Ibyari indoto byabaye ukuri ! TWAGIRAMUNGU Faustin Prezida wa RDI yasuye Club RDI CANADA

Publié le par veritas

montreal-1073-1-.jpgKu wa gatandatu taliki ya 23 z'ukwa kane 2011 Bwana Twagiramungu Faustin yagiriye ikiganirompaka mu mugi wa Montreal - Canada. Icyo kiganiro cyitabiriwe n'abantu bakabakaba ku ijana baturutse muri tendances zose za politique kuva ku ba FPR ndetse no ku ba opposants politiques ndetse n'aba leaders bo muri communauté ba Montreal, abahagarariye ambasade y'u Rwanda muri Canada tutibagiwe n'urubyiruko n'abategarugori bose bari bazinduwe no kumva ikiganirompaka cya Bwana Twagiramungu Faustin.

Ikiganiro cyagenze neza mu bwubahane ku buryo ntatinya kuvuga ko abanyarwanda b'i Montreal ari intangarugero kandi ko bacengewe n'amahame ya demokarasi kubera ko abatavuga rumwe bakorana debat mu bwubahane kandi na nyuma y'ikiganiro bakanasangira ikirahuri ntawe ututse undi cyangwa se ngo barwane nubwo ibitekerezo byabo biba bitandukanye. Uru ni urugero rwiza n'izindi communauté zikwiriye kwigiraho kandi bikanerekana ko na demokarasi benshi batinya ishoboka mu gihugu cyacu.

Mu gutangira ikiganiro, uhagarariye RDI-Montreal bwana Alain Patrick Ndengera yahaye ikaze kandi anashimira abashyitsi bari bitabiriye ikiganiro nuko anashimira bwana Twagiramungu kuba yaremeye invitation yahawe na équipe ya RDI-Montreal yamusabaga kuza gutanga conference i Montreal. Nyuma yavuze muri make parcours politique ya bwana Twagiramungu Faustin kuva muri 90 kugeza magingo aya.

Ijambo ryahawe bwana Twagiramungu nuko nawe ashimira abantu bose bari baje kumva conference nukoFaustin Twaruk atangira ikiganiro. Ashimira cyane ikipe ya coordination ya RDI-Montreal yamutumiye irimo Uwizeyimana Evode, Alain Patrick Ndengera, Ismael Mbonigaba na Mupenzi Venuste. Ikiganiro cya bwana Twagiramungu cyibanze ku ngingo enye z'ingenzi:

1 - Kuvugisha ukuri ku mateka y'u Rwanda
2 - Ubwiyunge
3 - Agashya RDI izanye mu ruhando rw'andi mashyaka yayibanjirije.
4 - Umwanya w'ibibazo

1. Kuvugisha ukuri ku mateka y'u Rwanda:

Kuri iyi ngingo bwana Twagiramungu Faustin yatangiye avuga ko kimwe mu bibazo abanyarwanda dufite ari uko abanyarwanda tutumvikana ku mateka yacu. Ugasanga ugiye ku butegetsi aba afite version ye y'amateka kandi akihutira no gusiba cyangwa gusebya amateka y'abamubanjirije. Ikindi yavuze ko adakeneye ko abazungu bamwigisha amateka y'u Rwanda kuko ibyinshi byabaye ari mukuru kandi yabyiboneye n'amaso ye.

Mu rwego rwo kuvuga ukuri ku mateka yasobanuye ukuntu umwami Musinga yarwanyije abazungu bashakaga kurandura burundu umuco nyarwanda bari basanze mu Rwanda bamusaba kuyoboka umuco mushya abazungu bari bazanye mu Rwanda. Umwami Musinga yarabyanze kuko atifuzaga ko umuco nyarwanda urimbuka nuko bimuviramo gukurwa ku butegetsi n'abazungu ndetse no gucirirwa ishyanga.

Yakomeje avuga ati abanyarwanda dukwiriye kwubaha abantu bose bayoboye u Rwanda ndetse bakanahabwa icyubahiro kibakwiriye. Ati uwo ni umuco mwiza ukwiriye kujya mu banyarwanda. Muri urwo rwego rero yasabye ko umurambo wa Yuhi Musinga wazanwa mu Rwanda ndetse akubakirwa imva mu Rwanda. Ati si abayobozi gusa ahubwo n'abandi bantu bose bagize uruhare rukomeye mu kubaka igihugu cyacu.

Yanasabye kandi ko n'abandi bategetsi bose bategetse u Rwanda bashyingurwa mu cyubahiro mu Rwanda. Ati nubwo umuntu wayoboye igihugu mutaba mwumvikana mu bitekerezo ni ngombwa ko abanyarwanda tugumana uwo muco wo kubaha abayoboye igihugu.

Ati amahirwe umwe mu bayoboye igihugu aracyariho avuga Kigeli Ndahindurwa, avuga ko akwiriye gutaha nuko agahabwa icyubahiri cye cyose gikwiriye uwahoze ategeka u Rwanda. Ariko yongeraho ko ubutegetsi bwa Kigali nta garanti nimwe butanga ku mutekano we aramutse atashye , ndetse yongeraho ko urebye imikorere y'ubutegetsi bwa Kigali ko batanatinya no kumufunga !

Mu rwego rwo kuvugisha ukuri ku mateka yabaye, Bwana Twagiramungu yavuze ko revolution yo muri 59 itari igamije gukora genocide y'abatutsi. Ati ibyo ni ibinyoma kandi ni ibyo kwamaganwa. Ati icyateye revolution yo muri 59 ni akarengane kakorerwaga igice kimwe cy'abanywanda byatumye abaturage bahaguruka bakiyemeza ko ibintu bihinduka. Ati abatangije ibyo bikorwa harimo na ba Kayibanda, Gitera, n'abandi bari bagamije guca akarengane kakorerwaga rubanda rugufi.

Bwana Twagiramungu kandi yanavuze ku moko y'abahutu n'abatutsi n'abatwa. Ati aya si amoko nkuko tubisoma mu bitabo byanditswe n'abazungu. Ati iki kibazo cy'amoko cyakomejwe n'abakoloni bifuzaga kuducamo ibice kugirango babone uko bacengeza umuco wabo bamaze kurandura uwacu. Ati ahubwo iyo batuzanamo umuco wa kidemokarasi ubu wenda tuba twarateye imbere.

2. Reconciliation (ubwiyunge).

Bwana Twagiramungu yakomeje avuga ko kugirango abanyarwanda biyunge bagomba gukomera ku muco nyarwanda kandi no gukomeza kuvugisha ukuri ku mateka yabo. Ati nta reconciliation ishoboka mu gihe leta ya Kigali ikomeje kwerekana agasuzuguro no kwishongora bikabije.

Yatanze ingero zirimo nk'ukuntu leta ya Kigali yagiye gutaburura imva ya prezida wa mbere w'u Rwanda Bwana Mbonyumutwa. Ngo bazanye ikamyo batunda utugufa(ibisigazwa by'umubiri wa Mbonyumutwa)  baterera mu ikamyo. Mu kwishongora no mu gasuzuguro kenshi umwe mu bayobozi bo mu karere ka Muhanga yabwiye abaturage ko umurambo wa Mbonyumutwa bagiye kuwegereza bene wabo!

Bwana Twagiramungu ati ibikorwa nk'ibi by'agasuzuguro nibyo bituma reconciliation idashoboka. Ati leta ya Kigali ibeshya abantu ko hari ubwiyunge ariko amagambo ugasanga atajyanye n'ibikorwa.

3. Agashya RDI izanye mu ruhando rw'amashyaka.

Bwana Twagiramungu Faustin yasobanuye ko agashya RDI izanye mu ruhando rw'amashyaka ari uko ibitekerezo byose bizajya biva hasi mu baturage nuko abo hejuru bakabishyira mu bikorwa. Ni muri urwo rwego hashyizweho RDI Clubs aho abanyarwanda bava mu ngeri zose bazajya bahurira bagakora (debat) ibiganiro  ku bibazo biremereye u Rwanda nuko bagafata umwanzuro bakawugeza ku nzego zo hejuru.

Inzego zo hejuru nazo zikazahuriza hamwe ibyo bitekerezo byose nuko bikaba ari nabyo bizavamo plateforme nyayo y'ishyaka. Ibyo bitekerezo rero bizaba bivuye mu baturage bizaba bigaragaza nyabyo impungenge z'abaturage ndetse n'ibyo bifuza nka priorité y'ibigomba gukorwa. Kandi buri muturage yaba umuhutu, umututsi cyangwa umutwa azagaragarizamo ibitekerezo bye ndetse n'impungenge ze z'ukuntu yifuza imiyoborere y'igihugu kandi anatange ibitekerezo yumva byahuza abanyarwanda buri munyarwanda yibonamo.

Bwana Twagiramungu yemeza ko ikingenzi atari uguhubukira gukora ishyaka utekereza kuzafata ubutegetsi ejo mu gotondo ahubwo we avuga ko muri RDI bemera ko abaturage bagomba kubanza kwigishwa kandi bagahabwa ijambo bakinigura bakavuga ibyo bakeneye nuko bamara gucengerwa n'amahame ya demokarasi bo ubwabo  bakazajya bishyiriraho ubutegetsi bubabereye ndetse banirukane ubutegetsi bwose bubapfukirana kandi bubabuza kwishyira no kwizana.

Icyi rero ni ikintu gishya mu buryo bwo gukora politiki dusanzwe tumenyereye kuko bitanye cyane n'imikorere y'andi mashyaka tumenyereye kuko ubusanzwe tumenyereye ko abantu nka 20 bahura bagakora plateforme y'ishyaka nuko bakabona gushaka abayoboke. Niyo bamaze kubabona abayoboke usanga bagomba gukurikira uwo murongo wemejwe n'abo bantu bo hejuru. RDI yo izahera hasi izamuka hejuru ku buryo ibitekerezo by'abaturage nibyo bizavamo umurongo w'ishyaka.

Niyo mpamvu bwana Twagiramungu asaba abanyarwanda kwitabira club RDI bagakoreramo (debat) ibiganiro mpaka  nuko ibitekerezo n'umwanzuro bivuyemo bigashyikirizwa urwego rwo hejuru bikazavamo umurongo ishyaka rigenderaho nuko nyuma uwo murongo umaze gufatwa hakaza kwitorera abayobozi bo mu nzego zose z'ishyaka.

Bwana Twagiramungu yongeyeho ko abona ko atakorana n'abantu kuko ari abahutu gusa ahubwo we yumva abantu bagomba kwishyira hamwe bakurikiye idéologie imwe bose bemera; abahutu , abatutsi ndetse n'abatwa. Ati niyo mpamvu muri RDI CLub abantu bose bagomba gutangamo ibitekerezo bizavamo umurongo cyangwa ideologie ishyaka rigenderaho.

4. Umwanya w'ibibazo.

1. Louis Marie Kamoso yabajije ku kibazo cy'amoko asobanuza neza origine yayo nuko akoreshwa. Faustin yamusubije ko uko amoko afatwa uku atari ko byari bimeze mbere y'uko abakoloni baza. Ati nyuma abakoloni bashimangiye amoko banashyira carte d'identité ku buryo uwo musaraba w'amoko nanubu tukiwuhetse.

2. Justin Rushemeza yabajije ku mikorere ya RDI club ati abantu bazakora debat nuko nyuma yaho habe iki ? Faustin yamusobanuriye ko ikihutirwa ari uko abanyarwanda bakora debat ku bibazo by'ingutu kandi bakigishwa kwihanganirana no kugirana consensus. Ati iyi revolution des mentalités kandi niyo ikenewe mbere na mbere avant yo gushaka kwirukira guhirika ubutegetsi abaturage ibintu bikabitura hejuru. Ati ibitekerezo bizava mu ma club bizakusanwa bijye muri conesil national hazavemo umurongo w'ishyaka.

3. Tony Rwigamba yabajije ati RDI ikorana ite n'anadi mashyaka ya opposition nka FDU na RNC?

Twagiramungu yasobanuye ko kugeza ubu nta masezerano y'ubufatanye ahari hagati ya RDI na RNC ndetse nta na msezerano y'ubufatanye ahari hagati ya RDI na FDU. Ariko yongeraho ko bitavuze ko ari umwanzi wa RNC cyangwa wa FDU. Yakomeje avuga ko gukorana dans le futur bishoboka ko ikingenzi ari uko abantu bumvikana kubyo bakorana.

4. Bigirimana Ange Claude yabajije ati ni iki cyakorwa kugira ngo aba jeunes batari interesse na politique bashobore kuyitabira ? Ati mu rubyiruko haracyarimo ikibazo cy'amoko no kutumvikana. Faustin yamusubije ko aba jeunes bitabiriye politiki ari nabo bazi bagenzi babo bityo bajye babatumira muri za debat mu ma club babumvishe ko nabo bagomba kugira ijmabo mu mitegekere y'igihugu aho guhora barebera ibikorwa n'abakuru kandi bibitura hejuru nta ruhare babigizemo. Ati RDI club izahuza abanyarwanda bose bava mu moko anyuranye kandi ibasaba kwicarana no kwungurana ibitekerezo bikazafasha aba jeune kurushaho kwitabira poilitiki.

5. Anastase Rekeraho yavuze ko abanyarwanda badapfa amoko ahubwo bapfa inda. Faustin yamusubije ko atari inda gusa itanya abantu muri politique anamuha n'ingero nyinshi mu mateka y'u Rwanda aho abantu bitangiraga cause bakayiharanira kandi nta nyungu ikomeye bategereje. Ati abantu ntibagomba kwumvikana kuko ari abahutu gusa ahubwo bagomba kwumvikana bakurikira ideologie bose bemera. Faustin yavuze ko ahubwo ibibazo by'inda biriho ubu aho dusoma muri Rwanda briefing aho abayobozi ubu bigwizaho umutungo kandi ko baguze amadege n'ibindi.

6. Mukashema Madeleine yabajije Faustin ngo nasobanure ibibazo byagwiririye u Rwanda kuko ipfundo ryabipfunditse ryapfunditswe ahari. Faustin yamusubije ko amateka y'u Rwanda atangira kera kandi kuva muri za 59 , za 73 hose nta butegetsi yarimo ku buryo ayo mapfundo apfundikwa ntiyari ahari. Ariko yamubwiye ko kuva muri za 90 yari muri opposition ho yamubwira ibyo azi.

Yamusobanuriye uko amashyaka ya opposition yagiyeho ko yari agamije kurwanya ingoma y'igitugu ya Habyalimana, asobanura uko bashyizeho impuzamashyaka hagati ya PSD, PL, MDR ndetse anavuga ukuntu ibibazo byatangiye aho bashyiriyeho premier ministre bumvikanyeho bwana Nsengiyaremye Dismas nuko nawe agatangira gusuzugura abamushyizeho no kwikorera uko abyumva. Ati Dismas ntiyemeraga ibitekerezo by'impuzamashyaka bamusabaga kujyana mu mishyikirano ya Arusha.

Ati ahubwo yihutiye gusaba kwandikisha izina rye mu masezerano ya Arusha. Binaniranye impuzamashyaka imukuyeho ikizere avanwaho ku bu premier ministre nibwo yagiye ka busunzu kwirukana Faustin Twagiramungu n'ikindi gice bari kumwe ngo ariko yibagirwa kwishyiraho nka prezida w'ishyaka. Ati ibi byabyaye amakimbirane yaitanije amashyaka ndetse birakururukana kugera ku iraswa ry'indege no kuri genocide.

Ati nyuma Faustin kuba ministre w'intebe nyuma ya 94 mu butegetsi bw'inkotanyi ati nabwo mafatanyije na Sendashonga bamaganye ubwicanyi bwakorwaga n'abasilikari ba FPR ndetse yanasobanuye ko ubwicanyi i Kibeho buba yari mu butumwa muri Norvège nuko atashye prezida abasaba kujya gukorera inama ya guverinoma i Kibeho nuko akoranya ama dossier agezeyo asanga ahubwo ni activité yo gutaburura abishwe kugirango bemeze ko ari 300 gusa bapfuye. Kwamagana ubwicanyi bwa FPR kandi ari premier ministre byamuviriyemo gusezera muri iyo guverinoma.

7. Faustin Nsabimana: Ati ko twumvise ko RNC mwavuganye mbere yuko ishingwa ni iki mutumvikanyeho ?

Ati nibyo twaravuganye nabo muri RNC ariko gukorana bisaba kwumvikana ku bibazo by'igihugu, ati hari ibyo tutumvikanyeho. Ati abantu bagomba gufatanya bashingiye ku bitekerezo bihamye nta macenga. Ati kandi kuvanaho Kagame ntabwo kuri njye ari intego ya mbere (objectif majeur) ati ahubwo kuvanaho système ikora nabi nibyo bigomba gushyirwa imbere. Ikibazo iyo gishyizwe ku muntu umwe usanga ibibazo bindi by'igihugu byibagirana. Ati kuko ushobora gukuraho Kagame ukazana undi Kagame cyangwa umurenze.

8. Gashabizi Cesar ati kuki wagiye muri MDR kandi ari ishyaka rishingiye ku moko. Faustin yasubije ati mbere iryo shyaka we n'abandi bari baryise Mouvement Démocratique Rwandais. Nyuma abantu baza gusaba ko ryakomeza kwitwa Republicain. Ndetse ati hari n'abavugaga rwihishwa ko ari Parmehutu. Ati mu ishyak imbere habaga intambara yo kurwanya ko ishyaka MDR ryitirirwa ubwoko bumwe. Ati kandi kuri we kwitwa MDR muri 90 ntiyumvaga ko abantu bayumva kimwe no muri za 59 kuko muri 90 nta bahutu bari bakiri ku kiboko, guhingira abandi,  ubuhake, abaheka abandi, abamotsi n'ibindi.

Gashabizi yanabajije kandi kuri discours za Kayibanda na Makuza bavugaga ko abatutsi ari abanyamahanga kandi ko bagomba kwirukanwa ku rwego rumwe n'abakoloni. Faustin yamusubije ko ayo mateka atayumvise ko agiye kuyasoma ngo amenye ko ibyo bintu byabayeho koko.

9. Agathe Rushemeza yatanze igitekerezo cya methode yakoreshwa kugira ngo abantu bashobora kubana batishishanya mu moko. Yasobanuye ko we abona abantu bose batakora politiki ko ahubwo abakora polikiti bayikora mu mashyaka yabo naho abandi bagahuzwa na za projets amoko yombi ahuriyeho, na za activité zibahuza. Yatanze urugero muri Montreal ko hari za association usangamo amoko yombi kuko abarimo baba bahujwe na intérèts zimwe. Faustin yamushimiye ibyo bitekerezo byubaka bigamije guhuza abanyarwanda ndetse anamubwira ko urubyiruko rutagomba gutinya no gutanga ibitekerezo muri politiki kuko mu myaka iri imbere aribo bazaba bagomba gukemura ibibazo by'igihugu.

10. Muzima Philibert yabajije ukuntu umuco wo kwica abategete mu Rwanda waranduka ute? Philibert yatanze ingero ko kuva ku Rucunshu abategetsi bicwa, Rutarindwa atwikirwa munzu, Rudahigwa ararogwa, Ndahindurwa
ahindurwa impunzi, Kayibanda aricwa, Habyalimana aricwa, Bizimungu arafungwa, Ndetse anabaza ku byerekeranye n'urupfu rwa Gatabazi.

Faustin yamushubije ko Gatabazi yishwe n'inkotanyi kandi zitigeze zibihakana kugeza uyu munsi malgré inyandiko nyinshi zabivuze zirimo niza Ruzibiza. Ati uwo muco wo kwica abayoboye uRwanda ugomba kuranduka koko ati kandi ni agahomamunwa. Ati mu kubikosora ahubwo ni ugutangira twubaha abayoboye u Rwanda , tukubaka imva zabo bose, kandi tukiyemeza ko uzajya ava ku butegetsi azajya agumana icyubahiro gihabwa abayoboye igihugu. Ati ubu ni uburyo bwo kwigorora n'amateka. Ati ni igisebo ku gihugu guhora duhindagura amateka kandi dushaka gusiba no kuzimangatanya ibyo abategetse mbere bakoze. Ati ni umuco mubi ugomba kuranduka.

11. Jean Marie Gakwaya yabajije icyakorwa kugira ngo umuco wo kwicana (mu moko yombi) urandurwe burundu ? Anabaza uko ikibazo cy'ubuhunzi cyashira burundu kuburyo n'ukuriye impunzi Kigeli Ndahindurwa yataha mu Rwanda ?

Faustin yashubije ko ababyeyi bafite uruhare rukomeye mu kwigisha abana gukora neza. Ati birababaje kubona hari ababyeyi bigisha abana kwanga abahutu cyangwa bakigisha abana babo kwanga abatutsi. Ati bigomba guhera muri famille tukigisha abana bacu gukora neza. Kandi tukiga kuvugisha ukuri amakosa ariho avugwe abantu aho kwicana ahubwo baganire bakemure ibibazo byabo binyuze muri dialogue.

Naho ku kibazo cy'itahuka ry'umwami Faustin yasobanuye ko umwami atashye nta conditions za securité ahawe bashobora kumufunga. Ati hakenewe garanti ko batazamuhohotera nataha, kandi ikibazo cy'impunzi cyizarangirana n'ishyirwaho ry'ubutegetsi budakandamiza abaturage ahubwo bubaha amahoro no kwishyira bakizana mu gihugu cyabo.

12. Nkurunziza David yabajije uko yabonye amatora ya 2003 ndetse anabaza niba mubo Faustin yakorana nabo na FPR irimo ? Faustin yamubwiye ko mu matora ya 2003 babazengereje cyane ku buryo abantu bamushyigikiye bakubiswe, bamwe bagafungwa ndetse abandi bagapfa cyangwa bakaburirwa irengero. Ati birababaje cyane kubona yinjira muri restora bakamwima amazi n'ibyo kurya mu gihugu cye bavuga bati ntibaha icyo kurya un divisioniste. Ati ntibyaciriye aho kuko banamusabye kuzitaba parquet ku birego bya divisionisme.

Ati ariko yanze gutera induru ntiyatanga ikirego nubwo amajwi ye bayibye ku mugaragarao ariko prezida Kagame ntiyigeze anamutumira mu mihango yo kurahira. Ati ahubwo hatumiwe Nayinzira nawe bamwanika ku zuba aho yabikurikiye kuri TV abona Nayinzira  yitwikiriye agapapuro  ku mutwe izuba ryamunogonoye.

Ati naho gukorana na FPR byo ntibishoboka kuko agasuzuguro kabo ari intolerable. Ati kuri FPR bo bumva ko ufite ubutegetsi ari ufite imbunda naho abandi bose ari bure ko ntacyo baricyo. Ati ibi rero ntibyatuma umuntu akorana n'abantu bafite iyo myumvire kandi basuzugura abo bakorana.

Inama irangiye abaje muri conférence bagiye kwica akanyota ku buryo n'abataragize amahirwe yo kubaza ibibazo byabo bashoboye kubibaza Bwana Faustin Twagiramungu. Abantu baturuka muri tendances zose ndetse no mu moko yose bitabiriye iki kiganiro ndetse baza no gusabana nyuma y'ikiganiro. Ibi kuri njye byampaye ikizere ko abanyarwanda twicaranye hamwe tugacoca ibyo tutumvikanaho nta nduru cyangwa gutukana, dushobora gukemura ibibazo byacu mu mahoro nta maraso amenetse. Iyi ninayo ntego ya DRI kandi muri iki kiganiro byagaragaye ko iyo ntego yo guhuza abanyarwanda bose badahuje imyumvire byashobotse kandi ko binashoboka no mu rwego rw'igihugu. Nibaza ko abantu benshi bitabiriye izi club RDI bagacoceramo ibibazo, bakicarana nabo batavuga rumwe hazavamo umurongo twumvikanyeho uzayobora igihugu cyacu twese twibonamo.

DREAMS COME TRUE - IBYARI NDOTO BIBAYE UKURI.

TITO KAYIJAMAHE.
Montreal - Canada.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M

@EXPRESSO, ugomba kumenya ko ingabo za FPR zitafashe igihugu zigambiriye kwica abahutu,ahubwo  zagifashe kugirango zigarure ubumwe n’ubwiyunge hamwe na demokarasi, abanyarwanda bongere bitwe bene kanyarwanda ntakibavangura. Ikimenyimenyi uzarebe mu
ndangamuntu nshya dufite ubu, nta moko wasangamo kandi namatora aba murwanda aba afite abakandida barenze umwe.

Ikindi kandi ugomba kumenya, n’uko Twagiramungu atirukanywe n’imipanga n’udufuni nkuko ubivuga, y’irukanywe
n’ibitekerezo bye bigufi abanyarwanda baciye amazi. Ikimenyimenyi n’uburyo twatoye Perezida wacu mumajwi arenga 90. Naho ubundi ntamunyarwanda wari kumutaho igihe, ahubwo y’isanze ari ahantu
adakunzwe kubera ibitekerezo bye bibiba amacakubiri abanyarwanda bateye ishoti.

Umunsi mwiza !

Répondre
E

1.Uyu mukambwe w' inararibonye kumukururaho ibibazo byo mu 1990-1994 ni ukwiyibagiza uruhare rwa buri wese mbere na nyuma ya 1994.Urugero rumwe nafata ni urw' uwahoze ari umukuru w' igihugu
cyacu Habyalimana Juvénal ;avuga ko adashaka Guverinoma ikorera mu bishyimbo nk' umusirikari akazana Inkotanyi mu mugi wa Kigali rwagati yari mu biki?Abajyanama be bamumariye iki? 2.U Rwanda
ruterwa tukabeshywa ko twatunguwe bikaririmbwa byari byo?Ni nde wafashije Museveni mu ntambara yo gufata Kampala mu gihe Services z' Iperereza za Kenya zari zamubujije,zikamubwira ibizaba
nyuma?Utu ni utuvungukira reka nirekere umusaza utakiriho .Akamuga karuta agaturo.Iyaba Habyalimana yariho nawe muba mumutuka abahutu dukundu Politiku aho gukora Politiki.Ibya Kabusunzu nta
ribi ririmo na Faustin wavuze ko ishyaka ritakinira inyuma y' ikibuga ntiyibeshye.Ikosa ni ugukomeza inzangano zitagira impamvu.

3.Icyo mbona bamwe bahora Faustin Twagiramungu nuko bari bazi ko azaba igikoresho cyabo by' iteka bamugira igipampara bakajugunya, bakaba babajwe nuko yakize imipanga n' amafuni bamarishije
rubanda.Ufite icyo akora nagikore ye gukururana mu matiku yashize.Ngo basenya inkambi z' i Kibeho yari Minisitiri w' intebe!!!Kuba Faustin Twagiramungu yarayoboye iriya Leta kuva mu 1994
byakijije Abahutu mu buryo budasanzwe, niba bamwe muhamagara mu Rwanda hakagira ababitaba n' ababasanga ino nuko hari abantu bagize icyo bakora atari amaco y' inda bamwe bacira abandi???Utari
uhari azasobanuze neza bene wabo.

Happy Day.

Répondre
V

Ibintu byo muri MDR bijya gupfa byatangiriye ku nama amashyaka atatu yagiranye na FPR i Buruseli,hakurikiraho imishyikirano y' i
Bujumbura yo kwirukana Abafaransa bisozwa no kurwanira umwanya w' uzayobora Leta y' Inzibacyuho n' Imyanya yindi.Ubirebye neza ntawabura kuvuga ko habuze ubushishozi muri Politiki ku
mpande zombi no koroherana.

Abo muri Biro Politiki ya MDR,kuki batsimbararaga kuri Nsengiyaremye Dismas mu gihe babonaga abo bafatanije batamushaka muri Opozisiyo?Faustin Twagiramungu wakwibaza impamvu Perezida Habyalima Juvénal yahise asinya iteka ry'
ikubagahu rimugira Minisitiri w' Inzibacyuho wa Guverinoma yaguye yagombaga kubamo RPF?Iby' Abapawa n' Amajyojyi ni amateka atanejeje menshi.Wagirango FDU -INKINGI yakoporoye imyitwarire yabo
turi mu 2011?!

2.Ikibabaje muri ibi byose nuko Abarwanashyaka ba MDR batagishijwe inama mu gihugu hose ukibaza ikihutishaga Abahutu mu biganiro byabo na FPR abantu bibereye
i Kigali nta kumva abaturage .Ubwo Faustin Twagiramungu ubu yemera agaciro k' ibitekerezo biva hasi ni ukubimushimira ikibazo ni ukumenya niba na
Nsengiyaremye Dismas ageze kuri urwo rwego?Umuntu wavuye i Dar-es-Salaam gusinya na Kanyarengwe hakabaho kubuza Radio Rwanda kuvuga ibyasinywe.

3.Abapawa n' Amajyojyi ibyabo ni amateka, nibubake ibihe bishya birinda kwitana ba mwana ;ibyabo birazwi n' umwana uzavuka azabimenya.Ikibabaje nuko
Abanyapolitiki bacu batigishwa n' amateka iteka bakigira beza begekanaho amakosa.

Happy Day.

Répondre
M

@Albert muzungu, urakoze kuba wabashije kubona ukwinyuraguramo kwa Faustin Twagiramungu.  uyu mugabo mubyukuri politiki ashaka gukina   irasekeje. Nabyemere ko
amaze gusaza, abanyarwanda iyo twerekeza n’ibitekerezo bya twagiramungu ntaho bihuriye namba, kuko aradusubiza inyuma bikabije.

Nawe ati, urwanda rugomba kubaha les anciens chef d’etat, kigeli agomba gutaha, etc…urwanda ntanarimwe
rutigeze rw’ubaha  abantu b’intwari batakiriho ndetse nabariho, urugero naguha n’uko iremera hafi ya stade amahoro hari irimbi ry’intwari
rishyinguwemo abahoze ari abayobozi ndetse nabandi bagiye bagaragaza ubutwari muburyo butandukanye. Ariko ntabgo uzafata amabandi, abicanyi bamaze imbaga yabanyarwanda, maze ubagire intwari kandi
atarizo. Ubwose uzafata mbonyumutwa umwite Intwari, n’ukuntu ubuyobozi bwe bwatumye abatutsi bahunga igihugu bakajya kuba impunzi, abasigaye mugihugu bagatotezwa kugeza ubwo bakoze jenoside yari
gamije kubamara. Ubwose wamwita intwari uhereye he ? bagenzi be nka Kayibanda na Habyarimana abo bicanyi waherahe ubita Intwari? Kereka niba ushaka kubagira intwari mubwicanyi, aho
turikumwe.

Yongeye atubwira ibyo gutaha kwa kigeli. Kigeli se yaratashye yanga kwakirwa ?  umutekano w’undi ashaka n’uwuhe ? azaze azarindwa nkuko abandi banyarwanda barinzwe, ariko nazana undi murongo abanyarwanda tudashaka, ubutabera buza
mukurikirana.

Twagiramungu amaze gusaza,  asigaranye amagambo adafite umutwe
namaguru, ikibabaje n’urwo rubyiruko arimo gushuka arucengezamo politike ye yagiye igaragara ko ifite ibitekerezo bigufi, politike yo gutuma
yimenyekanisha   ariko mumutwe ari amazi gusa.
Ndahamagarira urubyiruko rwose rushukwa na Twagiramungu ko rwaza rukirebera ibibera murwanda, bakareka gukomeza kumva amagambo yabo banyenda nini bashaka kurworeka

Répondre
A

''Ikindi yavuze ko adakeneye ko abazungu bamwigisha amateka y'u Rwanda kuko ibyinshi byabaye ari mukuru kandi yabyiboneye n'amaso ye''. ''Mu rwego rwo kuvugisha ukuri ku mateka yabaye, Bwana Twagiramungu yavuze ko revolution yo muri 59 itari igamije gukora genocide
y'abatutsi''. ''Mukashema Madeleine yabajije Faustin ngo nasobanure ibibazo byagwiririye u Rwanda kuko ipfundo ryabipfunditse ryapfunditswe ahari.
Faustin yamusubije ko amateka y'u Rwanda atangira kera kandi kuva muri za 59 , za 73 hose nta butegetsi yarimo ku buryo ayo mapfundo apfundikwa ntiyari ahari. Ariko yamubwiye ko kuva muri za 90
yari muri opposition ho yamubwira ibyo azitsiGashabizi yanabajije kandi kuri discours za Kayibanda na Makuza bavugaga ko abatutsi ari abanyamahanga kandi ko bagomba kwirukanwa ku
rwego rumwe n'abakoloni. Faustin yamusubije ko ayo mateka atayumvise ko agiye kuyasoma ngo amenye ko ibyo bintu byabayeho koko''. Nimunyumvire namwe contradictions ziri mu magambo y'uyu mugabo
uzi amacenga menshi cyane nk'uko yivugiraga ko akore politiki yo mu kirere. Ati abazungu ntacyo banyigisha kuko nari mukuru mbibona muwundi mwanya ati ayo mateka sinayumvise ngiye kuyasoma
kugirango menye ukuri. Twagira afite imyaka igomba kuba irenze 70. Ni ukuvuga ko muri 59 yari afite hafi imyaka 20 kandi yiga muri secondaire. N'abari bafite imyaka 4 bibuka ibyababayeho muri
icyo gihe. Dutegereje ko abanza ''gusoma''  hanyuma ba Evode nawe Kayijamahe mumusabe vuba atugezeho uko asobanura ibyabaye muri 59, 61, 63, 68 na 73 atubwire n'aho sebukwe ahambye
n'abamwishe kugirango azashyingurwe mu cyubahiro. Njye ibyo byose byambayeho kandi nari nkiri muto cyane ku buryo Rukokoma agomba kuba andusha hafi 12 sinon plus. Je suis un rescapé de
1963.

Répondre