Inzego z’ubutasi za Perezida Kagame zashatse kwivugana abantu babiri mbere y’iraswa rya Charles Ingabire.

Publié le par veritas

028 kuragirwaItohoza ikinyamakuru Umuvugizi kimaze iminsi gikora, ryemeza ko inzego z’ubutasi za perezida Kagame zashatse kwivugana abantu bagera kuri babiri mu mujyi wa Kampala, mbere gato y’uko umunyamakuru mugenzi wacu Charles Ingabire araswa.

 

Amakuru ikinyamakuru Umuvugizi gikura ahantu hizewe, yemeza ko umwe mu banyekongo tutashatse gutangaza amazina ye kubera impamvu z’umutekano we, wari hafi ya nyakwigendera Charles Ingabire, yashatse kuraswa n’inzego z’ubutasi za perezida Kagame i Kampala, Imana ikinga ukuboko. 

Uyu munyekongo wari uje kwivuza i Kampala ni umwe mu batavuga rumwe na Kagame, umaze iminsi ahigwa n’inzego z’ubutasi za gisirikare za perezida Kagame (DMI). 

Itohoza ryacu ryerekana kandi ko iraswa rya Charles Ingabire, wari umwanditsi mukuru w’inyenyerinews.org, ryabaye umunsi umwe mbere y’aho inzego z’ubutasi za perezida Kagame zihushije na none umwe mu bahoze ari abasirikare barindaga perezida Kagame, Lt Mutabazi Joel. Uyu na we akaba yaratorokeye i Kampala nyuma y’igihe kinini ari ku ngoyi, anatotezwa na DMI, imuziza ko yavugiye ku mugaragaro ko Gen Kayumba Nyamwasa arengana. 

Nyuma y’ifungwa n’itotezwa rya Lt Mutabazi Joel, yaje guhungira i Kampala, aho yageze mu mezi abiri ashize. Amakuru atugeraho yemeza ko abahungu ba Col Dan Munyuza bahushije Lt Mutabazi Joel ku wa kabiri tariki 29/11/2011, akabacikira aho bashakaga kumushimutira. Urupfu rw’umunyamakuru Charles ingabire rwabaye bucyeye bw’aho. 

Ibi na none bikaba byarabaye nyuma y’iminsi micye inzego z’ubutasi za perezida Kagame zimaze gusuka ba maneko benshi mu mujyi wa Kampala kubera uruzinduko Kagame ateganyije kugirira mu gihugu cya Uganda ku itariki ya 11/12/2011.  

Nyakwigendera Charles Ingabire yakunze kwibasirwa n’inzego z’ubutasi za perezida Kagame, zimufungira urubuga rwa internet, ari na ko ahamagazwa n’abasore ba Col Dan Munyuza , bamusaba kureka itangazamakuru, akayoboka ubutegetsi bwa Leta ya Kagame.

Charles Ingabire yatangiye itangazamakuru mu Rwanda ahitisha inyandiko ze mu kinyamakuru Umuco . Ubwo Charles Ingabire yahungiraga i Kampala, yagiranye ibibazo n’agatsiko k’abantu bari hafi ya Jeannette Kagame, n’abandi bari bafatanyije na Microfinance, baza kubagambanira barayifunga, bamwe barabafunga, abandi bagana iy’ubuhungiro.  

Mu mwaka wa 2010 Charles Ingabire ni bwo yatangiye kwandika mu kinyamakuru Umuvugizi yakundaga gusinya mu izina rya Charles I roi kugeza atangije site ye www.inyenyerinews .com, umwaka wa 2010 urangira. 

Umwe mu bantu bari hafi ya Ingabire Charles, Kalisa Innocent, yatangarije ikinyamakuru Umuvugizi ko yababajwe cyane n’urupfu rwa mugenzi we wishwe urw’agashinyaguro. Yabivuze muri aya magambo : “Namenye Charles maze kugera Kampala umwaka ushize, ubwo natorokaga igisirikare cya perezida Kagame, nkaba narabarizwaga mu basirikare bamurinda. Kuva icyo gihe kugeza ubu, twari inshuti kandi nta kibazo yigeze agirana n’umuntu uwo ari we wese, uretse kuba yahoraga ashyirwa ku nkeke na maneko za Col Dan Munyuza na Gen Rutatina. Nta wundi wari gutinyuka kurasa mugenzi wacu, uretse abicanyi ba Kigali na twe bahora baduhigira hano, twabuze uko tubigenza. Charles yari amaze iminsi afite ikibazo kubera inyandiko yandikaga kuri Leta ya Kagame”. 

Undi utarashatse ko dutangaza amazina ye, yatubwiye ko bigoranye guhungira Leta ya Kagame muri Uganda, ukanakomeza kuyandika ugaragaza ubugome bw’umunyembaraga Jeannette Kagame, utajya yihanganira na gato abanyamakuru bamunenga. Undi wababajwe n’urupfu rw’uyu munyamakuru yatangarije Umuvugizi muri aya magambo : «Ni ryari Kagame n’agatsiko ke bazarekeraho kwica inzirakangane»? 

Iyicwa rya Charles Ingabire ribaye mu gihe umuryango uharanira uburengazira bw’abanyamakuru ku isi, Reporter sans frontières, wari umaze iminsi uhangayikishijwe n’umutekano w’abandi banyamakuru b’Umuseso bahungiye i Kampala, bakaba barigeze guterwa mu minsi ishize n’abantu bacyekwa kuba ba maneko ba Kagame.

Babiri mu bacyekwaho kumenya amakuru y’iraswa rya Charles Ingabire, bahise batabwa muri yombi, abandi bakaba bagishakishwa n’inzego z’iperereza za Uganda.


Kyomugisha, Kampala. (umuvugizi)

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article