Intambara yo gushakisha umurambo wa M23/RDF ishobora kugera i Kigali !

Publié le par veritas

http://www.ireme.net/wp-content/uploads/2013/07/322643-advance.jpg

Izi ni ingabo z'inkotanyi ziri guta urugamba muri M23/RDF zisubira i Kigali

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 02/11/2013 imirwano irakomeje hagati y’ingabo za Congo n’umutwe wa M23/RDF. Kuva mu gitondo cya kare rurambikanye mu turere twa Runyoni, Tchanzu na Mbuzi. Amakuru anyuranye ava mu karere aremeza ko ingabo za Congo zagose utwo turere kugira ngo abarwayi ba M23/RDF badakomeza kubona inkunga y’abasilikare n'ibikoresho bivamu gihugu cy’u Rwada na Uganda !

Impuguke  za gisilikare z’ibihugu by’i Burayi ziri i Goma ziremeza ko abarwanyi ba M23/RDF bari kurugamba babarirwa hagati ya 200 na 300 kandi biyemeje kugwa kurugamba, izo mpuguke ziremeza kandi ko ibikoresho byinshi bya gisilikare bikoreshwa nizo nyeshyamba birunze ahitwa Tchanzu. N’ubwo umuryango w’abibumbye watanze itangazo rimenyesha urupfu rwa M23/RDF, leta ya Congo ntiremera ko M23/RDF yapfuye, ikaba irimo ishakisha inzira zose zo kurwanya M23/RDF harimo no gukomeza ibiganiro i Kampala !

Umurambo wa M23/RDF uzaboneka he ?

Ubusanzwe ubutegetsi butanga icyemezo cyemeza ko umuntu yitabye Imana iyo umurambo we wabonetse maze ugashyingurwa mu cyubahiro,iyo Atari uko bimeze ubutegetsi buvuga ko umuntu bavuga ko yapfuye yazimiye; kugeza ubu umurambo wa M23/RDF nturaboneka , igihugu cya Congo kikaba kiri kugota ahantu hose gikeka ko uwo murambo waba uri. Igikomeje gutangaza ni uko M23/RDF ikiri kurwana, abarwanyi bayo bose ntibabone kubutaka bwa Congo kandi igihe cyose abo barwanyi ba M23/RDF bataraboneka ngo bashyikirizwe ubutabera ntamahoro azaboneka mu karere no muri Congo ubwaho!

Kubera icyo kibazo cyo kutamenya aho M23/RDF yazimiriye n’ibikoresho byayo , igihugu cya Congo gikomeje kwitabaza ibihugu by’inshuti no guhamagarira M23/RDF kujya mu biganiro i Kampala nibura habe hashobora kuboneka umurambo wa M23/RDF kugira ngo ushyingurwe mu cyubahiro naho ubundi niba bitagenze gutyo intambara iracyakomeza kandi ishobora kwerekeza i Kigali kuko bikekwa ko ariho uwo murambo uri !

Hari impamvu ebyiri zishobora gutuma igihugu cya Congo kimwe n’umuryango w’abibumbye bijya gushakisha umurambo wa M23/RDF i Kigali:

Impamvu ya mbere ni uko umutwe wa M23/RDF wanze gushyira intwaro hasi ukaba ukomeje kugaba udutero shuma uvuye mu Rwanda , kugira ngo ibyo bihagarare Congo ibone amahoro kimwe n’akarere kose ni uko imbaraga zayirukanye muri Congo zakurikirana M23/RDF kubutaka bw’u Rwanda zikajya gusenya indiri ya M23/RDF kandi bizwi neza ko iyo ndiri ari ubutegetsi bw’u Rwanda bwicaye i Kigali ! Ntakabuza rero amahoro azaboneka mu karere ubutegetsi bushyigikiye M23/RDF buri i Kigali buvuyeho !

Impamvu ya kabiri ishobora gutuma intambara igera i Kigali ni uko kugeza ubu abarwanyi ba M23/RDF bahunze bose bahungana n’ibikoresho bya gisilikare (nubwo hari ibyafashwe) kandi bikaba bizwi ko bahungiye i Kigali; abo barwanyi barimo abashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga kimwe n’ubutabera bwa Congo  kandi igihugu cy’u Rwanda cyanze gutanga abo barwanyi!  Kugira ngo urwo rugamba rwa kabiri rwo kugarura umutekano wa Congo n’akarere kose rushobore gutsindwa , igihugu cya Congo cyasohoye intwaro ya politiki aho icyo gihugu kiri gusaba imishyikirano na M23/RDF kandi kizi neza ko uwo mutwe watsinzwe!

Mu rwego rwo kurimburana n’imizi M23/RDF n’abayitera inkunga bose , Lambert Mende umuvugizi wa leta ya Congo yabivuze muri aya magambo : “ntabwo ari intsinzi ya gisilikare izaduha uburyo bwiza bwo kurangiza ikibazo cy’abakongomani bamwe na bamwe biyemeje gukorera inyungu z’ibihugu byo hanze mu guhungabanya umutekano w’igihugu cyabo”! Ukurikiye neza iyi mvugo ya leta ya Congo irashaka kwereka amahanga ko Congo yatewe n’ibihugu byo hanze kuko n’abarwanyi bavugwa ko ari abakongomani batagaragara , ubwo bikaba bivuga ko ari abanyamahanga bateye Congo ko kandi isaha kuyindi bashobora kugaruka bagahungabanya umutekano wa Congo , ko niba ari abakongomani bafite ibibazo babiganiraho na leta yabo bigakemuka aho gufata intwaro !

Icyi gitekerezo cya Congo cyakiriwe neza n’amahanga kuko mubyukuri intambara gusa itarangiza ibibazo bya politiki, iyi myumvire ya Congo itandukanye niya Paul Kagame umaze imyaka 20 aririmba intsinzi ari nako ari kurugamba rwa gisilikare arwana n’abo avuga ko yatsinze na nubu rukaba rucyambikanye !

Ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
N

reka mbabwire wenda wowe nkumunyamakuru uravuga ukuri ariko congo nimanuka cyagwa hari nagahunda imenyekanye ko ishaka kumanuka ndi umu civil magingo aya ndi umunyarwanda ariko congo nimanuka
ntago nzicara ngo ntegereze amateka nkaya M23 oya kandi nundi wese wunva ushaka isheme ryigihugu cye ntago azabyemera congo nitsinda urwanda najye nzaba tsizwe ndababuiza ukuri ko abeshi
twitegerezaga ibya M 23 rimwe ntitugre intervation kuko akeshi wenda ntago tumenya aho ukuri kuri ariko iyo ntambara yo ivuze ko congo izaba yateye urwanda aho haribyibyishi kanyarwanda ntazunva
oya ndi umunyarwanda

Répondre