Cyangugu : ni nde wimishije diyakoni Sipiriyani NTIRUGIRIMBABAZI ubupadiri ?

Publié le par veritas

041 UbaldIntangiriro:

Ku cyumweru taliki ya 3 Nyakanga 2011, Nyiricyubahiro Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana Umushumba wa diyosezi ya Cyangugu, yatanze isakaramentu ry’ubusaserdoti muri paruwasi ya Mushaka. Na njye nk’umukristu umaze igihe nkurikirana ibiri kubera muri diyosezi yacu, nanyarukiyeyo. Nari njyanywe no gusenga, ariko nshaka no kwitegereza uburyo diyakoni Sipiriyani Ntirugirimbabazi wimwe ubupadiri yitwara mu birori bya murumuna we, dore ko bibaye ubugira kabiri avutswa ibyo byishimo. Icyakora ntawe nahabonye. Byumvikana ko atatumiwe, ariko kandi n’ibirori byose by’uwo munsi byari bikonje cyane kandi biteguye nabi, ku buryo abenshi twibajije uko byagendekeye abakristu b’i Mushaka. Ubundi barangwaga n’umurava no kwitabira ibirori.

Rubanda rwashakishaga impamvu. Bamwe bati ni uko Padiri Ubalidi RUGIRANGOGA yahavuye ; abandi ngo ni ukutishimira padiri mukuru mushya Eric NZAMWITA wamusimbuye, umaze kwirukana abakozi bose akazana abo mu bwoko bwe gusa. Hari n’abavuga ko ari agahinda Abanyamushaka batewe no kubona umwe mu bana babo (Sipiriyani) yimwa ubupadiri kandi azira akarengane. Abashaka kubyoroshya bo bavuga ko Abanyamushaka bamaze guhararukwa iby’ubupadiri, dore ko hafi buri mwaka baba bafite ibyo birori.

Icyo nshaka kugarukaho ni ikibazo gikomeye cya Diyakoni Sipiriyani Ntirugirimbabazi wagombaga guhabwa ubupadiri mu cyi ry’umwaka ushize (2010) bikaburizwamo ; noneho uyu mwaka akaba yarirukanywe burundu kandi nyamara ari nta n’impamvu ifatika itanzwe.

“Jya gutegerereza i Nyabitimbo igihe nzaguhera ubupadiri”:

Umwaka ushize w’i 2010, ukwezi kwa Kamena kujya kurangira, muri paruwasi ya Mushaka hasomwe itangazo ryatanzwe n’Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu. Iryo tangazo ryavugaga ko diyakoni Sipiriyani NTIRUGIRIMBABAZI atagihawe ubupadiri. Ubwo hari hasigaye ibyumweru bibiri gusa, kugira ngo uwo mudiyakoni akorerwe ibirori. Ibintu byose byari biteguye : ubutumire bwarakozwe kandi bwaratanzwe, abakristu baritoje ibirori, ababyeyi, abavandimwe n’incuti baramaze kugura imyambaro y’ubukwe, yemwe ndetse na Sipiriyani yarafashe amadeni kugira ngo uwo munsi we uzagende neza. Iryo tangazo rikimara gusomwa, abantu bose bakubishwe n’inkuba, ababyeyi n’abavandimwe be bajya mu cyunamo. Nyamara we yabyakiriye neza, ku buryo mu birori byagombaga kuba ibye, yakoranye ubutumwa bwa kidiyakoni umurava n’ibyishimo, abenshi bidutera kumwibazaho. Ubwo ni bwo natangiye gukurikirana ibye, ndamwegera turaganira, nsanga ari umwana udasanzwe.

Sipiriyani Ntirugirimbabazi yavukiye mu Murenge wa Rwimbogo, mu Karere ka Rusizi mu mwaka w’i 1980. Ababyeyi be ni Nyandwi Koruneli na Mukantwaza Tereziya. Ni umusore mugufi uhora aseka, ariko kandi ukomera ku ijambo rye, ku buryo icyo yavuze n’icyo yabwiwe cyose aba acyibuka. Mu kiganiro twagiranye, yansobanuriye ko kuva yatangira Seminari Nkuru, abarezi n’abapadiri bo muri za paruwasi yakoreragamo ibiruhuko bamushimaga, kugeza ahabwa ubudiyakoni. Ibyo kandi bigaragazwa n’amabaruwa Musenyeri ubwe yamwandikiraga buri mwaka amushimagiza. Muri yo harimo n’imwemerera ubupadiri, yagombaga guhererwa hamwe n’abandi muri paruwasi ya Nkanka. Abakristu baribuka ko iryo sakaramentu ryatangiwe muri rusange ku Nkanka umwaka ushize wa 2010, kubera amatora ya Perezida yari yegereje. Tuganira yambwiye ko ari nta kintu gifatika Musenyeri yamubwiye cyatumye afata icyemezo cyo kumwima ubupadiri. Icyakora ngo yamuhaye ibibazo bitatu ari byo :

1.Inshuti zawe z’abagabo bavuga ko ari abantu b’ibirara. Ni bande ?

2.Uri i Nyamasheke mu mwaka w’igeragezwa (ryarindi bita “stage” bose bakora) ngo wajyaga mu tubari. Ni byo ?

3.Ngo hari umukobwa wiga muri Kaminuza ujya woherereza za “messages” muri “mobile (telefone igendanwa) ”. Ni byo ?

Nyuma y’ibisobanuro bifatika, Musenyeri ngo yaramubwiye ati : “Uzajya gutegerereza i Nyabitimbo igihe nzaguhera ubupadiri muri uyu mwaka”. Diyakoni Sipiriyani yagiye muri iyo paruwasi iri ahagana i Burundi mu cyahoze ari Ubwami bwo mu Busozo. Yarangije umwaka wose bose bamushima. Yongeye gutungurwa mu kwezi kwa gatanu kw’uyu mwaka (2011), ubwo Musenyeri amaze kumusubirira muri bya bindi by’umwaka ushize, yongeyeho interuro iteye ubwoba ngo : “Abantu basanze udafite ukwemera. Kubera iyo mpamvu nta bupadiri ukwiye”. Diyakoni Sipiriyani yarumiwe, asohoka adasubiza amaso inyuma, ubwo ibyo guhabwa ubupadiri birangirira aho. Jye nkibaza nti “Ese igipimo cy’ukwemera bo baragifite ? Niba se adafite ukwemera, kuki mwamuhaye ubudiyakozi n’ibindi bice byose ko ukwemera kudatakara nk’ikaramu y’umwana wo mu mashuri abanza ? Harya ufite ukwemera kuzuye ni nde ?

Icyihishe inyuma y’iryo totezwa:

Nkimara kumenya ko Sipiriyani yimwe ubupadiri ubugira kabiri, nongeye kumwegera mubaza icyo atekereza. Yaragize ati : “Jye Musenyeri simurenganya, kuko yagendeye ku byo yabwiwe na Padiri Ubalidi Rugirangoga”.

Padiri Ubalidi wari padiri mukuru wa paruwasi ya Mushaka kugeza umwaka ushize (2010), ngo yaba yarabwiye abantu benshi ko ari we ubwe wimishije Diyakoni Sipiriyani ubupadiri. Ibyo kandi yabyibwiriye na Sipiriyani ubwe. Impamvu ngo ni uko Diyakoni Sipiriyani yavuganye n’undi mupadiri ko Ubalidi akwiza hose ko uwari Padiri mukuru wa paruwasi ya Mwezi yakoranaga n’Interahamwe mu Nama Nkuru ya Paruwasi. Ibyo kandi koko Padiri Ubalidi n’ubu arabivuga.

Nashatse kumenya niba iyo mpamvu ihagije kugira ngo umuntu yimwe isakaramentu ry’ubupadiri, njya kubaza umwe mu bapadiri b’i Cyangugu bavuga ko afite “agatuza” muri iki gihe. Yaranshubije ati : “Musenyeri yagombaga guhitamo hagati y’amafaranga Ubalidi atuzanira no guha ubupadiri uwo tutabona neza ibye iyo bigana”. Mu yandi magambo, uwo tutabona niba azatuzanira nk’ayo Ubalidi azana! Ubwo nahise nibwira mu mutima wanjye nti “Koko amafaranga ni mabi, yaguze umwana w’Imana, kandi n’ubu aracyamugura !

Umwanzuro:

Diyakoni Sipiriyani kugeza ubu ari mu rwego rw’abapadiri. Ibyo kwimwa ubupadiri byo bibaho, ariko ikibabaje kurushaho ni ukutabona ko Sipiriyani ashobora no guhahamuka, kubera ibibazo muri diyosezi ya Cyangugu bamuteje. Sipiriyani yataye igihe, ageza n’ubwo ahabwa igice cya mbere cy’isakaramentu ry’ubusaseridoti (ubudiyakoni) ari ntacyo bari bamubwira. Yemerewe ubupadiri ku mugaragaro na Musenyeri we, amaze kubaza niba ari nta kintu na kimwe cyamubuza guhabwa iryo sakaramentu. Ibyo byatumye Diyakoni Sipiriyani atumiza abantu, akoresha inama z’ibirori bye, akora umwiherero wo kwitegura ubupadiri nk’abandi bose. Imiryango na yo yari yashyashyanye, n’abakristu b’i Mushaka bose bavuye hasi. Byose byahinduwe ubusa! Mu gihe cy’umwaka wose, yategereje “ukuza k’umukiza”, none Musenyeri we ati “Nta kwemera ugira”.

Kuri ibyo hiyongeraho kugumya kumurindagiza ngo bazamuha akazi, bazajya bamuha amafaranga ibihumbi mirongo ine buri kwezi, n’ibindi binyoma byinshi. Ubu rero ari mu gihirahiro, n’ubwo agiseka, ariko iyo umwitegereje ubona afite akababaro kenshi mu maso. Yabaye nka wa mugore wanzwe n’umugabo yakundaga, kuko asigaye atura umuhisi n’umugenzi agahinda ke. Ibyo byose ngo ntaho yabivugira ngo kuko “ntawe uburana n’umuhamba”. Harya ibyo byo si akarengane ? Ni nde uzasubiza uyu musore ishema n’icyubahiro yateshejwe n’abo yari yizeyeho ubuhamya bw’urukundo ? Ni nde uzamufasha kwishyura amadeni yafashe ? Ubuse ababyeyi be nibatera icyizere Kiliziya, si abayobozi bayo bazaba babibateye ? Reka nibarize ikibazo cya nyuma : Umukristu (uwihayimana) udatinya urubanza rwo muri iyi si, ntatinya nibura n’urwo imbere y’Imana ? Nzaba mbarirwa.

Karoli Itangishaka

Umukristu wo muri Paruwasi ya Mibirizi.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
H

ariko se uyu musenyeri afite ubwoba buri gutuma  ata umurongo. musenyeri rero agahinda uteye  diakoni  Imana izabikubaza!

Répondre
K

ABIHAYIMANA bari bakwiye kudusobanurira kuko nanjye biranyobeye! Mbese uyu mudiyakoni, ko nubundi yari yarangije ibyiciro byose , yigiriye mu miryango itanga ubupadiri nk'aba jésuite , ntabwo
bamwemera?

Byanze nanjye mbona yajya muri ndi dini agakorera Imana kandi abantu bamwumva, birasaba ko yegerwa akagirwa inama akamenya icyo gukora naho ubundi ubumenyi ni urukundo yari afitiye umuhamagaro we
byaba biteshejwe agaciro! Inshuti ze zamuba hafi zikamubwira icyo yakora , burya ngo inzira zose zigera i Roma!

Répondre
S

Nagirango mbaze niba buriya uriya mudiyakoni atakwigira mu y'indi diyosezi mu Rwanda cg no mu k'indi gihugu, akisabira umusenyeri w'aho kumuha ubupadiri, maze agakorera Imana uko yabyiyemeje.
Abazi neza ibya Kiliziya Gatorika batubwire niba bidashoboka.

Ikindi ni uko ashobora gukorera Imana no murindi torero ryemera Kristu. Icy'ingenzi kuri we ni uko akorera Imana ku buryo yumva arangije ubutumwa yamuhaye igihe imutoye kugeza kuri kiriya cyiciro
cy'ubudiyakoni.

Naho bariya bamuvukiye biriya byishimo, tubihorere nta mahoro bifitemo ntanayo bashobora kuzagira bakiri kuri iyi si ya Nyagasani, kandi nibanamugera imbere nta bisobanuro bimunyuze bazabona.

Nyje rwose ndashishikariza uriya Diyakoni kudaheranwa n'agahinda, ahubwo agashaka ukuntu yasohoza ubutumwa Nyagasani yamutoreye, mu Rwanda honyine siho haba intama z'Imana zimukeneye.

God bless him and his parents.

Répondre