Gushyigikira umujenosideri Kagame ni icyaha gihanwa n'amategeko.(leprophete.fr)
Uruzinduko rwa Paul Kagame mu Bufaransa kuva taliki ya 11kugeza ku ya 13 Nzeri 2011 rwabaye ingirakamaro cyane kuko rwashyize ahagaragara ibintu byinshi ariko turavugamo bine gusa bikurikira :
1.Politiki y'ububanyi n'amahanga y'u Rwanda ishingiye ku cyokere gusa.
Uru ruzinduko rwatweretse ko uretse induru ya Ministre Mushikiwabo, nta gihugu cy'igihangange na kimwe kigishyigikiye Leta ya Paul Kagame n'Agatsiko k'Abajenosideri. Amahanga yose yarangije kwemera ko Paul Kagame ari ruharwa wishe Abanyarwanda benshi cyane , akagerekaho gukorera Abahutu n'Abanyekongo jenoside nk'uko LONI yabitangaje muri Raporo Mapping yasohotse taliki ya 1 ukwakira 2010. Ubwo kandi nta n'ugishidikanya ku ruhare simusiga Kagame yagize muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igihe yiyemezaga guhanura indege ya perezida Habyarimana kandi azi neza inkurikizi z'icyo gikorwa cy'iterabwoba.
Ubu rero amahanga yose yaramumenye ni yo mpamvu nta we ukimwugururira. Amerika n'Ubwongereza byo ntibisiba kumuha gasopo ku mugaragaro . Nuko kugira ngo yikure mu isoni agatanga ibifaranga bitagira ingano kugira ngo atumirwe nko gutanga utuganiro twa bure bure mu mashuri abanza yo muri Amerika, ibyo akabikora kugira gusa ngo yereke Abanyarwanda bari mu gihugu ko agitumirwa nka nkera, ko agifite ingufu mu maso y'amahanga , byahe byo kajya! Icyokere gusa!!!!!
Ikindi cyakunze kwerekanwa mu Rwanda nk'ikimenyetso cy'uko ubutegetsi bwa Kagame bushimwa n'amahanga ni Udukombe twa hato na hato , tudafite agaciro na gato, Kagame ahabwa biturutse kuri za ruswa ziba zatanzwe n'Intore muri twa organisations twiberamo abazungu b'inda nini. Nuko Ministre Mushikiwabo akica igiti n'isazi ngo ububanyi n'amahanga buhagaze neza!
Mu by'ukuri ubutegetsi bw'u Rwanda ruyobowe n'umujenosideri Paul Kagame buragenda buhabwa akato uko bwije n'uko bukeye kuko amahanga yarangije gutahura ko Politiki ya Kagame ari politiki y'icyokere gusa, ko abategetsi b' i Kigali bazi kuvuga neza ibyo badakora na busa. Ubu amahanga ntayobewe ko Abaturage bashikamiwe n'ingoma y'igitugu kibi cyane, ko bamburwa imitungo yabo hato na hato, ko bafungirwa kurengera uburenganzira bwabo, ko nta we utinyuka kuvuga icyo atekereza ngo abure kubizira, ko ivanguramoko rikabije ribangamiye Abahutu , ko Abatutsi badashyigikiye ubwicanyi bafashwe nabi kurusha Abahutu, n'ibindi.
Ibyo byose amahanga arabizi na politiki yo kwiyerekana uko utari ya Kagame yabaye inkuru ishaje. Ariko icyaciye intege abazungu benshi ni ugutahura ko Kagame ari umujenosideri kabombo, uyu wakoze jenoside mu Rwanda no muri Kongo. Abazungu barangije kumva ko gukomeza gushyigikira UMUJENOSIDERI Kagame, amaherezo byazagira ingaruka mbi, bakaba babiryozwa. Nibwo rero batangiye kumwitaza kugira ngo atazabakururira ingorane, dore ko abategetsi b'abazungu bitinyira gukurikiranwa n'inzego z'ubutabera! Ino aha abazungu ubwabo batangiye kubyivugira, Kagame nk'umujenosideri warimbuye Abahutu n'Abanyekongo ntakwiye gukomeza gushyigikirwa ahubwo akwiye gufatwa agashyikirirwa ubucamanza.
2.Hariho abantu bitwa ko bahunze u Rwanda nyamara bafite misiyo yo guhungabanya umutekano w' impunzi z'ukuri.
Ikindi uru ruzinduko rwa Kagame i Paris rwashyize ahagaragara ni uko noneho hari Abanyarwanda basohotse mu mwijima bakishyira ku kabona bose ! Abo ni abari basanzwe bakorera umujenosideri Kagame rwihishwa , none ubu bakaba barahisemo gukorera ku mugaragaro . Abo ni abiyita INTORE.
Gusa rero hari ibibazo bibiri umuntu yakwibaza ku mikorere y'Intore za Kagame:
Icya mbere ni uko hari abatuye muri ubu Bulayi, bakaba barahawe ibyangombwa by'impunzi zahunze ubutegetsi bw'umujenosideri Paul Kagame. Ibyabo bikwiye kuvugwa ku mugaragaro , Leta zabahaye ubuhungiro zigasobanura ukuntu abakozi b'umujenosideri waciye ibintu bahabwa impapuro kugira ngo babone uko bahungabanya umutekano w'impunzi z'ukuri !
Ejobundi byatunguye benshi kubona abantu bagisaba ubuhungiro (Demandeurs d'asile politique) ari bo bari kwakira Kagame: bamwe muri bo bari bashinzwe gusaka abinjira muri salle cyangwa kwandika amazina y'abinjira! Uwatanga ingero zaba nyinshi : Njye ubwanjye nakubiswe n'inkuba mbonye mwene Ruzindana bita Nyirantabire , uyu uvukana na Ruzindana Adolphe yahanishije , yabaye INTORE izuba riva! Nyamara uyu mukobwa aracyasaba ubuhungiro mu Bubiligi ! Nahabonye n'umuhungu wa Mudaheranwa urimo gusaba ubuhungiro mu Bufaransa, ari mu kazi, ndumirwa!
Ibyo byose byerekana ko twajwemo ! Nta we uhunga Leta mpotozi ngo agaruke ayikorere! Ibyo izi Ntore zikora ntibikurikije amategeko agenga impunzi, ibi bikwiye gusobanuka. Ndasaba Abanyarwanda bose bazi Intore zitwaza ubuhungiro kandi mu by'ukuri bakorera umujenosideri twahunze akaba aduhejeje ishyanga ko bakwegeranya amazina yabo n'ibimenyetso bikwiye maze bakabishyikiriza Polisi y'igihugu barimo, abo bantu bakamburwa statut y'impunzi.
Ikibazo cya kabiri ni iki : Gushyigikira umujenosideri uzwi na bose ni icyaha gihanwa n'amategeko.
Niba bimaze kugaragararira amahanga yose ko Kagame ari umujenosideri , abantu bafatanije na we kurimbura imbaga bakaba bashakishwa n'ubutabera mpuzamahanga, ababashyigikira bo ntibakwiye kuregwa UBUFANYACYAHA ?
Intore zishyigikiye abajenosideri barimbuye Abahutu ntaho zitaniye n'Interahamwe zarimbuye Abatutsi. Bose dukwiye kubarwanya kimwe, abajenosideri bose ni bamwe, nyina ubabyara ni umwe! Intore zirwanira ishyaka Kagame n'Agatsiko ke dukwiye kuzirwanya tutazibabarira.
Abavuga ngo ni uburenganzira bwabo gushyigikira Kagame cyangwa kutamushyigikira baba bakina n'umuriro, kuko uburenganzira bwo gushyigikira umujenosideri butabaho kereka wiyemeje gusangira na we ibihano! Ubu koko no muri ibi bihugu byateye imbere muri Droits de l'Homme hari umuturage wakwihandagaza ati njye mfite uburenganzira bwo gushyigikira Hitler n'ibitekerezo bye ?! Intore zishatse zagenza make, ubu noneho zaramenyekanye, zishobora kuryozwa ibikorwa byazo.
3.Abagiye kwihesha agaciro bakirira Kagame i Paris siko bose bamushyigikiye.
Twirinde kugwa mu mutego w'umwanzi twitiranya ibintu. Abagaragaye ko bagiye kwakira Kagame i Paris si abamushyigikiye gusa. Barimo ibyiciro bine :
(1) Abanyemari bahagurutse i Kigali bahatiwe kujya kwakira Kagame i Paris , bagategekwa no gutanga amafaranga yabo ku ngufu, bakirihira amatike y'indege, bakirihira amahoteli, bakitunga....abo bantu baragowe cyane kuko ubutegetsi bw'umujenosideri Kagame bwabafasheho ingwate. Ni nabo barira cyane bifuza ko haboneka abahirika buriya butegetsi bwahinduye abaturarwanda nk'abacakara mu gihugu cyabo.
(2) Hari Abanyarwanda batuye i Bulayi ariko bakigendera kuri Pasiporo y'u Rwanda: abo nabo bashyizweho iterabwoba ridasanzwe na za Ambasade z'u Rwanda zibumvisha ko nibadahaguruka ngo bajye kwakira Kagame nta byagombwa bazongera guhabwa. Abo nabo uwabita abambari b'umujenosideri Paul Kagame yaba abahemukiye.
(3)Hari Abarwanashyaka barwanya ubutegetsi bw'umujenosideri bifuje kwinjira muri iriya salle kugira ngo bumve ibihavugirwa kandi banabaze ibibazo
nyabyo ! Abo ni na bo batugejejeho amakuru y'uko n'imbere muri salle harimo benshi badashyigikiye ibiri gukorwa. Abahutu n'Abatutsi baremeza ko batangajwe no kwibonera n'amaso yabo ukuntu "umuntu bakekagaho ubutwari budasanzwe bamurindagiza na we akemera". Mu bari yo hari uwambwiye ati "Kagame disi baramubeshya, bakamushyira mu bicu, na we si ukumera amababa akayarusha kagoma! Muri iyo salle habuze umuntu n'umwe ushyira mu gaciro wabwira Kagame ati shyitsa ibirenge ku isi, ingoma yawe iri kuri mteremko, niba uticaye ngo utege amatwi akababaro k'Abanyarwanda kandi ufatanye na bo gushaka ibisubizo, ibyawe birarangiye!".
Muri make, umuntu yabonaga umukino wa Diaspora uteye impuhwe kuko wari ugamije gukirigita Kagame agaseka , agatembagara uboshye igitambambuga kitabona intorezo ikiri ku gakanu ! Kandi nta mugayo twibuke ko umurimo w'umutoza w'abo bakinnyi ufitwe n'abagore babiri bacyuye igihe Kagame ntabimeye : Aloysia INYUMBA na Louise MUSHIKIWABO! Kagame nakomeza kwiruka inyuma y'aba bategarugori bakwiye akazina ka KARAHANYUZE azisanga mu kuzimu, kandi dore ngiki igihe kiregereje!
4. Uruzinduko rw'umujenosideri Kagame i Paris rwakanguye Abanyarwanda n'Abanyekongo yahemukiye.
Ubu Abahutu , Abatutsi n'Abanyekongo ntibazongera kwihisha Camera igihe barwanya Kagame. Imyigaragambyo yabereye i Paris ni ikimenyetso cy'ibihe. Kuva ubu, aho Kagame azajya atarabukira hose arajya ahasanga un sérieux Comité d'accueil imwakirize induru nka Bihehe , kugeza ubwo atazongera gusohoka mu Rwanda! Ikimwaro avanye i Paris ni umusogongero, ibikomeye biracyari inyuma.
Umwanzuro
(1)Ingoma ya Kagame iri mu marembera. Abatutsi ishuka ngo ni bo irwanira bakwiye kuyitaza inzira zikigendwa kuko iyo urebye neza , Kagame ni we mutegetsi w'Urwanda wishe kandi anicisha Abatutsi benshi kurusha abategetsi b'Abahutu, agamije gusa kwifatira ubutegetsi, mu nyungu ze bwite n'umuryango we.
(2)Abiha gushyigikira umujenosideri Kagame bakwiye gufatwa nk'abafatanyacyaha be , byaba ngombwa bagashyikirizwa ubutabera bw'ibihugu batuyemo.
(3)Uko mbibona, Abanyarwanda nibakomeza gutahiriza umugozi umwe mu kurwanya umujenosideri waduhekuye, ingoma ya Kagame nta myaka itatu (3) isigaje !
Ndr: Intore zikeneye ibihe bimenyetso bindi kurusha ibi kagame yivugiye kandi bizwi n'isi yose:
Mukakalisa Eugenie, Paris