Habyarimana Jean Baptiste, Mayor w’Akarere ka Nyamasheke, ntashaka mu mashuri Abadiregiteri b' Abahutu ! Utahiwe kwicwa rubi ni Théobald Munyangabe !(leprophete.fr)

Publié le par veritas

http://u.jimdo.com/www27/o/sab82ff30b53993fb/img/if99a819e9fbfe021/1354005623/std/habyarimana-jb-mayor-wa-nyamasheke-akoreshwa-n-irondakoko-rigamije-guhohotera-ku-mugaragaro-abaturage-bo-mu-bwoko-bw-abahutu.jpg

Habyarimana J.Baptiste Mayor wa Nyamasheke

Turatabariza   Directeur wa Collège Saint Martin de Hanika Bwana Munyangabe Théobald ukomeje gutotezwa no kumvishwa kandi nyamara akora akazi ke neza, akaba ashimwa n’ababyeyi arerera. Nta kindi azira uretse kuba ari umuhutu kandi Mayor ngo akaba adashaka ko mu karere ayobora hongera kubaho umudiregiteri w'umuhutu ! Ishyano riragwira ni ukuri.

Théobald Munyangabe  ni umuyobozi ishuri ryigenga ry'indashyikirwa rya Eglise Catholique riri mu Murenge wa Macuba, mu karere ka Nyamasheke. Uyu mugabo yari ayoboye neza cyane iri shuri imyaka irenga 10. Yashimwe n’abapadiri bose bakoranye kuva yatangira ako kazi kugeza n’ubu. Munyangabe Théobald yagizwe umuyobozi w’Ishuri ryisumbuye rya Collège Saint-Martin muri 2002, ubwo iryo shuri ryari mu bukene bukomeye cyane. Yafatanyije na Kiliziya gatolika kuryubaka buke buke, ritera imbere ndetse rigera ku ntera ishimishije. Abana bari  babayeho neza  kandi bagatsinda cyane. Abarimu bakora neza, ishuri rifite isuku,  mbese ryari ryarahindutse intangarugero.

Muri iyi minsi rero bamwe mu bayobozi ba FPR babitewe ahari n’ishyari ridafite ishingiro bashatse kuryivangamo; ishaka aho yaca irahabura nuko umuyobozi w'Akarere bwana Habyarimana Jean Baptiste akoresha bamwe mu bana bacitse ku icumu mu guteza akaduruvayo mu kigo. Abo bana barakugendeye batangira kwicira amakaye, bakimenaho amazi nijoro, batangira gutuka umuyobozi w’ikigo bamwita igipinga, basuzugura abarimu, bagasiba ishuri uko bishakiye,  bakajya ku karere gutanga raporo Mayor yabatumye. Conseil de Discipline yabonye bikabije iraterana yirukana Meneur watezaga iyo désordre. Nuko Mayor ahera aho arahurura, ajyana iterabwoba mu kigo ati:" umwana aragaruka mu kigo cyangwa wowe utahe, nguhaye iminota 30 uteranye abarimu mumugarure".

Abarimu barateranye banga kumugarura. Ubwo bucya Directeur afungwa azira ngo ingengabitekerezo ya Genocide no gusuzugura Mayor! Babonye biteye isoni bamufungura nyuma y'iminsi 4. Abanyeshuri bamenyeko Diregiteri wabo yafunguwe bajya gutega imodoka ya padiri yari imuzanye n'ibyishimo byinshi, baririmba, bashima Imana bitwaje indabo. Mayor abimenye ati: "nibongere bamufate yateje umutekano mu muhanda". Araramo ijoro rimwe n'ubundi baramufungura.

Ubwo ibyo byose byabaye muri période y'ibizamini. Nuko muri délibération hafatwa icyemezo cyo kwirukana abana bose bafite échec muri conduite harimo nyine n'abo bacitse ku icumu batezaga akavuyo n’akarindi mu kigo. Nibwo noneho Munyengabe Théobald yongeye arafatwa arafungwa ubu amaze ibyumweru bibiri byose mu buroko, afunze azira amaherere.

Ikintu gitangaje hano mu Rwanda, ni uko imbere y'akarengane nk'aka abantu bose baricecekera nkaho ntacyabaye. Iyi scénario ni yo yabaye neza neza no kuri Pasteur Nzeyimana Gaspard wayoboraga IJW Kibogora ariko we abacika batamufunze arahunga. Urebye ikibazo cy'amoko cyari cyaragabanutse cyane ariko aho Habyarimana J Batiste atangiriye kwivanga mu mikorere y’amashuri, aho anyuze hose agenda akongeza urwango mu bana, n’abibaniraga neza bagatangira kurebana ay’ingwe.

Turasaba ubuyobozi bw’Intara ndetse na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu n’iy’Uburezi ko bahagurukira iki kibazo mu maguru mashya , Munyangabe Theobald akarenganurwa , abanyeshuri n’abarimu bagahabwa amahoro kugira ngo bakore neza umurimo wabo wo kurerera igihugu.

Turasaba umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke ko yarekera aho guteza umwuka mubi mu kigo cy’Amashuri cya Saint martin de Hanika, nta mwana we wigamo, nahe abana bacu amahoro.

Ntezimana JMV,

Umubyeyi ufite umwana wiga muri Saint Martin  de Hanika.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K

Ni nde wibuka se ahamagaza inama y'abantu akeka ko babaza ibibazo igihe Kagame yajyaga i nyamasheke gusura akarere akabafunga maze bakarekurwa uruzinduko rwa Kagame rurangiye kugira ngo
batamurega berekana ibitagenda!Sibwo yabaye uwa mbere mu mihigo se!

Nukumirwa nyine

Répondre
N

Akwiye kurenganurwa pe naho ubundi abanyeshuri bacitse ku icumu bahugira

muri iryo tiku bagatsindwa ni uko baba bazi ko amanota batsindiraho ari make cyane.

uhagarikiwe n'ingwe aravoma da !none se nta kundi.

Répondre