BIDERI Joseph,Umuyobozi wa “The New Times” yatawe mu buroko kubera kunanirwa gucengeza amatwara ya Perezida Kagame.

Publié le par veritas

099-bideri.png

Itohoza ikinyamakuru Umuvugizi kimaze gukora nyuma y’itabwa mu buroko rya Bideli Joseph, ryerekana ko yatawe muri yombi nyuma y’igihe gito gusa yari amaze gutangwaho raporo yamushinjaga kuba yari yarananiwe gucengeza amatwara ya FPR Inkotanyi.

 

Agatsiko ka za maneko za Kagame katumvikanaga na Bideli Joseph kamukozeho raporo yerekana ko ikinyamakuru “The New Times” nta cyo cyari kikimariye ubutegetsi bwa FPR, n’ubwo bwageneraga umushahara utubutse abanyamakuru bacyo. Iyi raporo inemeza ko “The New Times” yari isigaye irutwa n’akandi kanyamakuru gasohokera kuri internet mu Rwanda, www.igihe.com.

Aka gatsiko kanerekanye muri raporo yako uburyo nyirabayazana y’imikorere mibi ya “The New Times” ari Bideli Joseph ubwe. Kaneretse perezida Kagame ko Bideli yageze n’aho atinyuka gushyira ahagaragara amakosa yakozwe n’imishinga ya Leta, aho yakayivugiye.

“The New Times” yari imaze iminsi yanditse ku murundo w’amafaranga yariwe mu rugomero rw’amashanyarazi rwa Rukarara, aho bamwe mu bayozi b’igihugu bari inyuma y’ubwo busahuzi. Iyi nkuru ikaba yarasohotse nyuma y’igihe gito ikinyamakuru Umuvugizi na cyo gishyize ahagaragara inkuru isa n’iyi, yatungaga agatoki minisitiri Musoni James kuba ari inyuma y’ubu bujura.

Nyuma y’aho “The New Tiimes” isohoreye iyi nkuru, yaciye igikuba bituma minisitiri Musoni akoresha inzego z’iperereza kugirango zitange raporo i bukuru ko iyo nkuru yari yanditswe mu rwego rwo gusebya Leta, kandi ko ngo ibyo Bideli yanditse yabigiriwemo inama na Col Dr Ndahiro Emmanuel.

Ubwo iyo raporo yashyikirizwaga perezida Kagame, yahise aha amabwiriza umuyobozi wa polisi, Gasana Emmanuel, uyu afatanyije n’inzego z’iperereza, bakorera Bideli dosiye y’ubujura, herekanwa ko yasahuye “The New Times”abinyujije mu kwihemba imishahara minini. Joseph Bideli yanabajijwe na polisi ku ihomba ry’ikinyamakuru “The New Times”, kubera  ko gifitiye imyenda myinshi amabanki atandukanye yo mu Rwanda.

“The New Times” ni imwe mu masosiyete ya Kagame ifite amadeni menshi, abarirwa muri miliyoni magana atatu, aho amabanki nka BCR na ECO Bank ahoza ku nkeke iki kinyamakuru acyishyuza, ibi bikaba bimaze kugaragara ko “The New Times”, n’ubwo ari iy’umuherwe Kagame, itazashobora kwishyura ayo madeni yose. Ni muri urwo rwego inzego z’ubutasi za perezida Kagame zashingiye kuri iyo mikorere mibi ya “The New Times” kugirango hashobore kuboneka idosiye ifatika yashyira mu majwi Joseph Bideli na Col Dr Ndahiro Emmanuel, kugirango babihimureho.

Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi yemeza kandi ko ifungwa rya Bideli Joseph ryototera irya Col Dr Ndahiro, na we bivugwa ko bafatanyije mu ihomba rya “The New Times” kubera ko yari perezida w’inama y’ubutegetsi yayo; ibi bikaba ari inzira y’ubusamo yo kumwirenza kubera ko na we hari bagenzi be yagiye ahemukira.

Amakuru akomeje kugera ku kinyamakuru Umuvugizi yemeza ko Col Dr Ndahiro Emmanuel adacana uwaka n’agatsiko ka Gen Jack Nziza na Minisitiri Musoni James; aka gatsiko kakaba kamaze kugira ingufu zidasanzwe, haba mu gisirikare no muri perezidansi, bityo bikaba nta gushidikanya ko iminsi ye na we ibarirwa ku mitwe y’intoki. Hagombaga rero kubanza kumucaho amashami mbere y’uko bamwirenza. Ngiyo imwe muri nyirabayazana y’ifugwa ry’umumotsi we, Joseph Bideli.

Umwe mu bavuganye n’ikinyamakuru Umuvugizi yadutangarije ko ingufu za Bideri na boss we Col Ndahiro, zari zimaze kugabanuka,ibi bikaba ari byo bitumye bageze mu marembera, dore ko noneho bari baherutse no kugaca, bakibagirwa umurongo ikinyamakuru cya Kagame cyagenderagaho. Ubwo basohoraga inkuru yerekeranye na ruswa ziribwa n’abategetsi, bibeshye ko barimo kunenga minisitiri Musoni James gusa, uri inyuma y’ubusahuzi bwa ruriya rugomero rwa Rukarara. Bibagiwe na none ko minisitiri Musoni aba afite uwo yibira, na bo bakoreraga, bityo bimera nka bya bindi byo gutema ishami wicayeho. Nta gushidikanya rero ko iyi nkuru y’ubusahuzi bwa Kagame na Musoni James, itazabasiga amahoro.

 


Kagabo, London.(umuvugizi)

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article