Cyangugu: Ubutegetsi bwica abaturage, ntibukabeho! Mporayonzi Célestin.(www.leprophete.fr)

Publié le par veritas

Umugi wa Kamembe ubu uri mu cyunamo.Inzirakarengane zahaguye Imana izihe iruhuko ridashira !

Ejobundi ku wa kabiri, taliki ya 12 nyakanga 2011, ku mugoroba, i Kamembe muri Cyangugu naho hatewe ibisasu, mu isoko, bihitana abaturage inzirakarengane. Leta ivuga ko abantu 21 aribo bonyeni bakomeretse ku mubiri ariko irabeshya. Hari abapfuye n'inkomere zitagira ingano. Abakutse umutima nabo ntibagira ingano, kandi abateye ibyo bisasu ni cyo bari bagamije ! Ibi bisasu bihuriye he n'ibyatewe i Kigali mu mwaka ushize wa 2010 ? Ni nde ubifitemo inyungu ?

Muri 2010 ibisasu byatewe henshi mu gihugu ariko ibyavuzwe cyane ni ibyatewe mu mugi wa Kigali, bihitana abaturage benshi n'ubwo Leta yatangazaga umubare muto cyane. Iyo byamaraga guterwa polisi yahitaga ihurura ngo iratabaye, icyambere yakoraga ni ukoza amaraso y'ahamaze kuberera iryo shyano kugira ngo abanyamakuru badafata amafoto n'abazungu bakaba bakwitegereza neza ibiri kuba mu gihugu bizeraga ko kiyobowe neza, umutekano akaba ari wose ! Hakurikiragaho kujyana inkomere kwa muganga , kubeshya ibyabaye hakoreshejwe itangazamakuru rya Leta,hanyuma hagatangira anketi zitigeze zigera icyo zigeraho uretse ikinamico igamije kugereka ubwo bwicanyi ku batavuga rumwe n'ubutegetsi!Uwabyungukiyemo ni FPR yonyine, nta gushidikanya.

I Kamembe niho hatahiwe! Kuri uyu uwa kabiri Polisi yahise ihurura, yihutira gusibanganya ibimenyetso, ibuza ababishoboye kuba bafata amafoto, ibeshya ku mubare wabahitanywe n'ubwo bukozi bw'ibibi : Kugera n'uyu munsi nta zina ry'abahaguye n'abakomeretse riratangazwa, wagira ngo ntacyo izo nzirakarengane zibwiye ubutegetsi !Bishatse kuvuga iki ?

1.Igishishikaje FPR-Inkotanyi si imibereho myiza y'abaturage, ikiri imbere ni ukwereka amahanga ko igihugu kiyobowe neza, umutekano ari wose!FPR ni intagereranywa mu byerekeye gutwika inzu igahisha umwotsi.

2.Abanyacyangugu FPR yari irwaye batangiye guhigwa bukware: byari bimaze iminsi bivugwa ko FPR irwaye Cyangugu kuko igifata ubutegetsi itabonye umwanya uhagije wo gutsemba Abanyacyangugu nk'uko yayogoje utundi turere tw'igihugu. Ngo iratinya ko abaturage baho bazatinyura abandi banyarwanda maze bakivumbura ku butegetsi bubi bwa FPR butagize icyo bumariye abaturage uretse kubaheza mu bukene, kubasenyera amazu, kubaca amafaranga ya hato na hato,kubaburiza abana kwiga...

3.Inyungu FPR yizeye gukura muri iki cyaha(crime) ni ugukura abaturage umutima maze bakamara andi mezi make bihishahisha, bakabura umwanya wo kwisunganya ngo batekereze uko abategetsi bakomeje kubica rubozo!

4.Muri iyi minsi FPR yahuye n'ikibazo gikomeye ubwo hatangazwaga ku mugaragaro imitungo irenze urugero ya Paul Kagame:byerekanye ko Abanyarwanda twese tugokera umuntu umwe gusa: Paul Kagame n'agaco ke k'amabandi. Inyota ingana kuriya yo kwikubira umutungo w'igihugu irerekana ko nta cyiza na kimwe abaturage bagitegereje kuri FPR , ahubwo ubutegetsi bwayo bukaba bugomba kuvaho mu maguru mashya. Kagame ubwe ngo byamuteye ubwoba bwinshi kuba imitungo ye imenyekanye. Kuva ubu azi ko iminsi ye ibaze, isaha ni isaha , abaturage bahaguruka bakamusezerera ku neza cyangwa ku nabi! Ni yompamvu rero:

-Kagame agiye gukaza umurego mu iterabwoba kugira ngo arebe ko abaturage bamutinya andi mezi make, akongera agasahura ibyo ashoboye(mu by'ukuri ni umujuru ntibikiri inkuru mbarirano).

-Uzamuye agatwe wese arajya agahondaho bwa buhiri bwe bwica n'isazi kabone n'iyo byaba ngombwa gutera ibisasu mu isoko, ku bakecuru n'impinja!

-Ahereye ku banyacyangugu kuko abashyize ku mugaragaro imitungo ye bakomoka i Cyangugu kandi akaba aribo bamaze iminsi bavuga ibya revolisiyo, nka Nyakubahwa Twagiramungu Faustin uherutse gushinga ishyaka ryitwa RDI-Rwanda Rwiza rishishikariza urubyiruko rw'Abanyarwanda guhaguruka bakipakurura ingoma ya Paul Kagame n'agatsiko ke k'Abassaja b'inda nini kabasubije ku ngoyi. Naho ikinyamakuru www.leprophete.fr cy'abapadiri bavuka i Cyangugu kikaba kidatinya kwakira no gushyira ku mugaragaro inkuru zigaragaza politiki mbi ya FPR, yamunzwe na ruswa, kwica urubozo abaturage no kubahoza ku nkenke.

Inama ngira abatuye Cyangugu by'umwihariko n'izindi ntara muri rusange.

1.Ibi bihe turimo birakomeye cyane.

2.Mwirinde amateraniro ahamagajwe na FPR , muzi ko amaherezo mushobora kongera kurasirwa muri bene ayo manama nk'uko byabaye mu turere twinshi tw'igihugu.

3.Nimujya mu materaniro yo gusenga no mu masoko, mukore uko mushoboye mutahe hakiri kare,mbere ya sa kumi z'amanywa.

4.Mutahe mu ngo zanyu kare, mukinge mukomeze.

5.Nimwange kuba ba nyamwigendaho mwige gutabarana igihe mutewe. Mumenye neza ko buri mugabo w'umunyarwanda abyiyemeje, umunsi umwe twese tugasohokana inkoni yonyine, Paul Kagame n'agatsiko ke k'abicanyi twabirukaho, bagahumagira, tugashyirwa tubasubije Uganda ago bateye baturuka. Biriya bibunda dutinya ntacyo byakora Abenegihugu twiyemeje guhaguruka. Mu minsiri byagenze bityo! Imbunda zo muri Tuniziya zakoze iki ? Ubu se Kagame arusha Kaddafi imbunda, ko amaze amezi arenga 6 mu mwobo ?

6. Kagame ntabakange ingufu afite ni izi ngizi zonyine: ni uko rubanda rugufi itarahaguruka ngo imurwanye, umunsi twahagurutse, azabura iyo akwirwa.

7.Ba bayobozi b'ibanze na ba Local defense bahora batubuza amahwemo nibongera kutuzanaho akavuyo n'iterabwoba bashaka kuduhatira kujya muri za gahunda zitadufitiye akamaro, n'ubundi buretwa baduhozamo, na ya manama batujyanamo ku ngufu, uwo dushoboye tumukosore, ntazagaruka. Ni uko bahirika ingoma ngome, nta kundi.

Umwanzuro:

Igihe kirageze ngo Abanyarwanda twese duhumuke: uwo uzaheka ntumwisha urume. FPR imaze imyaka 17 yose yikorera ibyo yishakiye : yica abaturage b'inzirakarengane, isahura umutungo w'igihugu,itwicisha inzara, ica imanza zirenganya rubanda rugufi, itorongeza abenegihugu, ibasanga mu buhungiro ikabarasirayo cyangwa ikabatamika amarozi! Ubu butegetsi TURABURAMBIWE....dukwiye kwisuganganya TUKABUSEZERERA.

NTA KUNDI BYAGENDA....n'Imana ifasha uwifashije.

Mporayonzi Célestin, Rusizi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
P

Ndagushimiye wowe Mporayonzi Celestin ku bw'aya makuru y'ukuri utugejejeho n'ibitekerezo byiza utanze. Abanyarwanda twese duhaguruke turwanye ingoma ngome ya Kagame n'inkoramaraso
ze.

Nimugire amahoro!

Répondre
D

Mujye muvuga ibyabaye ntimugahimbe

Muvandimwe Mporayonzi ,

Ariko rwose mwagiye mureka gukabya cyane mu nkuru zanyu. Nta muntu wapfiriye aho
iki gisasu cyaturikiye i kamembe kandi n’abajyanywe mubitaro kandi nta wapfuye kugeza ubu benshi barasezerewe. Abapfuye keretse niba ari wowe wabishe ntibagaragare, ubivuga ubikuye
hehe.

Inzi nkozi z’ibibi imigambi mibi yazo abashinzwe umutekano barazihagurukiye bamwe
muribo bamaze gutabwa muri yombi kandi n’ababyihishe inyuma baramenyekanye. Pokopoko yanyu no guhimbira Leta y’urwanda ntacyo zabagezaho mugihe banyirubwite bari mumaboko
y’ubutabera.

Ese wowe wunva urinde ushobora kugira abanyarwanda Inama?Ukwiye kubanza ukigira
Inama yo kudatuka no gusuzugura abanyarwanda. Unva rero nkubwire Abanyarwanda barajijutse, bazi gutadukanya ikibi n’ikiza kandi Leta yacu nayo ntabwo isinziriye irimo gukora ibishoboka kugirango
icyatuma abanyarwanda bagira amahoro arambye gihoreho.

Ikinyoma cyambaye ubusa

Ntaho wowe washingira rero keretse ku kinyoma gusa. ubu koko urabona
umuturage w'injiji uzikingira mu nzu sa kumi z'amanywa ari nde? Uzamugaburira se nawe warahisemo ujya gusabiriza kubera ibinyoma urocangwa murabo bavandimwe. Yewe bazakurambirwa vuba tubone
weguye umutwe uraje n’ibibi byose uriomo guhimbira urwanda.

Mwatangiye kuvangirwa kabaye mba nd’umunyarwanda.

Ninde bazahamagara munama akanga kujyayo? Kandi azi neza ibyiza akurayo. Ahubwo
babacungire hafi mwatangiye kugaragaraho ibimenyetso byo guta umutwe uwashaka yabatabara kuko mugeze aharindimika pe.

Dore umutwe wawe urashyushye, gerageza uruhuke, naho gushyushya imitwe
y'abandi ntibizashoboka, Gira imitekerereze myiza n’amahoro ya Nyagasani

Répondre
S

Dore ibyaha CELESTIN arimo akora yishimiye gusa kwandika.

1. Gutuka umukuru w'igihugu bihanirwa n'amategeko y'ibihugu byose.

2. Gushishikariza abaturage kuzana akaduruvayo ubwabyo n'icyaha gihanwa n'amategeko.

3. Kwigisha abantu guhangana n'ubuyobozi nacyo n'icyaha gikomeye cyane

4. Gukanga abaturarwanda nabyo ubwabyo birahungabanya umutekano- birahanirwa. Gusa nanjye nd'umunyacyangugu kandi ibyo uvuga byose sinemeranya nawe, kuko twe twabaye abambere mugihugu mubikorwa
by'indashyikirwa none wowe uti lelelelelele..

Wowe niba ubeshejweho no gutukana bakakwishura, twe turakora tukiteza imbere,

Amashuri arahari, amavuriro arahari, amasoko nayo arahari uretse abagome b'inyangabirama ahitamo kuza gukanga abaturage, ibyo ntituyobewe ko ubwoba bubica bakabura icyo bakora bagahitamo kubuza
abantu gukora ngo biteze imbere. Ikinyoma gihabwa intebe rimwe ntikiyihabwa kabiri.Ibihe birimo birabarangirana bazabafata namwe muzashirwa imbere ya sentare mwisobanure.

Guhindura Umuvugizi ni byiza nta kibazo biteye

Leta iyobowe na Perezida Kagame yahisemo neza kuko uwabaye umuvugizi afite ubumenyi pe bwo kuba umuvugizi. Nabonye ibyo yize bimpa ikizere. Jill Bravo kumurimo wakoze nawe genda utyaze ubwenge.

Padiri wivanga muri politiki kaba kamunaniye, kukuraho Nyakatsi bimutwaye iki, ese yaba yarubakiye abaturage inzu z'amabati noneho hagira umuntu uzikoraho? Kenshi abantu baba bahaze bakibagirwa
ko inzara yigeze.Kumuntu wabaye muri Nyakatsi azi icyo bivuze kuyivamo naho ababeshwaho n'infashanyo bagwa ivutu y'ibyo bataruhira bagatangira kubuza abafite gahunda nziza za leta.

Leta ibereyeho imibereho myiza y'abaturage. Abatekereza ibitandukanye n'ibyo bakeneye kwegerwa bagahugurwa kuko bashobora kuba bafite akabazo tekiniki.Urebye ubuzima abantu babayeho ubu
tuvugishije ukuri har'igihe koko baba barabwigeze.. Waapi.

Haragahoraho ubuyobozi bwiza bwa Perezida Kagame n'abanyarwanda bose muri rusange.

Répondre
U

@mporayonzi, ntamakuru uduhaye, ahubwo utweretse umutima
wawe uko umeze. Ugaragaje ko umutima wawe w’uzuye ubugome ndetse n’ubushinyaguzi burenze urugero.

Ubwo se ninde uyobewe ko ziriya Grenade ziterwa na FDLR?
Abantu benshi barafashwe, kandi bamwe muri bo barabyemera, ndetse nabo baherutse gufata ejobundi barabyiyemereye. Ubwo urumva ibyo uvuze twabiha agaciro ki? Rekeraho gushinyagura.

Ubwo nawe ngo utugiriye inama! Ahubwo tugiye gukorana
n’inzego z’umutekano tubafate tubageze imbere y’ubutabera, maze urebe ukuntu ibyo bikorwa byanyu biburizwamo.

Perezida wacu turamukunda, yaduhaye aho gutura heza,
aduha inka dusigaye tur’aborozi none nawe ngo tumurwanye? Barakubeshye! Tuzi udufitiye akamaro. Ubwo urashaka ko dukurikira mwebwe mwirirwa mudutera za Grenade? Ntasoni mugira!

Perezida wacu
oyeeeeeeeeeeeee!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Répondre