mu nzego zose z’ubutegetsi, uhereye ku Nteko ishinga amategeko.


Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza rirarikiye abanyarwanda baharanira ukwishyira ukizana na demokarasi, gukaza umurego mu gushaka uburyo bwose bwo kubohoza vuba na bwangu abanyapolitiki, abanyamakuru n’abandi bose bafunzwe bazira ibitekerezo byabo, kimwe n’abandi banyarwanda benshi bakomeje gusuzugurwa, kubuzwa uburyo no kuvutswa uburenganzira bwabo. Bigomba kumvikana ko amahanga atari yo azadukiza buriya butegetsi bukomeje guhonyora abenegihugu, ko ahubwo abanyarwanda ubwacu ari twe tugomba kwisuganya, tugashyira hamwe imbaraga za ngombwa, ari iziri imbere mu gihugu, ari n’iziri hanze yacyo, kugira ngo dusezerere mu maguru mashya ingoma ngome ya FPR-KAGAME.

Ntimucike intege, tuzatsinda !

Bikorewe i Sion (Suisse), kuwa 14.12.2013

 

Mw’izina ry’Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza,


Jean-Marie Mbonimpa (Sé)

Umunyamabanga Nshingwabikorwa


E-mail :rdi_rwanda810@yahoo.fr

Tél : +41787471982

Website : www.rdi-rwandarwiza.org

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
W
<br />   kwamagana nanjye ndabona mutibeshye. Ariko  kubyerekeye kuba vitoire ari umugore njye mbona ubuyobozi bw'agatsiko katuyoboye nk'uko kerekanye ko gakunda abagore mubuyobozi gashaka<br /> niringaniza rya bo mumagereza y' urwa gasabo. Mbona abanyarwanda twese twakagomvye kubyemera gutyo, kuko iyo agatsiko gashyira mugaciro  Ingabire ntiyakagomvye gukatirwa nkaho yanka<br /> urda nabarwo kurusha kagame paul. Sindabona umuntu yanga urda nka pawolu cg urukunda nka ingabire yemera akabifungirwa.N'ishyano!!<br />
Répondre