Byaturutse kuki kugira ngo repubulika y’u Rwanda ihore yibaruka "Ibihone"muri politiki?
/http%3A%2F%2Fu.jimdo.com%2Fwww27%2Fo%2Fsab82ff30b53993fb%2Fimg%2Fi28b1916d63f0a33f%2F1318885919%2Fstd%2Fpierre-damien-minisitiri-w-intebe.jpg)
Premier Ministre Habumuremyi, en vérité, uhagarariye nde?FPR? Irakuzi, wowe ntuyizi, cyangwa se umwe muri mwe arigiza nkana!
Source: leprophete.fr
Nikoko se biranze bibaye ihame ko repubulika y’u Rwanda ibereyeho kwibaruka abanyapolitiki b’Ibihone gusa? Ikibazo nk’iki n’ubwo gisanzwe cyibazwa buri gihe na buri munyarwanda ushishoza, kirushaho kugaruka iyo ishyaka riri ku butegetsi ariryo FPR rikoze mu mutana rikitabaza umwambi waryo wa nyuma iyo indi yose imaze kurishirana. Uyu mwambi wo kwitabaza „ibihone“ mu banyapolitiki, FPR yawugerageje kenshi kandi kugeza ubu byarayihiriye kuko yawusizeho ubumara bwo gukomeza kurimbura abanyarwanda. Iyo FPR kandi irekuye uwo mwambi, ibintu byose bisa n’ibisubiye ku ntangiriro, ibyari akarengane n’iyicarubozo ikorera abanyagihugu bikibagirana, ikongera kandi igatangira ikindi kivi gishya cyo kurushaho kwica abaturage urubozo, kugeza igihe abayobozi b’inkotanyi basanze ubwabo abo bitabaje batakibafitiye umumaro, ubundi bagashyirwa mu gatebo nk’imyanda, hagashakwa ibindi bihone bishya byo kwifashisha.
1.Ikibazo cy’“ibihone“ bya repubulika kiri mu byarworetse!
Nta warondora amazina ngo ayarangize y’ibihone muri politiki, kuva FPR yatangira urugamba rwayo muri mwaka w’1990 kugeza magingo aya. Abo bose begerwa na FPR mu buryarya bukomeye, bakayisanga bayizi neza ko ari akabi kaziye u Rwanda, kandi ko aho ibaganisha atari heza. Nyamara bakarenga bakayiyoboka, bakayifasha mu murimo ruvumwa wo gupyinagaza abanyarwanda. Iyo turufu Kagame n’abambari be barangije kubona ko ikora cyane, ku buryo iyo bigeze kure bayitabaza igihe cyose.
Amaturufu yo gukoresha ibihone bya repubulika muri politiki ruvumwa ya FPR yakoreshejwe igihe cyinshi, ariko iyakoreshejwe muri iyi minsi ya nyuma yo gushyiraho Ministri w’intebe w’ubu ntisanzwe, uwo akaba ari uwitwa Pierre Damien Habumuremyi. Ishyirwaho rye riteye kwibaza bikomeye. Bigiye kuba akarande ko abanyarwanda bagiye kujya bakinishwa nk’utubuye tw’igisoro kugira ngo inyungu z’agatsiko k’abantu bake abe arizo zishyirwa imbere?
Kuva FPR yafata ubutegetsi muri 1994, biratangaje kandi biteye kwibaza uburyo yagiye ihitamo buri gihe uwo abantu batatinya kwita igihone muri politiki ngo nabe ministri w’intebe. Aho bigeze umwanya wa ministri w’intebe ugiye kuzata agaciro bidasubirwaho niba abantu batisubiyeho ngo bareke kugirwa ibikoresha mu kubangamira inyungu rusange z’abaturage. Kugeza ubu umwe mu bihone bya repubulika washoboye kuramba ku mwanya wa ministri w’intebe akavaho adakubiswe ishoti mu bufutu, umuntu yavuga ko ari uwo nyine usimbuwe ubu ngubu na Pierre Damien Habumuremyi. Nta gushidikanya ko kudaterwa ishoti uwo nawe yabitewe no kuba aho nk’ingwizamurongo, akaba uwo kurebera nta kurevura, ubundi akandikirwa umushahara w’ukwezi wo kuba nyirambonabihita! Ntawamenye igitumye asimburwa, ntawe uzi icyo yakoze cyangwa atakoze, ntawe izi niba ari manda arangije, mu by’ukuri ntacyo yari amaze, ari nayo mpamvu ashobora kuviraho igihe cyose bitewe n’uko umugenera yaramutse. Burya koko kuba imbwa si ukumoka, kandi ngo kenshi na kenshi umugabo asiga imbwa!!! Ibi byose bikerekana ko abaturage b’u Rwanda bayobowe nk’inka ujyana kurisha ukazicyurira igihe ushaka, ukazibaga uko ushaka! Abayobozi bariho icya ngombwa n' uko bagaburirwa, naho iby’ubuzima bw’igihugu ntubibabaze ibyo si ibyabo. Ministri w’intebe bihindutse ukuri ko ari ukwicara ku ntebe ubundi ukarya gusa!
2. FPR yaba ibonye iturufu mu kwegerana na Muvoma?
Birakomeye guhita ufindura ako kanya ikigamijwe mu gushyira Pierre Damien Habumurumyi ku mwanya wa Ministri w’intebe w’u Rwanda, n’agatsinda abanyarwanda benshi bagerageje kugira icyo bavuga kuri ministri w’intebe w’“icyaduka“ nta magambo menshi bavugishijwe, bisobanura uko icyo FPR ibikoreye mbere na mbere ari ugutera urujijo, kandi koko uko abanyarwanda babyifashemo birerekana ko intego ya FPR yagezweho: Gushyira abantu mu rujijo. Biravugwa ko abaterankunga bategetse Kagame gukingura amarembo ya politki, kugira ngo imfashanyo zitangwe. Ese koko mu gushyiraho Habumuremyi niko gukingura amarembo? Bishingiye kuki? Ku bwoko? Biramutse bishingiye ku bwoko, byaba bishimangiye ahubwo politiki y’ivanguramoko yimitswe na FPR ariko inagerageza gusisibiranya ivuga ko itagendera ku moko!
Mu buzima busanzwe bwa Pierre Damien Habumuremyi, umuntu yavuga ko ari umuntu utazwi muri politiki y’u rwanda, uretse ngo igitabo yaba yaranditse ha mbere aha ashima politiki ya FPR, bikaba byaragaragariye benshi ko yanditse agamije imbehe. Ibyo yaba yarabigezeho, kuko yahise agirwa na FPR umunyamabanga ushinzwe amatora ya Kagame ndetse bidatinze agirwa ministri. Irari ry’ubutunzi riri hanze aha rirakora ishyano, nta gushidikanya ninaryo ryateye uyu mugabo kuyoboka FPR!!! Bene wabo batabarika FPR yatsinze mu nkambi z’impunzi we akarakoka yahise abibagirwa. Harya ngo iyo isari yasumbye iseseme umugabo asubira ku cya yanze? Ese uyu Habumuremyi ntiyari kunyurwa iyo akikomereza akazi muri CRS, akarya duke ariko akoza akarenge? Ikindi kandi no kuba mwarimu muri Universités z’u Rwanda byari kumutunga. Burya koko ngo ingwize yishe mutamu!
Mu gihe ba ministri b’intebe bagiye bajyaho kuva FPR yafata ubutegetsi ari abantu babaga bazwi nk’abanyapolitiki (cyangwa se bakomoka ku banyapolitiki bazwi!), kuri Habumuremyi umuntu ntiyabura kuvuga ko yari itamenyekana, ari naho amayeri ya FPR agaragararira bikomeye muri icyo gikorwa. Habumuremyi uwo abantu bose barabasha kubona ko iyo akiba umuntu muzima utarishoye muri politki ruvumwa ya FPR, yari gufatwaho nk’icyizere kuko yaba ari generation nshya y’abanyapolitki. Kuba yaravutse nyuma ya za 60, iby’amakimbirane yabanjirije iyo myaka ntibimureba, bityo bikaboneka ku buryo budashidikanwa ko ministri w’intebe mushya (w’umurimbo) ari generation Muvoma!!! Ibyo biragaragarira buri wese, kuko niba koko nk’uko bivugwa Habumuremyi yaravutse mu 1961, bisobanura ko yamenye ubwenge asanga ari muri Muvoma, bityo akurira mu matwara mashya.
Tuzi ko FPR yakunze kwifashisha udushyaka yasenyeye muri yo kugira ngo yerekane ko ikorana n’abatavuga rumwe nayo. Byari bimenyerewe ko ministri w’intebe yakurwaga igihe cyose muri MDR, ishyaka rya Kayibanda, beneryo bakaba bararihinduye igisenzegeri kubera gushukishwa indonke na FPR. Muri make, uwagirwaga ministri w’intebe, n’iyo yaba akomoka mu gashyaka runaka nka MDR, byavugaga ko abanza kwemera kuba umuyoboke wa FPR. Uwo byananiraga kuyoboka FPR ku buryo bwuzuye, uwo niwe waterwaga ishoti, nk’uko byagendekeye Faustin Twagiramungu n’abamukurikiye.
Kuba abenshi bataragiye bashobokana na FPR byerekana ko bayiyobokaga ariko amashyaka bafitanyeho isano atarabavuye ku mutima. Ni nako bigenda buri gihe, iyo abatewe ishoti bageze hanze bose bisubirira mu mashyaka barimo cyangwa ibisa nayo, ubundi bakiyemeza kurwanya FPR, n’ubwo biza impitagihe, kuko igihe bababaga baratereye mu Rwanda kitongera kubagarukira.
Nta gushidikanya rero ko ministri w’intebe mushya Habumuremyi, n’ubwo avuga ko yayobotse FPR, ko afite isano muri Muvoma, kandi ko ibyo FPR itabiyobewe. Niba yitwaye neza, ni ukuvuga koko yiyemeje guharanira inyungu z’abanyarwanda, Habumuremyi azaterwa ishoti, bigaragare nyine ko ku mutima he yari muvoma. Niba akandi yitwaye nabi (ari naho probabilités nyinshi ziri kuko nta gushidikanya ari undi munyenda FPR yitoraguriye), ashobra kumara igihe ari ministri w’intebe, kugeza igihe sakindi izabyarira ikindi!
3.Igihe cyo gushuka abayoboke ba Kayibanda kirarangiye, hagezweho kuguyaguya aba Habyarimana!
Ministri w’intebe mushya akomoka mu bahutu bo majyaruguru y’igihugu, kandi kumushyiraho, n’ubwo nanone FPR yaba itaratekerezaga ku byerekeye uturere, ariko izi icyo ibyo bisobanuye mu maso y’abanyarwanda. Mu minsi ishize, abayobozi b’ishyaka RNC bashyize ahagaragara uburyo Kagame ariwe wishe uwari Prezida w’igihugu, Yuvenali Habyarimana, ku buryo bw’amaherere, bikaba byarateje n’igihugu ibyago bikomeye. Nta bundi buryo FPR yari isigaranye bwo gukinga abanyarwanda igihu mu maso, ibereka nk’uko yakomeje kubikina, ko atariyo iri nyuma y’akaga kagwiririye u Rwanda, bityo ikazimanganya igikorwa cyo guhitana Prezida Habyarimana, igikorwa cyashoye igihugu mu marira n’imiborogo. Gushyiraho Habumuremyi nka ministri w’intebe, FPR ishatse kuhagaragariza isura ififitse nk’uko bisanzwe, yerekana ko ibikorwa byayo ntaho bihuriye no kwibasira abari abayoboke b’ubutegetsi bwa Habyarimana.
Ingaruka z’uyu mukino wa FPR ni uko ari uguhuma amaso abantu by’igihe gito. Muri rusange, gushyiraho Habumuremyi nka ministri w’intebe ni nko guhoma ibihomoka. Ushobora guhomesha inzu yawe amase ugira ngo uhishe isura mbi (niko cyera byakorwaga), ariko iyo imvura iriho igwa ya mase aranga agahomoka. Ntabwo rero FPR mu kwiyegereza muvoma biyibuza kugana aharindimuka, kuko ibyo ihomahoma bitazatinda gutenguka.
Ntabwo gushyirwaho kwa Habumuremyi ariko kuzibagiza igikorwa kibisha cyo kwica Habyarimana no guteza amakuba akomeye igihugu, ibyo byose bikaba biri ku mutwe wa FPR. Ntabwo gushyiraho Habumuremyi bizibagiza abanyarwanda batagira ingano bafungiwe akamama imyaka n’imyaka barengana, ibyo FPR ibikorera kurengera inyungu z’agatsiko gato kayoboye igihugu. Ntabwo iyo myaka yose abantu baborera mu magereza, FPR ibibwirwa ikica amatwi, izasibanganwa no gushyiraho Habumuremyi. Ntabwo ibikorwa by’urukozasoni byakozwe na FPR mu gihe cy’amatora ya 2010 birimo kwica, gufunga no kwibasira abanyamakuru n’abanyapolitiki bisasibanganwa no gushyiraho ministri w’intebe Habumuremyi.
Igihe cyatakaye ntikigaruka!
Nta gihe abayoboye U Rwanda muri iki gihe batibukijwe ko gushaka ubumwe nyabwo bw’abanyarwanda no kubohora ingoyi z’akarengane ariho hari inzira yonyine yo kubafasha kuba bakwemerwa nk’abanyarwanda b’ukuri. Igihe cyo kuvuga rero gisa n’icyarenze, iki kikaba ari igihe ko FPR isubiza abanyarwanda uburenganzira yabambuye, ni ukuvuga ubutabera no kwishyira ukizana kwabo. Gushaka guhuma abanyarwanda amaso bashyira ministri w’intebe ufite isano kuri Muvoma sibyo bivanaho ibibazo FPR yateje u Rwanda. Mu by’ukuri FPR iriho irahoma ibihomoka, ikaba ariyo yonyine n’abayirangaje imbere batabona uko kuri. Nta mahirwe rero Habumuremyi afite na gato yo gutera kabiri, kuko yahisemo nabi, kandi ibizarundukana FPR nawe azarundukana nabyo. Abanyarwanda babwiwe kenshi ko batagomba kwitwara nk’ibihone muri politiki, babonye amasomo menshi ko iyo nzira inyerera, ariko abakomeje kuvunira amatwi mo ibiti bakabona umukiro wabo muri FPR ntibakajye batangazwa no gusangira nayo igikombe, ni ukuvuga kugirwa ruvumwa n’abandi banyarwanda.
Imana ikomeze irinde abanyarwanda b’umutima, kandi itange imbaraga zo kwibohora ingoyi bidatinze.
MURENGERANTWARI Theophile.