Gahima Gerald aranenga cyane imikorere y’urukiko rw’ Arusha, TPIR .

Publié le par veritas

056-gahima.jpgKuri 23 /07/2011, mu mujyi wa Burlington muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika habereye inama yari igizwe n’abanyarwanda baba muri Amerika na Canada. Umwe mu bayobozi ba RNC, DR Gahima Gerald, akaba umwe mu bahoze ari ibyegera bya Kagame,  akayobora inzego nyinshi zitandukanye z’ubutabera bw’u Rwanda harimo n’ubushinjacyaha bukuru , yatangarije abayitabiriye ko nawe adashyigikiye imikorere y’urukiko rw’ Arusha TPIR .

Mu ijambo rye Gahima Gerald yatangarije abari aho, ko Jenoside ikirangira bashyizeho amategeko yagombaga guhana impande zombi. yaba abakoze Jenoside cyangwa n’abasirikare bahoze ari aba APR baba barakoze ibyaha by’intambara. Yasobanuye ko ayo mategeko yashyizweho icyo gihe yagengaga ubutabera bw’u Rwanda ndetse n’ urukiko mpuzamahanga. Yatangaje ko yari asobanutse neza k’uburyo nta mpamvu abasirikare bahoze ari aba FPR Inkotanyi batigeze bafatwa kugirango bashyikirizwe inkiko, baryozwe ibyaha baba barakoze icyo gihe.

Nk’uko n’inkiko z’u Rwanda kugeza ubu zanze kuburanisha mu mucyo bamwe mu basirikare bahoze ari aba FPR Inkotanyi bakoreye ibyaha abaturage , Gahima asanga n’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, TPIR, narwo rwarananiwe guhana ibyo byaha byakozwe n’abasirikare bamwe ba APR . Gahima yatangarije abari aho ko kugeza ubu we na RNC, batemera ko abasirikare bahoze ari aba FPR inkotanyi, baba baragize uruhare muri Jenoside ya 1994 nk’uko abandi babivuga. Yavuze ko ukuri ari uko hari abasirikare ba APR bihoreye ku mugaragaro, bakaba batarashyikirizwa ubutabera kugira ngo babiryozwe. Asoza avuga ko ubutabera bugomba kureba impande zombi. Yasabye urukiko rw’ Arusha ko rwakagombye guhana abasirikare bahoze ari aba FPR mbere y’uko rusoza, rukabikora nk’uko rurimo guhana abakoze Jenoside. Umuryango mpuzamahanga uharanira uburengazira bw’ikiremwa muntu, Human Rights watch, wakunze kunenga urukiko mpuzamahanga kwanga nkana kuburanisha no gukurikirana bamwe mu ngabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi, kubera ibyaha byibasiye inyokomuntu zaba zarakoze .

Muri iyo nama, Rusesabagina yagayiye abari aho diplomacy ya Kagame, yerekana uburyo hafi ibihugu byose yaba iby’amahanga cyangwa abaturanyi bose batabanye neza kandi bagenda bamukuraho amaboko kubera imyitwarire mibi ya leta ye. Gen Kayumba na Dr Rudasingwa basubiza ku kibazo cya Evode Uwizeyimana ko RNC yazemera imishyikirano na leta ya Kagame, no kuba iramutse iyemeye bazashirika ubwoba bakajya mu Rwanda, bavuze ko kugeza ubu biteguye gushyikirana na leta ya Kagame iramutse ibyemeye . Dr Rudasingwa yasubije ko ukurikije ukuntu azi Kagame ngo ni umuntu udakunze gushyikirana n’ abamunenga. Ko ariko aramutse ateye iyo ntambwe akemera gushyikirana nabo ko bazayakiriza amaboko yombi .

Gen Kayumba asanga perezida Kagame yakwemera gushyikirana na RNC amazi atararenga inkombe, naho bitabaye ibyo ko ashobora kuzamera nka perezida Habyarimana, basabye gushyikirana n’ abatavuga rumwe nawe muri 1991, akaza kubyemera muri 1993, amazi yararenze inkombe. Yashoje asaba Abanyarwanda gushyira hamwe bakarwanya ingoma y’igitugu ya Kagame ikomeje kumarira Abanyarwanda ku ngoyi n’icumu ko nibashyira hamwe nta kabuza bazayitsinda. Ubuyobozi bwa RNC bwatangarije Umuvugizi ko nanone bazakora indi nama kuri icyi cyumweru, izaba ibahuje n’abayoboke ba FDU Inkingi . Iyo nama ikazabera mu Bubiligi kugirango bose bigire hamwe ku bibazo byugarije u Rwanda n’uko bazagira uruhare mu kubicyemura.

Johnson ,Europe.(umuvugizi)

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
G

Abantu bavugaga ko Gerald Gahima ar’umuntu ureba aho inyungu ze bwite ziri,
nkabihakana. Ariko noneho mbonye ibimenyetso bibyerekana.

Ibi Gahima avuga none, yarabihakanaga mu myaka ishyize akiri umushinjacyaha
mukuru w’urukiko rw’ikirenga kubera inyungu yarafite muri Reta yakoreraga. None ubu abonye ko ntanyungu agifite muri leta, ubu asigaye arya amafaranga yabazungu kugirango ashinje ingabo z’urwanda
Jenoside azi neza ko zitakoze.

Kuba urukiko rwa Arusha rudakurikirana ingabo za RDF, n’uko zizi neza ko nta
Jenoside zakoze. N’ingabo zizwiho ko zayihagaritse murwanda, ndetse si murwanda gusa, ahubwo no mu mahanga niwo murimo zikorayo. Ubihakana yaba afite uburwayi bukomeye.

Nimugire amahoro!

Répondre