IMPUNZI Z’ABANYARWANDA MURI UGANDA MU MAZI ABIRA.(leprophete.fr)

Publié le par veritas

 

Tuzahunga kugera ryari ? Aho igihe ntikigeze cyo guhaguruka tugataha mu Rwatubyaye ?

Kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru, impunzi z’Abanyarwanda zibarizwa mu gihugu cya Uganda zihangayikishijwe n’umutekano wazo kuko zimwe zigomba gucyurwa ku ngufu, kwicwa, ababashije kunyerera bagashaka iyoberekeza.

 

Ibi bitangiye nyuma y’urugendo rwa politiki umukuru wa police ya Uganda Liyetenant Jenerali Kale Kayihura yagiriye mu Rwanda mu byumweru bibiri bishize. Urwo rugendo rwaje rukurikira ingendo perezida Kagame ubwe yagiriye muri Uganda, izo umugore we yagiye ahakorera ndetse ntatinye gutanga inyoroshyo ku mugaragaro aho yagiye atanga imfashanyo y'amafaranga akayiha igihugu kirusha iterambere Urwanda ku buryo bugaragara. Mu burezi,ubu abana b’Abanyarwanda bashiriye muri Uganda kureba ko bahakura uburezi bivuze  ko uburezi bwo mu Rwanda bwazambye. Ubu mu Rwanda bafungira abantu kubura ubushobozi bwo kwishyura ubwisungane bwo kwivuza mu gihe kwivuza ari ubuntu mu bitaro bya Leta no mu bigo nderabuzima byo muri Uganda, nta cyangombwa bakwatse ,n’iyo waba umunyamahanga barakuvura .

 

Mu bucuruzi abanyarwanda bashiriye muri Uganda, abandi niho bajya kurangura. Mu myuga no mu bindi ni ko bimeze.

 

Muri urwo rugendo,leta y’Urwanda yumvishije Uganda ko igomba gucyura impunzi z’abanyarwanda ziri mu gihugu cya Uganda; ibyo bikanyura mu cyemezo cyafashwe cy’uko impunzi zo guhera mu 1959 kugera 1998 z’Abanyarwanda zizakurirwaho ubuhunzi mu kwezi kwa gatandatu 2013. N’ubwo icyo gihe kitari cyagera,si izo mpunzi zonyine zigiye gucyurwa kuko atari nazo leta ya Kagame ishaka cyane. Ahubwo abo ishaka cyane ni abayihunze biganjemo abanyapolitiki ,abanyamakuru n’abandi nk’abasirikare batavuga rumwe nayo ubu barangije guhimbirwa ibyaha, ko batorotse ubutabera, basize bakoze ibyaha n’ibindi. Amalisiti yabo ubu yamaze gushyikirizwa polisi ya Uganda.Ubu Uganda irimo abantu batari bake batorotse Gacaca ndetse bamwe baranakatiwe,nyamara abo nta kibazo bafite kuko nibo barimo gufasha leta ya Kagame kugera ku migambi yayo muri icyo gihugu. Imikoranire ya polisi ya Uganda n’Urwanda yatangiye kugaragara kubera ko uwirengeje umunyamakuru Ingabire Charles utarigeze ayobekana yirirwa yidegembya ntihagire umutunga n'agatoki!

 

Ubutaha tuzabagezaho amakuru arambuye ku iperereza twakoze kuri urwo rupfu.Ubu polisi ya Uganda yatangiye kubaza ibyangombwa abanyarwanda nyamara abatabifite bakabihorera,bigaragara ko hari abashakwa cyane ko izo mpunzi zindi zivugwa byemejwe ko zigomba gutaha zifite ibyangombwa bya Uganda kandi zivuga ikigande ku buryo utazimenya ngo uzitandukanye n’abagande.Abashakwa ni abari kuri ya lisiti.

 

Mu itangazo ry’Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryagejejwe ku mpunzi z’abanyarwanda kuri uyu wa gatatu,rirazihamagarira inama izazihuza naryo na leta ya Uganda mu gihe cy’icyumweru cyose gitaha. Ndetse ritangira rigira riti ”muzi mwese ibirimo gukorwa muri iyi minsi”. Twahise twibaza byinshi. Bamwe bati: ko mu myaka yashize babafashe bakabajyana ndetse benshi bakaburirwa irengero, twe icyatwemeza ko batadufatira muri izo nama bakatujyana ni iki ?.Ababikurikiranira hafi bemeza ko kugera kuri uku kumvikana hagati ya Uganda n’Urwanda bifitanye isano n’intabara yo muri Sudani; aho Kagame agomba gufatanya na Uganda kuyirwana, akabanza agasaba ko babanza bakamukiza abashobora kumutera baturutse Uganda.Abanyarwanda babaye ibitambo by’ibihugu bikomeye bifite inyungu mu ntambara yo muri Sudan.Ubu kugira ngo Abanyarwanda bari muri Uganda batamenya ibirimo gukorwa ,imbuga za internet nk’Umuvugizi na Leprophete.fr kuzifungura  biragoye,ni ukuvugako babifunze nko mu Rwanda.

 

Mu kurangiza ino nkuru,navuga ko abantu bose bagira ikibazo cy’impunzi ziri muri Uganda icyabo, abafite ubuvugizi ku rwego mpuzamahanga bakabikora,abazifasha kuhava bakagerageza ndetse n’abafite impano yo gusenga bakabikorana umwete kuko Imana igomba kugira uruhare runini kugira ngo Abanyarwanda bongere kugira umutima mu gitereko.

 

 

 

HAKIZIMANA NEPHTALI,

 KAMPALA/UGANDA

 

 

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article