IGITUGU KIZAGENDA NKA NYOMBERI !!

Publié le par veritas

Sans-titre.pngHerodi yica Impinja n'ibibondo Ibihumbi Bitandatu hari icyo yabaye? Ahubwo ababonye akaga ni Yezu,Mariya na Yozefu bahungiye mu Misiri bakagondagonda ka burende katagira urugi!!!! Abajyanama ba Herodi bigeze bamwongorera bati Isubireho kuko Ijisho ry'Imana rizi nibyo ukorera mu mwobo mu mwijima? Reka da!Ahubwo yakoresheje Umunsi mukuru, maze avuga Discours y'igikatu,akirangiza Abidishyi bose bakoma amashyi baravuga ngo: Herodi ntabwo akiri mu rwego rumwe n'Abantu, ngu ubu Asa,Avuga,Areshya n'Imana pe!!!

Imana irebera Imfubyi ntihumbya:Imana yasanze igihe yihanganiriye Herodi kimaze kurenga, maze yohereza Malayika ISRAFIL umwe uvuza Impanda Agakuba kagiye kuba, maze akubita HERODI urushyi, Herodi ahinduka Igishinga cy'INYO, Abajyanama be barahunga!! Nzatinya Imana mu buzima bwanjye bwose, nilinda Gusonga Impabe n'Indushyi. Udatinya Imana wese, ajye yibuka ko hari umunsi bazafatana mu Mirya akaba ivu!! Zaba Indege, zaba za burende, zaba Intwaro zingana iki, byose ku Mana ni bule!!Bimera nk'amavuta ali kw'ipanu munsi y'amakara ya kaributurusi n'imimenamabuye.

Dusabire abari mu kaga:

Mana Muremyi w'Abasokuruza wiyerekanye mu Buhanuzi kuva isi yaremwa. Tuje imbere yawe twicishije bugufi kandi dusaba imbabazi zibyaha twakoze byose. Impuhwe zawe za kibyeyi tuzi ko ali nyinshi cyane, bityo tukaba twizeye imbabazi zawe. Mu masengesho y'uyu munsi, Tugushyize imbere Intango z'Amalira ya benekanyarwanda alibo: Abahutu,Abatwa,n'Abatutsi barengana bazira Ubwoko bwabo wo mwambaro wabafubitse ukibarema. Tabara bariya Bategarugori banihishwa no kugemulira Ababo bafungiwe akamama, kuko abicanyi bose ubazi Mana, ndetse turakwibutsa bamwe basogose Intore zawe i Gakurazo!!. Tabara kuko abenshi bakomeje kudohoka mu kwemera kwabo.
Iyerekane ko URIHO nkuko wabibwiye Musa n'Aabahanuzi uti: Ndiho yabantumyeho. Uriho, Wahozeho, Kandi Uzahoraho. Intungane zo mu gihugu cyacu zirenga Mirongo itanu, kandi watwijeje ko nubwo zaba Eshanu gusa nta Kulimbuka kwaba mu bantu bawe. Gilira Intungane ziturimo za Gahutu, Gatwa na Gatutsi maze wimike Amahoro hariya iwacu. Tubyambaje tubinyujije mw'Izina rya Databuja waguhaye Icyiru cyo kuduhumanura akaba Umwana wawe Yezu Kristu mubana mugategekana mu bumwe bwa Roho Muziranenge. Amen.

Nota Bene: Imana itubwira ko mu bigeragezo nta kulira no guhekenya amenyo no kurakara bigomba kuranga Abana bayo. Ahubwo dusabwe kujya ku mavi tugasenga tugasaba Ingabo z'Imana ziyobowe na Malayika Mikayile kutugoboka, nta kundi n'ugukora ku misozi Igacumba!! Dusabirane.

Nyarusaza.
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
P

Ndagushimiye wowe Nyarusaza kubw'iri sengesho, n'abandi nibarebereho, ababishoboye dufatanye gusengera u Rwanda n'abanyarwanda twifashishije uru rubuga ruduhuza.

Nimugire amahoro !

Répondre
M

Ndasaba umwanditsi w’iyinkuru, ko yahindura titre yayo, yarangiza akayita:”IGITUGU CYARAGIYE NKA NYOMBERI”. Kuko iyo avuga igitugu kibera murwanda, nibaza niba azi iryo jambo icyo risobanura,
bikanyobera.

Kuri wowe igitugu n’iki? Kereka niba kuri wowe igitugu ar’ugufunga abanyabyaha. Ibyo niba ar’ibyo w’ita igitugu, burigihugu cyose rero wavuga ko gikoresha igitugu, kuko ntaho ndabona  Igihugu kidafunga abanyabyaha. Niba ubabazwa n’uko abavandimwe bawe bafunzwe kubera ibyaha bakurikiranyweho, byari kuba byiza iyo ubabazwa nabo igihe
baby’ijandikagamo.

Ikindi kandi ingirango umenye, n’uko imana yasubije isengesho ryawe kera. Urwanda yaruhaye amahoro, Abanyarwanda bameze neza, abaturage baba muri nyakatsi barubakiwe, abadafite icyo barya, bahawe
inka, muri make Imana yongeye guha Abanyarwanda Igihugu gitembamo amata n’ubuki, nkuko yahaye abisirayeli Kanani, ubwo bavaga mugihugu cya egiputa. Fungura izi link : http://www.igihe.com/spip.php?article10254 hamwe n’iyi: http://www.igihe.com/spip.php?article10546

Ndagusaba uvuge Amen! Kuko Imana  yamaze gusubiza isengesho ryawe, urwanda rwara pfuye rurazuka, none ntirugipfuye. Kizito mihigo.

Umunsi mwiza!

Répondre