Gushyigikira umujenosideri Kagame ni icyaha gihanwa n'amategeko.(leprophete.fr)

Publié le par veritas

Arashakihwa kubera ibyaha bya jenoside

Uruzinduko rwa Paul Kagame mu Bufaransa kuva taliki ya 11kugeza ku ya 13 Nzeri 2011 rwabaye ingirakamaro cyane kuko rwashyize ahagaragara ibintu byinshi ariko turavugamo bine gusa bikurikira :

1.Politiki y'ububanyi n'amahanga y'u Rwanda ishingiye ku cyokere gusa.

Uru ruzinduko rwatweretse ko uretse induru ya Ministre Mushikiwabo, nta gihugu cy'igihangange na kimwe kigishyigikiye Leta ya Paul Kagame n'Agatsiko k'Abajenosideri. Amahanga yose yarangije kwemera ko Paul Kagame ari ruharwa wishe Abanyarwanda benshi cyane , akagerekaho gukorera Abahutu n'Abanyekongo jenoside nk'uko LONI yabitangaje muri Raporo Mapping yasohotse taliki ya 1 ukwakira 2010. Ubwo kandi nta n'ugishidikanya ku ruhare simusiga Kagame yagize muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igihe yiyemezaga guhanura indege ya perezida Habyarimana kandi azi neza inkurikizi z'icyo gikorwa cy'iterabwoba.

Ubu rero amahanga yose yaramumenye ni yo mpamvu nta we ukimwugururira. Amerika n'Ubwongereza byo ntibisiba kumuha gasopo ku mugaragaro . Nuko kugira ngo yikure mu isoni agatanga ibifaranga bitagira ingano kugira ngo atumirwe nko gutanga utuganiro twa bure bure mu mashuri abanza yo muri Amerika, ibyo akabikora kugira gusa ngo yereke Abanyarwanda bari mu gihugu ko agitumirwa nka nkera, ko agifite ingufu mu maso y'amahanga , byahe byo kajya! Icyokere gusa!!!!!

Ikindi cyakunze kwerekanwa mu Rwanda nk'ikimenyetso cy'uko ubutegetsi bwa Kagame bushimwa n'amahanga ni Udukombe twa hato na hato , tudafite agaciro na gato, Kagame ahabwa biturutse kuri za ruswa ziba zatanzwe n'Intore muri twa organisations twiberamo abazungu b'inda nini. Nuko Ministre Mushikiwabo akica igiti n'isazi ngo ububanyi n'amahanga buhagaze neza!

Mu by'ukuri ubutegetsi bw'u Rwanda ruyobowe n'umujenosideri Paul Kagame buragenda buhabwa akato uko bwije n'uko bukeye kuko amahanga yarangije gutahura ko Politiki ya Kagame ari politiki y'icyokere gusa, ko abategetsi b' i Kigali bazi kuvuga neza ibyo badakora na busa. Ubu amahanga ntayobewe ko Abaturage bashikamiwe n'ingoma y'igitugu kibi cyane, ko bamburwa imitungo yabo hato na hato, ko bafungirwa kurengera uburenganzira bwabo, ko nta we utinyuka kuvuga icyo atekereza ngo abure kubizira, ko ivanguramoko rikabije ribangamiye Abahutu , ko Abatutsi badashyigikiye ubwicanyi bafashwe nabi kurusha Abahutu, n'ibindi.

Ibyo byose amahanga arabizi na politiki yo kwiyerekana uko utari ya Kagame yabaye inkuru ishaje. Ariko icyaciye intege abazungu benshi ni ugutahura ko Kagame ari umujenosideri kabombo, uyu wakoze jenoside mu Rwanda no muri Kongo. Abazungu barangije kumva ko gukomeza gushyigikira UMUJENOSIDERI Kagame, amaherezo byazagira ingaruka mbi, bakaba babiryozwa. Nibwo rero batangiye kumwitaza kugira ngo atazabakururira ingorane, dore ko abategetsi b'abazungu bitinyira gukurikiranwa n'inzego z'ubutabera! Ino aha abazungu ubwabo batangiye kubyivugira, Kagame nk'umujenosideri warimbuye Abahutu n'Abanyekongo ntakwiye gukomeza gushyigikirwa ahubwo akwiye gufatwa agashyikirirwa ubucamanza.

Ibikombe byerekana POLITIKI y' ICYOKERE gusa, itagize icyo imariye umuturage !

2.Hariho abantu bitwa ko bahunze u Rwanda nyamara bafite misiyo yo guhungabanya umutekano w' impunzi z'ukuri.

Ikindi uru ruzinduko rwa Kagame i Paris rwashyize ahagaragara ni uko noneho hari Abanyarwanda basohotse mu mwijima bakishyira ku kabona bose ! Abo ni abari basanzwe bakorera umujenosideri Kagame rwihishwa , none ubu bakaba barahisemo gukorera ku mugaragaro . Abo ni abiyita INTORE.

Gusa rero hari ibibazo bibiri umuntu yakwibaza ku mikorere y'Intore za Kagame:

Icya mbere ni uko hari abatuye muri ubu Bulayi, bakaba barahawe ibyangombwa by'impunzi zahunze ubutegetsi bw'umujenosideri Paul Kagame. Ibyabo bikwiye kuvugwa ku mugaragaro , Leta zabahaye ubuhungiro zigasobanura ukuntu abakozi b'umujenosideri waciye ibintu bahabwa impapuro kugira ngo babone uko bahungabanya umutekano w'impunzi z'ukuri !

Ejobundi byatunguye benshi kubona abantu bagisaba ubuhungiro (Demandeurs d'asile politique) ari bo bari kwakira Kagame: bamwe muri bo bari bashinzwe gusaka abinjira muri salle cyangwa kwandika amazina y'abinjira! Uwatanga ingero zaba nyinshi : Njye ubwanjye nakubiswe n'inkuba mbonye mwene Ruzindana bita Nyirantabire , uyu uvukana na Ruzindana Adolphe yahanishije , yabaye INTORE izuba riva! Nyamara uyu mukobwa aracyasaba ubuhungiro mu Bubiligi ! Nahabonye n'umuhungu wa Mudaheranwa urimo gusaba ubuhungiro mu Bufaransa, ari mu kazi, ndumirwa!

Ibyo byose byerekana ko twajwemo ! Nta we uhunga Leta mpotozi ngo agaruke ayikorere! Ibyo izi Ntore zikora ntibikurikije amategeko agenga impunzi, ibi bikwiye gusobanuka. Ndasaba Abanyarwanda bose bazi Intore zitwaza ubuhungiro kandi mu by'ukuri bakorera umujenosideri twahunze akaba aduhejeje ishyanga ko bakwegeranya amazina yabo n'ibimenyetso bikwiye maze bakabishyikiriza Polisi y'igihugu barimo, abo bantu bakamburwa statut y'impunzi.

Ikibazo cya kabiri ni iki : Gushyigikira umujenosideri uzwi na bose ni icyaha gihanwa n'amategeko.

Niba bimaze kugaragararira amahanga yose ko Kagame ari umujenosideri , abantu bafatanije na we kurimbura imbaga bakaba bashakishwa n'ubutabera mpuzamahanga, ababashyigikira bo ntibakwiye kuregwa UBUFANYACYAHA ?

Intore zishyigikiye abajenosideri barimbuye Abahutu ntaho zitaniye n'Interahamwe zarimbuye Abatutsi. Bose dukwiye kubarwanya kimwe, abajenosideri bose ni bamwe, nyina ubabyara ni umwe! Intore zirwanira ishyaka Kagame n'Agatsiko ke dukwiye kuzirwanya tutazibabarira.

Abavuga ngo ni uburenganzira bwabo gushyigikira Kagame cyangwa kutamushyigikira baba bakina n'umuriro, kuko uburenganzira bwo gushyigikira umujenosideri butabaho kereka wiyemeje gusangira na we ibihano! Ubu koko no muri ibi bihugu byateye imbere muri Droits de l'Homme hari umuturage wakwihandagaza ati njye mfite uburenganzira bwo gushyigikira Hitler n'ibitekerezo bye ?! Intore zishatse zagenza make, ubu noneho zaramenyekanye, zishobora kuryozwa ibikorwa byazo.

3.Abagiye kwihesha agaciro bakirira Kagame i Paris siko bose bamushyigikiye.

Twirinde kugwa mu mutego w'umwanzi twitiranya ibintu. Abagaragaye ko bagiye kwakira Kagame i Paris si abamushyigikiye gusa. Barimo ibyiciro bine :

(1) Abanyemari bahagurutse i Kigali bahatiwe kujya kwakira Kagame i Paris , bagategekwa no gutanga amafaranga yabo ku ngufu, bakirihira amatike y'indege, bakirihira amahoteli, bakitunga....abo bantu baragowe cyane kuko ubutegetsi bw'umujenosideri Kagame bwabafasheho ingwate. Ni nabo barira cyane bifuza ko haboneka abahirika buriya butegetsi bwahinduye abaturarwanda nk'abacakara mu gihugu cyabo.

(2) Hari Abanyarwanda batuye i Bulayi ariko bakigendera kuri Pasiporo y'u Rwanda: abo nabo bashyizweho iterabwoba ridasanzwe na za Ambasade z'u Rwanda zibumvisha ko nibadahaguruka ngo bajye kwakira Kagame nta byagombwa bazongera guhabwa. Abo nabo uwabita abambari b'umujenosideri Paul Kagame yaba abahemukiye.

(3)Hari Abarwanashyaka barwanya ubutegetsi bw'umujenosideri bifuje kwinjira muri iriya salle kugira ngo bumve ibihavugirwa kandi banabaze ibibazo

nyabyo ! Abo ni na bo batugejejeho amakuru y'uko n'imbere muri salle harimo benshi badashyigikiye ibiri gukorwa. Abahutu n'Abatutsi baremeza ko batangajwe no kwibonera n'amaso yabo ukuntu "umuntu bakekagaho ubutwari budasanzwe bamurindagiza na we akemera". Mu bari yo hari uwambwiye ati "Kagame disi baramubeshya, bakamushyira mu bicu, na we si ukumera amababa akayarusha kagoma! Muri iyo salle habuze umuntu n'umwe ushyira mu gaciro wabwira Kagame ati shyitsa ibirenge ku isi, ingoma yawe iri kuri mteremko, niba uticaye ngo utege amatwi akababaro k'Abanyarwanda kandi ufatanye na bo gushaka ibisubizo, ibyawe birarangiye!".

Muri make, umuntu yabonaga umukino wa Diaspora uteye impuhwe kuko wari ugamije gukirigita Kagame agaseka , agatembagara uboshye igitambambuga kitabona intorezo ikiri ku gakanu ! Kandi nta mugayo twibuke ko umurimo w'umutoza w'abo bakinnyi ufitwe n'abagore babiri bacyuye igihe Kagame ntabimeye : Aloysia INYUMBA na Louise MUSHIKIWABO! Kagame nakomeza kwiruka inyuma y'aba bategarugori bakwiye akazina ka KARAHANYUZE azisanga mu kuzimu, kandi dore ngiki igihe kiregereje!

4. Uruzinduko rw'umujenosideri Kagame i Paris rwakanguye Abanyarwanda n'Abanyekongo yahemukiye.

Ubu Abahutu , Abatutsi n'Abanyekongo ntibazongera kwihisha Camera igihe barwanya Kagame. Imyigaragambyo yabereye i Paris ni ikimenyetso cy'ibihe. Kuva ubu, aho Kagame azajya atarabukira hose arajya ahasanga un sérieux Comité d'accueil imwakirize induru nka Bihehe , kugeza ubwo atazongera gusohoka mu Rwanda! Ikimwaro avanye i Paris ni umusogongero, ibikomeye biracyari inyuma.

Umwanzuro

(1)Ingoma ya Kagame iri mu marembera. Abatutsi ishuka ngo ni bo irwanira bakwiye kuyitaza inzira zikigendwa kuko iyo urebye neza , Kagame ni we mutegetsi w'Urwanda wishe kandi anicisha Abatutsi benshi kurusha abategetsi b'Abahutu, agamije gusa kwifatira ubutegetsi, mu nyungu ze bwite n'umuryango we.

(2)Abiha gushyigikira umujenosideri Kagame bakwiye gufatwa nk'abafatanyacyaha be , byaba ngombwa bagashyikirizwa ubutabera bw'ibihugu batuyemo.

(3)Uko mbibona, Abanyarwanda nibakomeza gutahiriza umugozi umwe mu kurwanya umujenosideri waduhekuye, ingoma ya Kagame nta myaka itatu (3) isigaje !

Ndr: Intore zikeneye ibihe bimenyetso bindi kurusha ibi kagame yivugiye kandi bizwi n'isi yose:

Mukakalisa Eugenie, Paris

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
U

Tuzakomeza kubagezaho ukuri tubeshyuza ibyo aba
bapadiri babeshya abanyarwanda kubera inyungu zabo.ariko twe abanyarwanda dukunda ukuri tuzajya tubagezaho,amakuru meza,kandi y’impamo,aho kugirango iyi yiyise prophete umuhanuzi,ikomeze
ibahanurire ibinyoma.

Banyarwanda banyarwanda kazi ntawutazi ukuri kubyabaye mu rwanda,ko bamwe mu abahutu bijanditse mu bwicanyi none ubu bakaba bashaka kubihindura bagoreka amateka yacu bavuga ko habaye
n’ubwicanyi bwa bahutu,ariko dusanga ari ukuyobya uburari kugira ngo dukomeze turangarire mu nkuru zabo zidafututse.niyo mpamvu twiyemeje kujya tubeshyuza ibyabo byose bandika hano kuri uru rubuga
bihimbiye

Répondre
M

Cyokora murashekeje pe! kurata ngo muri benshi
ntacyo bivuze, ntimwabonye uko mwirukanse n'imisambi kumutwe, mukurura ihene, ibipfurumba byamoko yose? Birambabaza ko ntasomo byabasigiye. Mwagize amahirwe Perezida Kagame yirirwa abigigira
gutaha no gusaba imbabazi

Mukakalisa Eugenie
ubwo se ibyo bigambo byose uhurahuye ni iki
kikizima kirimo? kagame ni Prezida w'u Rwanda watowe n'abanyarwanda .Wowe wita ibitabapfu kuko ingoma yakoze genocide irazwi yari iyobowe n'abagome nkawe. Perezida Kagame yacyuye impuzi zari
zarahugiye muri Kongo n'ahandi.

Kandi ntabwo u Rwanda rukeneye umuntu waboze
kubera amoko nkamwe mbona mwigaragaza kuri runo rubuga. Icyo nzicyo ubwo buhutu mwiratana sibwo dukeneye dukeneye ibitekerezo biduha amahoro.Nta soni ugatinyuka ukavuga ngo indege yarahanutse
mwica abatutsi? None se abatusti nibo bari bayigushije? Kuburyo muhita mwica n'abana n'imiryango yanyu? Ibyo mwakoze n'Imana yo mu Ijuru ntizabibabarira.
Naho Perezida Kagame mumureke turamukunze Abanyarwanda bazima bazi neza ibyo amaze kutugezaho.

Ntabwo abantu bafite ubwenge bashobora kongera kugwa mumakosa nk'ayo mwakoze muri genocide 1994 yakorewe abatutsi.

Répondre
M

Naho impunzi zaguye muri Congo murega
Kagame,mwiyibagiza ko ari mwe mwazishoreye mukazifataho ingwate mumaze gutsemba inzirakarengane? Nimurebe ukuri muzasanga mufite uruhare mwipfa ryazo. Abasigaye se mu Rwanda mwasanze
batadamaraye? Mugira ubwenge bucye gusa.

None rero murashaka kubigereka kuri Perezida
Kagame, ese mwirengagiza ukuntu mwavaga muri Congo mukica abo mushaka? Muribuka abantu bishwe nabo bitaga abacengezi bavaga muri izo nkambi bakaza bakagera na za Gitarama bavuye Congo? Muribuka
abanyeshuri bo ku ishuri rya Nyange ho Kukibuye? N'abo ni Perezida Kagame se ? Iyo mbonye ibyo mwandika kandi nziko ibi byose mubizi mbona mwarasaze, cyangwa mubyirengagiza mubuzi.
Igihe
cyo gutega ijosi mugatema cyararangiye. Gupfa no gupfusha abanyu byagombye kubabera isomo mukamenya ko abapfuye n'abapfushije kuva 1959, 1973, 1990-1994, nabo ari abantu atari insina, ntabwo bavaga
amakakama. Mbese ko muvuza induru ntawe ubwira abana babahutu mwishuri ngo bahaguruke babarebe, abandi bana baseke!!
Uwababwira ngo abirabura bahaguruke aho i Buraye noneho mwasara kurushaho

Répondre
N

Ariko noneho abahutu bo kuri iyi site mwasaze.
Ibyangomwa se nimwe mubitanga? None se kugirango ubone ibyangombwa ugomba kuba warakoze génocide y'abatutsi cg uri igisahiranda kubera inda mbi ukabashyigikira? Murabo gusabirwa no
gesengerwa.
Iyo ndebye ibyifuzo byanyu mbona mwaracitse ururondogoro, mukwiye kureba muganga wo mumutwe naho ubundi nzabobona mwiruka mumuhanda kandi bizambabaza kuko twese turi abirabura n'ubwo tudasa
kumutima. Muracyahangayitse kuko niyo Perezida Kagame mwikoreye yavaho hazajyaho undi munyarwanda w’inyagamugayo kandi we ntazabakundwakaza nkuko Kagame abankundwakaza kuko azaba yarabonye
isomo.

Abari mu myanya ikomeye bose nabanyarwanda
ntabwo bakukiza ubwoko runaka nkuko mwabigezaga uretse ko muri ba ntamunoza. Amateka yarahindutse ni mubyemere ingoma mbi yaramenetse. Mubabazwa n'uko mubona twitwza imbere mwebwe byarabananiye
igihe mwari mugifite ububasha. Ibi byose mwandika n'icyaha cyibirukamo, amaraso mwamennye azabakurikirana aho murorongotana hose, nka gahini wo muri Bibiriya.

Répondre
A

Perezida wacu mu mwange cyangwa mukore iki … nti muzatubuza kumukunda. Nta uyobewe ko igituma mu mwanga ko ar’uko yatumye mutagera kuntego yanyu yo kumara abatutsi, nta utabibona.

None ngo ububanye n’amahanga bumeze nabi? Barakubeshye, kuba urwanda rusigaye rufitanye umubano mwiza n’ubufaransa, n’ikimenyetso simusiga yuko ububanyi namahanga bumeze neza, kandi n’ibindi
bihugu nabyo niko tubanye.

Nawe ngo uduhaye bimenyetso, ayo mafoto aherekejwe namajwi  ya Perezida arimo aravuga, nta utayafite, kandi twe tuyafite yuzuye, ureke ibyobyanyu mwafashe ibicebice, mushaka
kumuvugisha ibyo atavuze. Perezida abantu yavuze yarashe, ntabgo ari ziriya mpunzi, kuko wibuke ko avuga ko abashatse gutaha yarabacyuye. Abo yarashe ni interahamwe, kuko umuntu utar’ufite icyo
y’ikanga wese, yemeye gutaha mumahoro mugihugu. Ariko abumvaga ko bashobora gukomeza guhangana, bitewe n’uko bumvaga ko nibaramuka batashye bazabazwa ibyo bakoze, twarabarashe, kandi kumugani wa
Perezida ntabgo twabarashe nkuko twabyifuzaga, baraducitse kabisa, kandi amaherezo n’isi ubwayo izabamira bunguri, kandi yarabikoze, urebye Uburyo macinya yabamariye muri congo, Tse Tse
ikabatsembera mu mashyamba ya Equateur, ibyo byose n’ikimenyetso si musiga cy’uko ntakibi nko kumena amaraso.

Perezida wacu mumufashe hasi, turamukunda, kandi tuzamutora, Twongere Tumutore kugeza igihe we azatubwira ko arambiwe.

Mugire amahoro!

Répondre