ESE IBYO RUDASINGWA ATANGAZA BIFITE GACIRO KI?

Publié le par veritas

Rudasingwa ThéogèneIyo urebye imikorere ya Dr Rudasingwa  usanga akora nk’umuntu ucanye umuriro wo kota, iyo abonye ugiye kuzima yongeramo urukwi cyangwa akenyegeza kugirango ukomeze wake, ariko yirinda gushyiramo inkwi nyinshi icyarimwe ngo utaka cyane nawe ukamutwika! Abakurikiye ibyo Dr RUDASINGWA yatangaje mu minsi ishize ku rupfu rwa Perezida HABYALIMANA, ukareba ibyo atangaje ubu ku rupfu rwa Perezida Laurent Désiré KABILA wa Kongo, bituma abantu bibaza byinshi.


 

Ibi Dr RUDASINGWA atangaza nta gushidikanya ni ubutwari kuko hari benshi babimwangira ariko n’ubundi n’ibintu abantu baba basanzwe bazi, igishya n’uko byemezwa n’umuntu wakoranye na Perezida KAGAME hafi. Ibi byose ariko icyo bihurizaho n’uko ari ibintu byibasira Perezida KAGAME wenyine, ntibyibasire système yose ya FPR. Kandi amabanga atazwi abanyarwanda bakeneye kumenya arahari menshi ariko abantu bibaza impamvu Dr RUDASINGWA atariyo atangaza akivugira ibishinja Perezida KAGAME gusa.

Ibi bigaragaza ko RNC cyangwa Dr RUDASINGWA bashaka gukingira ikibaba FPR cyangwa bamwe mu bayigize. Ibi byatuma umuntu yibaza byinshi, birimo n’uko abantu bari muri Leta ya KAGAME barangije kwinjira mur RNC rwihishwa kera.

 

Kuba RNC ikingira ikibaba abantu bamwe bo muri FPR byerekana ko iminsi ya Perezida KAGAME ibaze. Hari abavuga ko Coup d’Etat idashoboka ariko bakiyibagiza ko kwica Perezida KAGAME byo bishoboka cyane. Bigaragare ko RNC yirinda gushyira hanze abari mu butegetsi babona batari inyuma ya Perezida KAGAME cyane kugira ngo babahe amahirwe yo kubafasha guhindura ibintu. RNC twavuga ko ari Cancer iri mu bwonko bwa FPR izayihitana igihe nikigera. Kuko FPR ya kera yari ikomeye, ishyize hamwe ubu imaze kunegekara aho abayitekererezaga ndetse n’ingufu zindi zayo zari mu bayoboke zambuwe agaciro kagashyirwa mu ntoki z’umuntu umwe ariwe Perezida KAGAME. Abanyamuryango b’imena bambuwe ingufu kubera kubwiza Perezida KAGAME ukuri basimbuzwa inkomamashyi zikiriza ibyo Perezida KAGAME avuze gusa.

 

Abatareba kure cyangwa amaso yabo ahumye kubera amaranga mutima ntabwo babona ko Perezida KAGAME asigaje igihe gito, hari benshi bari mu butegetsi bwa Perezida KAGAME bamaze kurambirwa iterabwoba, agasuzuguro n’igitugu cye ku buryo gukorana na RNC bitananirana niba bitaranatangiye gukorana nayo ahubwo, kandi mu gihe RNC nayo babona mubyo ivuga itabibasira cyane cyangwa idafite umugambi wo kubagirira nabi dore ko n’abayigize ari abavandimwe babo, inshuti, abantu bakoranye igihe kinini, cyangwa abantu basanzwe baziranye kuva kera cyane. Abantu benshi bakomeye muri Leta ya KAGAME cyane cyane abari muri FPR kuva kera batinyuka gutuka RNC ni bake, abenshi baricecekera cyangwa bakirengagiza. Mu gihe abatazi igihugu kirwana n’ikindi baje muri FPR vuba cyangwa badafite amakuru ahagije aribo biha kurwana intambara batazi abarwana abo ari bo.

 

Uko bigaragarira benshi intambara hagati ya RNC na FPR ni hagati y’abantu baziranye, bazi icyo bapfa, hari ibyo bashobora kuregana mu ruhame hari n’ibyo badashobora kuregana kuko bose byabakoraho. Ibyinshi twumva bivugwa na RNC akenshi usanga ari ibintu Perezida KAGAME yagiye akora yanze kumva inama z’abo bakoranaga kera cyane cyane abari muri RNC ubu. Iyo unasomye imbuga Leta ikoresha itukana, ubona hibasiwe RNC gusa kandi ikibasirwa ku bintu bimwe na bimwe bishinja bamwe mu bayigize babona bidashobora kuregwa na Perezida Kagame mu gihe biba bihari byinshi bahuriyeho, kandi byanatesha agaciro gahunda RNC irimo yo kwiyegereza amashyaka yiganjemo abahutu!

 

Nta gushidikanya ko benshi mu banyamuryango ba FPR bifuzaga ko FPR yafata ubutegetsi ariko ikavunguriraho n’abandi. Hakabaho demokarasi ariko FPR ifitemo ingufu n’uruhare runini, aho kugira ngo bigende bityo bagiye kubona babona bashyize hejuru inyamanswa ifite amakare, itumva, ishobora kuzabamarisha banareba nabi nabo ikabarya.Ikigaragara n’uko igihangayikishije abanyamuryango bamwe ba FPR na RNC n’uburyo bwo kwikiza Perezida KAGAME nabo batabigendeyemo cyangwa ngo bashyire abatutsi bene wabo mu kaga.

 

Abareba kure basanga kwiyegereza abahutu no gushaka kumvikana nabo ariwo muti ushobora gutuma basohoka muri iki kibazo. Rero imikoranire RNC ishaka n’amashyaka yiganjemo abahutu akenshi igamije gushyira mu bikorwa zimwe muri gahunda FPR yari ifite nk’umuryango ariko zikagenda ziburiramo kubera igitugu n’inyota y’ubutegetsi bya Perezida KAGAME ndetse n’ubutagondwa no kutareba kure kw’abatutsi bamwe na bamwe bo muri FPR.


 

Marc MATABARO

Rwiza News

 

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article