EVODE UWIZEYIMANA KUKI YIBASIWE N’ABAMBARI B’INTORE Z’UBUTEGETSI BW’IKIGALI ?

Publié le par veritas

Kuva mu kwezi kwa mbere ku mwaka w’2003,ubutegetsi bwa FPR bwatangiye guhindura isura ku buryo bugaragara ; abantu batangira guhohoterwa, hasohoka amaraporo y’abadepite yerekana ko abantu barimo bacengeza ingengabitekereo ya jenoside , dore ko ari nabwo ako kajambo kari kamaze kuvumburwa n’umusaza Safari wari wahawe ikiraka cyo gusenya ishyaka MDR, ndibuka amagambo menshi yavuzwe muri icyo gihe ku radiyo Rwanda uwitwa abbas MUKAMA yakamejeje. Ubwo icyakurikiyeho ni uko Cyiza Augustin yazimijwe, na depité Léonard HITIMANA.

 

Ntibyagarukiye aho kuko muri uwo mwaka , hafunzwe abagabo benshi barimo KAVUTSE Léonard na KABANDA Pierre Célestin, ubwo ishyaka MDR riba riracecekeshejwe, twinjira mu matora yikinamico TWAGIRAMUNGU Faustin aba agizwe interahamwe, abaketsweho ku mushyigikira bagakanirwa urubakwiye , abantu barahunze, abandi barafungwa , abandi barapfa , abacitse ku icumu basigara badagadwa. Muri icyo gihe Evode  Uwizeyimana ndetse akaba yari no mubantu bari bashyigikiye umukandida TWAGIRAMUNGU Faustin ntiyavuzwe nkuko muri iki gihe arimo avugwa. Ntabwo nzinduwe no kuvuga ubuzima bwa Evode Uwizeyimana ngo nasobanure uko yitwaye muri icyo gihe kuko aracyariho kandi ababishatse bazamwibariza ibye ; ahubwo ndagirango mvuge ku mpamvu yibasiwe muri iyi minsi: Ni uko agerageza kuvuga ukuri kw'ibintu ntamere nk'umwidishyi nkuko benshi bari mu butegetsi mu Rwanda bameze muri iki gihe, yagerageje gusobanura ibyiriya raporo ya Loni yerekeranye n'ihohoterwa ry'uburenganzira bw'ikiremwamuntu cyane cyane ibyaha by'ubwicanyi byakorewe impunzi z'abahutu muri Congo kuva 1993 kugeza 2003 n'ingaruka zayo, mu gihe abandi barushako gutera indirimbo ya mama wararaye ngo raporo ni ibipapuro! Nibura niba mutekereza mwagombye kumenya wamugani uvuga ngo:" inyandiko irabikwa , amagambo akaguruka (l' écrit reste mais la parole s'envole)!" . Kubwange ndabona Uwizeyimana Evode ameze nk'umuhanuzi, niwe ubwira abantu ibizaba bakamuseka ,abandi bakamwima amatwi bamara kubibona bati runaka yarabivuze!

 

Nasobanuye haruguru uburyo mu mwaka w’2003 FPR yahinduye isura y’imiyoborere yayo, igatangira kwica abo yigaruriye kuko kuva mu 1990 nicyo yikoreraga gusa , gufunga , no gutitiza abanyarwanda hato na hato n’amaraporo adashira ngo yerekana uko ingengabitekerezo irimo ikwira mu gihugu cyose. Muri icyo gihe niho havutse amazina y'amashyirahamwe atarabayeho nk'ITARA maze bashyiramo Makuza Bernard kugirango abanze acishe make! N’ubwo ibyo byose byakozwe kugeza ubu, itangazamakuru ryose rikaba ryarigaruriwe na  FPR none ubwo Evode avuga abanyarwanda bakamwumva ku itangazamakuru ritari irya FPR , intore zihita zisimbukira hejuru riti nabambwe! Barabyina iyashaje! ,bari bamenyereye ryatangaza makuru ryo mu Rwanda, rigenzurwa na FPR utavuze rumwe nayo akajya mubandi , abaturage tukumvishwa ko imbaraga za FPR zikubye incuro 1000 kuzo yari ifite muri 1994. Nyuma yibyo hari udutendo twagiye tuvumbuka mu gihugu, abaturage twese yewe na ba ba  Evode mwikoma batazi n'iyo byaturutse, tukabona bituguye hejuru; reka ntange ingero nke zikurikira :

 

  1. Mu mwaka 2006, u Rwanda rwacanye umubano n’igihugu cy’ubufaransa kuko umucamanza wigenga Jean Louis Bruguière yari amaze gutanga inzandiko zifata abantu bo mubutegetsi bwa leta ya FPR bakekwaho kugira uruhare mu ihanurwa ry’indege yarimo prezida Habyarimana Juvénal na Ntaryamira cypriano w’u Burundi. Ubwo abafaransa barahambirijwe , abanyarwanda dushorwa mu mihanda, amagambo aravugwa karahava. None se aho Evode yabigizemo uruhe ruhare!
  2. Icyemezo cyo guca igifaransa mu Rwanda ! Ntimwibwire ko kiriya cyemezo kidakomeye, nta nteko ishingamategeko yakigiyeho impaka kandi nyamara urwo rurimi rukoreshwa n’abanyarwanda benshi bize mu Rwanda kandi rukaba rwanditse mu itegeko nshinga abanyarwanda bavuga ko bitoreye nk’ururimi rwa kabiri mu gihugu rukoreshwa n’ubutegetsi nyuma y’ikinyarwanda. Abo bose bibasira Evode n’iyo mvaho n’ibindi ntacyo bavuze kuri icyo kibazo kandi kireba abanyarwanda benshi. Niba abantu bize bahindutse injiji kuko batigiye icyongereza mu mihanda ya Kampala cyangwa Nairobi ari aba boyi shoferi ubwo urumva tugana he? ibyo wabishinja iyihe radiyo!. Ubu bose basubijwe mu ishuri, abandi barumiwe.Aha nabibutsa ko Ministre Muligande yavuze ko igifaransa kizagaruka mu Rwanda ari uko u Bufaransa bwagarutse gukoroniza u Rwanda.Ubu se ubufaransa buzigisha abanyarwanda mu gifaransa ubukoloni bwagarutse?
  3. Ifatwa rya Roza Kabuye ! Roza wacu yafatiwe mu Budage bamuzana mubufaransa gusubiza ibibazo kubyerekeranye n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, ubwo u Rwanda ruhita rufunga ambassade y’abadage, ubwo badushora mu mihanda tugenda turirimba ngo turashaka Roza wacu ; nyuma Roza yaje kurekurwa asubira mu Rwanda ariko imyigaragambyo twari twiyemeje kugeza i Paris ntitwashoboye kuyigezayo ! None se Roza wacu ubu bite? Twagiye dushishoza tukareka kwimika ikinyoma cyangwa tukirinda kwibasira abavuga ukuri!
  4. Ifungurwa ry’umubano w’u Rwana n’u Budage ndetse n’ubufaransa , nta munyarwanda numwe wagiye mu muhanda wabaza uko byagenze ngo agusobanurire ! Kagame yaratunguranye ati abafaransa nibagaruke! Ubwo se ntacyo bibabwira banyarwanda!
  5. Mu mezi ya shize hasohoke ikegeranyo cya Loni ku bwicanyi ingabo za FPR zakoreye abahutu muri Congo, ubwo Mushikiwabo ahita yandikira umunyamabanga mukuru wa Loni ko iyo raporo itagomba gusohoka na rimwe ko kandi niba isohotse ijambo jenoside ritagomba kugaragaramo ko niba bibaye gutyo u Rwanda ruzafata ibyemezo bikaze rugakura n’ingabo i Darfour muri soudan, ubwo kagame yanyarukiraga i New York ntituzi icyo bamuteye ahita avuga ko atigeze avuga ko u Rwanda ruzakura ingabo muri Congo. Ubwo ku italili ya mbere y’uku kwezi ya raporo loni yarayitangaje , ngirango abazi kubara basanze ijambo jenocide ryaravuzwemo incuro zirenga icumi! None abamagana , ubwo murumva aho hatarimo ikintu?

 

Aha ni ingero natangaga kuko hari udutendo twinshi iyi leta ikora maze ikajya hariya ikabwira abaturage ko nta kibazo rwose, ntabwo navuze ko nko kw’iperereza ry’ihanurwa ry’ingege yari itwaye Habyarimana ryabereye ikigali, radiyo Rwanda n’ibyo binyamakuru byayo byirirwa bivuga ko raporo ya Bruguière yabaye imfabusa mu gihe umucamanza ushinzwe iyo dosiye yivugira ko ataje ikigari guhindura ibyo Bruguière yakoze ko ahubwo yaje kubyuzuza . Abaturage bumva ikinyarwanda gusa wenda ntibabibwiwe , ariko nta Evode abivugiye kuri BBC mu kinyarwanda , inkuru yaba ibaye kimomo! Ngicyo ikibazo Evode apfa n'abamwibasiye , ni uko akubitira ikinyoma ahagaragara!

 

Mu minsi ya shize twaratangaye cyane Ministre w’intebe w'igihugu cya Espagne yanga kwakira kagame mu gihugu cye ndetse akamwegeza kure cyane yaho ubutegetsi bwa Espagne bukorera ngo atareba no ku mazu yabo, ngo ni ikihebe kandi afite amaraso ku ntoki ! Aya makuru ntiyigeze abwirwa abanyarwanda, ahubwo bavuze ko kagame yakoze urugendo rw'igitangaza muri Espagne , niba rero Evode avuze uko byagenze cyangwa BBC , barahita bacika ururondogoro ngo Evode n'amaradiyo ye!

 

None Banyarwanda mwavuye kuri Evode n’ayo maradiyo ! mbese uvuze ko nyir’urugo yapfuye mwagize ngo niwe uba yamwishe ! Ubu aho ibihe bigeze,nubwo abanyarwanda bose  barara baririmbira kagame nk’uko babikoreye Musinga kugeza ageze i Moba ntabwo byabuza Kagame guhangayikishwa n’ibimwirukamo, afite dosiye zikomeye kuburyo gucecekesha abantu ntacyo byatanga, wenda kagame ashobora kuzivira kuri iyi si atabiryojwe ariko mbabariye abidishyi be badashaka kuvuga uko ibintu byifashe!

Kagame yifitiye ibibazo kandi arabibabwira ntimubyumve, iyo avuga ngo kuyobora igihugu nk’u Rwanda biragoye burya aba avuze byinshi, ariko igihe yari mwishyamba arwana siko yabitekerezaga ! None mwe mwikoma Evode , mutubazo duke cyane kagame yagira abitewe na Evode ni tuhe ! Nimureke gukabya , nimubwize abanyarwanda ukuri ko bagomba koga magazi ko amazi atakiri yayandi !

Iyo kagame mubona arwana n’umutegarugori nka Ingabire mubona adahangayitse ?

Iyo muvuga ngo raporo ya loni nta cyo ivuze Mushikiwabo we yivugirako bafitanye ikibazo na loni ntacyo bibabwira ! None se ibyo ni EVODE uba wamutegetse kubivuga ? Nimukomeze mwikirigite ! Nimwegere ababayobora bababwize ukuri ,gusa icyo nababwira ni uko amaraso asama ! Iyo muvuga ngo nta muntu FPR yishe muba muzi imiryango y’impyubyi iri mu Rwanda kubera FPR ? ese mwagize ngo ni Evode ubabara gusa ! None se ko ibibazo byatangiye kwigaragaza muri 2003 hari umuntu wavugaga ko FPR yishe abantu muri congo mbere yaho ,ariko ababizi bari babyibitseho, babasilikare n'abazungu bazaga gutera ingabo z'inkotanyi mu bitugu bagendaga bifatira amashusho, byose birazwi, wenda wabona ariyo beretse kagame agahindura imvugo!  Ariko kuko abakoze ayo mahano bari bafite  inkomanga kumutima niyo mpamvu kwica abatavuga rumwe nabo bitahagaze, kandi bamara kubica nabwo ntibagire amahoro bikageza naho kagame ubwe yivamo imbere y'abadepite b'inkomamashyi ati" twacyuye impunzi muri Congo abanze kugaruka turabarasa! ! Ni muve ku giti mujye ku muntu, ejo Kagame niyica Ingabire mukabona asaze nk’umwami Mazimpaka muzavuga ngo ntibizavugwe ! Ndabona abanyarwanda babaje ! Ntibazi aho bagana, kandi ngo amatwi y’ihene yumva ahiye , mube mwiteze ingaruka z’ubutegetsi bukora gutya !

 

Mbifurije kuvugisha ukuri no kujya inama naho ubundi turashize !

 

 

NGOGA Jean

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article