Inshuti za Generali Majoro Kayumba Nyamwasa zirasubiza Kamaliza Yudita
Ku bashinzwe uru rubuga rw’ubwisanzure, leprophete.fr, nk’uko mwaraye mubisezeranije Abanyarwanda kuri Radio BBC Gahuzamiryango, twizeye ko natwe inkuru yacu muyihitisha.Nimutagira ubwoba bwo kuyitambutsa, tuzakomeza kubaha amakuru.
Mwihanganire ko tudashobora kuvuga amazina yacu y’ukuri. Impamvu ni uko turi mu Rwanda, turi mu ngabo z’igihugu. Namwe murumva ko bitatworoheye gutanga umwirondoro wuzuye. Turi itsinda ry’abasilikari bake ,muri iri joro natwe twiyemeje gutinyuka tukavuga icyo dutekereza.
Impamvu twanditse iyi nkuru:
Ntidushobora kwihanganira na gato ibyo Kamaliza Yudita yavuze kuri Generali Kayumba Nyamwasa na bagenzi be ngo Kagame yarabahannye kubera ko “ bicaga akazi kabo””. Siko biri. Turisobanura nibiba ngombwa tuvuge n’akari i Murori. Kayumba Nyamwasa twabanye neza, yatubereye umuyobozi mwiza, ntitwumva neza impamvu agomba kugerekwaho ibyaha atakoze, agacibwa mu gihugu. None twiyemeje gutobora tukavuga, Abanyarwanda basomaiyi nkuru abe ari bo baducira urubanza.
A.Ku nyandiko ya Kamaliza Yudita
Ishusho Kamaliza atanga ya Paul Kagame twagize uruhare mu kuyirema, twagize igihe cyo kuyemera no kuyemeza abandi Banyarwanda. Gusa turasanga Kamaliza na we akwiye kubona ko mu mpamvu 12 zimutera kwikundira Paul Kagame harimo izitagihuye n’igihe tugezemo. Iyo shusho ya Kagame twacengeje mu Banyarwanda ndetse no mu mitwe y’Abazungu ntabwo twayubatse tugamije kugira nabi. Twari dufite icyifuzo cyo kugira umuyobozi wafasha FPR Inkotanyi kuyobora igihugu mu nzira nziza ya demokarasi, ubumwe,ubwiyunge n’amahoro. Nyuma y’urupfu rudasobanutse rwa Generali Gisa Rwigema, twari twishimiye ko uwo muyobozi wacu abaye Paul Kagame.
Iki gihugu twarakirwaniye dufatanije na Paul Kagame, benshi mu bavandimwe bacu bakimeneye amaraso yabo ku rugamba rwo kwibohoza rwatangiye ku mugaragaro ku italiki ya 1Ukwakira 1990.
Twakoze uko dushoboye ngo tumugaragaze neza nk'uko bikwiye kugirirwa umukuru w'igihugu Abanyarwanda bose bakwibonamo.
Nyamara ubu ntitwishimiye na busa ko Kayumba Nyamwasa n’izindi ntwari nyinshi zagokeye igihugu zongera gutorongezwa iyo mu buhungiro.Ubwo se ntitwaba twararuhiye ubusa turwanira kubohoza igihugu cyacu none ubu kikaba kiyobowe n’ubutegetsi bubi burengeje ubukana bwa bundi twagayaga kandi twarwanyije?
Bityo rero ingingo twumvikanaho na Kamaliza Yudita ku buryo budasubirwaho ni imwe gusa: FPR iyobowe na Paul Kagame yahagaritse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ntabwo rwose twigeze dupanga ko Abatutsi bari mu Rwanda bakwicwa kugira ngo dukunde dufate ubutegetsi. Twese twari tuhafite imiryango yacu. Birumvikana ko intambara yo kurwanya leta ya Habyarimana yaba yaragize uruhare mu gutuma Abatutsi bicwa ariko ntitwigeze tubipanga na busa. Twe dufashe ijambo muri kano kanya ntitwigeze twumva bivugwa na rimwe n'abayobozi bacu cyangwa se ngo tubihabweho amabwiriza kuva twatangira urugamba.
B.Ingingo 5 tutacyumvikanaho na gato n’umuvandimwe Kamaliza Yudita ni izi zikurikira:
1. Paul Kagame ni umunyagitugu: Yatesheje FPR umurongo wayo wo kuyobora igihugu mu nzira ya demokarasi.(kanda aha usome inkuru yose: http://www.leprophete.fr/2011/02/19/inshuti-za-generali-majoro-kayumba-nyamwasa-zirasubiza-kamaliza-yudita/ )