IGIHE KIRAGEZE NGO DUSHYIRE HAMWE TURWANYE INGOMA Y’IKINYOMA. Faustin Twagiramungu

Publié le par veritas

rukokoma 2

Uwarashe indege ya Perezida Habyarimana yahemukiye Abanyarwanda, ubutabera bugomba kubimuryoza.Ntabwo tuzemera ko iyi anketi inyongwa, ngo urubanza ruburizwemo !

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

1. IGIHE KIRAGEZE ngo twibagirwe ibiduteranya byose maze duhagurukire hamwe nk’umuntu umwe twamaganire kure abantu bose basa n’abafashe Abanyarwandaho ingwate, bakabacuruza uko bishakiye, none bakaba bashaka kwandika amateka y’ibyabaye mu gihugu cyacu uko babyumva bagamije gusa kurengera inyungu z’udutsiko tutitaye ku nyungu rusange z’Abanyarwanda bose.

2.Niba koko imyanzuro ya Raporo y’Abahanga yasabwe n’umujuji Trevidic ku byerekeye ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana ihuye n’inkuru zikomeje gukwirakwizwa hirya no hino mu bitangazamakuru byo mu Rwanda n’ibyo mu mahanga, inkuru zemeza ko igisasu cya misile gikomoka mu Burusiya cyakoreshejwe mu kurasa iriya ndege ya Habyarimana mu ijoro ry’italiki ya 6 rishyira iya 7 mata 1994, cyaba cyararashwe gituruka mu kigo cya gisirikari cya Kanombe cyabagamo abashinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu, ndetse ngo iyo raporo ikaba yemeza ko atari ingabo za Kagame ahubwo ari Abahezanguni b’Abahutu bakoze icyo cyaha gikomeye cyo guca igihugu umutwe ; niba ariko iyo raporo ibivuga nimumenye neza ko icyo cyiswe Raporo y’abahanga mu bya siyanse atari yo ahubwo ari ICYEGERANYO CY’IBINYOMA byo mu rwego rw’icengezamatwara bigamije kuyobya amateka y’igihugu cyacu, hagamijwe kurengera inyungu za politiki z’Agatsiko kari ku butegetsi mu Rwanda n’iz’Abanyamahanga b’inda nini batahwemye kugashyigikira.

3. Koko rero ninde wadusobanurira ukuntu abahanga bagenewe kumenya gusa aho igisasu cyaturutse batandukira bagahita bemeza n'uwakirashe ?Kumenya aho igisasu cyarasiwe hakoreshejwe ubuhanga n'ubumenyi bwa siyansi bita balistique, ntabwo bushobora no gutanga ubuhanga bwo guherako umenya ko abarashe indege ari Abahutu b'abahezanguni keretse niba abakoze iyo raporo ari ABAFUNDI bafatanije na Kagame!

4.Ese kuki icyo gisasu bivugwa ko cyarasiwe i Kanombe kigomba kuraswa n'Umuhutu w'intagondwa gusa ? Kuki kitaba cyararashwe n'umuzungu w'Umufaransa nk'uko nabyo byavuzwe ? Cyangwa w'Umubiligi ? Cyangwa Umututsi ?

5. Tukaba rero twizeye ko urukiko rugiye gukomeza iperereza rutitaye ku mpuha zikomeje gukwirakwizwa n’Abategetsi b’i Kigali n’abaryankuna babo bityo umunsi urubanza rwaciwe ukuri kose kuzajye ahagaragara.

6. Kuva ubu Juji Trevidic ni we duhanze amaso, dutegereje ko atubwira neza aho igisasu cyaturutse by’ukuri kandi akatubwira n’amazina y’abakoze icyo cyaha cy’iterabwoba cyabaye imbarutso ya jenoside yatsembye Abanyarwanda batagira ingano.

7.Turasaba abari bayoboye ingabo za LONI zari zishinzwe gucunga umutekano mu Rwanda mu gihe cy’iraswa ry’indege kandi bakaba bari banashinzwe kugenzura ibikorwa byose bya gisilikari by’imitwe yombi yari ihanganye byaberaga mu mugi wa Kigali ko batakomeza kwicecekera nk’aho ntacyo bibabwiye ; nibatinyuke bajye ahagaragara, batange ubuhamya bafite busobanura uwaba yarakoze kiriya cyaha gikomeye cy’iterabwoba. Kereka rero niba ari bo ubwabo bagikoze cyangwa se bakaba barakigizemo uruhare!

8. Na none kandi, mu rwego rwo gushyira ahagaragara ukuri kw’amateka, ni ngombwa cyane ko ubucamanza bubaza n’ababaye abafasha ba hafi ba Paul Kagame, mbese nka RUDASINGWA Tewojeni uherutse gutanga ubuhamya bushobora kugira akamaro gakomeye taliki ya 1/10/2010. Ndetse hakwiye kubazwa n’abandi Banyarwanda bafite byinshi bazi kuri urwo rubanza kurusha impuguke z’Abanyamahanga batazi n’u Rwanda !

9. Ikindi tudakwiye kwirengagiza ni uko iraswa ry’indege ya Habyarimana atari ryo ndunduro y’amateka y’akaga gakomeye kagwiririye u Rwanda ahubwo italiki ya 6 mata 1994 yabaye nk’intangiriro y’INZIRA Y’UMUSARABA UREMEREYE CYANE Abanyarwanda bari bagiye gukomeza guhekeshwa na Paul Kagame. Ibihuha biri gukwirakwizwa na Leta ya Kigali nta kindi bigamije uretse kutwibagiza ko Paul Kagame afite n’ibindi byaha bikomeye cyane akurikiranyweho kandi agomba kuryozwa birimo Jenoside y’Abahutu yakoreye muri Kongo nk’uko Raporo Mapping ya LONI ibimushinja, kuniga demokarasi afunga urubuga rwa politiki, kwica abanyamakuru n’abanyapolitiki bashishikajwe n’inyungu za rubanda….n’ibindi byaha byinshi cyane.

10. Nongeye kwihanganisha Abanyarwanda, Abarundi n’Abafaransa bo mu miryango y’abaguye muri iriya ndege badahwema gukomeretswa no kubabazwa cyane n’amacenga ahora abuza iyi dosiye kurangira, ngo urubanza rucibwe, ukuri kujye ahagaragara, abicanyi bahanwe, imitima iruhuke.

11. Sinasoza ntibukije Abanyarwanda bose ko tudakwiye kureka ngo Abanyamahanga bakomeze kudutobera amateka bayandika uko bo bonyine babyifuza ! Amateka y’u Rwanda ni ay’Abanyarwanda. IGIHE RERO KIRAGEZE ngo Abatutsi, Abatwa n’Abahutu , bahaguruke nk’umuntu umwe barwanye politiki mbi y’Umunyagitugu Paul Kagame ukomeje gushingira ubutegetsi bwe ku Binyoma ahora akwirakwiza hirya no hino ku isi abitewemo inkunga n’Abanyenda nini baturuka imihanda yose bahangayikishijwe gusa no kumwifashisha ngo babone uko bisahurira umutungo kamere w’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari.

Abo batindi nta mukiro wundi dukwiye kubategerezaho, inyungu za rubanda ntizibahangayikishije na gato.

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

NITUDAHAGURUKA NGO TWIRWANEHO TWEBWE UBWACU, TURAHEZE !

Faustin Twagiramungu.

Président du RDI-Rwanda Rwiza.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
G

Hahhhh Twagiramungu weeee, nawe urakabya cyane,ese wumva uzahora muri urwo kugeza ryari uzko nawe uzirwanya, dore inkuru nziza mbonye mu Mvaho Nshya yasotse uyu munsi,

Ariko Twagiramungu arasetsa ye

Ndamage Frank

Ngo ntiyemera raporo yakozwe n’impuguke z’Abafaransa, arararara…. ariko uzi ko asetsa. None se Twagiramungu arashaka ko uriya mujuji Trevidic avuga ko igihe indege yari itwaye Habyrimana iraswa
ingabo za Kagame nk’uko abivuga arizo zabaga muri Camp Kanombe.

Twagiramungu yigeze kuvuga ko afite ikibazo cyo kwibagirwa ubwo yazaga kwiyamamaza, ubu nibwo abigaragaje neza. N’akanya gato Twagiramungu yibagiwe ko ingabo za Habyarimana arizo zabaga muri Camp
Kanombe naho iza APR/RPA Inkotanyi zikaba zari muri CND. Ubu koko uretse kuruhanya ibi nibyo kweri dukwiye kwibutsa Twagiramungu. Noneho rero ubwo abyibutse turemeranya ko kuba indege yararasiwe
muri Camp Kanombe kiriya gihe nta wundi washoboraga kuharasira atari ababagamo (FAR). Twagiramungu aratinyuka akavuga ngo ni Umututsi washoboraga kuyirasiramo, nguko kwa kwibagirwa kwe, reka
nongere mwibutse.

Twagiramungu !! ! Uribuka ko uretse no kwinjiramo iyo Umututsi yarebaga kuri camp militeri y’ingabo za Habyarimana yahamagarwaga akabazwa impamvu yaharebye agakubitwa bihagije, uribuka ko batari
bemerewe kureba aho PVK ikorera. Uziko wabonaga abantu bose basa n’abarwaye urukebu bagira ngo abasirikare batabahamagara bakababaza icyo barebaga.  Twagiramungu ati ni uguhaguruka
tugahangana n’impuguke y’Umufaransa Trevidic kugeza tuyitsinze. Twagiramu.. wamutera uturutse Matonge wava he wamutera witwaje karashinikovu wajyana bazooka, ewe wajyana Tomahoku icyo twagufasha
ni ikintu kimwe gusa ni ukukurangira aho izo mpuguke ziba, ni mu Bufaransa ndetse ndakeka ari i Paris ubundi ntawe utera atabanje gutata ubwo maneko zawe zizakubwira aho babarizwa.

Uti ubu Juji Trevedic niwe duhanze amaso ngo atubwire neza aho igisasu cyaturutse, ayiwe Twagiramu noneho wibagiwe nyuma y’umunota umwe gusa. Raporo yatangajwe kuwa kabiri kuwa kane wandika
wamagana mu gika cya kabiri uti Kanombe mu gika kindi uti dukeneye kumenya aho igisasu cyaturutse ko ari agahinda.  Ariko uribuka usabira abantu kwibagirwa ubwo wakubukaga ahantu wagera ku
kibuga cy’indege uti ariko abantu bashobora bate kwibuka Jenoside bakamara amezi ane yose urabyibuka…. Kandi ushobora no kuba utibuka uwakuguriye ikositimu ya mbere wambaye ukimara kuba
Minisitiri w’Intebe fora ninde? Niba utamwibuka ni Inkotanyi muri wa musanzu zajyaga zitanga zikiri ku rugamba.

Uti dukeneye abantu nka ba Rudasingwa bo kuvuga ukuri. Ubu nkugire nte koko, none se ko Rudasigwa yavuze ko Kagame ariwe wamubwiye ko ariwe warashe indege ko nta handi yabikuye none impuguke
zikaba zasanze indege yararasiwe i Kanombe kandi Kagame yarabaga ku Mulindi wa Byumba, ingabo wise ize zikaba zarabaga muri CND ubwo ibintu ntibyabusanye. Ese reka tuvuge ko umucamanza azumva
ibyo Rudasingwa avuga ko yabwiwe na Kagame erega icyo umucamanza akora ni ukumutumaho akamubaza niba ibyo yabwiye Rudasingwa aribyo.

Ngaho mbwira. Uti ndihanganisha abafite ababo baguye muri iriya ndege usaba ko ibintu byazajya ahagaragara urubanza rugacibwa, none se kandi ko ari wowe utumva ko byatangiye kugaragazwa. Erega
abo ubwira bari mu rukiko babikurikirana ahubwo wowe wabyumvise nk’amakuru byarangiye. Hari n’abatashye kumunsi wa mbere bagize ngo indege yarasiwe ahantu hatandatu ahari harimo na Masaka ariko
bukeye umucamanza ati muri aho hantu hatandatu nta Masaka irimo ni mu kigo mbese niko kuvuga ngo ni imbere y’inzu ni inyuma se ni kuruhande ariko ari muri Camp Kanombe kandi Twagiramu ntabyo
nongera gusubiramo.

Ariko ubundi Masaka iba mu Nteko ese iyo irasirwa i Masaka byo ntihari ahabasirikare ba Habyarimana. Ariko reka nkwibarize byose ko byari ibihimbano iyo abo bahimbye i Masaka bavuga ko igisasu
cyavuye muri CND maze rukabura gica. Ariko Twagiramu… nkwibarize akabazo k’amatsiko. Buriya ko Ababiligi bamaze imyaka barabuze Minisitiri w’Intebe kandi uhari iyo ubabwira ko ufite uburambe bwo
kuba Minisitiri w’Intebekandi umenyereye amacakubiri buriya ntibari kubyibazaho aho kurinda bashaka ukomoka mu Butaliyani. Nyamara hariya niho wari guhangana aho kujya gutera ubufaransa ushaka
inzobere zakoze raporo.

Ni ukuri warwanye ingamba nyinshi… Eh ariko uzi ko nibutse ko nta na rumwe watsinze. Buriya byagendaga bite. Ntacyo niwambuka umupaka werekeza mu Bufaransa uteye tuzabimenya n’urwa Libiya
twararukurikiye rurinda rurangira. Indi nkunga nagutera ni ukukubwira ko niba ugiye guhangana na ziriya mpuguke kubera raporo washakisha ingabo za NATO naho ubundi ntaho uzabakora hari abazungu
banyuze iruhande ejo bavuga icyongereza sinamenye neza icyo bari bashingiyeho umwe yabwiraga undi ngo “when old age becomes a social problem” icyambabaje ni uko ntamenye icyo baganiragaho. Ngaho
tuzaba duhura uvuye i Paris.

http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/news.php?type=rw&volumeid=404&cat=3&storyid=10281

Répondre