FPR iti icecekere shenge n'ubwo twakumazeho umuryango Ngwino Urebe ...! (leprophete.fr)
Uyu Nadine C K Imana yarokoye arubatse, afite umugabo n'umwana umwe.
"FPR iti icecekere shenge nubwo twakumazeho Umuryango Ngwino Urebe Kigali twarayikubuye, amagorofa arasumba ijuru, ibya demokarasi byo ubyibagirwe ».
Tariki ya mbere ukwakira 1990 FPR yatangije intambara ("Ngo "yo kwibohoza da !) njye nari nfite imyaka 10. Nagiraga ngo nsabe Abanyarwanda mwese aho muri mu mpande zose z'isi guhagarara gato mugafata iminota ibiri gusa, mugasubira inyuma kuri uwo musi mukazirikana aho mwari muri, abo mwari kumwe, icyo mwakoraga cyane cyane ariko mu "focalize" mémoire yanyu ku ma "Visages" y’abantu mwari muzi, muhereye ku miryango n’inshuti ,mugakomereza ku b'abaturanyi,abo mwakoranaga cyangwa mwiganaga, murangirize kubo mwari muzi, mwabonye cyangwa mwumvaga bavugwa. Noneho nimufungura amaso mugerageze gusubiramo amazina y’abatakiriho cyangwa mutazi irengero ryabo kubera ishyano ryagwiriye uRwanda muri iyi myaka 22 ishize.
Yaba abo mwibuka amazina ariko ntimwibuke ishusho, yaba abo mwibuka ishusho ariko mutibuka amazina cyangwa babandi mudateze kuzibagirwa amazina na visage kubera ko wenda iyo mwirebye mu ndererwamo mubonamo ya amaso yabo, ya matwi yabo na yanseko yabo, cyangwa babandi mwibuka iyo mwunvise akaririmbo runaka ka cyera cyangwa mubonye agofoto , cyangwa occasion ibasubiza inyuma mukibuka ba "kanaka" mwari kumwe icyo gihe iki niki (kitazibagirana) mudateze kuzongera kubona.
Mufungure amaso rero mwibaze muti haramutse hagize uza agira ati rwose nziko iyi myaka 22 ishize Abanyarwanda mwababaye cyane bitavugwa (ureste ko bizwi ko hari n’abandi bake cyane babyungukiyemo cyane, na n’ubu bakaba badahwema kongera amazeru kuri Konti zabo zo mu mabanki and they don't care about you rwandans) ; ntawabasubiza ibyanyu mwabuze ariko mumpaye factures twareba tukagira icyo tubagenera buhoro buhoro mwe n’abana ba banyakwigendera. Sinzi niba haboneka impapuro zo kwandikaho amazeru yose akurikira imibare itarangira ariko byibuze uyu muntu yaba azirikanye akaga n’ iheruheru iyi ntambara yadushyizemo. FPR -inkotanyi ari nayo nyirabayazana y’iyo factures iremereye yo ibyo byose ibikuba na zero (nako ngo ni iterambere)
Ikinteye kwandika ibingibi rero ni ukugirango mbwire abantu bose duhuje ubwenegihugu na FPR guhaguruka tukayibwira ko twanze AGASUZUGURO.
Muti kuki?
Ngewe kubwange igihe FPR yari imaze guhanura indege yari itwaye uwari umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Nyakwigendera Habyarimana Yuvenali n’abo bari kumwe (en plus bavuye mumishyikirano y’amahoro) , ingabo zayo zaramanutse ziva muri CND zisasira umuryango wange wose, abaturanyi n’inshuti zirabica zirabamara. : barumuna banjye, Kaberege Isabelle (7 ans), Karigire C. Emma (12 ans); mukuru wange Kezire B.Jeanne (16 ans); musaza wange Kejabahizi T. Desire(17ans); mama Euphrase Mukandinda wari Directrice w'ishuri ribanza ryo ku Kacyiru(munsi ya za ministeri)na Papa Nzagirukwayo, umukozi wa Electrogaz mu mugi. Ubwo bwicanyi bukaba bwarabaye mu ijoro ryo kuwa 9 rishyira tariki 10 mata 1994. Impanvu njyewe ubu nkiriho , 18 ans apres, ikaba ari uko ayo mahano aba ntari mu rugo ahubwo nari ndi i Byumba (I KIBALI) ari naho natangiriye inzira ndende(ngufi cyane ntekereje ko hari n’abakigenda) kuva tariki 17 Mata z’uwo mwaka kugeza tariki ya 25 kanama ubwo "nashyikaga" mu Butaliyani (Firenze/Florence) taliki 25 Kanama 1995,inyuze Rushashi-Rwaza-Gisenyi-Goma-Kibumba.
Nkigera nu Butaliyani ntabwo byanyoroheye na busa (ureste ko ugereranije n’umuriro utazima, abo nari nsize inyuma mu nkambi bagombye kunyuramo, nge nari ndi mugikari cya Mutagatifu Petero). Bidatinze, naramenyereye ariko ni ku bw'Imana yo yankikije urukundo rw’inshuti zakoze iyo bwabaga zisimbura ababyeyi banjye kugirango amakuba nanyuzemo atambera UBUMUGA bumpungabanya mu rungano, ahubwo ihinduke impano y’akarusho ikomeza kumurikira mu rugendo rw'ubuzima bwa buri munsi.
Ureste ibyo iyo nongeyeho ko FPR ijya gushora abenegihugu cy'uRwanda mu ntambara y’urudaca yaje IVUZA INDURU NGO DEMOCRASI, DEMOCRASI ! Iyo mvuga abenegihugu mba mvuga n’izo za Kadogo zateshejwe amashuri mu Rwanda hose no mu nkambi iyo muri Uganda no mu Burundi, baratangira bapfa nk’ibimonyo kuva iyo Kagitumba ka Byumba na za Kidaho cya Ruhengeri,abarokoste akandoyi bakwira imishwaro jenoside zirikurikiranya, na n’ubu inzira ndende y’Abanyarwanda bahunga iracyakomeza kwishushaya ku migabane yose y’isi.
FPR uko yagashyiste mu Rugwiro iti ibya DEMOCRASI mubyibagirwe, iki gihugu twarakibohoje ; nitwe twenyine dutegeka, uzibeshya ngo aratuvuguruza imbunda n’amasasu turacyabifite kandi n’udufuni ntaho twagiye, ngo icyakora Kigali twarakubuye amagorofa twarazamuye aragera ku ijuru, mwemerewe kuza Kureba ntabwo mwemerewe kuvuga ibyo tudashaka....
None ibyo twabyita ngwiki!?
Ubugaruzwa muheto se? Ubwirasi burenze igipimo cyangwa AGASUZUGURO k’abibwira ko aribo bazi ubwenge gusa( kakandi kanuka nabi cyane ariko) ?
None rero Banyarwanda dusangiye UBWENE-gihugu na FPR uko mbibona inzira ni ebyiri :
(1)Twemere agaciro k’abacu twakundaga bapfuye urwagashinyaguro kaguran we izo ngirwa magorofa yo mu mugi wa Kigali (ngo ukubuye kandi ukagendwa nabambaye inkweto gusa)abasigaye tubeho nk'ingaruzwamuheto twicishwe inzara,ntaburenganzira cyangwa ubwisanzure na buke dufite ku byacu n’abacu, tubeho nk’abanyamahanga mu gihugu cyacu.
(2)Cyangwa dukenyere twitere duharanire ko iyo DEMOCRASI FPR yaje igurisha iyiduha VUBA NA BWANGU kuko aribwo buryo bwonyine mbona twaha agaciro abacu twakundaga, twari tugikeneye baguye muri iyi ntambara kandi batari bagishijwe inama n’abayitangije.
Umwanzuro
Ndangize mbabaze abanyarwanda nti,iyo mubonye umubyeyi nka Victoire Umuhoza w'Abanyarwanda yiteye Ingabire ye y’ubutwari akazamuka ku gisozi akunamira abikuye ku mutima urwibutso rw’abazize jenoside yakorewe Abatutsi , ariko kandi agatinyuka no kuzizirikanira mu ruhame ko hari n'abandi Banyarwanda batabarika nabo bazize ubwoko bwabo(abahutu) kuva tariki ya 1 ukwakira 1990 kugeza na n’ubu ; akibutsa ko abo nabo bakeneye kwibukwa n’ababo no kunamirwa n’abasigaye bose mu rwego rwo kugirango umutwaro uremereye w’amahano yagwiririye Abanyarwanda atubere ikiraro kitwambusta mu Rwanda rw'ubworoherane n’ubwiyunge busesuye ; FPR-Inkotanyi aho kumwambika urugori rw'indabo n’ishema ry'uwabyariye u Rwanda ikamwambika amapingu, ikajugunya muri gereza imyaka umunani!!!
Ni ikihe kimenyesto kindi mutegereje ngo duhagurukire icyarimwe twigobotore ako GASUZUGURO k’abuzuye umurengwe w’amaraso y’abacu kisasiye ngo kagere ku butegesti ni karangiza kadukandamize nta mbabazi?
Nadine Claire Kasinge