Intambara ya Kongo : Kagame agomba kwamaganwa na buri wese (VSV)

Publié le par veritas

 fugitive-au-nord-kivu.pngUmuryango mpuzamahanga uhamagariwe kwamagana Paul Kagame perezida w’u Rwanda  kugirango haboneke amahoro n’umutuzo mu karere kose k’ibiyaga bigari!

 

Umuryango Uvugira abatagira kivugira mu gihugu cya Konngo(la Voix des Sans Voix, VSV) urahamagarira amahanga yose kwamagana kumugaragaro Perezida w’u Rwanda Paul Kagame bitewe n’intambara yashoye muri Kivu y’amajyaruguru mu gihugu cya Kongo. Uwo muryango uragira uti :Nyuma yo kongerera igihe ingabo za loni zishinzwe umutekano muri Kongo (Monusco), nyuma y’aho igihugu cya Kongo kizihije imyaka 52 y’ubwigenge no kwemerwa mu rugaga mpuzamahanga nk’igihugu mu buryo bw’agahinda n’umubabaro mwinshi, umuryango uvugira abatagira kivugira ( la Voix des Sans Voix = VSV) muri kongo , uramagana wivuye inyuma ibikorwa bibangamiye ikiremwamuntu birimo bikorerwa  mu gihugu cya Kongo kuburyo bw’umwihariko muri Kivu y’amajyaruguru; ibyo bikorwa bibi biteye isoni n’agahinda bigaragazwa no gusambanya kungufu abagore, abangavu n’abana bato b’abakobwa, Ubwicanyi buhoraho bw’abaturage ,gutwika amazu y’abaturage, gukura abaturage mubyabo, gutatanya imiryango, inzara, kutavurwa, gukura abana mu mashuri n’ibindi bikorwa bibi byinshi bitewe n’intambara iri muburasirazuba bwa Kongo. Hashize imyaka habaye ubwicanyi bw’itsembabwoko mu bihugu bimwe na bimwe byo ku Isi nk’ubwabaye mu Rwanda mu mwaka w’1994 bukaba bwarahungabanyije ikiremwa muntu aho kiri hose ku isi , ariko ikibabaje ni uko ubu ibibera muri Kongo bisa nkaho ntacyo bibwiye abantu”!

 

Uwo muryango ukomeza uvuga ko jenoside yo mu Rwanda yahungabanyije abaturage b’isi yose n’igihugu cya Kongo gituranye n’u Rwanda kikaba cyarahahungabaniye kandi kikaba cyaramaganye ubwo bwicanyi bwaberaga mu gihugu gituranyi-kivandimwe cyane ko abaturage b’ibihugu byombi bahahirana bakaba banahujwe na byinshi; ariko uwo muryango ukaba utangazwa ni uko kugeza ubu u Rwanda rukaba rutarashobora kwamagana cyangwa se ngo runatabarize amahanga kubyaha ndengakamere birimo bikorerwa muri Kongo , mu gace k’uburasirazuba kegereye u Rwanda! VSV iragira iti: “Ni iki u Rwanda n’amahanga bivuga kuri miliyoni 5 z’abaturage ba Kongo bamaze kwicwa “ byose biturutse ku migambi mibisha yo gushaka kwagurira imbibi z’u Rwanda muri Kongo , gusahura umutungo kamere wa Kongo ugizwe n’amabuye y’agaciro menshi asahurirwa mu Rwanda; kuba u Rwanda rwanga gukemura ikibazo cya FDLR ahubwo rukakigira urwitwazo mu gushora intambara muri Kongo , rufasha imitwe yitwara gisilikare mu kwica abakongomani nka M23 iyiha intwaro, n’abasilikare , gukingira ikibaba umwicanyi kabuhariwe Bosco Ntaganda ushakishwa n’urukiko mpuzamahanga kubera ibyaha by’intambara. Umuryango VSV ukaba ushimira umuryango w’abibumbye , binyuze mu ishami ryawo rya Monusco kuba warashoboye gushyira ahagaragara raporo isobanutse neza igaragaza uruhare igihugu cy’u Rwanda gifite mugutera inkunga umutwe wa M23.

 

Uwo muryango urashimira kandi HRW yagaragaje ubuhanga mu kwerekana uburyo u Rwanda ruteza umuteno muke muri kongo rufasha imitwe yitwara gisilikare mu guhungabanya umutekano wa kongo, VSV irasanga ko kugaragaza uruhare rw’u Rwanda nkuko byakozwe bidahagije ko ahubwo amahanga yose agomba kwamagana kagame paul akamusaba kugirana ibiganiro bizira uburyarya n’igihugu cya kongo mu gushaka umuti urambye w’ibibazo by’umutekano muke u Rwanda rwateje muri kongo kandi amahanga agasaba igihugu cy’u Rwanda gushyikirana n’abarwanyi ba FDLR mu rwego rwa politiki kugirango basubire mu gihugu cyabo cy’u Rwanda niba koko Kagame adashaka kwitwaza uwo mutwe mu gukomeza guhungabanya umutekano w’akarere kose !

 

Uwo muryango usanga Kagame Paul akomeje kuzambya umutekano mukarere k’ibiyaga bigari kubera impavu z’ubukungu n’iza politike aho akurura amacakubiri n’urwicyekwe mubaturage baturiye u Rwanda na kongo nyamara abo baturage bagomba kubana mu mutuzo nkuko byahoze kera. Uwo muryango urashimira leta ya Kongo kuba yarashoboye kwamagana inkunga y’igihugu cy’u Rwanda kumutwe wa M23 kandi ikabimenyesha abakongomani n’amahanga kuburyo buhagije ,uwo muryango ukaba uhamagararira Leta ya Kongo gukomeza muri iyo nzira kandi ikihatira gushyigikira ingabo ziri kurugamba no gukoresha inzira ya diplomasi mu rugamba irwana , uwo muryango waburiye leta ya Kongo kwirinda abayobozi bamwe ba Kongo bashaka guhindura uburasirazuba bwa kongo ikibuga k’imirwano  bakoresheje ubugambanyi buturutse i Kigali n’i Kinshasa; ibyo bikaba bisobanurwa ni uko u ruhare rw’u Rwanda mugufasha umutwe wa M23 rwashyizwe ahagaragara ni ingabo za monusco n’umuryango wa HRW mu gihe Kongo ifite inzego zayo zishinzwe iperereza n’ubutasi za gisivili na gisilikare zifite ingengo y’imari ihagije , izo nzego akaba arizo zagombye kuba zaratahuye uwo mugambi wo gutera igihugu mbere y’abandi bose !

 

VSV irahamagarira perezida Joseph kabila gukoresha imbaraga zose afite akagarura umutekano mu gace k’uburasirazuba bwa Kongo, akirinda umutego wose watuma igihugu cya kongo gicikamo ibice akagerageza kurinda imbibi z’igihugu kandi akamenya ko ibibera muri Kongo yose cyane cyane muburasirazuba bwa Kongo bimuri ku mutwe ! Uwo muryango Urasaba Perezida Kabila gukora ibishoboka byose agasabira igihugu cy’u Rwanda ibihano mu muryango wa Loni kubera uruhare rwicyo gihugu mu ntambara cyashoje muri Kongo .

 

VSV irasaba umuryango w’abibumbye kwita kubigariro byabera kimwe mu gihugu cy’u Rwanda , ikindi kikabera mu gihugu cya Uganda , ibyo biganiro bikibanda ku kibazo cya demokarasi y’ibyo bihugu hakajyaho ubuyobozi muri ibyo bihugu abene gihugu babyo bose bibonamo ibyo bigatuma abene gihugu bibyo bihugu babihunze babisubiramo mu mutekano, bagataha mu mamahoro kuburyo abari abana mu muri jenoside ya 1994 cyangwa abavutse nyuma yayo badakomeza gufatwa nk’abajenosideri! Loni kandi igomba gufasha kuburyo bwose ingabo za kongo mu kurwanya umutwe wa FDLR na M23, ikita kumutekano w’abaturage mu duce turimo imirwano no gufasha ibiganiro byahuza abakuru b’ibihugu byombi (u Rwanda na Kongo) kuburyo bungana ntagusuzugurana.

 

Uwo muryango ukaba usaba leta ya Kongo mu guha ibikoresho bihagije ingabo za kongo kugirango zikomeze guhashya umwanzi kurugamba, -kutazongera gushyira mu ngabo za Kongo bamwe mubasilikare b’imitwe iba yararwanyije igihugu kuko basubira inyuma bakagambanira ingabo z’igihugu, -kuvugurura ingabo z’igihugu FARDC bagakuramo ibyitso byose bizihishemo, -gusaba amahanganga guhagurukira ibibazo by’ubutegetsi bw’igitugu buri mu Rwanda na Uganda , kuko ibibazo biturutse kumitegekere mibi y’ibyo bihugu byitura hejuru ya kongo mu gihe ibyo bihugu byagaragaza ko bidashaka guhindura imitegekere yabyo bigafatirwa ibihano bikakaye, -uwo muryango kandi urasaba leta ya Kongo kudatuza mugukurikirana Bosco Ntaganda kugira ngo ashyikirizwe urukiko mpuzamahanga mpanabyaha; -uwo muranyo urahamagarira abakongomani kuba maso bakirinda ikintu cyose cyacamo ibice igihugu cya Kongo nk’uko itegeko nshinga ry’icyo gihugu n’andi mategeko abiteganya.


Kuri Video iri hasi aha murabona amashusho yerekana ko u Rwanda rurimo rwihakana abana b'abanyarwanda rwohereje muri M23 kubera isoni :


 

 

Bikorewe i Kinshasa taliki ya 30/07/2012

Umuryango w’uburenganzira bwa muntu

La Voix des sans Voix (VSV)

 

Inkuru ya leprophete.fr yashyizwe mu kinyarwanda na veritasinfo

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article