IKIGANIRO-MPAKA: Urwanda rwari ruteye rute mbere y’Ubwigenge, hahindutse iki nyuma yo kububona? A.N.C

Publié le par veritas

Aho ingoyi y'Akarengane , igitugu n'iterabwoba Abanyarwanda bariho ntiganya ubukana na Gihake na Gikolonize ?


 

Mu rwego rwo kwizihiza Isabukuru y’imyaka 50  Urwanda rumaze rwigobotoye burundu ingoma ya GIHAKE n’iya GIKOLONIZE,  “Association Nouvelle Chance” yishimiye gutumira Abanyarwanda, Abarundi, Abanyekongo n’abandi bose babyifuza mu kiganiro-mpaka kizabera:

 

*ROUEN


*Ku wa gatandatu


*Taliki ya 30/6/2012


*Saa kumi.


Salle kizaberamo muzayimenyeshwa bidatinze.

 

 

Kugira ngo icyo kiganiro kirusheho kutunogera, Association ANC yatumiye abagabo babiri n’umutegarugori b’inararibonye bazatuganiriza mu buryo bukurikira:

 

1.Ko ubwigenge bw'igihugu bushimangirwa n'ubwisanzure bw'abagituye, ubu byifashe bite mu Rwanda rwa Kagame?

 

2.Uruhare rw’amadini ni uruhe ku rugamba rwo kwimakaza ubwigenge n'ubwisanzure mu Rwanda rwo hambere, urw’ubu n’uruzaza?

 

3.Dufatanye kurwanya ingoyi n'iyicarubozo rikorerwa Abanyarwandakazi babyaye badafite abagabo bazwi, mu Rwanda no mu Karere k'Ibiyaga Bigari.

 

Kwitabira turi benshi bizadufasha kungurana ibitekerezo byiza kuko ari wo muganda ukenewe cyane mu gutegurira igihugu cyacu ejo hazaza hanyuze buri munyarwanda.


 

Ubuyobozi bwa Association Nouvelle Chance.

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M
<br /> Iyi association se ibahe  ko ari ba RUKOKOMA  nabambari be ba NDAHAYO bari gutagaguzwa ngo babangamire iminsi mikuru irimo itegurwa nabandi benshi bishyize hamwe ! Nukurangaza abantu no<br /> kugerageza gutatanya abiyemeje gutunganya iyo sabukuru ! Ariko abakarasi baragwira koko ! Wabonye umuntu utumira akihimba izina (pseudonyme) ntashyire kuri invitation izina rye rykuri, hanyuma<br /> ntanabwire abo atumiye aho bazahurira ! ? Abanyarwanda bari muBubiligi nibatikubita agashyi, bose barashirira muri bya bitaro bise Ndera ya Molembeek ! Genda Twagiramungu ushaje nabi !<br />
Répondre