INAMA NKURU Y'IGIHUGU IDASANZWE Y'ISHYAKA P.S.IMBERAKURI YASHYIZEHO UMWANYA W’UBUYOBOZI MUSHYA.

Publié le par veritas

http://ikazeiwacu.unblog.fr/files/2013/08/ntaganda.jpgIshingiye ku ngingo ya 55 y'itegeko shingiro ry'ishyaka P.S IMBERAKURI nk’uko ryatangajwe mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y' u Rwanda n° 45 yo kuwa 09 Ugushyingo 2009, Inama Nkuru y'Igihugu y’ISHYAKA RY’IMBERAKURI RIHARANIRA IMIBEREHO MYIZA, (P.S. IMBERAKURI) yateraniye i Kigali kuri uyu wa 07 Nzeli 2013 maze ifata ibyemezo bikurikira :

Ku bw'umwihariko :

1.Imaze gusuzuma ibibazo byugarije ishyaka ryashyizwemo n'abanzi ba demukarasi birimo ifungwa rya Perezida Fondateri, Me Bernard NTAGANDA, aho we n’abandi bafungiwe hamwe bakomeje kubura uburenganzira bwabo nk’ikiremwa-muntu, ahubwo bakaba bakomeje kugaraguzwa agati muri gereza ya Mpanga,aho badahabwa uburenganzira bwo gusurwa, kugemurirwa cyangwa kwivuza, Inama Nkuru y'Igihugu y'Ishyaka PS IMBERAKURI yabanje gushimira abayobozi n'abarwanashyaka bakomeje kuba inyangamugayo mu nkundura ya demukarasi ishyaka ryiyemeje ;

2.Inama Nkuru y'Igihugu yishimiye igikorwa ishyaka ryafashe cyo gutanga abakandida mu matora y'abadepite n’ubwo komisiyo y'amatora yabikomye mu nkokora ku nyungu z'ubutegetsi buriho bwa FPR maze ikanga irisiti y’ishyaka PS IMBERAKURI ;

3.Inama Nkuru y'Igihugu yasuzumye imikorere y’inzego z’ishyaka maze ifata ibyemezo bikurikira :

http://www.therwandan.com/ki/files/2013/01/immaculate1-300x200.jpg?9707a5·Imaze kubona ko umunyamabanga mukuru w'ishyaka Madamu UWIZEYE KANSIIME Imakulata yoherejwe mu butumwa bw’akazi mu mahanga mu kwezi kwa mbere 2013 ntagaruke kandi ntatange ibisobanuro ku mpamvu zatumye atagaruka ndetse n’uko urugendo rwagenze.Ishingiye ko umwanya w’Umunyamabanga Mukuru ushingira imirimo yawo mu gihugu ku kicaro cy’ishyaka, Inama Nkuru y'Igihugu yasanze Madamu UWIZEYE KANSIIME Imakulata yarakoze ikosa rikomeye ryo guta inshingano yari ashinzwe. Inama yafashe rero icyemezo cyo gutangariza buri wese ko Madamu UWIZEYE KANSIIME Imakulata nta gikorwa kireba ishyaka yemerewe kongera gukora yitwaje umwanya w’ubunyamabanga bukuru yari ashinzwe ;

·Inama Nkuru y'Igihugu yashyizeho akanama ko kunganira Komite mu kurebana ubushishozi icyatuma ingufu mu buyobozi bw’ishyaka ziyongera. Mu byo akanama kazakora, hazarebwa n’impamvu zatumye Madamu UWIZEYE KANSIIME Imakulata atagaruka, barebere hamwe niba hari icyo ishyaka ryamufasha cyangwa se niba we hari icyo yafasha ishyaka aho ari. Umwanzuro kuri iki kibazo cya Madamu UWIZEYE KANSIIME Imakulata ukazashyikirizwa Inama Nkuru mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri. Aka kanama gakuriwe na Bwana NDAMIRA Jean Claude Perezida w'ishyaka mu mugi wa Kigali kahawe manda y’ukwezi kumwe itangira kuva aho iri tangazo rishyiriweho umukono. Iyi manda ishobora kongerwa inshuro imwe bitewe n’impamvu zasobanurirwa Inama Nkuru y’Ishyaka.

http://www.ps-imberakuri.org/wp-content/uploads/2011/12/jean-baptiste-ryumugabe-representant-ps-imberakuri-europe.jpg4.Inama Nkuru y'Igihugu yakiriye neza icyifuzo cya Perezida Fondateri w'ishyaka cyo gushyiraho umwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w`Ishyaka mu mahanga. Yemeje kandi ko Bwana RYUMUGABE Jean Baptiste wari uhagarariye Ishyaka PS Imberakuri kumugabane w’i Burayi awubera Umuhuzabikorwa. Inshingano z’Umunyamabanga nshingwa bikorwa mu mahanga zikaba zikubiye mu itangazo n° 020/P.S.IMB/013 ryo kuwa 15 Nzeli 2013 ;

5.Inama yashoje isaba Komite Nkuru y'Ishyaka kongera ingufu mu bikorwa byo guteza imbere gahunda z’ishyaka mu gukemura ibibazo byugarije abanyarwanda, ari nabyo byatumye Imberakuri zifata iya mbere muri iyi nkundura yo guharanira ko demukarasi isesekara mu Rwanda mu mahoro. Inama yijeje Komite inkunga yose ishoboye ariko imigambi y'ishyaka ikagerwaho.

6.Iyi myanzuro igomba gushyirwa mu bikorwa uhereye igihe ishyiriweho umukono.

 

Bikorewe i Kigali kuwa 15/09/2013

 

Alexis BAKUNZIBAKE Visi perezida wa mbere.

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article