INKUBIRI y’IMPINDURAMITEGEKERE : Padiri Thomas Nahimana yaganiriye n’Ijwi rya rubanda . Kuki abicanyi ruharwa batagomba gukora politiki ?

Publié le par veritas

Iyo abenegihugu batangiye kwiyahura kubera kwiheba, Ubutegetsi buriho buba bugomba guhinduka!

Muri iki cyumweru Radiyo Ijwi rya Rubanda yifuje kugirana ikiganiro kirambuye na padiri Thomas Nahimana. Icyo kiganiro twacyise « INKUBIRI Y’IMPIDURAMITEGEKERE ». Muzagikurikirana mu byiciro binyuranye kuri radiyo ijwi rya rubanda no kuri Leprophete.fr. Tubifurije kuryoherwa n’icyo kiganiro no kutazazuyaza gutanga ibitekerezo byanyu.

 

IJWI RYA RUBANDA :


Bwana Padiri Thomas, mu minsi ishize watanze igitekerezo cy’uko abantu bishoye mu bwicanyi bagatsemba Abanyarwanda batakagombye gusubira mu kibuga cya politiki y’u Rwanda. Iki gitekerezo nticyakiriwe neza na bose. Abo bicanyi uvuga ni bande ? Kubera iki batagomba kongera gukora politiki?


PADIRI THOMAS:


Mu Itegeko Ngenga no 16/2004 ryo ku wa 19/6/2004 rigena imiterere, ububasha n'imikorere by'Inkiko Gacaca, hari ingigo ya 51 igena inzego abakurikiranwa bashyirwamo hakurikijwe uburemere bw’ibyaha bakoze. Twibuke ko inzego bazishyirwamo bataranacirwa urubanza! Nk’uko agaka k’iyo ngingo ya 51 kabiteganya,  ashyirwa mu rwego rwa mbere “umwicanyi ruharwa wamamaye aho yari ari cyangwa aho yanyuze kubera umwete     yagize mu bwicanyi cyangwa ubugome bukabije yabukoranye, hamwe n'ibyitso   bye. Uyu kandi ateganyirizwa ibihano bikakaye: iyo yanze kwemera icyaha ahabwa igifungo cya burundu; iyo yemeye icyaha ahanishwa igifungo hagati y’imyaka 25 na 30!


Uwavuga ko atemera Inkiko Gacaca yaba avuze ibimurimo ariko ntibibuza ko mu Rwanda, izo nkiko zakatiye abanyarwanda barenga 1 200 000. Iki cyaha cyo kuba icyamamare mu bwicanyi nacyo hakaba hari abagihaniwe kandi birakwiye. Ikibazo gusa ni uko hari abandi babaye IBYAMAMARE mu bwicanyi batabihanirwa ndetse bamwe bakaba biyicariye mu nzego z'ubutegetsi bw'igihugu ! Byumvikane neza ko kuba warabaye ICYAMAMARE mu bwicanyi ubwabyo bihagije kugira ngo umuntu akurwe ku rutonde rw'abo abaturage bashobora kugirira icyizere! Bisa n’aho urubanza rwa bene icyo cyamamare ruba rwaraciwe ataranagezwa imbere y’inkiko ! Umuntu aba icyamamare kubera ibikorwa bye, ni we ubwe wigira icyamamare. Kuba icyamamare mu bwicanyi, ntawe bigwirira, ntawe bashobora kubigerekaho! None se ni ukubera iyihe mpamvu Abanyarwanda bakwemera ko bene abo bicanyi bahabwa icyubahiro cyo kuyobora abaturage bishe urubozo ? Gucunaguza se hari ikindi bivuga ? Umuntu akwicire narangiza ajye yirirwa yibwanagiza imbere yawe ngo arakuyobora ? Ubwo se yakuyobora akujyana he handi uretse mu kuzimu ? Nyamara mu Rwanda bireze!


Igitekerezo nkomeje gutanga ni uko abantu bose babaye ibyamamare mu gutsemba rubanda, baba Abahutu cyangwa Abatutsi (Interahamwe cyangwa Inkotanyi), bakwiye gutinyukwa bakabwizwa ukuri ko umwanya wabo utari muri politiki. Kuko gukora politiki ntibivuga gukanga rubanda, kwirirwa mu macenga ,mu kinyoma cyangwa mu matiku y’amacoyinda . Gukora politiki ni ukwitangira umurimo ukomeye (noble) wo kubungabunga inyungu rusange, (l’intéret général de la Cité), kugira ngo Abenegihugu bose babane mu mahoro kandi banezerewe!


Kugira ngo kiliziya gatolika yerekane ko politiki ari umurimo mwiza cyane kandi ukwiye kubahwa yashyize mu rwego rw’Abatagatifu bamwe mu banyapolitiki nk’Umwami Ludoviko w’Ubufaransa bitangiye abaturage batitangiriye itama, ndetse yashyizeho na Mutagatifu Thomas More w’umwongereza ngo abe umurinzi n’umuvugizi w’abanyapolitiki imbere y’Imana, mu ijuru !


Umurimo wa politiki ni umurimo w’ingenzi cyane mu gihugu kuko ari wo amahoro aturukaho. Kandi iyo amahoro abuze no gusenga Imana biragorana! Abanyapolitiki babi bateza intambara za hato na hato n’umwiryane w’urudaca. Abanyapolitiki beza baharanira ubutabera, amahoro n’iterambere risaranganyijwe neza mu benegihugu.


Umurimo nk’uyu ntushobora gukorwa n’abantu bikunda, baharanira utunyungu twabo gusa, bakagerekaho n’akageso ko kwambura abaturage ubuzima! Kugira ngo igihugu gitere imbere, umurimo wa politiki ugomba guharirwa abagabo n’abagore b’inyangamugayo, bashobora kugirirwa icyizere n’abaturage bayoboye. Muri ibi bihugu byateye imbere, iyo umunyapolitiki agaragaweho n’akageso ko gusahura ibyarubanda cyangwa icyaha gikomeye cyo kwica umuntu, “carrière politique” ye iba irangiriye aho, agasigara ahanganye n’inzego z’ubutabera! Niba dushaka ko u Rwanda narwo ruva mu butindi n’umwiryane w’urudaca, dukwiye kwivugurura duhereye ku bategetsi b’igihugu.


Igihe kirageze ngo “Les criminels” ntibongere  kwemererwa kujya kwihisha mu nzego z’ubutegetsi kuko icyo gihe bakoresha ubutegetsi bafite mu kwikingira no guharanira inyungu zabo gusa! Aho kugira ngo umurimo w’ubuyobozi bahawe ugirire abaturage bose akamaro uhindurwa igikoresho cyo kubica urubozo, kubahoza mu iterabwoba, kubambura uburenganzira bw’abo bw’ibanze burimo ubwisanzure(Liberté), kugira umutungo bwite(propriété privée), icyizere cyo kubaho n’ububasha bwo guhangana n’akarengane (la résistance contre l’oppression).


Muri make, nta we utanga icyo adafite! Abicanyi nta yindi mpano nzima bagira yo guha abaturage, uretse kubatinya no guhora babikanga,…umuturage ni we uhindurwa umwanzi w’abategetsi (Igipinga!) bityo ndetse akicwa hato na hato. Ni nayo mpamvu, iyo abicanyi bagize amahirwe yo kugera ku butegetsi badashobora kubuvaho ku neza, amaraso y’inzirakarengane atamenetse! Uburyo bwiza bwo kurwanya ako kaga ni ugukumira abicanyi hakiri kare ntibagere ku butegetsi!


IJWI RYA RUBANDA :


None se kuki abaturage bareka abicanyi bagafata ubutegetsi, nk’uko bimeze mu bihugu by’Afurika muri iki gihe ?


PADIRI THOMAS:


Aho nyine niho hari ikibazo! Kuki abaturage bakomeza kwituramira mu gihe bayobowe n’abategetsi bakomeza kubakandamiza no kubica urubozo ntibahaguruke ngo babakureho bashyireho abategetsi bafitiye rubanda akamaro?


Nk’uko nawe ubivuga, abicanyi ntibahabwa ubutegetsi na rubanda, BARABUFATA, ku ngufu!  Bishatse kuvuga ko baba babwibye. Nyamara ibyerekeye inkomoko y’ubutegetsi bigaragarira mu itegeko nshinga ryo ku wa 4 Kamena 2003 repubulika y’Urwanda igenderaho muri iki gihe.

Ingingo yaryo ya 1 igira iti:


“Leta y’U Rwanda ni Repubulika yigenga kandi ubutegetsi bwose niyo buturukaho,  ishingiye kuri demokarasi, igamije guteza imbere abaturage,kandi ntishingiye ku idini. Ishingiro rya Repubulika ni “Ubutegetsi bwa rubanda, butangwa na rubanda kandi bukorera rubanda”.


Ingingo ya kabiri isobanura kurushako inkomoko y’ubutegetsi aho igira iti:

“Ubutegetsi bwose bukomoka ku mbaga y’Abanyarwanda. Nta gice cy’Abanyarwanda cyangwa se umuntu ku giti cye ushobora kwiha ubutegetsi.Ubutegetsi bw’igihugu ni ubw’imbaga y’Abanyarwanda , bakoresha ubwabo binyuze muri referendum cyangwa binyuze ku babahagarariye”.


Aya si amagambo yambaye ubusa, ahubwo ni ingingo z’itegeko risumba ayandi mu gihugu. Ukuri ni uku nta kundi: Ubutegetsi ni ubwa rubanda. Niba se rubanda ibwirwa ntiyumve, uragira ngo ngire nte? Iyo rubanda yituramiye, inyaryenge z’abicanyi bifatira ubutegetsi bakabukoresha mu nyungu zabo bwite.


Hari inzira 3 zo kwiba abaturage ubutegetsi :

*Kudeta

*Intambara

*Kwiba amajwi mu matora

 

Kudeta ni ugukoresha ingufu za gisilikari ugakuraho ubutegetsi bwashyizweho na rubanda binyuze mu nzira yemewe, idafifitse(amatora,nomination…). Ibyo twabibonye nko ku italiki ya 5 Nyakanga 1973, ubwo habaga kudeta ya gisilikari yakuyeho Repubulika ya mbere mu Rwanda. Uko abategetsi bakuweho bishwe urw’agashinyaguro, ntawabyibagirwa kereka utabizi (Soma igitabo cya Shyirambere J.Barahinyura , 1973-1988 , Le Général Mojor Habyarimana, 15 ans de tyrannie et  de tartuferie au Rwanda, éd.Izuba, Frankfurt, 1988)! Na none ariko ntawahakana ko nyuma ya kudeta, umutegetsi wagiyeho atakoze uko ashoboye asaba abaturage ko bamugarurira icyizere, bakamwibonamo nk’umuyobozi ubashakira icyiza. BILAN ya Repubulika ya Kabiri abantu bayijyaho impaka bigatinda. Si cyo tugamije muri iyi nyandiko /ikiganiro.

 

Intambara yatangiye le 1/10/1990 nayo yaje tuyireba. Abanyarwanda b'inzirakarengane bayiguyemo barenze miliyoni !  Ibyangiritse ni byinshi cyane. Nyamara FPR-Inkotanyi imaze kwivugana umukuru w’igihugu no gutsinda urugamba rw’amasasu  nayo yagerageje gusaba abaturage icyizere mu matora anyuranye yabaye mu gihugu. By’umwihariko amatora ya perezida wa repubulika yabaye mu 2003 n’2010 twabonye uko yagenze : TORA AHA !


Guhatira abaturage gutora uwo badashaka no kwiba amajwi bigaragaza ko abaturage batibona mu mutegetsi wiyita uwabo, icyo rero akaba ari ikibazo gikomeye.Kuko bene uwo mutegetsi, n’iyo yahama ku butegetsi kubera igitugu,  aba abuze ikintu gikomeye bita mu gifaransa : LEGITIMITE.


IJWI RYA RUBANDA :


Ubwo se urashaka kuvuga ko ubutegetsi bwa Paul Kagame butemewe n’amategeko, bityo bukaba nta légitimité bufite ?


PADIRI THOMAS:


Kwemerwa n’amategeko (légalité)  no kugira légitimité ni ibintu bibiri bitandukanye. Ubutegetsi bwa Paul Kagame bwabura bute kwemerwa n’amategeko kandi amategeko ari we uyishyiriraho ? Birumvikana ko ubutegetsi bwafashwe ku ngufu za gisilikari bukora iyo bwabaga kugira ngo bushyireho URUKUTA RW’AMATEGEKO rugamije kuburengera. Bene ayo mategeko icyo ashyira imbere si inyungu za rubanda , ahubwo agamije kubungabunga inyungu z’Agatsiko kari ku butegetsi zonyine. Itegeko ku ngengabitekerezo ya jenoside, itegeko rigenga ubutaka, …n’andi nk’ayo ni amategeko  aba afite uko abangamira inyungu rusange z’abaturage. Aha rero niho ubutegetsi nk’ubwo buburira légitimité.


Bivugwa ko ubutegetsi bufite légitimité iyo butanzwe n’urwego rwemewe rushinzwe kubutanga bityo abaturage bakabwemera batagombye kubihatirwa, bakabwizera, bakabukomeraho, mbese bagaha umutima wabo umutegetsi mushya bibonamo !

 

Icyerekana ko ubutegetsi butari « légitime » ni uko abaturage batabukunda ngo babwibonemo maze nabwo si ukubakanda bugasya butanzitse ! Bukoresha iterabwoba kuko abategetsi baba bafite ubwoba bwinshi ko abaturage bazabivumburaho. Ntibwizera abaturage, niyo mpamvu buhora bubaragije imbunda nk’inyamaswa. Bwiba amajwi mu matora kuko abaturage baramutse bahawe ijambo bakwitorera umuyobozi utari umwicanyi, umuyobozi ubashakira amahoro n’iterambere, umuyobozi bakwibonamo bakamuha umutima wabo. Burakubita, bugafunga, bukica, bukarenganya…Ngayo ng’uko !

 

IJWI RYA RUBANDA :


None se abaturage bashobora gukuraho ubutegetsi nk’ubwo budafite légitimité bakishyiriraho ububanogeye  batagombye gufata intwaro zimena amaraso ngo bityo nabo babe bahindutse abicanyi ? Iyo « cercle vicieux » abanyarwanda bayisohokamo bate ?


PADIRI THOMAS:

Abanyarwanda bafite ubushobozi bwo guhaguruka bagakuraho ubutegetsi bw’igitugu bubakandamiza bakishyiriraho ubutegetsi bukorera inyungu za rubanda. Ariko kugira ngo babigereho bagomba kubanza kugira UKWEMERA GUSHYITSE !


Bagomba kubanza kwemera ko :


(1)Abaturage bishyize hamwe bibyaramo izindi ngufu zikomeye batazi.

(2) Ko guhindura ubutegetsi buriho mu Rwanda bishoboka.

(3)Ko ABICANYI RUHARWA bagomba kuva mu nzira ntabe ari bo  bongera kubakirwaho inzego z’ubutegetsi.

 

Ibi bintu uko ari bitatu Abanyarwanda babyemeye, INKUBIRI y’impinduramitegekere yaba itangiye guhuha kandi ntawashobora kuyihagarika idakubuye ikibuga cya politiki y’u Rwanda, igasigaho ubutegetsi buhesha ishema buri mwenegihugu, nta vangura.

 

Uko abantu bategura iyo nkubiri , tuzabigarukaho mu kiganiro gitaha….

 

BIRACYAZA…(leprophete.fr)

 


 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article