Dore aho igitugu kigeze mu Rwanda: Kugenda n'amaguru ukagerekaho kunenga abadakora neza byamushyize mu mugozi!

Publié le par veritas

Police-rdaise.png[Ndlr:Ntabwo ari igitangaza mu Rwanda kwica cyangwa gufungira umuntu ubusa! Igitangaje ni uko noneho no guhaguruka ukagenda uri mu Rwanda bifatwa nk’igikorwa cyo kwigaragambya kandi ibyo bikitwa icyaha, ubwo bagahita bagutambikana ! Mu bindi bihugu biyobowe kimuntu abafana b’imikino mpuzambaga bagira akanya ko kogeza , kubyina no kunenga abakina nabi cyangwa abatoza batagaragaza umusaruro mu kazi kabo , mu Rwanda ho ibyo ntibyemewe, kugirango ushobore kunenga ibitagenda ugomba kubisabira uruhushya muri polisi ! Ese ko bafite ubwoba bwo kwigaragambya aho ni amahoro?Ese mwigeze mubona umuntu wigaragambya ari umwe ? Ntimugire ngo turakabya , nimwisomere inkuru igaragaza aho igitugu kigeze ubu mu Rwanda !]

 

Nyuma y’umukino Kiyovu Sports yatsinzemo Mukura VS igitego 1-0, umwe mu bafana witwa Nsengiyumva Emmanuel yatawe muri yombi akurikiranyweho imyigaragambyo yo kwamagana ubuyobozi bwa FERWAFA buyobowe na Ntagungira Celestin Abega.


Uyu musore yari yaje kureba umupira yitwaje igikarito kinini cyanditseho interuro zamagana ubuyobozi bwa FERWAFA buyobowe na Ntagungira Celestin Abega, babushinja ko ngo ari bwo bwishe umupira w’amaguru mu Rwanda.


Ibi bikaba byari mu rwego rwo kugaragaza ko ashengurwa n’idindira ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, aho we abona nyirabayaza ari ubuyobozi buwuyoboye.

Gusa ibi akaba yaragombaga kubanza kubisabira uburenganzira mu nzego za Polisi nk’uko amategeko abiteganya, ari na yo mpamvu ubwo umukino wari urangiye uyu musore yahise atabwa muri yombi.

Twagerageje kwegera uwo musore wari umaze gutabwa muri yombi ngo tugire bimwe tumubaza ku gikorwa yakoze, ariko abapolisi ntibabitwemerera.


Gusa amakuru agera ku UMURYANGO avuga ko uwo musore yaba yarabikoze mu rwego rwo gushishikariza abagomba gutora umuyobozi wa FERWAFA kutongera gutora Ntagungira Celestin Abega umaze imyaka ine ayiyoboye.

http://www.umuryango.rw/local/cache-vignettes/L600xH776/abega2873-93e43.jpg
Ntagungira Celestin Abega Perezida wa FERWAFA wagiyeho asimbuye Major General Jean Bosco Kazura, ubu akaba ari umukandida wiyamamariza indi manda


Ndetse bamwe bakaba banavuga ko yaba ari umwe mu biyamamariza umwanya w’umuyobozi wa FERWAFA, waba yaratumye uwo musore, bitewe n’amahirwe ahabwa Ntagungira nk’umukandida wa Rayon Sports.

 

Iki gikorwa cyabaye mu gihe hitegurwa amatora ya komite nyobozi y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, ateganyijwe kuba ku itariki ya 5 Mutarama 2013, Ntagungira Celestin akaba umwe mu biyamamariza umwanya w’umuyobozi mukuru.


Nyuma y’aho abapolisi bamutaye muri yombi batatwemereye kumenya umwirondoro w’uwo musore, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali SSP Urbain Mwiseneza adutangariza ko uwo musore yitwa Nsengiyumva Emmanuel.


Umuvugizi wa Polisi yaboneyeho kwibutsa ko imyigaragambyo mu ruhame ubusanzwe ibanza gusabirwa uburenganzira (Uruhushya) mu nzego z’umutekano, bityo iyo bidakozwe gutyo ubikoze akaba aba akoze icyaha cy’imyigaragambyo itemwe.


Ingingo ya 685 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda igira iti : "Umuntu wese ukoresha inama ku mugaragaro cyangwa ukwigaragambya mu nzira nyabagendwa atabimenyesheje inzego bireba ahanishwa igifungo kuva ku minsi umunani (8) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) nihazabu yamafaranga yu Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano."


Iki kikaba ari cyo gihano gishobora guhabwa Nsengiyumva Emmanuel mu gihe yaba ahamwe n’icyo cyaha, cyane ko yabikoreye ku kibuga cy’imikino kandi na cyo gifatwa nk’inzira nyabagendwa, mu gihe itegeko ritagaragaza neza inyito y’igikorwa nk’iki gikorewe ahateraniye abantu benshi.


 

Inkuru y’umuryango

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K
<br /> Ihangane sha Emma. ubwo wenda niba wemera ndi umunyarwanda intore urazisaba imbabazi kuko ubwo Abega  we akiri umuyobozi we arazifite. hababaje abakubitirwa kubyemera ntanicyo bakoze.Ariko<br /> se ntore mwe? koko Emmanuel iyo asaba uruhusa yari kurubona? Mwihutira gucakira nk'ingwe ariko nta gushishoza mugira bwa burozi bwa ndi umunyrwanda mwarabutamiye pe. ninde atazi icyo<br /> kwigaragambya bivuze. bwaba ari ubujiji mufite se? ubwose kuba uyu musore adafana Abega cg Rayo bihuriye he no kwigaragamya.<br />
Répondre