INGIGO 77 ZEREKANA KO INKIKO GACACA ARI IGIKORESHO CYO KURIMBURA ABAHUTU : Kuki imanza za jenoside zahariwe abacamanza batazi gusoma no kwandika ?(leprophete)

Publié le par veritas

Mukantaganzwa Domitila: Uyu mugore azi ko ahagarariye igikoresho cyo kurimbura Abahutu cyangwa yikurikiraniye gusa amafaranga atubutse ahembwa ?! Umunsi umwe azabiryozwa, ashatse yatangira kubyitegura !

Niba koko jenoside ari icyaha gikomeye cyane kurusha ibindi wasobanura ute ukuntu Leta ya FPR-Inkotanyi yahisemo ko abakekwaho jenoside bacirwa imanza n’abacamanza biganjemo injiji zitazi gusoma no kwandika ?  Igusubizo kirumvikana, Leta ya Kagame yari ibifitemo inyungu zikomeye.

INGINGO YA 5 :

Koko rero, mu bucamanza bw’ibihugu byose, habaho ubwoko bubiri bw’abacamanza : abacamanza b’umwuga n’abacamanza batari ab’umwuga.

(1)Abacamanza b’umwuga ni abize amategeko mu ishuri, ndetse bamwe muri bo bakaminuza. Bene abo  nibo bakora mu nkiko zisanzwe. Igikunze kubaranga ni uko baba basobanukiwe n’ibyerekeye amategeko, bagaca imanza bitwararika uburenganzira amategeko aha ababuranyi, ni ukuvuga urega n’uregwa. Mu bihugu byateye imbere muri demokarasi bene abo bacamanza ntibemera ko ubutegetsi bubavugiramo, bugamije kubakoresha ibinyuranyije n’itegeko. No mu bihugu biyoborwa n’abategetsi b’igitugu, hari ubwo abacamanza b’umwuga bihagararaho bakanga guhatirwa guca imanza zirenganya abaturage. Ngira ngo niyo mpamvu mu manza za jenoside, FPR yari imaze gufata ubutegetsi yihitiyemo abacamanza batari ab’umwuga , aribo bahawe akazina k’INYANGAMUGAYO!

(2)Abacamanza batari ab’umwuga ntibaba barize amategeko ariko bagomba kuba ari abantu bajijutse, bashyira mu gaciro kandi batoranyijwe hakurikijwe ubudakemwa mu mico no mu myifatire. Igitangaje kurushaho ni uko mu bishingirwaho(conditions) kugira ngo umuntu yemererwe kuba mu bagize inteko y’Urukiko Gacaca, ubumenyi no kujijuka ntibirimo ! Koko rero nk’uko bigaragara mu ngingo ya 14 y’itegeko ngenga no 16/2004 ryo ku wa 19/06/2004 yahinduwe kandi ikuzuzwa n’ingingo ya 3 y’itegeko ngenga no 10/2007 ryo kuwa 01/03/2007, ibintu icyenda bishingirwaho ni ibi :

*kuba ataragize uruhare muri jenoside

*kutarangwa n’amacakubiri

*kuba atarakatiwe burundu igihano cy’igifungu kigeze ku mezi atandatu(6)nibura

*kuba indakemwa mu mico no mu myifatire

*kuba umunyakuri

*kwanga guhemuka

*kutanigana abandi ijambo

*kutagaragarwaho ingengabitekerezo ya jenoside!

*kuba afite nibura imyaka 21.

Ubumenyi ntiburi mu bisabwa ni nayo mpamvu byaje kugaragara ko hatowe Inyangamugayo nyinshi zitazi gusoma no kwandika! Kuba izo mpumyi zigomba gucira imanza abakoze icyaha kiruta ibindi, biteye isoni kandi byerekana ko icyo FPR itegereje ku Nkiko Gacaca atari uguha Abanyarwanda ubutabera !

Ikindi dukwiye kumenya ni uko, ubusanzwe, mu bihugu bishishikajwe n’ubutabera, abacamanza batari ab’umwuga bunganira  abacamanza b’umwuga ARIKO bo bonyine ntibashobora gukora inteko y’urukiko !

Igikwiye kumvikana neza ni uko mu bihugu byose byo ku isi nta handi hantu higeze habaho urukiko rukorera mu rwego rw’igihugu cyose, rugizwe n’abacamanza batari ab’ub’umwuga BONYINE, uretse mu Rwanda, mu NKIGO GACACA!  Nongere nibaze nti kuki rwose Leta ya FPR yahisemo gukoresha abacamanza ignorants, fragiles et entièrement dépendants ?

Igisubizo ni cyakindi : ni uko Leta ya Paul Kagame ibifitemo inyungu ebyiri zikomeye !

INGINGO YA 6:

(1)Inyungu ya mbere igaragara ni uko Leta ya FPR itifuzaga gusohora ifaranga na rimwe mu guhemba abagombaga guca imanza za jenoside. Tuzi ukuntu abayobozi bakuru ba FPR-Inkotanyi bakomera ku ifaranga, bakaba badakunda kurisohora mu gufasha abaturage ahubwo bakaba bahugukirwa no kwambura abaturage utwabo babaca imisoro n’amakoro anyuranye mu buryo bwa hato na hato. Bityo rero gukoresha bamwe mu baturage imirimo badahemberwa (uburetwa !), FPR ibyumva bwangu mu gihe nyamara itazuyaza guhemba Agatsiko k’abayobozi bagashyigikiye ubutegetsi bw’igitugu (Perezida wa Repubulika, Abaminisitiri be, Abagize Inteko Nshingamategeko…) imishahara y’akataraboneka irenze kure ubushobozi bw’igihugu !

Ku ruhande rumwe umuntu yavuga ko kudahemba inyangamugayo ari  nk’igihano cyahawe bamwe mu baturage, igahano cyo gukorera igihugu badahembwa! Ibi bikaba binyuranyije na principe juridique  igena ko abanyagihugu  bose bagomba kureshya imbere y’amategeko (=l’égalité des citoyens devant les charges publiques). Bishatse kuvuga ko mu buryo bwo kurengera inyungu rusange, abenegihugu bose bagomba gusabwa ibingana, hagira uwo igihugu gisaba ibirenzeho kikamugenera agahimbazamusyi (indemnisation). Muri uwo murongo, guteshwa imirimo igufasha kubeshaho urugo rwawe no guhatirwa gukorera igihugu kandi udahembwa ni akarengane gakwiye kwamaganwa.

Gusa rero, mu by’ukuri, Leta ya FPR ntiyari iyobewe ko mu gushyiraho abacamanza badahembwa kandi basabwa guta imirimo yabo kenshi, yari ifunguriye abo bacamanza inzira yo KWIHEMBA! Muri make Leta yari yihereye abo bacamanza uburyo bwo kurya ruswa, bakikungahaza barya imitsi ya rubanda!

Uwabyitegereza neza yasanga igitekerezo kiri inyuma yo gushyiraho abacamanza bameze batya, nta gushidikanya , ari icyo benshi bakomeje kwita gahunda yoGUCURUZA ABAHUTU !! Ukurikije amafaranga ya ruswa arenze urugero izo Nyangamugayo kimwe na bamwe mu Batutsi barokotse jenoside bakomeje kwaka imiryango ifite abashinjwaga mu nkiko Gacaca ( iyo ruswa yitwaga gutanga amafaranga ya “mutuelle”!) , kandi ibyo bigakorwa ku mugaragaro ntihagire n’icyo ubutegetsi bubivugaho, wabona ko byari mu ntego z’uwashyizeho izo nkiko, n’abo bacamanza bateye batyo, ni ukuvuga Paul Kagame n’ishyaka rye rya FPR-Inkotanyi !

Ukurikije urugomo benshi mu Bahutu batishoye mu bwicanyi bakorewe n’inkiko gacaca , uhita ubona neza ko intego ya FPR kwari ugupyinagaza Abahutu  no kubakenesha mu buryo bwose bushoboka : muri make mu myumvire ya FPR, ABAHUTU bagomba guhora BIGURA kugira ngo barebe ko bwacya kabiri! Muri ubwo buryo, Abahutu barakora bakagoka ariko ibyo bakoreye bikaribwa n’abiyemeje kubaho batunzwe n’amaraso y’abandi uboshye IBIRONDWE !

Ni cyo gisobanuro gikwiye guhabwa ruswa ya hato na hato itangwa mu nkiko gacaca, iyo ruswa ikaba yarashenye bidasubirwaho imyinshi mu miryango y’Abahutu bari basanzwe bifashije! Dufite ingero zitari nke z’Abahutu bagiye bafungwa , bagacirwa imanza muri Gacaca kandi nta cyaha cya jenoside bigeze bakora, ahubwo mu by’ukuri barafunzwe kugira ngo imitungo yabo ikunde iribwe n’izo Nyangamugayo na bamwe mu Batutsi barokotse wagirango bafite akazi gahoraho ko gushinja Abahutu, ari abo bazi ari  n’abo batigeze babona ! Dufite na lisiti y’abashinjabinyoma bagera nko kuri 500, nibiba ngombwa tuzayishyira ahagaragara, maze ababazi batubwire icyo babitekerezaho ! Igitangaje ni uko batigeze bakangarwa n’ubutegetsi bwa FPR, bikaba bishatse kuvuga ko bubashyigikiye.

(2)Inyungu ya kabiri ari nayo y’ingenzi Leta ya Paul Kagame yari ifite mu  gushyiraho Inkiko gacaca abacamanza b’umwuga badakozamo ikirenge kwari ukugira ngo izo Nyangamugayo zijye zica imanza  uko FPR ibyifuza, nta yandi mananiza ! Icyo FPR yashakaga mu by’ukuri ni ukwifashisha izi Nkiko Gacaca kugira ngo irimbure bidasubirwaho Abahutu benshi ariko cyane cyane abajijutse  FPR  yabonaga ko bashobora kuyibangamira! Ibyo bigaragarira ku bo Itegeko ngenga rigena imiterere , ububasha n’imikorere y’inkiko gacaca ryashyize mu rwego rwa mbere (1ère categorie) rw’abashinjwa jenoside!

Koko rero ingingo ya 51 y’Itegeko ngenga no 16/2004 ryo ku wa 19/6/2004, yujujwe n’ingingo ya 11 y’Itegeko ngenga no 10/2007 ryo ku wa 01/03/2007, igena ko urwego rwa mbere rugenewe:

“abacuze umugambi, abawuteguye, abawushishikarije abandi, abagenzuye n’abayoboye jenoside cyangwa ibindi byaha byibasiye inyoko muntu, hamwe n’ibyitso bye “;

maze igashyira muri  urwo rwego :

“Umuntu wari icyo gihe mu nzego z’ubuyobozi: mu rwego rw’igihugu,urwa Perefegitura, urwa superefegituran’urwa Komini,mu mashyaka ya politiki, mu Gisilikare,muri Jandarumori,Polisi ya Komini, mu madini cyangwa mu mitwe yitwara gisirikari ku buryo butemewe n’amategeko”!

Kongeraho ngo “akaba yarakoze ibyo byaha cyangwa akoshya abandi kubikora “, ni ukujijisha kuko abantu bashyizwe mu nzego bataburanye ngo icyaha kibahame !

Muri make kuba wari UMUHUTU, ujijutse, ufite icyo wayoboraga ,ku ngoma ya Habyarimana, FPR yabigize icyaha gikomeye (criminaliser) ; ibashyira“automatiquement” mu rwego rwa mbere rwa ba RUHARWA!

Twirinde kwibagirwa ko hari Abahutu benshi badafite icyaha bashyizwe muri uru rwego rwa mbere:

(1)Nta rubanza rubaye

(2)Bashyizwe muri urwo rwego rwa mbere n’inteko Gacaca ya Serire (Cellule), ni ukuvuga urwego rwa gacaca rwo hasi cyane, ari narwo rugaragaramo cyane  ba bacamanza b’injiji , batazi gusoma no kwandika ! Wagira ngo byari n’uburyo bwo gusuzugura abo Bahutu bajijutse babaye abayobozi kera. Ni ugushyira mu ngiro cya gitekerezo FPR yagize ihame ko kwiga nta cyo bimaze, ko Injiji ziba mu bize !

Kandi rero abakurikiranye uko inkiko gacaca zikora biboneye ko gushyirwa mu rwego= gucirwa urubanza! Ikimenyimenyi ni uko nta muntu n’umwe wigeze ahabwa uburenganzira bwo kujuririra urwego yashyizwemo! Ubwo se ubutabera bw’inkiko Gacaca buri he?

Ibi byose abayobozi b’ishyaka rya FPR-Inkotanyi bari barabitekereje neza, barabipanga, igihe kigeze babishyira mu bikorwa!

Ngicyo igituma dukomeje kwemeza ko INKIKO GACACA ari igikoresho Leta ya Paul Kagame yifashishije kandi icyifashisha kugira ngo itsembe igice kimwe cy’Abanyarwanda bo mu bwoko bw’ABAHUTU, bikaba bigaragara nka“génocide judiciaire”.

Nyamara bizwi neza ko , guhera taliki ya 01/10/1990, abo bayobozi ba FPR-Inkotanyi ubu bihaye ubudahangarwa, nabo bakoze ibyaha bikomeye by’intambara, ibyaha ibyibasiye inyoko muntu, Loni yo ikongeraho ko bakoze n’ibyaha bya jenoside muri Kongo nk’uko Raporo Mapping ibigaragaza. Twizeye ko igihe kizagera nabo bakabibazwa n’ubutabera.

BIRACYAZA....

Zelote Mahoro.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
J

Uwitwa Shyirambere Dominique akaba umurwanashyaka wa PS Imberakuri utuye ku Kacyiru akarere ka Gasabo muri uyu mugoroba ahagana saa moya yatezwe n'abantu bashakaga kumwivugana Imana ikinga
ukuboko.

Mu gihe yari mu kagali ka Kamukina (aho bita i N'djamena) umurenge wa Kacyiru akarere ka Gasabo aha akaba ariho yari atuye mu minsi ishize, yahageze nimugoroba agura icupa rya byeri ararinywa
hanyuma abona abantu baje bamwicara iruhande atabazi. Kubera ibiherutse kumubaho yagizeamakenga arahaguruka ngo atahe ariko ba bantu baramubwira ngo nareke gutaha bamugurire inzoga. Yabyanze
ahita agenda ariko umwe yahise ahaguruka araterefona. Yageze hepfo gato ahura n'abasore batatu umwe aravuga ngo nguyu. Ubwo bahise bamwirohaho baragundagurana ariko ku bw'amahirwe arabiyaka
asimbuka igipangu cyari aho agwa imbere ariruka.

Ubwo abapolisi bahise bahasesekara ababonye yibuka ku byabaye kuri mugenzi we Eric Nshimyumuremyi warashwe n'abapolisi avuye mu rubanza rwa Ingabire maze akizwa n'amaguru ariruka. Muri uko
gukirana yiyaka abo bicanyi ariko akaba ngo yahavunikiye ukuguru ku buryo ariko bitaramenyekana uko iyo mvune iteye. Ubutegetsi bwa FPR bukaba bukomeje imigambi mibisha yo guhiga bukware
abatavugarumwe nabwo.

Répondre