Icyo navuze ni uko gufasha imitwe yose ikora ibyaha byibasira inyoko muntu ari icyaha gikomeye . Ambass. Stephen Rapp.

Publié le par veritas

Rapp-rda.pngAmbasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ubutabera Mpuzamahanga Mpanabayaha, Stephen Rapp aratangaza ko atigeze asaba ko Abayobozi bakuru b’u Rwanda bashyikirizwa ubutabera bitewe n’ibibazo by’intambara zikomeje kubera muri Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC).

 

Ibi Stephen Rapp yabitangaje kuri iki cyumweru ubwo yasuraga Inkambi y’agateganyo ya Nkamira iherereye mu karere ka Rubavu. Iyi nkambi ni yo yakira impunzi z’Abanyekongo bakomeje guhunga imirwano ibera muri Kivu y’Amajyaruguru mbere y’uko bajyanwa mu nkambi ya Kigeme iri mu karere ka Nyamagabe.


Stepthen Rapp yasuye impunzi zitegereje kwimurwa ziri mu nkambi ya Nkamira kugira ngo yumve ubuhamya bwazo ku bijyanye n’icyabateye guhunga ndetse n’uburyo baba barahohotewe.

Mu kiganiro yagiranye n’abahagarariye impunzi mu nkambi ya Nkamira, bamugaragarije  ko bifuza ko Umuryango Mpuzamahanga wagira uruhare mu kugarura umutekano muri Kivu y’Amajyaruguru, aho baturutse kuko ngo bifuza gusubira iwabo mu gihe cya vuba.

Nyuma yo kuganira n’izi mpunzi, Rapp yaboneyeho asobanura ku byo itangazamakuru ryamwanditseho, rivuga ko asaba ko abayobozi b’u Rwanda bashyikirizwa ubutabera, bagakurikiranwa ngo kuko bashobora kuba batera inkunga inyeshyamba za M23.


Mu magambo ye Rapp yagize ati « Ndagira ngo nshimangire ko ntigeze nsaba ko hari umuntu ushyikirizwa ubutabera cyangwa ko hakorwa iperereza iryo ari ryo ryose ku Rwanda. Icyo navuze ni uko gufasha imitwe yose ikora ibyaha byibasira inyoko muntu ari icyaha gikomeye. Icyo gihe natanze urugero kuri Charles Taylor wahoze ari Perezida wa Liberiya, mvuga ko mu gihe cye hari ibimenyetso bifatika bigaragaza ko inyeshyamba muri Sierra Leone zabonaga inkunga iturutse hanze. Ndagira ngo kandi nshimangire ko ibikorwa nk’ibyo nta biragaragara mu ntambara zibera muri Kongo».


Tariki ya 25 Nyakanga, ikinyamakuru « The Guardian » cyo mu Bwongereza cyanditse ko Stephen Rapp yagitangarije ko asaba ko abayobozi bakuru b’u Rwanda barimo na Perezida Kagame bashobora gukurikiranwaho ibyaha bijyanye no gutera inkunga Umutwe wa M23.

Nyuma y’iminsi itatu iyo nkuru itangajwe, Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika I Kigali yasohoye itangazo rivuga ko ikinyamakuru «The Guardian» cyatangaje nabi ibyo Rapp yavuze. Ambassade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko, ubwo yaganiraga na The Guardian, Rapp yashakaga kugaragaza ko umuntu wese ushyigikira imitwe ikora ibyaha byibasira inyoko muntu agomba kubihanirwa kandi agatanga n’urugero kuri  Charles Taylor  wahoze ari perezida wa Liberia, uherutse gukatirwa igifungo cy’imyaka 50 kubera gutera inkunga inyeshyamba zo muri Sierra Leone.


Stephen Rapp yageze mu Rwanda kuri iki Cyumweru tariki ya 12/07/2012 avuye Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Mu ruzindiko arimo muri aka karere kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kanama  yanyuze no mu bihugu bya Uganda,Tanzaniya n’u Burundi.

Ambasaderi Rapp yatangaje ko ikimugenza ari ibibazo by’umutekano muri aka karere ariko cyane cyane, kureba uko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 bakurikiranwa, abakidegembya bagafatwa bagashyikirizwa ubutabera.


Yagize ati “Nanyuze Arusha ndeba uburyo imanza z’Abakoze Jenoside zaciwe, ndetse nganira na bagenzi banjye b’abacamanza, n’abayobozi ba za Guverinoma z’ibihugu nanyuzemo ku buryo abakoze Jenoside bose bashyikirizwa ubutabera, ndetse abakidegembya bagafatwa bagashyikirizwa ubutabera bw’u Rwanda. Ibyo bijyanye no kurebera hamwe uburyo ibikorwa by’imitwe nka FDLR byahagarara burundu.


Rapp kandi yijeje impunzi z’Abanyekongo ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zihangayikishijwe n’intambara zibera muri Kivu y’Amajyaruguru muri Kongo. Avuga ko Amerika irimo gukora uko ishoboye kose ngo umutekano ugaruke, abavanywe mu byabo n’intambara batahuke basubire mu byabo.

Stephen Rapp yabaye Umuyobozi w’Ubushinjacyaha bw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha (ICTR) mu mwaka wa 2005, aho yari akuriye ubushinjacyaha mu manza zaregwagamo Abanyamakuru ba RTLM na Kangura kubera guhamagarira Abanyarwanda gukoraJenoside.


Muri 2007, Rapp yasimbuye Desmond de Silva, ku Buyobozi bw’Ubushinjacyaha bukuru bw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho Sierra Leaone, aho yabaye umushinjacyaha mukuru mu rubanza rwa Charles Taylor wahoze ari Perezida wa Liberia, ku byaha yaregwaga byo gushyigikira imitwe y’inyeshyamba muri Sierra Leone.



NTAWUKURIRYAYO Frederic (umuseke)

 


 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article