ESE BIRASHOBOKA GUTEGEKA ABANYARWANDA UDAKORESHEJE DICTATURE ?

Publié le par veritas

Karame-arashaje-copie-1.pngPolitiki y'igihugu cyacu igeze ahakomeye. Ibyo na Paul KAGAME ubwe asigaye abyemera. Ibibazo u Rwanda rufite muri iki gihe bimaze kumushajisha kandi akiri muto. Muri iki gihe abantu bakomeje kwibaza aho u Rwanda rugana kuko aho ruvuye ho ntawe uhayobewe. Abahanga mu byerekeye amateka, politiki n'amategeko bakomeje gusesengura icyo kibazo bashishikaye.


 

Abanyamakuru bacu bashinzwe isesengura mu bya Politiki baganiriye na Mzee Tito KAYIJAMAHE kuri icyo kibazo ababwira icyo abitekereza ho ahereye ku nyandiko yise Ese birashoboka kuyobora abanyarwanda udakoresheje igitugu ? Uwo mugabo urengeje imyaka mirongo itanu y'amavuko  akurikiranira hafi ibibera mu gihugu cyacu, agakunda no kubisesengura. Yakoze imirimo inyuranye mu Rwanda, ubu aba hanze yarwo ku mpamvu zitamuturutseho. Mutubwire namwe icyo mubitekerezaho.
 

Prezida Paul KAGAME arananiwe, kandi arihebye. Icyo benshi bahurizaho ni uko ibibazo bimaze kumurenga. Duhereye ku nyito y'iyi nyandiko ya Tito KAYIJAMAHE, icya mbere twababwira ni uko ijambo gutegeka arikomeyeho cyane, kubera impamvu tugiye kubasobanurira. Leta ya FPR ikimara kujyaho, yihutiye guhindura byinshi yabonaga ko bibangamiye gahunda yayo yo kujijisha abaturage babumvisha ko babazaniye demokarasi n'imiyoborere myiza itandukanye n'iyo ku ngoma ya Juvénal HABYARIMANA bari bamaze guhirika.

 

Ni muri urwo rwego ijambo Ubutegetsi bahise barisimbuza Ubuyobozi. Ngo bo barayobora ntibategeka, bivuze ko ubutegetsi ari ubw'ingoma y'igitugu. Ubwo abategetsi bahise bitwa abayobozi. Nyamara iyo usesenguye neza, usanga ijambo kuyobora riteye impungenge kurushaho, kuko risobanuye gushorera abantu nk'ushorera amatungo, ubajyana aho batazi batanagusabye kubajyana. Cyangwa se kuyobora umuntu utabona utazi n'iyo ajya. Abanyarwanda ariko si impumyi cyangwa amatungo agomba kuyoborwa yerekezwa aho atazi.

 

Iyi mvugo y'Ubuyobozi ni imvugo iranga Leta y'igitugu ishaka kuyobya uburari yerekana ko idategeka ko ahubwo yereka abaturage inzira bagomba kunyuramo, nyamara ari uburyo bwo kumvisha  abaturage ko bakeneye umuntu ubatekerereza akabajyana aho yishakiye nta ruhare babifitemo.

 

Turemeranya na Tito KAYIJAMAHE ku ijambo yakoresheje mu nyandiko ye kuko umutegetsi nyawe ni ufatanya n'abaturage guhitamo inzira ibanogeye, kandi agashyiraho itegeko rituma bose berekeza muri iyo nzira kuko ari nziza, ntawe uhohotewe cyangwa ngo asigare inyuma. Itegeko rero si ribi iyo rigamije gufasha abaturage kubahiriza ibyifuzo byabo. Itegeko ntiribangamira démokarasi. Naho kuyobora harimo urujijo na cya kinyoma cya FPR.

 

Irindi jambo Mzee KAYIJAMAHE yakoresheje mu nyandiko ye ngirango tuvuge ho rumwe ni dictature. Iryo jambo rirasobanutse ariko ku batumva ururimi rw'igifaransa nababwira ko rishatse kuvuga igitugu. Ni ubutegetsi butavuguruzwa, aho umukuru w'igihugu ari ntavogerwa, icyo ashatse ni cyo gikorwa, ntawe ujya impaka. Ubutegetsi nk'ubwo bwabayeho hirya no hino ku isi, mu Rwanda kuva rubaye Repubulika nibwo buryo bwonyine bwakoreshejwe mu gutegeka abaturage.

 

Kuri iki gihe  kuva FPR ifashe ubutegetsi, dictature cyangwa se igitugu cyafashe indi ntera, ariko hakoreshwa amagambo asize umunyu kugirango hagaragare isura nziza itandukanye n'uburyo igihugu gitegekwa. Ayo ni nk'ubuyobozi, imiyoborere myiza, kwegereza abaturage ubuyobozi n'ubushobozi, kwitorera abayobozi, n'andi magambo ahishe igitugu gikoreshwa n'abiyicaje ku ntebe bakoresheje uburiganya. Ibyo bivuze ko kubwira umunyarwanda igitugu, n'iyo yaba atarize ngo amenye ko byitwa dictature nta gishya kuri we kuko ari bwo buzima abamo buri munsi.

 

Tugarutse ku nyandiko ya Tito KAYIJAMAHE nyirizina, arasanga ko gutegeka abanyarwannda bitoroshye kubera impamvu agaragaza, akaba avuga ko zidahindutse bizagorana guhindura imitegekere y'u Rwanda.

 

01. ABANYARWANDA BOSE BAZI POLITIKI

 

Mzee KAYIJAMAHE avuga ko yagenze mu bihugu byinshi, ariko ntiyigeze abona aho abantu bose bazi politiki kandi bakayikurikrana umunsi ku wundi nta kibacika, ku buryo iyo umuturage utarize aganira politiki n'ufite doctorat usanga nta tandukanirizo ririmo. Ibyo avuga koko nibyo kuko n'umutegetsi iyo ageze mu giturage aravuga bakamuha amashyi yagenda bagasigara bavuga ngo buriya se ari mu maki ? Uriya si mwene Kanaka w'i Bunaka ? Buriya se arashaka kuturusha ubwenge ?

 

Icyagaragaye rero mu myaka ishize, ni uko abategetsi bakunze guhura n'ikibazo cy'uko abanyarwanda atari injiji nk'uko bamwe babyibeshyaho. Bazi kureba ukuri,, ikibazo bafite ni uko nta bwisanzure bahabwa bwo kugaragaza uko kuri. Kugirango uko kuri kutagaragara, abategtsi bahitamo gukoresha igitugu, ukaba usanga abanyarwanda basa n'aho bamaze kumenyera iyo système (accoutumance). Iyo bimeze gutyo, biragoye guhindura société mu buryo bugaragara.

 

02. ISHYARI N'INZIGO

 

Ikindi cyashegeshe société nyarwanda kandi cyakunze kugaragara mu myitwarire y'abanyarwanda n'ubwo atari bose, ni ukugira ishyari. Umuntu iyo azamutse agahindura imibereho kubera imbaraga ze n'ubwenge bwe, hari abatangira kuvuga ko yibye, ko ari umutekamutwe, bakamuhimbira ibyaha birimo n'icya Génocide cyangwa ingengabitekerezo yayo, kugirango ubutegetsi bumubakize bube bumubitse ahatagera izuba bityo n'ibikorwa bye bisubire inyuma. Bakifuza ko niyo yazagaruka yazasanga abana be barabaye mayibobo, urugo rwe rwarasenyutse,... Abagira ishyari ryiza ryo gushaka kugera kucyo mugenzi wabo yabarushije bamugishije inama z'uko yabyitwayemo si benshi.

 

Mu Rwanda kandi hakunze kugaragaramo umuco mubi w'inzigo. Umuntu yaguhemukira, n'iyo yakwishyura ibyo yangije akanasaba imbabazi, n'iyo wazimuha ku mugaragaro, ariko kenshi ku mutima hasigaraho inzika yo kwihimura cyangwa kwihorera. Uwo niwo mutego FPR yaguyemo kandi bizayigora kuwikuramo. Inzigo n'inzika ntibyubaka, ahubwo bikomeretsa kurushaho imitima y'abantu ku buryo kubayobora biba bitoroshye.

 

03. GUHAKWA

 

Umuco wo guhakwa nawo wakunze kuranga abanyarwanda mu bihe byashize. Kandi na n'ubu uracyariho mu myitwarire y'abantu ku kazi, mu mibanire y'abantu n'abandi,... Hari umugani uvuga ngo ukuri wavugishije uraguhakishwa. Bivuze ko umuntu ashobora kwemera kurengana cyangwa ko bagenzi be barengana abireba, kugira ngo atavugisha ukuri akikura n'aho yari ari.

 

Ubundi guhakwa ntibyari bibi, kuko byatumaga umuntu akorera ufite icyo amurusha bityo akabona amaramuko. Kubera ko umuntu washoboraga guhaka abandi yabaga ari umunyamaboko, umuhatsweho ntawamuhutazaga, yabaga arinzwe. Ariko kubera rya shyari twabonye, iyo babonaga umuntu atonnye kuri shebuja kubera ko ashima imirimo ye, batangiraga kumucerereza, bakamuhimbira ibyaha by'ibinyoma, bikaba byanatuma anyagwa. Uwo muco mubi rero wokamye abantu batari bake, utuma ikinyoma gihabwa intebe, kigakoreshwa kugira ngo bamwe bahirike abandi ku myanya y'ubutegetsi babone uko babasimbura.

 

Niyo mpamvu kuyobora abantu batavugisha ukuri kandi bahakirizwa ubu bamaze kuba benshi bizagorana. Uwo muco mubi wo guhakirizwa utuma abategetsi batamenya neza umubare w'ababashyigikiye uko ungana. Kuko icyo bavuze cyose abantu bakoma amashyi. Bamara kugera ahiherereye bati kiriya turakirambiwe ariko ntabimenye. Kubera guhakwa, na za Maneko z'abategetsi ntizibabwiza ukuri ku mwuka uri mu baturage.

 

Niyo mpamvu iyo ingoma ihirimye, abagiyeho bahabwa impundu, abavuyeho bagahabwa induru. Ba bandi bazi guhakwa nibo ba mbere bakomera amashyi abategetsi bashya, n'iyo baba batemera amatwara yabo. Kuyobora abantu nk'abo rero ushaka gukoresha ukuri ntibyoroshye na mba. Nibo ba mbere bajya kwirirwa mu ma salons y'abategetsi babatungira agatoki abambari b'ingoma ikuweho nyuma bakagororerwa imyanya ikomeye mu butegetsi.

 

04. AMOKO

 

Ikibazo cy'amoko nacyo ni kimwe mu byadindije imyumvire y'abantu. Mzee Tito KAYIJAMAHE arasanga mu mateka abanyarwanda babayemo baratojwe gutekereza bahereye ku moko. Amoko y'abanyarwanda, aho kuba uburyo bwo kwuzuzanya, yabaye ikintu gikomeye abanyepolitiki bakoresheje kugirango batanye abanyarwanda babone uko babayobora nk'impumyi. Ibyo benshi mu bashakaga kugera ku butegetsi barabikoresheje kandi babugezeho. Ibyo rero byatumye mu mitekerereze ya benshi hajyamo ko uwo mudahuje ubwoko nta kiza cyamuturukaho. Iyo turufu y'ubwoko kandi yakoreshejwe na bamwe mu banyepolitiki b'abaswa, babeshye abanyarwanda ko nta moko abaho, kugirango batamenya ikibazo nyacyo kibadindiza n'umuti wo kugikemura.

 

05. DEMOCRATIE

 

Mu gihugu cyacu, hagiye habaho inkubiri ya Démocratie mu bihe binyuranye. Ariko icyagaragaye ni uko abanyarwanda batarumva démocratie nyayo icyo ari cyo kubera impamvu zo kutagira aba Leaders babishoboye. Mu mitwe y'abantu hagiyemo ko bagomba gukurikira uwo bavuka hamwe cyangwa bahuje ubwoko, batitaye ku bitekerezo bye cyangwa kuri programme politique agaragaza. Ibyo nabyo bidindiza imitegekere y'igihugu.

 

06. UBUKENE

 

Kugeza ubu abanyarwanda barakennye cyane. Ubu bukene nibwo buha icyanzu umuco mubi wo guhemuka, kwiyandarika, kutaba inyangamugayo, ubujura, ruswa, uburaya, n'ibindi bibi byinshi bya mpemuke ndamuke. Leta zagiye zibaho ntizigeze zihagurukira ikibazo cyo kubonera imirimo abanyarwanda cyane cyane urubyiruko. Ntizigeze zumva ko umuntu agomba gutungwa n'umurimo we. Nyamara ugasanga Leta irabwira abantu ngo nibishakire imirimo, ariko n'iyo bagerageje ikabirukanamo ngo barateza akajagari cyangwa ngo baranduza umujyi. Uzayobora u Rwanda rero mu bihe biri imbere afite akazi katoroshye kuko agomba gushyiraho système ituma buri munyarwanda wese abona umurimo umutunga bitabaye ibyo ntazabashobora kuko ntibyoroshye gutegeka umuntu ushonje cyane cyane iyo utamwereka uburyo bwo kwivana muri ubwo bukene.

 

07. INYOTA Y'UBUTEGETSI

 

Kubera imitegekere mibi muri politiki n'ubukungu igihugu cyacu cyabayemo muri iyi myaka ishize, abantu benshi cyane cyane abize basigaye birukira muri politiki kuko ariho honyine basanga babona amaramuko bagakira vuba bitabagoye. Mu Rwanda ntibishoboka ku muntu wize gukora carrière mu byo yigiye kubera politiki mbi. Abagize amahirwe bakagera kuri ubwo butegetsi bakora uko bashoboye bagashyiraho amategeko atuma babugumana igihe kirekire bagaheza abandi. Abari muri opposition iyo bageze muri Leta bakora nk'ibyo abo basimbuye bakoze.

 

08. INTAMBARA

 

Bimaze kugaragara ko intambara ari imwe mu nzira y'ubusamo yo gufata ubutegetsi nk'uko bimeze hirya no hino muri Afrika. Usanga bamwe binjira abandi basohoka. Abinjiye bakora ibishoboka ngo bagume kuri ubwo butegetsi. Abasohotse nabo batangira kwisuganya kugira ngo batere igihugu bahirike Leta bongere basubire ku butegetsi. Ugasanga bihora ari gatebe gatoki. N'ubu mu Rwanda niwo mwuka uhari. Ariko ibyo bigomba kurangira kandi vuba.

 

09. GENOCIDE

 

Mu Rwanda hagiye habaho intambara mu bihe bitandukanye, zigahitana abasirikari n'abaturage basanzwe, ariko ibyabaye mu bihe bya vuba byo ntibisanzwe. Iyo bigeze ko abantu bicwa bazira ubwoko bwabo byo ni agahomamunwa. Génocide yakorewe abahutu kuva muri 1990 na 1996-1997 na Génocide yakorewe abatutsi muri Mata -Nyakanga 1994 biteye agahinda. Izo génocides zombi zakomerekeje bikomeye imitima y 'abanyarwanda. Gutegeka abo banyarwanda utabereka inzira nyayo yo kwiyunga no kongera kubaka igihugu cyabo nta buryarya nabyo ntibizoroha. Haragomba umugabo ubishoboye.

 

Kongera kunga abanyarwanda bigomba gushingira mbere na mbere ku butabera busesuye. Abagize uruhare muri ayo mahano abo aribo bose bakabibazwa, abasabye imbabazi bakazihabwa, ariko hakabaho guhana ibyaha hakurikijwe amategeko. Umutegetsi washaka gufasha ubwoko bumwe kwihimura ku bundi ntiyashobora kunga abanyarwanda no kubaka société ishingiye ku kuri. Ni ngombwa ko abo ku mpande zombi babuze ababo bahabwa uburenganzira bungana bwo gushyingura ababo mu cyubahiro no kubibuka uko bikwiye, kuko abahitanwe n'ayo mahano bose bari abantu . Umutegetsi uzakora ibyo niwe uzashobora abanyarwanda.

 

10. AMACAKUBIRI

 

Igihugu cyacu cyugarijwe n 'amacakubiri. Abadakomera amashyi ubutegetsi buriho baritwa amazina anyuranye kugirango batabwe mu kagozi bityo bahezwe ku byiza by'igihugu. Abatutsi batinyutse kunenga ibibi bikorwa n'ubutegetsi buriho baritwa abajura, ibisambo, ibigarasha,...Abahutu nabo batinyuka kuvugisha ukuri biswe ibipinga, interahamwe,... Icyo abo bose bahuriraho ni uko bitwa forces négatives. Ubu hadutse ikintu kitwa idéologiegénocidaire cyangwa ingengabitekerezo ya génocide igamije gucecekesha abatavuga rumwe na Leta, benshi bakaba baheze mu munyururu kubera iyo ntwaro kirimbuzi ya FPR. Hakenewe ingufu nyinshi n'ingamba zihamye kugirango ayo macakubiri acike mu bana b'u Rwanda.

 

UMWANZURO:

 

Nyuma y'ibyo tumaze kubona duhereye ku kiganiro twagiranye na Mzee Tito KAYIJAMAHE ku bijyanye n'inyandiko ye twavuze haruguru, turasanga igisubizo ku kibazo yabajije cyabonetse . Yarabajije ngo Ese birashoboka kuyobora abanyarwanda udakoresheje igitugu ? Igisubizo ni YEGO.

 

Muri iyi myaka ishize, abanyarwanda bayobowe nabi cyane hakoreshejwe igitugu. Muri ubwo buyobozi bubi, ingeso mbi zahawe intebe: ikinyoma, amacakubiri, ubugambanyi, urwango, ubusambo, kwigwizaho umutungo wa rubanda, ruswa, akarengane, gufunga abantu bazira ubusa, ubwicanyi,...

 

Kugira ngo ibyo byose bicike, u Rwanda rukeneye ubutegetsi bushya bushingiye ku kuri, Abaturage bagahabwa rugari bakitorera ababayobora mu gihe kizwi kandi umuco wa toraha ugacika burundu; uwakoze neza akazashimwa n’abaturage mu gihe cya mandate ye uwakoze nabi agasimburwa hakajyaho undi wakwerekana akarusho kandi umuco wo kweguza abantu bitorewe n’abaturage nk’uko bimeze ubu mu Rwanda ugacika burundu hakimakazwa umuco w’ubutabera butabogamye muri byose.

 

 

Moses   MUGISHA. (ushobora gusoma ibikurikira ku Nyabutatu)

 

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article