INCAMAKE Y’IKIGANIRO-MPAKA CYABEREYE MU MUGI WA ROUEN (MU BUFARANSA) TARIKI YA 1 NYAKANGA 2012

Publié le par veritas

Bamwe mu bitabiriye ikiganiro cy' i Rouen.

 

Icyo kiganiro cyateguwe n’Ishyirahamwe ANC ( Association Nouvelle Chance).Cyahuje abantu  bagera kuri 30, baganirirwa n’aba bagabo :

 

-Bwana MBONIMPA Yohani Mariya ubarizwa mu Busuwisi, akaba umunyamabanga mukuru w’Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza.


-Padiri Tomasi NAHIMANA, utuye Le Havre mu Bufaransa, akaba umwanditsi w’Urubuga Leprophete.fr.

 

Hari hatumiwe n’umutegarugori wagombaga kuganira ku bibazo by’abari babyara badafite kivurira, ariko ntiyabonetse kubera impamvu zitamuturutseho.


1.Ikiganiro cya Bwana MBONIMPA


Bwana MBONIMPA yavuze ku mateka y’ubwigenge no ku bibazo by’u Rwanda, cyane cyane mu rwego rwa politiki.


Mu gutangiza ikiganiro, yasabye abari aho guhaguruka, bakamufasha kuririmbana ubwuzu « RWANDA RWACU »,indirimbo yubahiriza igihugu yaririmbwe ubwa mbere ku munsi w’ubwigenge tariki ya 1 Nyakanga 1962, ubwo hazamurwaga ubwa mbere ibendera rya Repubulika y’u Rwanda, hamanurwa iry’Ububiligi.


Bwana MBONIMPA yakomeje agira icyo avuga ku magambo amwe y’iyo ndirimbo, yerekana ukuntu Abarwanashyaka ba mbere bataharaniye ubwigenge bwonyine : babanje kugobotora rubanda ku ngoyi ya cyami na gihake, bazana repubulika na demokarasi  binyuze muri Revolisiyo ya 59, mu matora y’abayobozi b’amakomini muri 60, mw’ikoraniro ry’i Gitarama ryo kuwa 28 Mutarama 1961, no muri Kamarampaka yo kuwa 25 Nzeri 1961 yasezereye burundu ingoma ya cyami.


Akivuga kuri ayo mateka y’ubwigenge, Bwana MBONIMPA yasabye Abanyarwanda bose, cyane cyane urubyiruko, kutagwa mu mutego w’ubutegetsi bwa FPR bwahagurukiye kwibagiza ibikorwa by’ingenzi dukesha Nyakubahwa Geregori KAYIBANDA na bagenzi be, bagejeje u Rwanda ku bwigenge babanje gukura rubanda mu buja n’ubucakara. Yavuze kandi ko izo mpirimbanyi zaharaniye demokarasi na repubulika zigomba guhora zibukwa, zigahabwa icyubahiro kizikwiye, zigafatwa buri gihe nk’intwari z’u Rwanda.


Yakomeje ikiganiro cye muri izi ngingo :


-Ibyiza byagezweho n’Ibyo kunengwa muri iyi myaka 50 y’ubwigenge

-Ibibazo byugarije u Rwanda rw’ubu n’uko byakemurwa

 

 A. Ibyo twakwishimira :


-kuba u Rwanda rwarahawe umwanya mu rugaga rw’amahanga, n’ibindi.

-uburenganzira bw’umuturage bwo kwishyira ukizana no kwitorera abayobozi ;

-guteza imbere uburezi, ku buryo abana ba rubanda rwa giseseka nabo bashoboye kwiga ;

-amajyambere y’icyaro kubwa repubulika ya mbere n’iya kabiri ;

 

B. Ntabyera ngo de : dore bimwe mu bikorwa byanduje isura y’u Rwanda rwigenga


-kurwanira ubutegetsi bishingiye ku moko cyangwa uturere, inzirakarengane zikabigwamo zizize kwitwa ibyitso bya rumwe mu mpande zishyamiranye (abatutsi bazize ibitero by’Inyenzi cyangwa ibya FPR ; abahutu bazizwa ko « benewabo » bishe abatutsi muri jenoside).


-gusimburana ku butegetsi  hamenetse amaraso, bikaba byararenze urugero muri 1994 ubwo FPR yafataga ubutegetsi habanje kwicwa abaprezida babiri n’abaturage amamiliyoni mu gihugu imbere, ndetse ayo mahano agakomereza no mu mpunzi zari muri Kongo.

 

-ibisigisigi bya gihake bigaragazwa n'umuco mubi wo guhakwa, gutinya cyangwa  kwanga kujya impaka ku birebana n'imiyoborere y’igihugu.

 

C.Ibibazo by’ubu

  

-ikibazo cy’ingutu ni ubutegetsi bw’igitugu n'iterabwoba buri mu maboko ya Général Kagame n’Agatsiko k’ibyegera bye, bukomeje kuvutsa abaturage uburenganzira bwabo bw’ibanze, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abahutu (abatishwe barafungwa, abadafunzwe barahunga, abadahunze bahozwa ku nkeke, basabwa imisoro n’imisanzu by’urudaca ; gahunda yo kuvana mu byabo abatishoboye, cyane cyane mu migi ; gahunda yo kwambura abaturage imirima yabo no kubicisha inzara, n’ibindi).


-kuniga demokarasi : amashyaka atavuga rumwe na FPR ntiyemerewe gukora politiki ; abayobozi bayo baratotezwa cyangwa bagafungwa, kimwe n’abanyamakuru bigenga.


-itotezwa n’ikandamizwa by’abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu bashinjwa bose icyaha cya génocide hifashishijwe inkiko Gacaca n’abahamyabinyoma b’ishyirahamwe Ibuka.


-kuba uburezi bwarasubiye inyuma cyane, n'ubwo havutse amashuli menshi yigenga, ariko akaba agamije ahanini indonke.


-kuba ururimi rw'ikinyarwanda rudahabwa agaciro rukwiye, ndetse abenshi mu bayobozi b’ubu bakaba badashishikajwe no kuruvuga uko bikwiye.

 

D.Umuti waba uwuhe ?


Ibintu bigeze iwa Ndabaga. Uko rubanda imirewe ntibitandukanye cyane n’uko byari byifashe mbere ya revolisiyo ya 59. Kugira ngo u Rwanda ruzanzamuke,hakwiye kujyaho ubutegetsi bushya, bushingiye ku mahame ya demokarasi. Kubera amahano n’amakimbirane byabaye akarande mu gihugu cyacu, ubutegetsi bushya bukwiye gushingira ku KURI kw’amateka no ku BUTABERA. Birasaba INAMA RUKOKOMA yaterana igamije gushyira ukuri ahagaragara, abagize uruhare mu mahano yabaye bakabibazwa, bakababarirwa cyangwa bagashyikirizwa inkiko, hagamijwe ubwiyunge n’amahoro arambye.

 

Mu mwanya w’ibibazo no kungurana ibitekerezo, dore ibyakunze kugarukwaho :

 

-Ni ngombwa guhora twibuka intwari KAYIBANDA, ariko tukamenya ko atari wenyine ku rugamba. Hari na ba GITERA, MBONYUMUTWA, MUNYANGAJU, MAKUZA, BICAMUMPAKA n’abandi.


-Abarwanya ubutegetsi bw’i Kigali bakwiye gufatanya, bakabona ingufu zihagije. Nta kwirengagiza ariko ko ubufatanye bugira icyo bugeraho ari uko abantu bahuje umugambi kandi basangiye imyumvire y’ibibazo by’ingenzi by’igihugu n’isesengura ry’amateka yacyo.


-Kuba Ishyaka RDI rishaka kujya gukorera politiki mu Rwanda biteye bamwe impungenge, kubera ko batinya ko ryahura n’ibibazo nk’ibyo FDU-Inkingi yagize ubwo Madamu INGABIRE yajyaga mu Rwanda, ubu akaba ari muri gereza.  Ahangaha, Bwana MBONIMPA yavuze ko RDI ishobora kuzahura n’ingorane, ko ariko ari ngombwa kujya mu Rwanda kubera ko abaturage dushakira uburenganzira n’imibereho myiza ariho bari, kandi tukaba tuhafite n’abayoboke badutegereje, ndetse batangiye kurambirwa.


-Hari abasanga kujya mu Rwanda kwa opposition atari byo byihutirwa, ko ahubwo icy’ingenzi ubu ari ugushaka uburyo bwo gusibira amayira KAGAME mu nshuti ze zo hanze. Bwana MBONIMPA yashubije ko amaboko yo hanze atari yo kamara ; ati iyo biba ibyo, abanyagitugu nka BEN ALI wa Tuniziya cyangwa MUBARAK wa Misiri ntibaba baravanywe ku butegetsi, kubera ko ibihugu by’ibihanganye byari bibashyigikiye. Ariko byabaye ngombwa ko bibavanaho amaboko, kubera ko abaturage bari bahagurukiye kubahirika. No mu Rwanda niko bimeze : umunsi abaturage bashize ubwoba bagahagurukana ubutegetsi bw’igitigu bwa KAGAME, buzirirwa butaraye !


-Hari n’uwashimiye Bwana MBONIMPA agira ati uko numvise musesengura ibibazo n’uko mutanga ubutumwa ku banyarwanda, ishyaka ryanyu RDI ntirikora opposition gusa, ahubwo ndasanga ritanga inyigisho nziza zihugura Abanyarwanda !


Mu gusoza ikiganiro, Bwana MBONIMPA yashimiye abamuteze amatwi n’abatanze ibitekerezo. Yongeye gusaba abanyarwanda bose, cyane cyane urubyiruko, gutinyuka, bakarwanya batizigamye akarengane n’igitugu bwimakajwe mu Rwanda rw’ubu n’ubutegetsi bwa KAGAME na FPR. Yavuze ko igihe kigeze kandi ko nta yindi nzira, niba abana b’u Rwanda bashaka kubaho mu bwigenge nyabwo, muri repubulika ishingiye kuri demokrasi n’ubwisanzure bwa buri wese.


Uko nabibonye

  

Abitabiriye icyo kiganiro baranyuzwe, ku buryo hafi ya bose bashakaga gufata ijambo kugira ngo bungurane ibitekerezo n’abandi.  Ikindi ni uko ntawasohotse bitararangira, akaba ari ikimenyetso cy’uko ikiganiro cyari cyiryoshye.


Benshi bagize ikiniga (émotion) ubwo twaririmbaga indirimbo yubahiriza igihugu. Byanteye kwibaza impavu ubutegetsi bwa FPR bwasimbuye iyo ndirimbo mu mwaka w’2002 : iy’ubu usanga yogeza ibyiza bitatse u Rwanda, bisa n’aho ab’iyi ngoma batishimiye umurage wa repubulika na demokarasi.Iyo bayiririmba ugira ngo baraganya(gamme mineur), nta gashema itera abayiririmba, mbese usanga ntacyo ibwiye Abanyarwanda, yivugira ibintu byo hejuru gusa gusa(ni artificiel)!

 

By’umwihariko, abarwanashyaka ba RDI bari aho basabye umuyobozi wabo ko mu minsi iri imbere i Rouen habera ikindi kiganiro cyakwibanda ku matwara y’ishyaka RDI. Bwana MBONIMPA yabashimiye ubwo butumire, abizeza ko azabwitabira ku munsi n’igihe bazaba bagennye.

 

Ikiganiro cya Padiri Tomasi NAHIMANA nzakibabwiraho mu yindi nyandiko ; kibanze ku ruhare rw’amadini mu nzira yo guharanira ubwigenge bw’u Rwanda, no gufasha kugira ngo ubwigenge igihugu cyaronse ku ya 1 Nyakanga 1962, bugere kuri buri mwenegihugu, mu buzima bwe bwa buri munsi ! Icyo kiganiro nacyo cyabaye ingirakamaro cyane.



 

Faustin NTAKIRUTIMANA

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article