DUSANGIRE IJAMBO : « Hari ikintu ngiye gukora muri Isiraheli kizatuma abazacyumva bose bakangarana…. »

Publié le par veritas

Igihugu kitakigira Abahanuzi kiba gihanamye ku manga ! Aho u Rwanda siho rugeze ?

Source: leprophete

Kuri iki cyumweru, isomo rya mbere turarisanga mu gitabo cya mbere cya Samweli, 3,3-19. Riratubwira uko Samweli yatowe n’Imana akiri umwana muto nyuma akaza kuba umuhanuzi wagiriye igihugu cye akamaro. Iyo uzirikanye neza, usanga amateka ya Samweli hari icyo yabwira Abanyarwanda muri iki gihe .

1.  Muri iyo minsi ijambo ry’Uhoraho ryari imbonekarimwe…

Umuhanuzi ni we jwi ry’Imana mu gihugu. Iyo nta bahanuzi beza bariho, Imana iricecekera kuko nta rundi rurimi igira uretse urwo itizwa n’Abahanuzi bayo.

Amateka ya samweli turayazi. Yasamwe ku buryo bw’igitangaza kuko nyina Ana yari ingumba bityo mukeba we Penina agahora amukwena, amutesha agaciro bitavugwa. Umunsi umwe ishavu n’agahinda bimweguye ajya mu ngoro asenga Imana arira cyane kugeza ubwo Umuherezabitambo Heli amubwiye ati « Genda amahoro kandi Imana ya Israheli iguhe icyo wayisabye »(Sam1,17). Ana yarashubijwe, yibaruka Samweli, amutura Imana nk’uko yari yarabisezeranye.

Samweli yatowe n’Imana akiri muto cyane ku buryo we ubwe atashoboraga kumenya ijwi ry’Imana ryamuhamagaraga iyo Umuherezabitambo Heli atabimufashamo , ngo amugire inama y’uko uhamagawe n’Imana asubiza !

Samweri ku bwende bwe yasubije Uhoraho ati « Vuga, umugaragu wawe arumva »(Sam 3,10), Ubutumwa bwe butangira butyo.

2. Ubutumwa yahawe

Uhoraho abwira Samweli ati : «Dore, hari ikintu ngiye gukora muri Isiraheli kizatuma abazacyumva bose bakangarana.Uwo munsi nzakorera inzu ya Heli ibyo nayivuzeho byose, ntacyo nsize inyuma.Ndamumenyesha ko ndangiza urubanza rwaciriwe umuryango we iteka ryose, kubera ICYAHA CYE :yari azi ko abahungu be batuka Imana ntiyabacyaha. Niyo mpamvu ndahiriye inzu ya Heli : nta kizasibanganya igicumuro cy’inzu ya Heli, cyaba igitambo cyangwa ituro » (Sam3,11-14)

Ubwo butumwa bw’incamugongo Samweli ntiyatinye kubugeza kuri Heli, n’ubwo uwo musaza yari yaramufashije  kuva  Samweli asamwa kugera ahamagawe n’Imana ! Heli wali umuyobozi muri politiki no mu iyobokamana yamaze kubutega amatwi agasubiza ati « Ni Uhoraho. Arakore uko abishaka ». Koko abahungu  be babiri baje kugwa ku rugamba, ubushyinguro bw’Isezerano bufatwa n’Abafilisiti, igihugu cyose gicura imiborogo.

Nyuma Samweli yaje gukura aba umuhanuzi ukomeye. Kimwe na Musa Samweli yabaye umuyobozi mu by’Imana no mu bya politiki. Twibuke ko yasize amavuta abami babiri aribo Sawuli , wabaye umwami wa mbere w’Abayisiraheli , na Dawudi wabaye intagereranywa mu bami bose ba Isiraheli. Kuvuga ko ari Samweli wabasize amavuta bisobanuye  ko ari na we ubwe wabatoranije, mu bushishozi bwe ( Imana ibamweretse !), abashyiraho ngo bayobore umuryango, abaha icyo cyubahiro . Yakomeje kujya abagira inama nziza, akabagezaho ubutumwa bw’Imana. Muribuka  uko yabwiye Dawudi , igihe uyu mwami yari yicishije Uriya kugira ngo akunde amutwarire umugore witwaga Betsabe ! Dawudi amaze kumva ijambo ry’umuhanuzi yaricujije, asaba Imana imbabazi, mu magambo meza cyane ya zaburi ya 51(50) yiswe : Isengesho ry’umunyabyaha usaba imbabazi:

“Mana yanjye ngirira imbabazi ukurikije ineza yawe,

kubera impuhwe zawe nyinshi,

umpanagureho ibyaha byanjye.

Nyuhagiraho wese ibicumuro byanjye,

maze unkize ICYAHA nakoze”( Zab51,3-4)…

Muri make Samweli yakoze ubutumwa bwe neza, amurikira abami ,abasabira ku Mana, bigirira abaturage bose akamaro.

3. Mbese mu Rwanda rw’iki gihe bakeneye Abahanuzi nka Samweli?

Iyo witegereje ibibera mu Rwanda muri iki gihe ushobora kwiyamira nk’umwanditsi w’igitabo cya Samweli ,ukaba wagira uti : “Muri iyi minsi mu Rwanda ijambo ry’Uhoraho ryabaye imbonekarimwe”!Impamvu ni uko Abahanuzi basigaye batinya kubwira umwami kuko ahari na we ubwe nta matwi agira yo kubumva!

Biragoye cyane kuba umuhanuzi mu gihugu nk’u Rwanda rw’iki gihe ,  aho Abayobozi b’igihugu bahisemo gukora politiki idakeneye kumurikirwa n’indangagaciro zirimo n’iyobokamana .Politiki iteza imbere  Ubwigenge , ubutabera, kureshya imbere y'amategeko, kubungabunga umutungo rusange, no kubahiriza umutungo w'abantu ku giti cyabo... niyo politiki yo gushyigikirwa.

Nyamara disi dore ibyeze iwacu : gusahura igihugu, kurenganya abaturage (basenyerwa amazu, bahinga hagasarura abanyendandende bahagarikiwe na Leta , bamburwa udusambu twabo, bacibwa amafaranga menshi cyane kandi badafite…), gufunga no kwica abatavugarumwe n’Agatsiko kari ku butegetsi, iterabwoba rishingiye ku kuragiza abaturage imbunda nk’aho bahindutse ibisimba by’inkazi…..n’indi myifatire igaragaza politiki icuramye politique sans moralité)!

Benshi mu Bihayimana bafite inshingano yo guhanura bahisemo kuruca bararumira ku buryo abaturage basigaye barahindutse nk’intama zitakigira abashumba!  Ni ukuri biteye agahinda!

Ubutegetsi burica, burafunga, burarenganya…nta we utinyuka kuvuga ati iyi myifatire y’abategetsi ni mibi, irasenya ! N’ugerageje kugira icyo yanenga, bamuterera mu buroko, agahimbirwa ibyaha atakoze, abandi bagakangarana, bakarekera kuko baba bibwira mu mitima yabo ngo “ kubabara biruta gupfa”!Nta gushidikanya, Uhoraho ntiyishimiye uko u Rwanda rwifashe ubungubu, aho ubwigenge bw’abana b’Imana bwabaye ingume! Abantu bongeye kubaho nk’abacakara batagira uburenganzira na busa mu kinyejana cya 22 koko ?

4. "Hari ikintu gikomeye ngiye gukora … kizatuma abazacyumva bose bakangarana"!

Muri iki cyumwerU impaka zikomeye zongeye  kuzamuka , amahanga yose arasakabaka avuga ubugizi bwa nabi bwabereye mu Rwanda! Imanza ziracyariho…!

Nanjye ububasha bwo kuba umuhanuzi narabuhawe, ubwo nahabwaga ubusaserdoti, dore imyaka ibaye 12! Nk’umuhanuzi , abayobozi b’igihugu cyacu bashatse kuntega amatwi nababwira nti:

Mwikwiha amenyo y’abasetsi:

ICYAHA cyakozwe mu 1994, cyo kurasa umukuru w’igihugu mu gihe cy’imishyikirano iganisha ku mahoro, bigateza akaga gakomeye twabonye,ni icyaha gikomeye birenze igipimo,  Uhoraho ntazakirekeraho ;azahana abagikoze byanze bikunze :azabahana ubwabo,  abahanire  mu bana no buzukuru, kugera ku buvivi n’ubuvivure! KEREKA habayeho gahunda nk’iy’Umwami Dawudi wamaze kumva uburemere bw’icyaha cye, akemera gucisha make, arapfukama, yicara mu ivu, asaba Imana n’umuryango imbabazi kugeza  Uhoraho ahanaguye icyaha cye.

Umwanzuro

Nyakubahwa Mukuru w’igihugu cy’u Rwanda, uretse abazungu batumva neza “ikinyarwanda”, Abanyarwanda basaga miliyoni 8 bazi neza ibyabaye mu gihugu cyacu, kandi twese tuzi neza n’uko ibintu byifashe muri iki gihe :

1.Kingura imiryango ya Gereza zose, Abanyarwanda bose bafunze batahe bafatanye n’abandi kubaha igihugu.Impuhwe nizisese imanza zose.

2.Fungura urubuga rwa politiki, kugira ibitekerezo binyuranye n’ibyawe si icyaha ahubwo ni isoko y’iterambere rishyitse.

3.Reka abihayimana bahawe ubutumwa bwo kuba abahanuzi bakore umurimo wabo mu bwisanzure, nta terabwoba ribahoraho n’ihagarikamutima ry’urudaca. Ababifungiwe, nibafungurwe bwangu.

4.Hakwiye kubaho ikintu gisa n’INAMA RUKOKOMA, abanyarwanda bose bakinigura, abacumuye bagaterwa icyuhagiro, ahasigaye tukubaka u Rwanda rwa twese, tukarubanamo mu mahoro, nta nyagupfa, nta nyagukira.

Bitabaye ibyo “ABAFILISITI” bazaduterera igihugu kandi bagifate, imiborogo izabe myinshi….

Dusenge :

Mana yacu rengera u Rwanda n’Abanyarwanda bose,

Umukuru w’Igihugu cyacu umuhe urumuri ruguturukaho,

N'ubutwari bwo kugendera kure abamushuka bishakira indonke,

Ahore aharanira icyagirira Abanyarwanda BOSE akamaro,

Uhe AMAHORO imitima yicuza kandi yiyemeza guhinduka ,

Amen.

Padiri Thomas Nahimana.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
P

Kabeho nyiruru rubuga.

Ndashima cyane ubwitange mukoresha kutugezaho amakuru n'ubwo mbona

ntajya nsoma inyandiko zumwimerere zanyu ;mbashimira ko munyuzama mukanatugezaho inkuru zandtswe muzindi ndimi n'abakunzi b'u Rwanda bumva.

Ndatinze rero nabasabaga kujya mwohereza comments cyangwa ibindi bitekerezo by'ingirakamaro kuzindi site zisomwa cyane na leprophete irimo.

nka comments zúriya Kalisa ni nzima rose ngaho zohereze kuri ayo masite.

njye ibiceri birashiranye mri cyber kandi kuzohereza kuyandi masite ntibinkundira.

amahoro y'imana

Répondre